Ngoma: Inkuba yishe inka 6 z’umworozi, MINAGRI yemeye kumufasha
Ngoma – Mu ijoro ryo ku cyumweru gishize mu murenge wa Rukira, Akagali ka Kibatsi mu mudugudu wa Gituku inkuba yakubise mu kiraro cy’uworozi God Ndayisabye yica inka esheshatu. Kuri uyu wa gatanu Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yemeye kumuha ubufasha bw’inka ebyiri z’inzungu inasaba abaturage kumuba hafi bakamufasha muri ibi byago.
Uyu mworozi ufite umugore n’abana batanu yabwiye Umuseke ko ari akaga yahuye nako ubwo inkuba yamwangirizaga umushinga we w’ubworozi yari amaze imyaka 10 akora.
Mu nka ze zose inkuba yishe harimo enye zonsa, imwe ihaka n’impfizi imwe. Kugeza ubu akaba yari atarabona ubufasha ngo yongere yiyubake.
Ndayisabye ati “Ni inka za kijyambere nagiye mvana ku nka z’inyarwanda, nizo zari zitubeshejeho zaduhaga umukamo ushimishije.”
Uyu mworozi avuga ko bikiba bukeye bwaho ubuyobozi bw’ibanze bwamugezeho bukamubwira amagambo y’ihumure, akaba ari bwo aheruka abantu bamugezeho baje kumukomeza. Amakuru y’inkunga ya MINAGRI ntabwo aramugeraho.
Ushinzwe itangazamamakuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yabwiye Umuseke ko iyi Minisiteri yamwemereye kumuha inka ebyiri z’inzungu zikamwa ngo yongere yisuganye.
Uyu mukozi muri MINAGRI avuga ko Minisiteri iri gukora ibishoboka ngo imugezeho iyi nkunga yo kumufasha, gusa inasaba ko abanyarwanda babishoboye nabo bakwisuganya bagafasha uyu mworozi wagize ibyago.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
yebaba we yahuye ni ingorane kabisa, Minagri yarakoze ariko abantu bagize amahirwe yo korora inka murebe uko mu murwanaho adasubira kugariza umuyenzi no kunywa amazi. jya ntako meze ndakishaka
niyihangane nyagasani amukomeze
Aka nakumiro ariko komera. byose imana irabizi
Imana yonyine imushumbushe pe! kuko birenze imbaraga zamuntu.
Aya ni amakuba akomeye! Gupfusha inka zingana kuriya uzimaranye imyaka igera ku icumi ni nko kubura abana wibyariye rwose. Imana imube hafi cyane muri ibi bihe bitamworoheye!
Birababaje kweli!
Comments are closed.