Rwanda, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo biri kunoza amasezerano yo kwivuna umwanzi hamwe
*Harakorwa ibisabwa ngo Sudan y’Epfo cyangwa ibindi bihugu bibyufuza byinjire mu masezerano,
*Ibihugu byo mu muhora wa ruguru byiyemeje guhuriza hamwe inzego z’Ububanyi n’Amahanga, Umutekano n’Ingabo.
Kuri uyu wa gatanu wari umunsi ni uwa gatatu inzobere z’u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo zigira hamwe ibizajya mu nyandiko ikubiyemo amasezerano yo kwivuna umwanzi hamwe, izashyikirizwa abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru ibabera muri Uganda muri uyu mwaka.
Iyi nama ihuriwemo n’abahagarariye ingabo z’ibi bihugu, ikaba initabirwa n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko iyi nama yasabwe n’Abakuru b’ibihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru aribyo u Rwanda, Uganda na Kenya na Sudn y’Epfo yitabira nk’indorerezi, iyi nama ya 12 ikaba yarabereye i Kigali.
Nzabamwita avuga ko ibihugu byo Muhora wa Ruguru bisangiye imishinga minini y’iterambere byashyizeho amatsinda atatu mu nama zihuza ba Perezida b’u Rwanda, Kenya na Uganda, irihuriza ahamwe Ububanyi n’Amahanga, irirebana n’Amahoro n’Umutekano (Peace and Security), n’irindi ry’ingabo z’ibihugu (Defence).
Amatsinda abiri muri ayo, iry’Amahoro n’Umutekano n’iry’Ingabo z’ibihugu, ngo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yiswe (Mutual peace and Security Pact), ndetse mu nama y’i Kigali y’aba Perezida, muri Gashyantare 2014, bashyiraho ikitwa ‘Mutual defence Pact.’
Brig Gen asobanura ayo masezerano yagize ati “Ayo masezerano arengera ibihugu byose byayasinye uko ari bitatu, igihugu igihe gitewe n’ibindi biba bitewe, bikivuna umwanzi kimwe.”
Ububanyi n’amahanga nabo ngo basinye amasezerano yo guhuriza hamwe politiki z’ububanyi n’Amahanga (Foreign policy Coordination), kugira ngo bafate ibyemezo bimwe, mu birebana n’ibihugu muri politi z’ububanyi n’amahanga.
Yavuze ko iyi nama y’imisni itatu yasabwe n’Abakuru b’ibihugu bateranye tariki ya 10/12/2015, basaba ko u Rwanda rwayitegura bitarenze tariki 15 Mutarama, hakigwa ku ngingo eshatu.
Nzabamwita avuga ko muri iyi nama icya mbere kizwe ari uburyo n’ibindi bihugu byashobora kuza bikinjira muri aya masezerano y’ingabo (Defence Pact) n’ibyerekeranye no gucunga umutekano (Peace and Security Pact).
Ingingo ya kabiri yizwe ngo ni uburyo inzego eshatu zavuzwe, zahura hakajyaho urwego rumwe rwazihuza.
Yavuze ko muri iyi minsi itatu, inzobere zashyize hamwe impapuro zizahabwa abakuru b’Ingabo, Polisi, Amagereza, Abashinzwe amashyamba (Pariki), Impunzi n’Abinjira n’Abasohoka, nyuma bakazabyigaho bakazabiha ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga na bo bakazabitanga mu nama y’Abakuru b’ibihugu izabera muri Uganda.
Nzabamwita yavuze ko igihugu cya Sudan y’Epfo kitabiraga inama nk’indorerezi, kubera ko amasezerano yasinywe n’ibihugu bitatu gusa, ndetse Inteko Nshingamategeko z’ibyo bihugu zikaba arizo ziyemeza, aho iya Kenya yayemeje mu Kwakira 2015, bizasaba ko n’Inteko ya Sudan iyemeza.
Indi nzira ya kabiri binyuramo, ngo ni uko amasezerano yo kwivuna umwanzi hamwe n’ubufatanye mu by’umutekano yemerwa ari uko ashyikirijwe Umuryango w’Abibumbye (UN) ikayakira, igihe igihugu cyatewe bikemezwa n’Akanama gashinze Umutekano ku Isi ka UN.
Yagize ati “Icyo gihe nibwo bivuga ngo mwohereje ingabo mu gihugu runaka byaba biri ngombwa ko byanyuze mu mategeko, twarabikoze, ubu amabwiriza y’Abakuru b’Ibihugu kugira ngo hagire ikindi gihugu kinjiramo byakorwa, Sudan y’Epfo ikajyamo n’ibindi bihugu bibyifuza.”
Abanyamakuru bashatse kumenya impamvu y’aya masezerano kandi hari ingabo za Africa y’Iburasirazuba, zitaragira icyo zikora kugira ngo zitabare u Burundi, Nzabamwita avuga ko iby’ibyo izo ngabo zisabwa zabikoze hasigaye ko Africa yunze ubumwe ifata icyemezo.
Ati “ingabo (East African Standby Force) zakoze imyiteguro yose, ubu ziri mu biganiro na Africa yunze ubumwe. Kugira ngo zishobore gukora cyangwa izindi nzego z’umutekano zishobore gukora, ni uko byaba ari icyemezo cya Africa yunze ubumwe cyangwa Akana k’Umutekano ka UN.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
24 Comments
Ibingibi Kenya irababeshya kuko bidashora gukorwa bidatowe n’abadepite kandi bo ntabwo bari mukwaha kwa perezida kuko batari ku gitugu.Bityo ntabwo nbizashoboka yemwa na sudani yepfo ndavuga Mechal nntiyabyemera kandi yararwanyije n’ingabo za Uganda. hazasigaramo u Rwanda na Uganda nabwo kugeza igihe M7 azaba akiri kubutegetsi.
Urwanda in 1997 muri RDC rwahanganye n’ibihugu icumi harimo North Sudan, Tchad, Zimbabwe na Angola…etc…Bavayo ejo bundi muri 2013. RDF irihagije, ibi n’ibikorwa bya integration bya North Corridor.East Africa Standby Force irahari kandi yariteguye bihagije. Iyi nama ntabgo ari iyi ibihugu bigize East Africa Standby Force, niy’ibihugu bihuriye kuri North Corridor Projects. Ibyo kuvuga ko Kenya irababesha byo wabyibeshyeho kuko Kenya niyo ikeneye ubufasha bgihutirwa kubera ko AL Shabab ibamereye Nabi yaraye inahitanye 60 kenyan soldiers muri Somalia uyu munsi.
@Pat, gufana nibyiza ariko ujye unashyira mu gaciro kugirango utayobya abatabizi.harya abasilikari bari bagotewe Kinshasa byagenze gute? Museveni we yabaye umunyabwenge asaba imbabazi Do Santos bityo abasoda be bashobora gusohoka Kin ayo ni Amateka.Ese mwahavuye muri 2013 ko ntari numva umuyobozi mukuru abivuga usibye kuvugako hari abasilikari 50, usibyeko abaturumbutse twababonye twese bari guhinduranya imyenda nimpumu nyinshi cyane byari byagenze gute? igitangaje nuko na M23 yari yarigize akaraha kajyahe nayo ako kanya yahindutse amateka.umuntu akobaza impamvu bose bahungira Uganda nu Rwanda, kuki nta bahungira mu Burundi, Congo Brazaville? Yewe gusa icyo umuntu afata muri bi nuko intamabara yatangiye 1/10/1990 mukarere k’ibiyaga bigari itararangira, uzababwira ibindi azaba arikubashuka.
Wowe se undushije iki ko mbona nawe ibyo wavuze ari ugufana. Kabila senior yashatse gutera Urwanda afatanyije nabahoze muri EX-FAR & Interahamwe baturutse Bukavu n’ibindi bice muri North Kivu…ariko babyutse basanga intambara yageze ku marembo ya Kinshasa…Abafaransa barangije batabara leur allies Interahamwe bazana Tchad(aba Bo intambara y’ishyamba irabananira, bamenyereye desert, basubiye iwabo inyenzi zimaze kudahamo abatari bake). Abagotewe Kinshasa byo petit nkubgire ko bagiye Angola kwa Savimbi bavayo DE Santos abasabye imbabazi kuko Savimbi yarabarembeje. Abo FDRCs, FDLRs, n’abandi baswa bose baragerageje gutera Urwanda birabananira, iyo bajya kubishobora bari kuruhukira Kigali, ntabgo ari uko bagiriye impuwe Urwanda……RDF irakomeye, byemere cyangwa urorere, facts are there…they speak for themselves.
@Pat, byaba byiza ugiye ushyira numwaka byabereyemo kigirango abantu barusheho gusobanukirwa nayo mateka yawe uko urayabara.Nicyo mfa nabantu baza bagahuragura ibintu nta mwaka bashyiraho nta réference bashyiraho.Utabishoboye ajye yicecekera.
Bizashoboka kandi ubaye umugabo uzahite wiyahura.
Ruvugiro urumuswa kubericyi batazabyemera kandi ubona umushinga ugeze kure ese wibazako Kenya na s sudani aribobatabyifuza kuberakose badafite ibibazo byintambara gusa biriya nibyizape reka abaperesida bacyu bakomeze barebe imbere keep it up and congratulations.
Dore Muhoozi, asa na Se Museveni neza neza. Mushureho ifoto ye ari wenyine
Ubwami muri Uganda, plan Muhozi irikujya mu bikorwa.
Hummm, reka dutegereze turebe aho bigana. birasa n’ibyakorwaga muri Europe 1936-1939 ku bazi amateka. bifite icyo bisobanuye ky bantu bakurikira geopolitique. so, wait and see…
uku kwihuza ni kwiza cyane duhangane n’umwanzi aho ava akagera tuzamutsinda twishyize hamwe, naho wowe Ruvugiro urivugira gusa
niba ushaka ifoto ye ari wenyine yishake kuri google, urayabona menshi cyane.
Kenya izabura ite kubisinya kandi abadepite barabitoreye? Kenya iyaba wari uzi ko ariyo ifite ibibazo kurenza ibindi bihugu. Imipaka ukongeraho Somalia bituranye ugirango ni imikino?
RUVUGIRO rwose,wagirango uri umuvugizi wa kenya na souther sudan,pleaze ntugaharire kubitakureba reba ibiguteza imbere kandi ukunde igihugucyawe kuko ariryoshema, kutemera ibivugwa ntibisobanurako bitazaba,kandi ibikorwa birivugira
@Ruvugiro we, ubonye uwo ariwo musanzu watanga nkumwene gihugu? Gira uhinduke kdi ntukarwanye ibyiza ahubwo uzabishyigikire uko ushoboye.
Aliko ruvugiro ujya impaka utabanje no gusoma inkuru ibintu byaralangiye nawe uti ntibazabyemera
Ku bantu bibasiye Mr Ruvugiro, ingero ninyinshi zerekana ko iriya miryango nta kintu nakimwe igeraho kuberako ibihugu biyigize nta nzego zikomeye ziba zihari (Sic) bityo iyo perezida yishwe, avanyweho, akorewe koudeta, byose byikubita hasi maze abaje bagatangira ibindi.Reka ntange ingero kugirango byumvikane, iyi EAC muvuga bayitangiye kubwa Perezida Kayibanda, haje OBK kubwa Habyarimama, Haza CEPGL kuri Habyarimana na Mobutu, ubu CEPGL nakundaga u Rwanda rwarayishe rutera Kongo, none ubu u rwanda rusigaye ruvuga CEPGL gusa mu nyungu zarwo hatitawe kumakosa rwakoze, aho bagira bati u Burundi bugomba kuriha pension y ‘abarundi kuko biri mu masezerano ya CEPGL.Igihe Kongo izaregera u Rwanda muri CEPGL nizereko ntazana nkiriho.Imana ihorane u Rwanda rurangwa na demokarasi.
ikibazo njye mfite nitwihuza na kenya n’uburyo AL-shabab iyimereye nabi kubera kohereza ingabo zayo muri Somalia rahira konatwe bataribugere mu rwanda?
Bishatse kuvugako se umuntu zatera u rwanda ashaka kuvanaho ubutegetsi bw’igitubu aba bose bazatabara? Aha ngaha baba barikwihenda ahubwo bagira inama abayobozi bari kubutegesti muri bino bihugu kwiga umuco wa demokarasi kwikubitiro kuko nta mwanzi ibihugu byabo bifite uvanyemo Kenya, Uganda yo biterwa nibyo yishoyemo muri Soudani.
Ibi birerekana politi mpuzamahanga yacu meze nabi mu bihugu duhana imbibi harimo kimwe gusa.Ntacyo mvuze mutanyumva nabi.
iyi ni gahunda abanyagitugu bo mu karere bashaka kwitwaza ngo ingabo zijye zibacyingira ingabo,iyi program izafasha abagabo babiri ntavuze kuguma kubutegetsi
Museveni yitaga inkotanyi boys be.Inyuma ye hari america na Uk.Igihe zizahindurira imirishyo nzaba ndora.leta yari ifite abafaransa bonyine, ababiligi bibera mayibobo nako barajwatajwata nkuko bisanzwe bigenda.Nta kindi bazi usibye gutoba gusa.Murebe mu Burundi kandi ko haricyo bavuga kandi aribo babukolonoje.
muribeshya ntibizashoboka, muri abakene
ibibintu nibyiza kuko ibibisirikare nibishyira hamwe byose bizaba aringabo yumutamenwa y’umuhora waruguru kandi ntamwanzi numwe wabihangara uko yaba arikose !!!!
Comments are closed.