Digiqole ad

Umukobwa utwara Taxi-Voiture i Kigali yizeye ko bizamugeza ku nzozi ze

 Umukobwa utwara Taxi-Voiture i Kigali yizeye ko bizamugeza ku nzozi ze

*Amaze imyaka 10 atwara imodoka
*Afite impushya zo gutwara ibinyabiziga za B,C,na D
*Afite inzozi zo kugura imodoka nyinshi nawe agaha abandi akazi
*Ntakunze gukora amasaha y’ijoro kubera umutekano we nk’umukobwa

Jeanne Kayirangwa ntabwo aramara igihe kinini atangiye gutwara Taxi mu mujyi wa Kigali, ariko amaze imyaka 10 atwara imodoka. Muri Taxi Voiture ngo abona bigenda ku buryo yiteguye ko bizamugeza ku nzozi ze zo kugira imodoka nyinshi kandi agaha abandi akazi. Ashishikariza abakobwa gutinyuka imirimo yose.

Jeanne Kayirangwa umukobwa uri gutwara Taxi Voiture i Kigali
Jeanne Kayirangwa umukobwa uri gutwara Taxi Voiture i Kigali

Abanyarwandakazi bamaze gukangukira gukora imirimo yaharirwaga abagabo kugeza no kuba ubu hari utwara indege. Gusa mu gutinyuka imirimo bahariraga basaza babo baracyari bacye kuko Jeanne Kayirangwa ashobora kuba ari we mukobwa wenyine utwara Taxi Voiture mu mujyi wa Kigali. Abatwara moto nabo ni mbarwa. Nyamara iyi mirimo irimo amafaranga kandi itunze benshi.

Jeanne Kayirangwa akomoka mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko hashize igihe gito yiyemeje kureka gukorera abantu yatwariraga imodoka akikorera kuko ngo abona aribyo byamugeza ku nzozi ze.

Uyu mukobwa kuva mu 2006 nibwo yabonye uruhushya rwa B rwo gutwara ibinyabiziga, nyuma yagiye akorera n’izindi mpushya nka C na D ubu nazo afite.

Aka kazi akora ubu avuga ko gasaba amasaha menshi, ariko we ku bw’umutekano we nk’umukobwa yirinda gukora amasaha y’ijoro nka basaza be.

Abantu benshi ngo baratungurwa iyo bateze taxi ye, ariko ngo bikanabashimisha kuko atwara imodoka neza.

Abagabo bakorana nawe babwiye Umuseke ko afite amahirwe menshi kuko mu gihe gito bamaranye ubu amaze kugira aba-clients be bahoraho benshi.

Kayirangwa avuga ko akurikije amafaranga abona aka kazi ka Taxi kamwinjiriza abona ko mu gihe gito aza kuba aguze imodoka ye bwite.

Ati “Nkurikije amafaranga mbona biri kunyinjiriza n’igihe gito mbimazemo ndabona biruta kuba nararakoreraga abandi, ubu inzozi zanjye zikaba ari ukuva gukorera muri kampani zikora taxi nkagera mu zitwara amajipe (jeep), na Fuso ndetse nkagura n’imodoka zanjye kuburyo najye nzajya mpa abandi akazi”

Ngo yishimiye cyane akazi akora kuko ibindi byose yagerageje yabikoze yumva atabikunze. Akaba yarahuguwe kandi ibyo gukanika imodoka ku buryo imodoka ye igize ikibazo kidakomeye aba yiteguye kukikemurira.

Abagabo bakorana nawe mu bice by’i Remera hafi ya Hotel Chez Lando bavuga ko yitwara neza cyane mu kazi kandi nabo bamufata nka mushiki wabo abandi nk’umwana wabo kuko abo bakorana benshi barimo abagabo bakuru.

Kayirangwa agira inama abandi bakobwa yo gutekereza n’indi mirimo yose yababeshaho aho kwiyandarika, ahubwo bagatinyuka n’imirimo bibaza ko ari iy’abagabo gusa kandi ngo nabo bayiboneramo ubuzima.

Akazi ke ngo agakora neza cyane
Akazi ke ngo agakora neza cyane
Avuga ko afite ikizere mu kwikorera ko azagera aho nawe aha abandi akazi
Avuga ko afite ikizere mu kwikorera ko azagera aho nawe aha abandi akazi

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Uyu mukobwa afite gahunda nziza y’ubuzima bwe. Imana izabimufashemo agere ku byiza akeneye!
    Abameze nk’uyu nibo bazatuma igitsina-gore kirushako kwubahwa. “Ku mulimo umwe: umushahara ungana”, nta yandi mananiza!

  • Keep it up sister! Kazi ni kazi kandi may all your dreams come true

  • Ibi ni sawa nuko mbona asa nufata imiti igabanya ubukana, bikaba byazamugabanyiriza amahirwe ku nzozi ze, ariko courage mu kobwa wacu.

    • tity banza ushyire ubwenge kugihe, ibyo bihuriyehe nakazi kuyumwana. ese kumuvuze gutyo nawe waba warigeze urwaraho akaba ariyo mpamvu uzi gusuzumisha ijisho. rwose jyutanga ibitekerezo byubaka ibindi ibyihorere kuko ibuye rimeneka urwondo rugisukumwa.

  • nawe se urayifata mukaba musa? VIH?SIDA se iracyateye impungenge nk’indwaray’umwijima diabete canser…iyo ufata imiti neza, ubuzima burakomeza!

  • njye ndabona niyo yatwara ninjoro ntacyo yaba cyane ko mu Rwanda ari igihugu cyuzuye umutekano usesuye, None se arakangurira abandi bakobwa gutinyuka akazi kose nawe agitinya baringa ya nijoro amatara yaka

  • sister I’m verry proud to see woman can work hard just like everyone may allah protect u make all your wishes come true

  • ujya guterimbere abakurwanya bakaba benshi titi titi ishyire mumwanya wuwo Mari, aho kumutera courage ..urupfu turarugendana please nawe Nouri muzima fat a miroile wirebe banza utokore ijisho yawe.Jeanne courage muvandi N jye biranshimishije pe abakobwa Bacu murashoboye.

  • I’m Berry proud 2 see sister can work hard , that is good think ! god bless everyone like 2 parternaship with u ! god protect u make all your wishes come best !

  • Niko ko uwo avuga ngo arabona agiye kwicwa na sida,ubwo abandi bo bazicwa niki.
    ibyica ni byinshi my freind.ushobora kuticwa na sida ukicwa n’accident.

  • Umwuga n uwambere. Ibyo utekereza mukobwa uzabigeraho . Ureba kure. Naho abagusebya bareke abantu burya n uko bateye. Abandi bakobwa namwe nimutinyuke . Agaciro kumuntu mu Rwanda ndetse n ahandi ubu nicyo ukora cy ‘injiza mu mufuka .

Comments are closed.

en_USEnglish