Munyagishari uregwa Jenoside yavuze ko ari UmunyeCongo atari UmunyaRwanda
*Mu rukiko rw’Ikirenga Munyagishari arajuririra icyemezo cy’Abavoka bivugwa ko bikuye mu rubanza
*Ngo arashaka kubanza gusemurirwa iki cyemezo yajuririye kuko cyanditse mu Kinyarwanda atumva
*Ubushinjacyaha buvuga ko atari kunenga icyemezo atacyumvise kuko na Avoka we azi Ikinyarwanda,
*Avoka wa Munyagishari (mu rukiko rw’Ikirenga) ati “Jye ndi Avoka sinshinzwe gusemurira Umukiliya wajye.”
Bernard Munyagishari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside no gufata ku ngufu abagore ubwo Jenoside yabaga, kuri uyu wa 14 Werurwe yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko atabashije gukora umwanzuro w’ubujurire yarushyikirije bwo kwamburwa Abavoka be (urukiko rwanzuye ko bikuye mu Rubanza) kuko yabuze umusemurira ibikubiye muri iki cyemezo. Uyu mugabo yabanje kubwira Umucamanza ko atari Umunyarwanda nk’uko byari bimaze gusomwa mu mwirondoro we.
Munyagishari uyu yoherejwe n’Urukiko rwa Arusha kuburanira mu Rwanda mu 2013 nyuma yo gufatwa (2011) aho yari yarahungiye muri Congo Kinshasa. Ashinjwa ibyaha bya Jenoside. Azwiho kuba yarashizeho umutwe w’interahamwe w’itwa “Intarumikwa” wishe abantu benshi barimo n’abaguye muri Kiliziya Gatolika ya paruwasi ya Nyundo ku Gisenyi.
Kuri uyu wa mbere, iburanisha rigitangira Munyagishari yabanje kuvuguruza ibyari bimaze gusomwa mu mwirondoro we, avuga ko atari Umunyarwanda. Ati “ mwavuze ko ndi Umunyarwanda ariko ntabwo ndi Umunyarwanda, jye ndi Umucongolais.”
Bubajijwe icyo bubivugaho, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byafashweho icyemezo n’Urukiko rukuru ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi kitagira umupaka ko ugikurikiranyweho wese hatarebwa ubwenegihugu bwe cyangwa aho akomoka bityo ko Munyagishari yaba ari Umukongomani cyangwa Umunyarwanda agomba gukurikiranwaho ibyo yakoze (akekwaho gukora).
Nyuma y’aho Urukiko rukuru ruburanisha Uregwa rwanzuriye ko Me Niyibizi Jean Baptiste na Me Hakizimana John bunganiraga Munyagishari bivanye muri uru rubanza ndetse rukagena abandi bavoka bashya, Munyagishari yahise ajuririra iki cyemezo mu rukiko rw’Ikirenga.
Kuri uyu wa mbere, asabwe n’Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga gusobanura impamvu z’ubujurire bwe, Munyagishari uburana mu rufaransa yavuze ko atabishobora kuko iki cyemezo yafatiwe atigeze asobanukirwa inyandikomvugo yacyo kuko iri mu Kinyarwanda kandi akaba atakizi.
Uyu mugabo wasabaga Urukiko rw’Ikirenga gutegeka Urukiko Rukuru kuzamusemurira ibikubiye muri cyemezo, yabaye nk’uwisubira kuri iki cyemezo, ati “…ndabizi neza ko Urukiko rukuru rutazansemurira.”
Munyagishari wakunze kuvuga ko abamwunganiraga mbere (Me Niyibizi Jean Baptiste na Me Hakizimana John) bativanye mu rubanza nk’uko byemejwe n’Urukiko, yasabye ko amaburanisha (mu rukiko rukuru) yaba ahagaze mu gihe ibi yita kwamburwa uburenganzira bwe bitarabonerwa umuti.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyasabwaga n’uregwa bidafite ishingiro kuko byumvikanamo kwivuguruza. Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure ati “ Kuba abasha kunenga icyemezo ni uko yacyumvise.”
Ruberwa wavugaga ko bishoboka ko uregwa asoma ibi byanditse mu Kinyarwanda akabyumva, yavuze ko afite umwunganira kandi wiyemereye ko azi indimi zombi (Igifaransa n’Ikinyarwanda) bityo ko nta mpungenge y’ururimi yari ikwiye kuzanwa kuri ubu bujurire.
Uyu mushinjacyaha wavugaga ko uregwa atigeze ahura n’inzitizi, yavuze ko ibiba byanditse mu nyandikomvugo yasabaga gusemurirwa aba ari ibyavugiwe mu maburanisha kandi abisemurirwa iyo bimaze kuvugwa.
Munyagishari yahise avuga ko ibyari bivuzwe n’Ubushinjacyaha bigamije kumubuza amahirwe yo kurenganurwa. Ati “Ubushinjacyaha busa nk’aho buntega imitego, bukambuza kuburana ubujurire bwajye.”
Uregwa yavuze ko n’ubwo yajuririye iki cyemezo ariko ko ibyo yagejeje ku rukiko rw’ikirenga atigeze agaruka kuri iki cyemezo ahubwo ko yagendeye ku tuntu ducye yagerageje kwandika ubwo cyasomwaga.
Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, MeHakizimana John, wikuye mu rubanza rwo mu rukiko rukuru ubu akaba ari we uri kunganira uregwa mu rukiko rw’Ikirenga, yavuze ko akazi ke ari ako kunganira uregwa aho kuba umusemuzi w’uregwa nk’uko byari bivuzwe n’Ubushinjacyaha.
Umucamanza wabanje kwizeza ababuranyi ko inteko igiye kwiherera igahita itanga umwanzuro yagarutse abwira impande zombi ko icyaburanyweho none gikwiye gufatirwa umwanya uhagije icyemezo kikazatangwa kuwa 15 Mata.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
14 Comments
ARIKO NKUYU ABA ASAMBA MU BIKI????????????????NONESE UBUNDI WICA WICAGA MU GIFARANSA?VUGA SE?
Uwo Miginga mumubwire ko Genocide ari cyaha gifite universal character ko niyo yaba Congolese bimureba
ngo ntakinyarwanda azi nonese yicaga abatutsi mugifaransa cyangwa mugiswahiri ko yigizumukongomani. ariko leta yacu yaretse ubupasitoro cyangwa bakatubwirako twibera mwidini, yisha babyeyi nabana ngo barayihendahenda nkubwo barabyigahwiki Koko bayifunze cyangwa nayo bakayica.
Uwo mugabo arabeshya nabyo bazabimuhanire, twaturanye muri sahara kicukiro imyaka n’imyaniko akora muri sonatubes avuga i Kinyarwanda kandi ari umunyarwanda none baye umunyekongo ate?
Mufunge umujinga.
Hahahaha!!!! Yarangije kubona ko mu Rwanda haba ubucamanza hataba ubutabera. Niyompamvu arigukina n’ubucamanza.Ndiwe ubutaha naza niyise Tutsi Congolais, nkanerekana buryo ki ngira icyo pfana na Nkunda. Uransekeje kabisa.
Ariko uyu si Munyagishari wari umusifuzi mu nkambi ya Katale agira amahane?? igihe yasifuraga ko yavugaga ikinyarwanda cyuzuye gitomoye ubu akibagiwe kanya ki?? ahaaaa ese yaretse kugora ubutabera akemera icyaha akagabanirizwa ibihano? ahaaa njye mbona kuruhanya atari byiza na gato. wa muhungu wajyaga kuzana ku Kibuye ukagenda urinzwe n’Interahamwe za Gisenyi zikugaragiye nkuko umukuru w’igihugu arindirwa umutekano harya yitwaga Christophe?? abo bari kumwe ko ntawe warokoye??
Niko ese wabaga i Katare burya bwose urimaneko ya RPF? Harya buriya abahaguye buriya nabo nuko baruhanyaga se Nkamunyagishari?
Binteye kwibaza! Nonese abahunze nabo bari maneko za RPF? Niba ariko biri ubwo abari Katare bose bari maneko Ahubwo wowe Kanyarwanda usobanure abo uvuze ko bahaguye kko urumva ko bari kuri mission y’igihugu? Kanyarwa ngaho sobanurira abanyarwanda uko byagenze micomyiza ibyo yari yavuze byumvikanye?
Ahubwo utubwire ko ibyo avuga ataribyo? Cyangwa se uriya Munyagishari ntiyigeze abayo, kuruta guhita usenya umuntu utanahaye ibisobanuro abasomyi bifatika (ubinyomoza cga ubihamya, sibyo? )
Aliko ibi ni agashinyaguro hejuru y’abantu yishe kabisa! Izi manza badufashije bakazirangiza vuba ko n’ubundi amahano bakoze bayakoze! Nibahanwe bareke gukomeza kudushinyagurira kuko ibyo bakoze birahagije. Ngo si umunyarda! N’abanyamahanga barafunzwe nkanswe uwo muginga!
Munyagishari igihe wicaga mama, papa abo tuvukana n’imbaga y’abantu watsembye wibwiraga ko uzabiryozwa? Reka gutera imbabazi kuko ntazo uteye,
Ese ubundi kuki atajyanwa commune rouge tukamusemurira,
Munyagishari bamubaze wamukobwa bitaga venge bari batuye mukizungu’ wakoragamuri sonarwa ku gisenyi bishe.
Bamubaze ya dayihatsu yumweru bagendagamo’hamwe nazanterahamwe bitaga gitoki’hasani’mabuye’naba simba.
Bariya bose nabo azavugako ari abakongomani?
bamubaze wamuzamu warindaga rwandex bishe 07 mata 1994 mugitondo.uwububa abonwa nuhagaze nuko nabuze aho ntangira ubuhamya.nizereko sentare izamukanira urumukwiye kandi izamukanira rurerure. Abo nibo nabera umugabo kuko twariduturanye.ariko bariya bahungu bamunyagishari numwana warufite imyaka itanu muri jenosideà atuye mumugi wagisenyi ibyabo arabyibuka.
Urabona ukuntu uwo mujinga areba sha? Nubundi ubugome buracyamutaragaaho.
Nibakatire umushenzi azarangirize ubuzima bwe mu mwijima.
This man is guilty and has no remorse for what he did!! I hope that his trial ends fast!
Comments are closed.