Digiqole ad

Yabeshyaga ko ari umukozi wa MININTER agasaba ruswa abashaka akazi

 Yabeshyaga ko ari umukozi wa MININTER agasaba ruswa abashaka akazi

Uwimanimpaye w’imyaka 33 ukomoka mu karere ka Rubavu yemera ko yacaga kuri Internet agashaka imyirondoro y’abasaba akazi ahantu runaka akebemerera ko azabafasha kubona akazi basaba nabo bakamuha ‘Fanta’. Yabikoze abantu babiri bamuha 400 000Rwf. Yemera ko hari itsinda ry’abantu bakoranaga, ubu bo bagishakishwa.

Uyu musore ngo yari amaze kubona 400 000Rwf mu bujura nk'ubu
Uyu musore ngo yari amaze kubona 400 000Rwf mu bujura nk’ubu

Uyu musore yibaga akoresheje ikoranbuhanga nk’uko abisobanura, ngo yajyaga kuri Internet akareba kuri website y’ikigo runaka amazina y’abatoranyijwe gukora ikizamini cy’akazi maze agashaka na address zabo.

Yamara kuzibona agahamagara bamwe na bamwe akoresheje telephone itaboneka nimero (private number) akababwira ko ari umukozi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu, MININTER, yabonye ko bashaka akazi ahantu runaka kandi yifuza kubafasha kukabona.

Nyuma yo kwigarurira imitima yabo ngo yababwiraga ko bamuha ka ‘Fanta’ (RUSWA) kugira ngo akore ‘affaire’ irangire.

Abantu babiri ngo bamuhaye buri umwe umwe ibihumbi magana abiri.

Uyu musore ngo ubusanzwe ucuruza imyenda ku mupaka wa Rubavu na Goma, yemeza ko hari irindi tsinda ry’abantu bakorana ubu bujura bushukana bwifashishije ikoranabuhanga.

Police ngo yamuguye gitumo iwe mu rugo iramucakira, umuvugizi wa Police y’u Rwanda yavuze ko batavuga inzira yafashwemo kuko bagikurikirana abakorana nawe bandi.

Uyu musore uvuga ko asaba imbabazi abanyarwanda avuga ko SIM Card ya Private Number yakoreshaga yayiguze n’uwahoze ari umushoferi mu kigo MTN wamufashije kuyibona akamuha ibihumbi 20 000Rwf.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa avuga ko Police itazareka na rimwe hari abantu bakomeza gukora ubujura nk’ubu ku baturage.

ACP Twahirwa ati “Abantu nabo babe maso ntibemere gukomeza kwibwa gutya, bahamagarwa muri ubwo buryo kandi na sosiyete z’itumanaho zishyireho ingamba zikomeye mu kurwana bene ubu bujura.”

ACP Twahirwa avuga ko niba hari nimero ya telephone bigaragaye ko ikoreshwa nabi sosiyete y’itumanaho iba ikwiye kwihutira kuyivana ku murongo.

Abaturage barasabwa kwihutira kumenyesha Police umuntu wese baketseho ubujura nk’ubu.

Uyu musore nahamwa n’icyaha cy’ubujura bwitajwe ubushukanyi ashobora gufungwa imyaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu z’u Rwanda.

Umuvugizi wa Police y'u Rwanda asaba abanyarwanda kuba maso bakirinda gushukwa n'abajura
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda asaba abanyarwanda kuba maso bakirinda gushukwa n’abajura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ubushonji n’inyota by’amafaranga biri hanze aha, cyane cyane mu rubyiruko, bizatuma abantu bamwe bakora n’ibidakorwa.

    Ubu hari abantu barikanuye, bashakisha ifaranga kubura hasi no hejuru, bakoresha uburyo bwose bushoboka batitaye ku ngaruka byabagiraho.

    Dukwiye gukaza umurego mu kwigisha abanyarwanda ko gukena atari ingeso atari n’uburwayi. Gukena si ububwa si n’ubuswa. Gukena si ubushake si n’ubunyanda.

    Gushaka rero kwikenura ukora amarorerwa nk’aya yo guhemuka si byiza, cyane cyane iyo uhemukira kuri rubanda nabo bifitiye ibibazo bitoroshye.

    Umuntu urimo ushaka akazi aba ahangayitse cyane, aba asenga Imana ngo imufashe abone akazi yapiganiwe, ashobora kugira agatima kataregetse akaba yagwa mu mutego nk’uwo aba bagushijwemo n’uyu musore w’umuharahazi.

    Ariko kandi biratangaje kubona umuntu uzi ubwenge, uzi neza uko akazi kakagombye gutangwa n’inzira binyuramo, akarenga agashukwa n’umusore w’amanyanga nk’uriya, kugezaho aho atanga amafaranga ibihumbi maganabiri (200.000 Frw) ngo akunde abaone akazi boshye akazi kagurwa. Ibi ni ibyerekana ko ruswa yamunze abanyarwanda. Kuko abo bamuhaye ayo mafaranga bakekaga ko ari umuntu ukomeye wo muri MININTER wabafasha koko guhabwa akazi bapiganiwe. Byumvikane ko mu myumvire y’abanyarwanda, abafite ububasha muri kino gihugu (ibikonyozi, abagera i bukuru, ba Afande bakuru) bashobora kuba bafite n’ububasha bwo kuba bahesha umuntu akazi mu nzego izo arizo zose muri uru Rwanda.

    Birababaje!!!

  • None se ko kukabona ugomba kukagura(ndavuga akazi) wamenya ute uvuga ukuri n’ubeshya bazayatumaraho nyine abo bene ngango kandi ntiwareka kuyatanga kuko n’abakabona baba bayatanze!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1

  • MU MUHISE , HARUMUNTU SE YISHE.

  • Imana ishimwe kuko wafashwe nanjye uwo mutipe yarampamagaye ampamagaza iyo number wana ariko nakubanye ibamba tu none iminsi 40 irageze jyana ayo ntayo wakoreye.

Comments are closed.

en_USEnglish