Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nta modoka iri kurenga ahazwi nko ku Giti cy’inyoni kubera kuzura bikibije k’umugezi wa Nyabugogo warenze ingobyi yawo ukinjira mu muhanda. Abandi bantu bagera kuri barindwi bapfuye bazize inkangu n’impamvu zivuye ku mvura nyinshi. Ibinyabiziga byerekeza mu Ntara y’Amajyepfo biturutse i Kigali byose nta kiri kurenga aha […]Irambuye
Minisiteri y’impunzi no guhangana n’ibiza yatangaje ko imvura yaguye kuwa gatandatu no kuri iki cyumweru yahitanye abantu 49, ikomeretsa 26, ndetse isenya ibikorwaremezo binyuranye mu Turere twa Gakenke, Ngororero, Rubavu na Muhanga; Ubutabazi ngo buracyakomeje kubarokotse. Akarere ka Gakenke niko kakozweho cyane n’iyi mvura ikaze, dore ko ubu habarurwa abantu bagera kuri 34 bo mu […]Irambuye
*Raporo nshya ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 iragaragaza ko hakiri za miliyari zanyerejwe; *Haracyari ibikoresho nk’imiti, mudasoma, imashini, inyongeramusaruro,n’ibindi bipfa ubusha cyangwa bikanyerezwa; *2,6% gusa nibo banyereje umutungo wa Leta bakurikiranywe; *Abadepite bati “Harageze ngo ibi birangire burundu.” Kuri uyu wa gatanu, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yagejeje ku nteko rusange […]Irambuye
Police y’u Rwanda iri gushakisha umugabo wibye Jean Michel Campion kuri sosiyete abereye umunyamigabane ikorera mu mujyi wa Huye nyuma y’uko uyu yibye shebuja miliyoni 23 z’amanyarwanda mu ijoro ryakeye agahita acika. Campion ubwo yavuganaga n’Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yari kuri Police yagiye gutanga ikirego cy’ubu bujura avuga ko bwakozwe n’uwitwa […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye avuga ko mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Week) bazaburanisha imanza z’ibyiciro byihariye birimo iz’imfungwa n’abagororwa barwaye indwara zidakira, abageze mu zabukuru,abagore batwite, abonsa ndetse n’abana. Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yagarutse ku […]Irambuye
Isoko rya Kigarama mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro bivugwa ko ryagombaga kubakwa kijyambere, abaturage barimurwa barikoreragamo, aho ryakagombye kuba ryarubatswe habaye amatongo. Iri soko rimaze guhabwa ba rwiyemezamirimo babiri imirimo ibananira, rishyirwa kuri cyamunara na byo birananirana, ariko Mayor mushya wa Kicukiro aremeza ko vuba rizubakwa, ngo habuze amafaranga. Mu 2014 ubwo […]Irambuye
Mu rwego rwo korohereza ishoramari mu byerekeranye no kubaka mu Mujyi wa Kigali, amavugurura yakozwe kuva mu mwaka wa 2013-2015 yatumye iminsi umuntu yamaraga yiruka mu nzego zinyuranye asaba icyangombwa cyo kubaka iva ku minsi isaga 365, igera ku minsi irindwi gusa kandi bigakorerwa kuri internet gusa. Inzego zitanga ibyangombwa byo kubaka ziri mu nzego […]Irambuye
Amajyaruguru – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane kuri station ya Police ya Busogo mu murenge wa Busogo humvikanye urusaku rw’amasasu, amakuru Umuseke wamenye ni uko umupolisi yarashe mugenzi we wari umuyobozi wa station ya Police ya Busogo Chief Inspector of Police (CIP) Mugabo J.Bosco akamwica. Amakuru agera k’Umuseke kandi aravuga ko uyu wakoze […]Irambuye
Umusoro ku nyongeragaciro uzwi cyane nka TVA (Value Added Tax) washyizweho n’itegeko utangira gutangwa mu 2001 ku gicuruzwa cyose kiguzwe wari usimbuye ikitwaga ICHA (impot sur chiffre d’affaires). Ku bashoramari kumenyakanisha uyu musoro buri kwezi byajyaga bigora benshi, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ubu kivuga ko mu rwego rwo korohereza abashoramari ubu kumenyakanisha uyu musoro bikorwa […]Irambuye
*Impunzi zose zigiye kujya zihabwa amafaranga aho guhabwa ibiryo, *MIDMAR yavuze ko igenamigambi ry’ibiza ari ibya buri wese. Kuri uyu wa gatatu komisiyo y’abadepite ishinzwe igenamigambi yasuzumye imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’imyaka itatu ya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR). Iyi Minisiteri yasabye kongererwa ingengo y’imari kuko abafatanyabikorwa bagabanyije imbaraga kandi ngo u Rwanda rushobora kuzakira Abanyarwanda […]Irambuye