Digiqole ad

Hussein Minani imbere y’ubutabera; ngo yakoraga Jenoside yambaye imyenda ya MukuraVS

 Hussein Minani imbere y’ubutabera; ngo yakoraga Jenoside yambaye imyenda ya MukuraVS

Hussein Minani nyuma yo gufatwa ubwo Police yari yamwerekanye

*Mu byo ashinjwa harimo gufata abakobwa ku ngufu mbere yo kubica
*Ashinjwa kwica uwari umutoza wa Mukura VS ku rya 8 (ibarabara/umuhanda) i Ngoma
*Ubwe ngo yishe umwana muto witwa Eric wo kwa Martin Uwariraye
*Yireguye ko abavuga ko bakoranye Jenoside ahubwo ari uko yabangiye ko bayikorana
*Ngo yigize umuTanzania kubwo guhindura ubuzima gusa
*Avuga ko atihishahishaga kuko atahinduye isura

Nyamirambo – Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo Hussein Minani, uherutse gufatirwa mu mujyi wa Kigali yarihinduye umuTanzania ubu ukurikiranyweho Jenoside, yagejejwe imbere y’ubutabera, yasomewe ibyaha aregwa cyane cyane bishingiye ku buhamya bw’abavuga ko bafatanyije gukora Jenoside hamwe n’abarokotse bamubonye. Abamushinja bavuzwe ko ngo yishe uwari umutoza w’ikipe ya Mukura VS y’i Butare nyuma akajya akora Jenoside yambaye imyenda y’iyi kipe yavanye ku mutoza yishe. Uregwa yahakanye ibyo aregwa byose.

Hussein Minani nyuma yo gufatwa ubwo Police yari yamwerekanye
Hussein Minani nyuma yo gufatwa ubwo Police yari yamwerekanye. Photo/Martin NIYONKURU/Umuseke

Hussein Minani araburana nk’umunyarwanda nubwo bwose afite ubwenegihugu bwa Tanzania ku mazina yari yarafashe ya Hussein Mujanda Abdi Kitumba.

Minani yahoze ari umushoferi wa Paulina Nyiramasuhuko (wabaye Minisitiri w’umuryango mu gihe cya Jenoside) uyu munsi yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nyuma y’iperereza no gukusanya ibimenyetso kandi ngo bigikomeje, Ubushinjacyaha bwasomye ibyaha bumurega birimo ubwicanyi ku batutsi Hussein Minani yakoreye mu mujyi wa Butare kuri bariyeri y’aho bitaga ‘Kwa Nyiramasuhuko’ mu cyahoze ari cellule Mamba Secteur Butare muri Komine Ngoma, na bariyeri y’aho bitaga kwa Bwanakeye i Tumba.

Mu buhamya bunyuranye bwasomwe n’Ubushinjacyaha buvuga ko hari abafungiye ibyaha bya Jenoside batangaje ko bamuzi neza kandi bakoranye ubwicanyi nawe, ndetse n’abarokotse bagiye bavuga ubwicanyi bwakozwe na Minani Hussein kuri izi bariyeri ebyiri n’ahandi nk’i Ngoma no mu bice byo mu mujyi wa Butare.

Umutangabuhamya witwa Callixte Musoni wemera ko yakoze Jenoside avuga ko we na Hussein n’izindi nterahamwe hari ubwo ‘bapakiye’ Abatutsi mu modoka babavanye mu mujyi bakajya kubicira mu gishanga cya Rwasave kandi ngo imodoka ni Hussein ubwe wari uyitwaye.

Musoni ngo yatangaje ko ‘banakoranye’ (bakoranye ubwicanyi) kuri mariyeri yo kwa Nyiramasuhuko (aha ni hafi y’ahari Hotel Credo ubu)

Undi mutangabuhamya witwa Kayitare Leoncie warokotse Jenoside kandi ngo wari umuturanyi wa Minani Hussein kurya munani (Ibarabara/umuhanda) i Ngoma yatangaje ko kuva mu 1990 Minani ngo yari yaratangiye kuvuga amagambo yo gutera ubwoba no gutoteza Abatutsi. Mu 1993 ngo yabwiye abo bari baturanye ati “Abatutsi muraza gupfa”.

Kayitare avuga ko tariki 02/05/1994 ubwo Jenoside yari igitangira i Butare, Hussein Minani yavuze ati “ udakora (utica) si uwanjye, iby’Abatutsi byose byahawe Abahutu, kandi mu minsi mike nta nkotanyi iri bube igisigaye kubutaka bw u Rwanda.”

Tariki 30/04/1994 Hussein Minani ngo yagaragaye mu bishe Abatutsi bari bahungiye kuri kiriziya i Ngoma ndetse akaba anashinjwa kwica uwari umutoza w’ikipe ya Mukura witwaga Charles amwicira ku rya 8 (ibarabara/umuhanda).

Liberatha umwe mu batangabuhamya bashinja ngo avuga ko ku itariki atibuka neza mu kwezi kwa 5/1994 yiboneye n’amaso ye Hussein Minani ari kumwe na bagenzi be bafata abakobwa benshi bigaga muri kaminuza y’u Rwanda bakabajyana kubica.

Uwitwa Niyitanga nawe yemeza ko ‘yakoranye’ n’uyu mugabo kuri bariyeri kwa Nyiramasuhuko aho bakaga abantu ibyangobwa bakabajyana mu gikari kwa Nyiramasuhuko aho babajonjoraga, abakobwa bakabajyana muri cave bakabafata ku ngufu mbere yo kubica naho abagabo bakajya kubicira ku cyobo cyo ku kigo cya EER.

Ubushinjacyaha buvuga ko undi mutangabuhamya witwa Mukuye Theogene uzwi ku izina rya Ruhango nawe yiyemerera ko Hussein Minani yakoze Jenoside kuko banahunganye .

Hussein Minani ngo ahenshi yakoraga ubwicanyi yambaye imyenda y’ikipe ya Mukura Victory Sports yari yavanye ku mutoza wayo nyuma yo kumwica.

Aba bakoranye nawe ubwicanyi ngo bamushinja ko ari we ubwe (Hussein Minani) n’amaboko ye  wishe umwana muto witwaga Eric w’uwitwa Martin Uwariraye.

Nyambuga Marie Claire avuga ko Hussein yazanye n’izindi nterahamwe kwa Bizuru bajyana abana be kubicira mu ishyamba riri hafi ya paruwasi ya Ngoma aho bari biciye abandi.

Nyandwi Martin nawe ufungiye Jenoside yemeye ko ku itariki 22\4\1994 bagabye igitero muri kaminuza bari kumwe na Dr Munyemana Saustene, Dr Nsabumukunzi Straton, Dr Rwamucyo Eugene, Munyenyezi Beatrice na Shalom Ntahobari (umuhungu wa Nyiramasuhuko),Matabaro Augustin  na Havugimana Jonas.

Avuga kandi ko Nyiramasuhuko yigeze kohereza Hussein Minani ngo ajye kuzana Essence aho bayisize kugirango bajye gutwika amazu y’abatutsi i Gishamvu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bukurikije ibyaha bya Jenoside uyu mugabo ashinjwa adakwiye kurekurwa kuko anamaze imyaka 22 yihishahisha yarihinduye umwirondoro akiyita umuTanzania, kandi ngo ubwo yafatwaga yabanje no kugaragaza ko atazi kandi atavuga ikinyarwanda

 

Yiregura ati “sinihishahishaga kuko ntahinduye isura”

Hussein Minani yavuze ko yari umushoferi w’agateganyo wa Minisitiri Paulina Nyiramasuhuko(wahamijwe ibyaha bya Jenoside i Arusha), ko indege ya Perezida Habyarimana yahanuwe ari i Kigali avuye kugeza nyirabuja iwe aho yari atuye ku Kimihurura.

Avuga ko bukeye asubiye kwa Mayanka i Nyamirambo kureba imodoka aho yari yayiraje yasanze imodoka bayibye ibyuma byose n’amapine maze ashwana cyane na nyirabuja Minisitiri Nyiramasuhuko ubundi ahitamo kumuhunga akisubirira iwabo i Butare.

Minani ati “Ibya banshinja sibyo, nta Jenoside nakoze, Fils Murekezi na Ruhango bari kunshinja ni uko nanze gukorana nabo ubwicanyi naho iby’abacitse ku icumu banshinja bo sinabazi.”

Abacamanza bamubajije icyamubujije gutaha agahitamo kuba muri Tanzania no guhindura imyirondoro.

Minani yasubije ko yashatse guhindura ubuzima gusa no kwibera umuTanzania.

Ati “Sinihishe kuko sinigeze mpindura isura niyo mpamvu nsaba kurekurwa kuko nsanzwe nza no mu Rwanda.”

Uyu mugabo avuga ko atari kuzagaruka mu Rwanda aziko yahakoze Jenoside, avuga ko yatangiye kugaruka mu Rwanda mu 1995 kuko yari yarakomeje kuba umushoferi, ni nako yafashwe azanye imodoka zicuruzwa mu Rwanda.

Umwunganizi we Me Mubaraka Nshimiyimana yasabiye umukiriya we gufungurwa by’agateganyo,  avuga ko hari byinshi Urukiko rwategeka umuntu akaguma hanze bitabaye ngombwa ko afungwa.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwavuze ko ruzasoma imyanzuro y’uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku uregwa kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi 2016, saa kumi z’umugoroba.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Amaraso ntaho wayahungira byo va mugutakira ingoyi ujye muburoko ugororwe.

    Ubwose imana yari bugutange kandi urengana? mwanze kuba banyamutegerakazaza ejo none ko mutaka mwirengagijeko nabariya babatakiraga bari abantu.singucira urubanza kuko ntazi ibyawe ariko abamennye amaraso ntaho muzikinga

  • Mujandi ndamuzi. Ariko muzageza ryari gushinja abantu ibinyoma?!

    • @ imisi bazajya bafata bene wanyu mutake,ubu se abatutsi mwishe bari he? ubonye iyo mubashyira gereza byibuza twari kuba dufite amahirwe yo kubabona,ntacyo ariko bari mu ijuru kuko mwishe umubiri mutishe roho,hababaje ibyanyu kuko muzagwa kugasi,ariya maraso azahora atakiri Imana kandi mu isi yose muzahora mwibukwa nk inkoramaraso,ibikoko,benesekibi,muragatsindwa n Uwiteka gusa

      • Aliko nkawe uru rwango wanga ubwoko bumwe mu bugize u Rwanda urumva ko ruzakugeza he koko? Umwicanyi ntagira ubwoko yaba umuhutu cyangwa umututsi aba ari umwicanyi gusa gusa. Gushyira icyaha ku bantu bose rero ni cyo gituma ubona bamwe barira abandi bigasa nka aho bitabareba kandi nabo bababaye.
        Ese ubundi wowe wanditse ibi ntacyo upfana na uwo Minani barega? Muhuriye mwese kuri bwa bunyarwanda mukunze kuriririmba… kandi mushobora no kuba muhuje na ubwo bwoko wibandaho.
        Ibyabaye muri iki gihugu ni umwanda gusa gusa, aho abavandimwe batatinye kumaranira ku icumu, gukomeza kubihembera rero siwo muti kuko byazatuma noneho igihugu cyose giterwa itabi.
        Twese hamwe twari dukwiye kwamagana abicanyi iyo bava bakagera yemwe kabone na ubwo baba ari abavandimwe bacu cg se ababyeyi bacu.
        Kwamagana bamwe abandi tukabaha rugari ngo yebaba duhuje ubwoko ni amahano kuko uwijanditse mu maraso nta benewabo aba agifite keretse nyine abicanyi nkawe. Ntutekereze rero ko wowe yagucira akari urutega ngo ye baba muhuje ubwoko.
        Muri iki gihugu hari abahutu bagiye bica abandi bahutu ndetse n abatutsi bafanguye abandi batutsi… abo rero bose ubundi umwanya wabo wri ukwiye kuba muri prison akaba ariho bihanira.

        • ni nde na nde bamaranye uvuga.uwateze ijosi bakaritema bakamucoca? yamaranye gute n’uwamucagaguye? kuki mukunda gutoneka abantu? abahutu bishe abatutsi ntacyo bishisha kandi bishimye. ntabwo ibyo mwenedata Ngabo avuga ari urwango ahubwo ni ukuri kuzuye. ntabwo twe ababibayemo nubwo mukeka ko tuzabyibagirwa tutazagumana ibikomere mo imbere.

          • Ufite ukumwirana kurenze kuko njyewe nakubwiye ko abicanyi bose ari bamwe.
            Abo uvuga rero bicwe ntaho bahuriye na gato nabo ba ruharwa njyewe navuze.
            Uwambuwe ubuzima ni inzirakarengane naho abo ba rukarabankaba bo ubwoko bwabo ni abicanyi nyine nta bundi.
            Reka rero kumvirana no kuntiza ibyo ntavuze.

  • Nanjye narabivuze ubushize rwose, uwamennye amaraso wese ntaho azikinga,
    niyo yakwihisha ku Isi Imana ntaho azayihisha.
    Mfite amakuru ko na satani ngo atabashaka

  • Fils Murekezi nawe ndamuzi. Ibyo avuga ko yakoranye ubwicanyi na Mujandi iryo ni itekinika.

  • uyumugabo ndamuzi azakuburana yarabeshyaga gusa none akomeje nokubeshyera abandi katamuvuze mbereyigihe amuvuze uruko bamufashe aracyakomeje uburiganya nimba batamuzi bazasubire muri dosiyeye yabeshye bane nyumayokubafunga baburanye basanga nabere nuworero wasanga amubeshyerantawamenya

    • Umuzi he ariko? mwagiye mureka gukabya? Ibyo utazi jya wicecekera cg uhaguruke ujye ku rukiko kumushinjura. Interahamwe yafashwe twe b’i Butare turayizi neza niba wowe utayizi ukaba utazi n’ibyoyakoze ceceka bayiburanishe bayikanire uruyikwiye.
      Ibyo yakoreye i Tumba kwa Bwanakeye byonyine birahagije ngo akanirwe urumukwiye.

  • abicanyi muragapuuuuuu!ndabavumye, amaraso y’abantu bacu azabahame!

    • Kabisa vuma abo bicanyi bishe abantu banyu, nanjye simbashyigikiye, nibabacire imanza uwo bihamye afungwe (njye njya nanifuza ko bakishwe, ariko amategeko mwarayahindaguye, ndetse ngo nizemeye ko zishe zigasaba imbabazi murazibabarira da), upfa gusa kudahirahira ngo ubyegeke ku bahutu bose, ibyo byo twese tuzarurwana kuko nta wigeze atuma abicanyi kwica mu izina ry’abahutu, reka da !

  • nagende sha imana izabahana abo bamuhakanira agende abafungane uyu murabona ni ukuntu areba atakwica nubu ahubwo bazamuhezemo

  • Ariko mwe mwishe muzabazwa byinshi nuwihishe amenyeko imana yakabonye

  • Urebye nabi yakugotomera reba ukuntu yihagazeho mumafuti hoshi.

  • umuntu wese uziko yamennye amaraso yinzirakarengane,ajye yibuka imbabazi babasabaga ngo bababarire nkaho hari icyaha babakoreye,mwarangiza mukabica mwishimisha,ndagirango mbabwireke amaherezo aho waba urihose bizakugaruka.

  • Siwe wenyine ahubwo we yagiye kure hari abandi bagiye bimukira muzindi ntara, banyarwanda mureke amaranga mutima ngo baramubeshyera ngaho muvuge impamvu yahinduye amazina, kabdi niba bamubeshyera uwo ubivuga azajye gutanga ubwo buhamya mwibuke ko bose baba babeshyerwa Karamira, Mugesera n’abandi nkabo baba babeshyerwa muzatubwire uwishe abatutsi gusa mujye mwibuka ko umuntu ari nk’undi uwo uvuga ko uyu mugabo abeshyerwa naze asobanure uburyo abeshyerwa ahabwe ubutabera bwuzuye ntibakabahe Butamwa ngo mwishyirireho na Ngenda.

  • ariko rero rero rwose mujye mwirinda guterana amagambo ni bibi cg kugira aho mubogamira gusa reka mbabwize ukuri uwo ariwewese wamenye amaraso akaka ubuzima umuntu uwo ariwewese yaba umututsi yaba umuhutu ya umutwa yaba umutwa yaba yewe numunyamahanga wabibafashijemo sha niyo atahura ningaruka zabyo hano kwisi ariko umuntu ntamara igihe hano kwisi igihe kizagera ahure n’Imana imubaze impamvu wambuye mugenzi wawe ubuzima kd ntabwo wamuhaye aha reka mbareka ahubwo uzu ubwenge yajya asaba imbabazi hakiri kare kbs

  • Uwo mugabo mumumbarize amakuru ya Arsene (umuhungu) wa Nyiramasuhuko! Twariganye ariko sijye wabonye turanginza ngo nigire kuru gamba yendaga kuzanyica,baduhigaga buri munsi muri za 1991!! Wa mugabo sinkuzi ariko ntiwaba kwa Nyiramasuhuko utari umwicanyi!!
    Mbega umuryango wabagome!!! batangiye no kwica 1994 hataragera!! Uwo muhungu we yahoraga yatumijeho abajandarume ngo kwishuri hari inyenzi! Tugakubita ibyumweru bibiri twihishe!!
    Reaka ndekeraho sinabona uko mbivuga!! Gusa umuryango nyarwanda mwarawuhemukiye mwitonde mubibazwe!

    • Uwo muntu afunganye na nyina muri arusha. Yafashe abakobwa benshi ku ngufu anica abantu benshi na nyina abimushishikariza. Kuri internet dossier y’urubanza irahari wayisoma. Abo bantu bo kwa Nyiramasuhuko ni babi cyane. Ahubwo bazarebe neza niba uwo mugabo Minani atari yarajyiye muri tanzania ngo abegere.

  • Hhhh!!! haryango ubu imbere yinkiko aba akiri umwere? yewe nawe aba abizi ko amaraso yinzirakarengane yirirwa amubunga mumaso nomuntoki yo ubwayo yanamujyana akamuta munyanja.naho ibindi nuguta ibitabapfu ngo araburana! ubwose aziko yahikura???

    • Menye neza ko tugendana ninterahamwe tutabizi, ninazo zihora zitubwira ibigambo byo kudushinyagurira byitwaje ko ntawukivuga ubwoko , nyamara bazahora ari interahamwe

Comments are closed.

en_USEnglish