Digiqole ad

Abashoramari 100 bo muri Pologne barifuza gushora imari mu Rwanda

 Abashoramari 100 bo muri Pologne barifuza gushora imari mu Rwanda

Itsinda ry’abashoramari bo muri Pologne mu biganiro n’abayobozi ba PSF kuri uyu wa kabiri

Abashoramari 15 bahagarariye abandi 100 bo mu gihugu cya Pologne kuri uyu wa kabiri baganiriye n’ubuyobozi bw’Urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo (PSF) berekwa ahari amahirwe menshi bashora imari mu Rwanda. Aba bagaragaje ko bifuza gushora imari mu buvuzi, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ikoranabuhanga.

Itsinda ry'abashoramari bo muri Pologne mu biganiro n'abayobozi ba PSF kuri uyu wa kabiri
Itsinda ry’abashoramari bo muri Pologne mu biganiro n’abayobozi ba PSF kuri uyu wa kabiri

Kuba u Rwanda ruza mu myanya y’imbere mu bihugu byoroshya ishoramari kandi birimo amahoro n’umutekano ni kimwe mu bikurura abashoramari bo mu bihugu binyuranye ku Isi bifuza gushora imari yabo mu Rwanda nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa PSF.

Aba bashoramari baje bari kumwe  n’umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi n’ishoramari cya Pologne.

Benjamin Gasamagera umuyobozi wa PSF avuga ko ari amahirwe akomeye ku ishoramari ry’u Rwanda kuba aba bifuza kuhazana bimwe mu bikorwa byabo.

Gasamagera avuga ko aba bashoramari bagaragaje ko bifuza gushora imari mu bice by’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuvuzi n’ikoranabuhanga kandi ngo ibi ni ibice n’ubundi u Rwanda rusanzwe rwifuza ko bitera imbere byihuse.

Gasamagera ati “No mu banyamuryango bacu(PSF) bakora muri ibi byiciro bari bakeneye no kongera ubumenyi, aba baje rero bazana ubundi bumenyi bikaba amahirwe kandi bikazamura ishoramari.”

Gasamagera avuga ko uyu munsi habayeho ibiganiro n’aba bashoramari gusa ngo bagaragaje ko bifuza cyane gutangira.

Ati “Bamwe urabona ko badashaka gusubirayo imbokoboko hari abashaka gusubira iwabo basize basinye amasezerano.”

Aba bashoramari batangaje ko babanje kumenya amakuru ku mutekano w’u Rwanda bagasanga wizewe kandi bakanabona ko isoko rya Africa y’Iburasirazuba rigenda rifungura imiryango bityo bifuza gukorera mu Rwanda.

Umwe muri bo witwa Pietrucha Jerzy ati “Gutangira business mu Rwanda ni uko uba wizeye neza isoko ry’akarere k’Afurika y’uburasirazuba ryose, mu bihugu bya COMESA, ndetse no mu rwego rw’umutekano. uRwanda ni ahantu heza ho gushora imari.”

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Pologne irakennye buriya ije nayo gushushanya abanyarwanda kahave.

  • turifuza ko mwazadushakira abashoramari bifuza ko twafatanya mubucuruzi bw’Amabuye yagaciro acukurwa mu Rwanda email: [email protected] phone +250 736919161

    • Nta mabuye aba mu Rwanda bahitamo kwigira muri Kongo niho haboneka menshi.

  • ariko se kokokokoko NGO NDE,
    ngaho NGO pologne,
    NGO turukiya,
    NGO ubugiriki,
    NGO ubutariyani,
    … n’abandi nkabo…nabo ko ati abatindi hanyuma y’abandi batuzaniye abanya Danemark,n’abadage,n’aba Scandinavians ko aribo bakire sibyaba byiza kurushaho.

    • Abanyarwanda benshi baba bazi ko abantu bafite uruhu rw’ umweru ari abashoramari. Nubwo baba bava muri Kosovo cyane Yemen. Mujye mubasobanurira ko abenshi ari abashonji bishakira icyo kurya. Ariko waba injiji bakakuragira.

  • Ngo barashaka gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro! Ariko abifuza bose ibirombe ubemereye ubwo ahantu hose ntihahinduka amanegeka bacukura bashakisha amabuye y’imbonekarimwe?! Bajye muri DRC niho haba imisozi n’ibibaya bicukurwamo ayo mabuye.

Comments are closed.

en_USEnglish