Sena mu mwiherero w’iminsi 3 uzayifasha kurushaho kuzuza inshingano zayo
Perezida wa Sena Bernard Makuza atangiza umwiherero w’iminsi itatu watangiye kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi, yavuze ko muri iki gihe Abasenateri bazaganira cyane kunshingano bahabwa n’Itegeko Nshinga, bareba uko barushaho kuzuzuza.
Muri uyu mwiherero ngo Abasenateri bazaganira ku buryo barushaho kunoza gushyira mu bikorwa inshingano ziri mu ngingo iya 84 y’Itegeko Nshinga, ivuga uruhare rwa Sena mu kugenzura amahame remezo akubiye mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga.
Indi ngingo iha inshingano Sena, ni iya 58 y’Itegeko Nshinga, isaba uru rwego gukurikirana ibisabwa n’ibibuzwa imitwe ya Politiki, nk’uko bikubiye mu ngingo z”Itegeko nshinga iya 56 n’iya 57 nk’uko Perezida wa Seana yabitangaje.
Yavuze ko bazanaganira ku nshingano bahabwa n’ingingo ya 86 y’Itegeko Nshinga ivuga ku byo kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, n’izo bahabwa n’ingingo ya 64 ivuga uruhare rw’Inteko Nshingamategeko ku mpaka zigibwa mu itorwa ry’amategeko, no kugenzura imikorere ya Guverinoma.
Makuza yavuze ko muri uyu mwiherero bazasesengura mu buryo bwagutse izo nshingano zikubiye muri izo ngingo, bigahuzwa na politiki igihugu kigenderaho zirimo, intego z’iterambere rirambye (SDGs), icyerekezo 2020, hetekerezwa ku kerekezo 2020-2050, gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS II) ibura imyaka ibiri ngo isozwe na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi.
Yavuze ko muri uyu mwiherero hazavugwamo n’andi mahame remezo u Rwanda rugenderaho mu miyoborere yarwo, arimo Demokarasi, uburinganire, kurwanya Jenoside n’ibindi kuko ngo ni byo iterambere ry’igihugu ryubakiweho.
Hon Makuza yavuze ko hari byinshi byagezweho bizaganirwa, ndetse ibitaragerwaho hakarebwa uburyo bwo kubisohokamo.
Bimwe mu byagaragajwe byagezweho na Sena muri iki gice cya mbere cya manda y’imyaka umunani Abasenateri bari bafite mbere y’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda rya 2003 rivugururwa nk’uko rimeze ubu, harimo kwemeza abayobozi no gutora amategeko menshi ndetse n’ibindi bikorwa byakozwe n’Inzego za Sena mu byiciro bitandukanye.
Mu cyegeranyo cyakozwe na Visi Perezida wa Sena, Hon Harerimana Fatou ku bikorwa Sena yagezeho, yavuze ko Sena yateranye inshuro 327 harimo 275 zabereye muri Sena na 52 zabereye mu nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite na Sena bari hamwe.
Yavuze ko muri rusange Sena yemeje abayobozi 138 harimo 24 bo ku rwego rw politiki, 28 bari ku rwego rw’abayobozi b’ibigo, 70 b’abakomiseri na 16 mu nzego z’ubutabera.
Sena ngo yabashije gutora yemeza amategeko 210, harimo 82 ajyanye n’ubukungu n’imari, 28 ajyanye n’imibereho, 71 ajyanye n’imiyoborere myiza na 29 ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, hakaba n’amategeko 104 ajyanye n’amasezerano y’u Rwanda n’amahanga cyangwa indi miryango mpuzamahanga, hari n’amategeko 34 yatowe na Sena n’Umutwe w’Abadepite.
Imwe mu nzitizi zikomeye zatumye Sena itamara umwanya munini yita cyane ku mahame shingiro nk’uko ibisabwa n’Itegeko Nshinga, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ikorera abaturage, harimo umubare muke w’abakozi (ariko iki ngo cyarakemutse), ikindi ni uko amategeko atorwa n’ayemezwa yari menshi cyane.
Perezida wa Sena yavuze ko kuba uyu mwiherero ugiye kuba nyuma yo kuvugurura Itegeko Nshinga, ndetse no kuba muri iyo myaka ine ya manda yarihariwe cyane no gutora amategeko, ngo biraza guha amahirwe menshi Sena yo kumara ikindi gihe yita cyane ku mahame remezo.
Uyu mwiherero ni uwa gatatu wa Sena, ukurikiye undi wabaye muri Gashyantare 2011 n’uwabaye mu Ugushyingo 2013.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
NIBYIZA UBWO SE NA NYINA BARI KUMWE MUMINSI ITATU BIHEREREYE BURIYA BASHOBORA GUSHYIRA MUGACIRO
Comments are closed.