Digiqole ad

Korea y’Epfo yemeye gufasha u Rwanda mu ikoranabuhanga mu buzima

 Korea y’Epfo yemeye gufasha u Rwanda mu ikoranabuhanga mu buzima

Ni mu masezerano yasinywe kuri uyu wa gatanu na Minisitiri Dr Agnes Binagwaho na Kwon Deok Cheol wungirije Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza muri Korea aho ibihugu byombi byemeranyijwe ku bufatanye mu nzego z’ubuzima no guhana amakuru, cyane cyane Korea igafasha u Rwanda guteza imbere ikoranabuhanga mu buzima.

Kwon Deok Cheol na Dr Binagwaho bamaze gusinya amasezerano
Kwon Deok Cheol na Dr Binagwaho bamaze gusinya amasezerano

Ubufatanye bw’ibihugu byombi ngo buzanaba hagati y’amashuri makuru yigisha ubuvuzi mu bihugu byombi.

Dr Agnes Binagwaho yatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri ubu bufatanye kuko rugikeneye kwiga byinshi mu rwego rw’ubuzima.

Itsinda ry’abanyaKorea riri mu Rwanda ngo ryazanye abashakashatsi mu by’ubuvuzi bazajya bakorana n’ishuri rikuru ry’ubuganga, ibintu ngo bizatuma abanyarwanda biga muri iri shuri bongera ubumenyi mu buvuzi bugezweho bwifashishije ikorabuhanga.

Dr Agnes Binagwaho ati “dufite byinshi byo kwiga mu ikoranabuhanga mu buzima, tuzabigiraho byinshi mu kwirinda ibyorezo nk’igihugu kiri muri Africa hagati gishobora guhura n’indwara zibyorezo. Ubu bufatanye buzadufasha gutera imbere.”

Kwon Deok Cheol uwungirije minstiri w’ubuzima muri Korea y’epfo yavuzeko aya masezerano basinyanye n’u Rwanda ari uburyo bwiza bwo gufatanya mu kurwanya indwara z’ibyorezo ndetse n’infwara zitandura hofashishijwe guhanahana amakuru ku miti no ku ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi.

Ndatekereza aya masezerano hari icyo azafasha u Rwanda mu rwego rw’ubuzima” – Kwon Deok Cheol

Abakozi ba MINISANTE n'abaje bayobowe na Kwon Deok Cheol  bavuye Korea y'Epfo
Abakozi ba MINISANTE n’abaje bayobowe na Kwon Deok Cheol bavuye Korea y’Epfo

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni byiza ko abanyarwanda boongeera ubumenyi bwabo mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buzima. Nta shiti ko aya masezerano MINISANTE yasinyanye na Koreya y’Amajyeepfo azagira uruhare rugaragara mu koongeera ubumenyi bw’abanyarwanda muri urwo rwego.

Comments are closed.

en_USEnglish