Jane Mutoni, Nyampinga w’umurange wa 2016 kuri uyu wa gatatu yatangiye ingendo zo gukurikira inzira y’umwami Ruganzu Ndoli aho yagiye asiga ibimenyetso byamwitiriwe mu Rwanda, uyu munsi yahereye ku ‘Kirenge cya Ruganzu mu karere ka Rulindo. Kuri we ngo yize byinshi ndetse asaba urubyiruko gukangukira kumenya amateka y’igihugu cyabo kuko arimo amasomo akomeye. Ruganzu II […]Irambuye
Kubera indwara ya Cholera yadutse mu karere ka Karongi mu bice byegereye ikiyaga cya Kivu, kuva kuri uyu wa 15 Kamena iki kiyaga cyafunzwe ku bakora uburobyi kugeza mu gihe kitazwi. Mme Jeannine Nuwumuremyi umuyobozi w’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB, mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko iki kiyaga cyafunzwe ku barobyi ku mwaro wose […]Irambuye
Icyegeranyo cyitwa ‘Global Peace Index’ cy’uyu mwaka kiragaragaza ko Isi ikomeje kujya mu bibazo by’intambara n’amakimbirane, kikagaragaza ko ibihugu 10 ku Isi aribyo gusa bitabarizwamo intambara n’amakimbirane ayo ariyo yose afitanye isano nayo. Iki cyegeranyo kivuga ko kubera amakimbirane n’intambara bikomeje kuvuka mu Burasirazuba bwo hagati, no kuba Isi yaraburiye igisubizo ibibazo by’impunzi, iterabwoba, […]Irambuye
Muri cyamunara y’imitungo ya rwiyemezamirimo Usengimana Richard wagarutsweho n’abaturage ubwo perezida Kagame yasuraga Karongi kubera imyenda agiye ababereyemo, kuri uyu wa 15 Kamena abapiganirwaga kugura ikibanza (kirimo n’inyubako ituzuye) giherereye mu murenge wa Kimihurura, habuze n’umwe usubiza ku giciro fatizo cya miliyoni 180 cyari kimaze gutangazwa. Indi mitungo ye iri ahitwa Rwandex yo bagiye kuyiteza […]Irambuye
Bugarama – Ibice bimwe bya Nyamasheke na Rusizi abaturage bafite ibibazo bikomeye byo kutagerwaho n’amazi meza bigatuma bakoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu bikabaviramo indwara. Kuri uyu wa kabiri Germaine Kamayirese umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi yasuye ibi bice asaba abashinzwe gukwirakwiza amazi meza kubikora vuba ntibite cyane ku biciro. Uyu munsi, kimwe no mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2016, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutseho 7,3%. Mu mibare, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2015, umusaruro mbumbe w’igihugu wari Miliyari 1,384 z’amafaranga y’u Rwanda, muri iki cy’uyu mwaka ukaba warageze kuri Miliyari 1,536; Ni ukuvuga izamuka rya 7,3%. […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ubwo komisiyo y’ubukungu n’ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko yakiraraga Minisitiri w’umuco na siporo Julienne Uwacu ngo asobanure imikikoreshereze y’amafaranga bahabwa muri Ministeri ayobora, bamubajije impamvu ikipe y’igihugu Amavubi ikomeza gutozwa n’abanyamahanga kandi badatamga umusaruro ndetse bahembwa menshi, asubiza ko abatoza b’abanyarwanda ubu nta bushobozi bafite bwo kuyatoza. Minisitiri yari yaje […]Irambuye
*Kuva 2012 kugeza ubu Malaria yiyongereye kuri 300%, imfu ziyivaho ziyongera kuri 37% *Ubu ngo nta mpungenge z’ubuziranenge ku nzitiramibu ziri gutangwa Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ubuzima yatanze ikiganiro cy’uko indwara ya Malaria ihagaze mu Rwanda n’ingamba zihari mu kuyirwanya kuko yiyongereye cyane mu bihe bishize, Dr Agnes Binagwaho yasobanuye ko mu mezi ane […]Irambuye
Mu mwaka wa 2010, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari amaze gutorerwa manda ya kabiri y’imyaka irindwi, hashyizweho gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yiganjemo ibyo yari yemereye abaturage yiyamamaza, ndetse binahura n’icyerekezo cy’igihugu cya 2020 n’imbaturabukungu (EDPRS). Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku Inkingi enye: Imiyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage. […]Irambuye
Kubera inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha, kuva tariki 10 kugera 18 Nyakanga, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali harimo kubakwa ibikorwaremezo bishya. Uretse inyubako ya Kigali Convention Center yatwaye akayabo gasaga Miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika, imihanda, amahoteli n’ibindi bikorwaremezo birimo kubakwa. Kubera uburemere bw’inama, abakuru b’ibihugu […]Irambuye