Digiqole ad

Mu ngengo y’imari ya 2016/2017 Leta izakoresha Miliyari 1 949.4 Frw

 Mu ngengo y’imari ya 2016/2017 Leta izakoresha Miliyari 1 949.4 Frw

Kuri iki gicamunsi, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Claver Gatete yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 aho hateganyijwe ko Leta izakoresha miliyari 1 949.4 y’u Rwanda.  37,6% by’aya mafaranga ngo niyo azaturuka hanze y’u Rwanda naho 62,4% azava mu gihugu cyane cyane mu misoro y’abanyarwanda. Iyi ngengo izasaranganywa mu mishinga inyuranye igamije iterambere ry’u Rwanda hakurikijwe ibikenewe cyane nk’uko byasobanuwe na Amb. Gatete.

Amb. Claver Gatete aje kumurikira Inteko umushinga w'ingengo y'imari ya 2016/17. Photo: Faustin NK.
Amb. Claver Gatete aje kumurikira Inteko umushinga w’ingengo y’imari ya 2016/17/Photo: Faustin NK.

Minisitiri Gatete Claver yavuze ko n’ubwo ubukungu bw’Isi na Afurika muri rusange butifashe neza ndetse n’umuvuduko bwazamukagaho ukaba waragabanyutse; Ngo muri uyu mwaka w’imari wa 2016/17 n’utaha wa 2017/18, ubukungu bw’u Rwanda biteganyijwe ko buziyongera ku gipimo cya 6%.

Ingengo y’Imari y’uyu mwaka irenzeho miliyari 140,6 y’u Rwanda ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2015/2016 yari miliyari 1 808,8 yari mu ngengo y’imari yavuguruwe muri Mutarama uyu mwaka.

Iyi ngengo y’imari y’u Rwanda izava ahanini mu Rwanda aho amafaranga azava mu gihugu imbere ari miliyari 1 216,4 angana na 62,4% by’ingengo y’imari yose. Muri aya, agera kuri Miliyari 1071,6 angana na 55% azakomoka ku misoro. Naho ayandi Miliyari 110,8 azakomoka ku bindi bitari imisoro.

Aha Minisitiri Gatete yavuze ko Leta izakomeza kugerageza kongera amafaranga ava imbere mu gihugu hifashishijwe kongera umubare w’abasoreshwa aho Abanyarwanda bazakomeza gushishikarizwa ibyiza byo kwishyura imisoro kugira ngo yubake igihugu, kongera umubare w’imashini zitanga inyemezabwishyu (EBMs) ku buryo muri Nzeri abacuruzi bose bazaba bazifite, kongera umubare w’abasoreshwa barebwa n’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) no  kuvugurura itegeko rigena uburyo bwo kwakira imisoro hagamijwe kuvanaho imbogamizi zabangamiraga abasora, no kunoza uburyo bwo gukora igenzura ry’uburyo abasora bubahiriza inshingano zabo.

Muri iyi ngengo y’imari amafaranga azava hanze y’u Rwanda, amafaranga azava hanze angana na miliyari 733, aya azaba yiyongereyeho miliyari 99,7 ugereranyije na Miliyari 633,3 yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka ushize.

Muri rusange, inkunga z’amahanga zizaba zigera kuri Miliyari 365,3, angana na 18,7% by’ingengo y’imari yose, naho inguzanyo zo zizaba ari Miliyari 367,7, angana na 18,9% by’ingengo y’imari yose y’u Rwanda.

Iyi ngengo y’imari izasaranganywa ite?

Minisitiri Claver Gatete yavuze ko iyi ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2016/17 izibanda cyane ku kongera umusaruro w’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga, kongera umusaruro w’ubuhinzi no koroshya ishoramari. Izi ngamba z’ubukungu zikazashyirwa zikubiye mu byiciro byihariye byo kongerera agaciro ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Muri iyi ngengo y’imari, Leta ikaba iteganya kongerera ubumenyi abari mu rwego rw’inganda n’imyenda, gushyiraho ibikorwaremezo byoroshya mu kugabanya ikiguzi cyo gukora igicuruzwa (cost of production) bizatwara miliyari 229,7.

Uburyo amafaranga agize iyi ngengo y’imari aazakoreshwa, amafaranga agenewe ibikorwa bisanzwe arimo imishahara y’abakozi ba Leta n’ubundi burenganzira bemererwa n’amategeko, n’ibindi bikenerwa kugira ngo haboneke Serivise za Leta, abakozi bakore neza akazi kabo n’ibindi byihariye miliyari 958,7 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na 49,2% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azashorwa mu bigo by’ubucuruzi bya Leta azagera kuri miliyari 108,5 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na 5,6% by’ingengo y’imari yose.

Amb. Gatete yavuze ko miliyari 55 azajya mu bikorwa byo kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, naho miliyari 87,2 zishyirwe mu bikorwa bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Abayobozi b'inteko ishinga amategeko imitwe yombi bakurikirana umushinga w'itegeko nshinga.
Abayobozi b’inteko ishinga amategeko imitwe yombi bakurikirana umushinga w’itegeko nshinga/Photo: Faustin NK.

Minisitiri Gatete yavuze ko uyu mushinga w’ingengo yimari uzasaranganywa hifashishijwe gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, EDPRS II mu buryo bukurikira:

*Mu bikorwa byo kwihutisha umuvuduko w’iterambere hazajya miliyari 517, bingana na 27%

Kwagura no gusana umuhanda wa Kagitumba – Kayonza  – Rusumo (miliyari 20,1)
-Umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu (miliyari 17,5)
– Kubaka umuyoboro w’amashanyarazi Rulindo – Ngarama – Musha na sub-station Ngarama (miliyari 16,8)
– Kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uhuza u Rwanda n’ibihugu by’akarere (miliyari 6,7)
– Kubaka umuyoboro w’amashanyarazi Butare – Mamba – Rwabusoro – Rilima na sub-station (miliyari 4)
– Gusana umuhanda Rubavu  – Gisiza wa Kilometero 51 (miliyari 15,8)
– Kubaka umuhanda Rukomo – Base wa KM 50 (miliyari 14,3)
– Gusana imihanda n’amateme cyane cyane mu mijyi nka Kigali (miliyari 8,1)
-Kubaka umuhanda Rubengera – Gisiza (miliyari 7,9)
– Gusana umuhanda Huye – Kitabi (miliyari 7,9)
-Gushyiraho ikigega gifasha abashoramari bohereza ibicuruzwa ku masoko mpuzamahanga (miliyari 5 )
– Gukomeza kwagura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali (miliyari 3,9)
– Gutanga ingurane ku baturage bazimurwa ahazakorerwa imirimo yo kwagura ikibuga cy’indege Gisenyi (miliyari 2,6)
-Kubaka ibikorwaremezo ahazashyirwa inganda ku rwego rw’Intara n’Uturere (Miliyari 5)
– Kubaka uruganda rukora imyenda no gutunganya impu (miliyari 5)

 

*Ibikorwa byo guteza imbere icyaro byagenewe  Miliyari 256,5 (13% by’ingengo y’imari)

Muri iki kiciro hazibandwa ku mishinga ikurikira;

-Gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro (miliyari 22,2)
– Gukwirakwiza ifumbire n’imbuto z’indobanure hagamijwe kongera umusaruro (miliyari 11,7)
-Gukomeza umushinga wo gushyiraho ibikoresho bifasha kuhira imyaka (miliyari 7,9)
– Kubaka imihangda y’imigenderano ifasha kugeza umusaruro ku masoko mu byaro (miliyari 7,6)
-Gukomeza umushinga wo guteza imbere ubuhinzi mu cyaro (miliyari 4,7)
– Kubaka ubwanikiro no gufasha abahinzi gutunganya umusaruro (miliyari 5,3)
– Gukwirakwiza amazi meza n’isuku mu cyaro (miliyari 3,1)
-Gukomeza umushinga wo guteza imbere ibikorwaremezo by’ubworozi (miliyari 3,8)
– Kongera amazi meza mu karere ka Rulindo (miliyari 2,4)
-Umushinga wo kongera ibikorwa by’isuku n’isukura mu mujyi (miliyari 1,9)
– Kuvugurura imihanda yo mu mujyi wa Rubavu (miliyari 4,5)
– Gukomeza gutunganya igishanga cya Kirehe mu mushinga wa KWAMP (miliyari 1,9).

Min.Claver Gatete ageza ku Badepite n'Abasenateri umushinga w'ingengo y'imari ya 2016/17.
Min.Claver Gatete ageza ku Badepite n’Abasenateri umushinga w’ingengo y’imari ya 2016/17/Photo: Faustin NK.

* Mu bikorwa byokongera umusaruro no guhanga imirimo ku rubyiruko 106 (5%)

-Kubaka amashuri mashya yigisha ubumenyingiro (TVET) no gushyiramo byayo (miliyari 8,5)
-Umushinga wo kubaka ishami sha Kaminuza ya Carnegie Mellon mu Rwanda (miliyari 7)
-Gukomeza gahunda ya kora wigire (miliyari 5,3)
– Kubaka ishuri ry’ikitegererezo ku bufatanye na KOICA (miliyari 3,5)
-Gukomeza umushinga wa One Laptop per Child (miliyari 5,9)
-Guhugura abarimu bigisha ubumenyi ngiro ku nkunga ya KOICA (miliyari 2,9)
-Umushinga ugamije gutunga ububiko bw’ibicuruzwa (miliyari 2,8)
– Guhanga imirimo ku bamugariye ku rugamba (miliyari imwe)

 

*Ibikorwa bigendanye n’Imiyoborere myiza bizashyirwamo miliyari 194,2 (10%)

Aha hazitabwa ku mishinga yo;

– Kubaka ishuri ry’amahugurwa kubikorwa by’ibarurishamibare (miliyari 3)
– Kwita ku mibereho y’abagororwa n’abari mu mirimo nsimburagifungo (miliyari 2)
– Kubungabunga umutekano w’amakuru yo mu gihugu kuri internet (Cyber security) miliyari 1,5
– Kurangiza kubaka no kugura ibikoresho bya Forencic Laboratory  (miliyari 2,8)
– Gukomeza kubaka ikicaro cya Police ku Kakiru (miliyari 2,3)
– Gusana no kwagura amagereza ya Ntsinda, Rubavu na Mageragere (miliyari 2,9)
-Gukomeza umushinga wo gushyingura mu buryo bugezweho inyandiko z’imirimo y’inkiko Gacaca (miliyoni 400)

*Ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza hazajya miliyari 877,6; 45% by’iyi ngengo y’imari

Mu mishinga izitabwaho harimo;

– Gukomeza gusana no kubaka amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (miliyari 5)
– Gukomeza guteza imbere ubushobozi bwa malimu hongerwa imbaraga Mwalimu SACCO (miliyari 5)
-Gukomeza kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero (miliyari 4,5)
– Gukomeza kubaka inzu z’ubushakashatsi mu mashuri y’isumbuye na Kaminuza (miliyari 1,6)
– Gukomeza gahunda y’Inkongoro y’amata kuri buri mwana hagamijwe kurwanya imirire mibi (miliyari 2,1)
– Gukomeza gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’ikigo cya Iwawa (miliyoni 600)
– Kwita ku mushinga wa “Tubarerere mu muryango” ku bana bo ku mihanda (miliyoni 800)
-No gukomeza gahunda yo koroza imiryango ikennye ‘Girinka’ (Miliyari 1).

Raporo iheruka y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko gukoresha neza ingengo y’imari ya Leta iba yateguwe biri ku kigero kiri hejuruho gato ya 80%.

Abadepite 69 kuri 73 bari bateraniye mu Nteko batoye bemera uyu mushinga w’ingengo y’Imari ya 2016/2017, habayemo impfabusa enye.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Ibi bintu by’igihugu kibasha kwinjiza 35% bya budget gusa, aba bategetsi bo bumva koko atari urukozasoni ? Ibi bintu bizarangira ryari, ari uko bigenze bite ?

    • IBYO UVUGA UBISOMYE HEHE WOWE? KO BAVUZE 62% NA 32 INGUZANYO IKAZABA 18%

      • Imibare yanyu irapfuye sana. Ntabwo ubona ko frw Leta ishobora kubona ubwayo atari inguzanyo cg impano ari 35% gusa ? Abntu nta analyse bagikora, ni ukumia bunguri gusa.

    • Musare we wikigira umunyabwenge utabigaragaza ngaho duhe iyo analyse wakoze turebe yo guhimba imibare kandi niba utabyumva usobanuze aho kuvuga ibyo uri kwihimbira bigatuma wigira uwahatari ugaragaza ibyo wamize ahubwo bituma utabasha kubona cyangwa kumva.

  • Ni amacuri: ministre w’intebe niwe wagombye kugaragariza Parliament uko budget y’igihugu yateguwe, ntabwo ari Minitre wa MINICOFIN’ Ariko ubanza Murekezi ntacyo aba yiyumvira, ni nka “mbonabihita”.

    Iki kintu bagombye kuzagikosora muri EAC yose. Prime minister niwe mukuru wa Government; nkuko ariwe umurikira Parliament imihigo Government iteganya cg yagezeho, logically ni nawe wagombye kumurika budget (kuko niyo ikoreshwa muri iyo mihigo). Sinzi impamvu abantu batajya bicara ngo batekereze neza kubyo bakora n’uburyo barushaho kubikora neza.

    • @Ludoviko wigiye he ko PM ariwe udefanda budget mu nteko? Ibi ntaho biba. Budget y’i gihugu ishyirwa hamwe na ministeri y’imiti kuko nirwo rwego ruri technique rubishinzwe.reka kubyita amacuri ahubwo ubanze ujijuke mu bijyanye n’imari.

      • Oya nawe urabivanze,Ministre aza gusubiza ibibazo byabadepite atumijwe kandi gouvernoma ishobora kubyanga.Kuko Prime minister ariwe reponsable w’iyo ngengo y’imali imbere y’abahagarariye abaturage.Kereka niba tutumvikana mu buryo inzego zo mu Rwanda zikora yewe nunabimenya neza umbwire uko minister w’ubutegetsi yirukana ndavuga Kaboneka abayobozi batowe n’abaturage.

        • @ Mugeyo ntaha ntu nahamwe mu rawanda excutif atorwa n’abaturage, ikindi kandi kuba waratowe n’abaturage ntibivuze gukora nabi uko wishakiye! Na ba mayors bareguzwa!!!!!!

      • @Umusaza, bujet ishyirwa hamwe na ministeri y’imiti se ari uko byagenze gute ? igihugu cyose cyaba cyarwaye iki ubwo ? Ndabona ahubwo uri inyuma ye !

        Ibyo avuga bifite sens, kuko sindabona Gatete ajya gusobanura gahunda za Guverinoma kandi ariwe ushinzwe planning, ahubwo mbona koko hajyayo Murekezi.

    • Ludo nta ribi, aha ni work of TEAM-Together Everyone Achieves More. ntabwo urajya mu nama ngo mukore muri group wisange uri muri group nka leader wa group muri members ba group harimo n’umuyobozi wawe, bikubuza se kuba group representative urundi rugero ubwo waba uri mwarimu wa Chimie ugategura ibyo kwigisha bya chemistry wabirangiza hanyuma ukabwira umwarimu specialised mu by’indimi ngo nabiguhere abanyeshuri.hahahahaha

  • Ese tuzongera kubona mungengo yimari kubaka ikibuga cya Bugesera ryari?

  • Njye icyo ntasobanukiwe, kuki Leta izubaka amazu ya Carnegie Mellon University kandi ari kaminuza yigenga y’abanyamerika? Ubisobanukiwe namfashe

    • N’abanyeshule bigamo ni Leta ibishyurira; n’abazungu baza kutwigisha ni Leta ibishyura none nawe urabaza ubusa !

      • Reka da, Muvandimwe rero buriya nta kiba kidafite impamvu buriya irahari nayo ishobora kwinjiza kurusha. wowe ntacyo uzi, ntabwo urakorana n’umuzungu muri projet ariko yataha agatahana akayabo ngo ni za ba consultants hahahaha kandi wowe mwene gihugu ibyinshi ari nawe wabikoze wavunitse ndetse ku murusha. ntuziko batanga imfashaanyo bakaza bazikurikiye, ahubwo ndishimye kubona % nini y’ingengo y’imari izava muri twe abene gihugu, kwihesha agaciro, bizatuvuna ariko nta kundi; icyazana ngo tuzagere nko kuri105% maze bajye baza natwe tubahe akazi tubereke ko natwe dufite aho tugeze, ariko n’ubu bamaze kwemera dukomereze aho ahubwo, ibikorwa remezo nibimara kugera ku gipimo gihagije:amazi, amashanyarazi, imihanda ihuza ibyaro n’imigi wagira ngo bizawa ari sawa

    • Niba yigenga se wibaza ko kuba ikorera inaha arinde bifitiye akamaro..abany America cg twebwe? Funguka mu mutwe

  • Ntibyoroshye kabsa ndabona ingengo y’imari ingana gutya yari ihagije iyaba yose iva mugihugu imbere ikibazo kiri aha: 733 Milliard zizava munkunga bisobanuyeko inkunga ingana na 37.6%. Kurundi ruhande usanga 18.9% ari inguzanyo bisobanuye ko ava mumahanga ari 37.6%+18.9%=56.5%, kurundi ruhande urasanga ava imbere mugihugu angana gusa na 43.5% Bisobanuyeko tutarigira nubundi. Kongera abasoreshwa bizakorwa mubuhe buryo keretse niba harimo creation y’imirimo mishya byumwihariko murubyiruko kdi ntabyo nabonye muri details above. Ahubwo bashyize ingufu mugushyiraho ibigo by’imyuga biransetsa kwiga imyuga udafite aho uzabishyirira mubikorwa byose si uguta umwanya hakenewe ubusobanuro buhagije. Abadepite nabo ntabwo bari bakwiye gufata umwanzuro wo gutora umushinga batabanje gukora isesengura ry’imbitse ngo bakore analysis zose zishoboka kuko ushobora gusanga nataboneka imisoro iziyongera nkuko byagenze mugihe gishize.

  • Ese iyi ngengo yimari kwamafranga batubariye yose ntanahamwe batweretse amafranga azagenda kwingabo zacu?! Cg ubwirinzi muruyumwaka ntagaciro twabihaye?!

    • Hahaaa, urabishakira iki, ko iyi ari budget y’abasiviliani ?

    • Dufite abajenerali ‘abasilikare babo benshi tugomba guhemba.Ababyibuka leta yu yasabwe muri 1967 kwirukana hafi 50% yabasilikare kugirango bakomze kubatera inkunga nguko uko u Rwanda rwatewe rufire abasilikare 7000.n’abajandarmes 3.000.Niyo mpamvu wahuraga nabo uri muri prefecture cyangwa wageze i Kigali, birirwa barya imireti banywa byeri bataramenya ikizabakubita aho kizaba kivuye kuko bari babanye neza n’ibiguhu bituranyi.Bariya bose baratubeshyaga usibye Marechal Mobutu.

    • Aha aho hose bavuze bazajya bavanamo 20-30% ajye mungabo.Harya ngo ntawe utera..atabwibanje siko bavugaga.

    • Kubwanjye numva ingengo y’imari y’ingabo/SECURITY SERVICE itakwerekanywa hano, kuko mba numva ari amabanga y’Igihugu.
      URUGERO UBWO SE YAKWANDIKA NGO IGIHUGU KIZAGURA INTWARO ZO MU BWOKO UBU NUBU, UMUBARE…, ETC AZAJYANA UMUBARE UYU NUYU MU MASHURI YA GISIRIKARE AKOMEYE KWISI ETC. BURIYA BIFITE AHANDI BITEGURIRWA BINEREKANIRWA, IYI NI CIVILIAN BUDGET

    • IYI NI CIVILIAN BUDGET, ndakeka ko ntabwo iyi budget yajyamo iby’ingabo, ibya police, etc kuko bijyanye na security y’Igihugu.Aren’t you? buriya bigira aho bikorerwa binerekanirwa n’ababitegura si benshi I thinks kugirango bitarenga bijya kure sibyo se, erega biba ari service iri special, n’imikorere yayo iba ari special

  • Nimutwereke uko budget y’uyu mwaka uri kurangira yakoreshejwe nibwo tubona ishusho nyakuri ya bugdet y’umwaka utaha 2016-2017. Amafaranga yose mwateganyaga yarabonetse? Hinjiye imisoro ingana iki? Inguzanyo zo hanze nizo mu gihugu hagati zanganye gute? Ese ubucuruzi mpuzamahanga bwinjije angahe (ibitumizwa hanze – ibyoherezwa hanze)? Iyi budget ni intekinikano ntaho ihurira n’ukuri kuko ariya mafaranga mwerekana ntaho azava usibye kudukinga ibikarito mu maso ngo tugirengo economy yacu hari uko ihagaze kandi iri hafi gutembagara. Ese idorari ku isoko ry’ivunjisha ryaba rigeze he ko aribyo bitwerekako hari aho tujya? Ifaranga ry’urwanda rimaze gutakaza agaciro bikomeye none muracyadushushanya n’imibare? Abanyarwanda nibitegure iminsi iri imbere iraba ikomeye cyane kuko inzara n’ubukene biri mu nzira yo kuzatuyogoza ibifi binini byigaramiye mu mibare itekinitse.

    • Fata izo budget zombi (2015/2016 na 2016/2017) uzishyire mu madolars nibwo ubona ko budget iyi yiyongereyeho milliards 7.5 frw gusa…none Gatete arimo gutekinika ngo iziyongeraho milliard 140.5 frw.

      Umwaka ushize wa 2015 muri Kamena 1 USD = 750 Frw, ubu muri Kamena 2016 1 USD = 805 Frw. Mujye mureka gutekinika, abnayrwanda bamaze guhumuka.

    • Mwakoze byiza cyane.Ibyinshi birimo pe.
      Kongera amazi meza mu karere ka Rulindo (miliyari 2,4) Kangwage Justice Imana izaguhe imigisha, ndakwemera nibura usigiye igikorwa kiza abaturage, kuba warazamuwe mu ntera byaradushimishije, uwagira ba Meya benshi nkawe bamara kuzamura uturere bagahita babaha agashimwe.
      Nka Rwamagana se ku by’amazi iragararagara he? Nibura mu murenge wa Fumbwe wegereye imirenge ya Gasabo ndivugira za Nyagasambo, za Nyakagunga, za Kirehe,Runyinya ya Gahengeri, Janjagiro, etc yibukwe nande? na ba Meya batahamara kabiri se?. Ndababaye gusa, mbabajwe n’utujyi turi kuzamuka muri Fumbwe tudafite amazi. Tugiye kwisuganya ariko twandikire HE uyu mwaka nurangira ntacyo mudufashijeho, turabizi azatwumva imvugo ibe ingiro. imashini zitunganya amzi zikayazamura mu ngo zaburiye he?zitwara amafaranga angahe?ibigega by’amazi mwatwijeje birihe, za fontaines zirihe? dusubizwamo ikizere n’uko ibyo mwagambiriye mubigeraho; nimushyiremo agatege. mayo wa Rwamagana ugiyeho muri ino minsi namareho igihe nibura hagire igikorwa, Mwakoze Umuseke, mukomeze ubuvugizi.

  • Ariko ubukungu ntibujya buzamuka hejuru ya 6%?

  • Mu bihugu byinshi nanyuzemo minisitiri wa finances niwe ukora discours kuri budget. Budget abwira inteko aba yabanje kuyumvikanaho na za minisiteri zindi hakurikijwe planning bagenderaho.Gusa ngo ak’imuhana kaza imvura ihise.Aiko gucika kw’icumu bituma bakubakira kugeza ryari?

    • KAGABO, HARI AHO AMAZU BABA BARUBATSE AGERAHO AGASAZA, UBWO RERO BIBA BYIZA KONGERA KUYASANA AMIKORO ABONETSE. AHUBWO KUKI BATUBAKA IZIKOMEYE, URETSE KO YENDA BITERWA N’AMAFARANGA AHARI BITYO HAKABAHO GUSARANGANYA AMIKORO KUGIRANGO HUBAKWE MENSHI. AHUBWO AYO KONGERA ZA GEREZA NAHITAMO KUYAFASHISHA ABATISHOBOYE, ABAROKOTSE GENOCIDE NDETSE N’IBINDI UBUNDI ibihano bikumira abazijyamo bikaba aribyo byongerwa. uzi kumva ngo umuntu yishe undi yarangiza ngo ajyanywe gufungwa aguma anunuza imitsi ya bagenzi be ndetse n’igihugu, bizigwe neza n’abanyamategeko: ubwicanyi burakabije mwumvise umunyeshuri bahambiriye bagatwika kweli, n’ibindi byaha: aha budget y’igihugu irahatakarira nibyo nashakaga gushimangira

  • Si ngombwa ko budget ihita yemerwa, inteko nyinshi zihagararaho zigasaba igihe gihagije cyo kwiga budget hanyuma bakazayitora bamaze gukora amendements aho bazasnze ari ngombwa.

    • Kagabo amandements niyo ni ngombwa, hari aho ibikorwa remezo biri ngombwa bitari kugaragara kandi BYARAGIYE BIGARAGAZWA N’ABATURAGE. GUSA NYINE BUHORO BUHORO INYONI YUZUZA INTAHO YAYO DA. N’IBINDI BIZAKEMUKA.

  • Oya sibyiza ko buzamuka cyane kuko iyo bugeze hejuru bushobora guhanuka nk ibuye.. Gatete abugumisha kuri 6%…uzahye kwiga jamaaa

  • Kandi nabonye politike yo mu Rwanda nta giciro cyazamutse kijya kimanuka, ubwo se uburenganzira bw’ umunyanyarwanda mu kwihitiramo burihe, mujye mukora ibintu bifite quality maze murebe ko bitazagurwa naho iriya myenda ya caguwa irarengana abanyapolitike mujya aho inyungu ziri, ikindi kandi ibyemezo nka biriya bigira ingaruka kubanyarwanda ntibihubukirwa mwirirwa mutubwira ngo abanyarwanda bayobowe neza niriya n’indicateur igaragaza ko ntajambo kuba abadepite barajujuye agakomeza bivuze ngo byaremejwe, Twe tuzi akamaro ka caguwa niba nawe atakazi arirengagiza.

Comments are closed.

en_USEnglish