Intiti zemeje ko ‘inkoranyamuuga’ y’umuntu n’ibimera igomba gukomeza kunozwa
Bamaze gusuzuma imyandikire, imitondekere y’amagambo n’uburyo bwa gihanga amagambo agize inkoranyamuga y’umuntu n’ibimera yanditse, abahanga bahuriye i Remera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa kane bagiriye inama intiti zigize Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi yo kongera kugira ibyo banonosora kuko harimo kutanoza inyito, kudakoresha amagambo yoroshye kumvwa n’abantu batari intiti n’ibindi….
Ijambo ‘amuga’ rikomoka ku izina ‘umwuga’ bivuze ko amuga ari ‘amagambo yihariye akoreshwa mu gusobanura ibintu runaka bijyanye n’umwuga runaka.
Iyi nkoranyamuga ikubiyemo inyito z’ibimera muri rusange ni ukuvuga ibisanzwe n’ibindi byihariye nk’ibikoreshwa mu buvuzi bwa gakondo.
Egide Kabagema wayoboye intiti zanditse iyi nkoranyamuga yavuze ko bajya gukora kiriya gitabo bari bagamije gutanga umusanzu ku banyeshuri n’abahanga muri za Kaminuza baba bashaka kwiga no kwandika inyandiko za gihanga(écrits scientifiques) mu Kinyarwanda ariko bagahura n’imbogamizi y’uko hari amagambo amwe adacuze(gucura) mu Kinyarwanda, ariho bamwe bavuga ngo ‘Ikinyarwanda gikennye” kuko babuze amagambo runaka.
Undi mugambi watumye bandika iriya nkoranyamuga kwari ukugira ngo bahe urubyiruko rw’u Rwanda amagambo ruzajya rwifashisha mu myigire yaryo no mu biganiro bisanzwe.
Iyo usomye iyi nkoranyamuga usanga higanjemo amuga avuka ku bimera, ibi ngo byatewe n’uko amuga avuga ku bice by’umubiri w’umuntu azwi kurusha uko bimeze ku bimera.
Abanyarwanda ngo bazi amagambo nk’ibitugu, amaguru, amaboko, impyiko, amara n’ibindi kurusha uko bazi amazina y’ibimera nk’inyabarasanya, intagarasoryo, munukanabi n’andi.
N’ubwo bwose intiti zashimye akazi kakozwe, bamwe mu bahawe ‘kopi’ z’iriya nkoranyamuga kugira ngo bayisome bazabone uko bayijora, banenze bimwe mu biyigize harimo ‘ko itahawe imbago’ ni ukuvuga ko itagabanyijwemo ibice ubwo bayandikaga.
Prof Senateri Laurent Nkusi yagize ati: “ Imwe mu nenge iyi nkoranyamuga ifite ni uko itanditswe mu buryo bwerekana imbago…Mu bimera habamo amoko atandukanye urugero nk’ibimera bikoreshwa mu buvuzi n’ibindi. Mwagombye kuba mwarayanditse mu byiciro bitandukanye ntimuyiterurire rimwe.”
Prof Nkusi yasabye kandi ko bakongera ingufu mu kunoza uburyo bacura amagambo runaka kuko ngo mu rwego rwa gihanga bigira amategeko abigenga k’uburyo bidateza urujijo mu basomyi.
Undi mushakashatsi mu bimera wahoze akorera icyahoze ari ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga (IRST) witwa Emmanuel Munyaneza yabwiye abari muri kiriya kiganiro nyunguranabitekerezo ko indi nenge iri muri kiriya gitabo ari uko harimo amagambo yakomerera umuntu usanzwe kuyumva ndetse hakaba hari nataboneka kandi ari ngombwa.
Kuri we ngo ntiwavuga amatwi ngo wibagirwe kuvuga indwara yo mu matwi yitwa ‘umuhaha’.
Undi muhanga yabajije impamvu abayanditse bashyize inyajwi ‘U’ imbere ya buri nshinga iri mu mbundo ingero ziboneka ngo ni ‘u’ kuvuka, ‘u’ kujya ku nda… akibaza impamvu batabanje gusobanura inshinga ukwayo hanyuma bakaza kuvuga akamaro ka ‘u’.
Ikindi banenze ni ijambo ‘mu’ ryakoreshejwe nk’indagahantu: ‘mu gihumbi’, ‘mu ntugu’ ‘mu’ kameme, ‘mu’ maso kandi ikigambiriwe muri iriya nkoranyamuga ari ugusobanura amagambo afitanye isano n’ibice by’umubiri w’umuntu mu buryo butaziguye.
Dr Marie Christine Gasinzigwa ukuriye ishami ry’ubushakashatsi mu by’ubuhanga muri Minisiteri y’uburezi we yashimye abakoze iriya nkoranyamuga, avuga ko batanze umusanzu ufatika ku bashaka kwiga, kwandika no guteza imbere ubumenyi gakondo.
Ibi ngo bizafasha abiga kuvura kumenya amazina y’ibiti runaka bigaga mu ndimi z’amahanga ariko batabizi mu Kinyarwanda.
Intebe y’Inteko y’umuco n’ururimi Prof Cyprien Niyomugabo yashimye cyane inama bahawe ko bagiye kwicara bakazishungura bakerebamo iz’ingirakamaro mu konoza imyandikire y’iriya nkoranyamuga.
Kuri bo nk’intiti zigize Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimo bishimira ko byibura batangiye akazi kagamije gukemura ikibazo cy’uko hari ababuraga inyito zo mu Kinyarwanda zivuga ku bimera runaka.
Iriya nkoranyamuga yanditswe ku bufatanye bw’intiti zo mu Nteko y’umuco n’ururimi, abahanga mu bimera no mu bice bigize umuntu hamwe n’abavuzi ba gakondo, ikaba yaratangiye kwandikwa muri 2014, ariko ikaba izakomeza kunonosorwa kugeza ibaye ‘ntamakemwa’ igatangazwa.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Mukomereze aho rwose, ariko mwagure n’itsinda ry’abakora ubushakashatsi nyabuneka !
Thérèse MUKABACONDO (ma soeur) na Thérèse NYIRAFARANGA ndabemera rwose muri intiti z’u Rwanda!! Mukomere cyane!!
Njye ndashaka kwibariza Inteko Nyarawanda y’Ururimi n’Umuco niba idateganya gusubiramo ariya mabwiriza ajyanye n’imyandikire mishya y’ikinyarwanda, tubona yaratangiye gukurikizwa kandi abanyarwanda batarayemeranyijeho.
Dusigaye tubona mu nyandiko zimwe na zimwe abantu bandika ngo “ngewe” aho kwandika njyewe, bakandika “umugi” (ville/city) aho kwandika “umujyi”, bakandika “Kakiru” aho kwandika “Kacyiru”, bakandika “Ikibo” aho kwandika “Icyibo” etc… etc….
Iyo ubabajije impamvu ki bandika nabi ayo magambo y’ikinyarwanda, bagusubiza ko ngo bakurikiza amabwiriza mashya y’imyandikire y’ikinyarwanda ngo yemejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo biturutse ku Inteko Nyarwanda y’Ururimin’Umuco.
Nyamara duheruka harabaye ibiganiro n’impaka nyinshi zinakomeye kuri bimwe muri iyo myandikire bidahwitse byagombaga gusubirwamo, none turabona bisa n’aho ntacyakozwe.
Rwose biratangaje biranababaje nko kubona Iyo Nteko isaba ko ngo twajya twandika “ikibo” aho kwandika “icyibo”: iryo hindura rwose nta mahame rishingiyeho na busa ku bijyanye n’iyigandimi hamwe n’ivugandimi.
Ku byerekeye kwandika “gewe” aho kwandika “njyewe” rwose nabyo birakocamye ku buryo usanga ikinyarwanda kirimo gitakaza umwimerere wacyo.
Turifuza kongera gusaba, ko iyo myandikire bita mishya yaba iretse gushyirwa mu bikorwa, abantu bakabanza kuyiganiraho bakanayumvikanaho, kuko niba bidakozwe gutyo, muzasanga mu myandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda havutsemo amacakubiri, bityo bamwe bandike ibyo babona bikwiye n’abandi bandike ibyabo, kandi ibyo sibyo abanyarwanda twifuza. Tugomba gutahiriza umugozi umwe muri byose.
Ntabwo uzampatira kwandika ngo “ngewe” kandi nzi neza ko ari ikosa, icyo gihe njye nzakomeza kwandika “njyewe”. Nta nubwo uzampatira kwandika “ikibo” ngo mbyemere kandi nzi neza ko ari ikosa, njye nzakomeza nandike “icyibo”.
Niba banateganya kubyigisha mu mashuri, turasaba MINEDUC ko yaba ibiretse.
WAHORA NI IKI MWANA WA MAMA KO JYE (NAKO NGE!) NUMIWE, NKABURA AYO NSHIRA N’AYO MIRA! NONE IBINTU UMUNTU APFA GUHURUTURA NTA MATEGEKO Y’IKIBONEZAMVUGO N’AY’IGENAMAJWI AKURIKIJWE, URUMVA ATARI AGAHOMAMUNWA!!! UBU SE KOKO TUZAJYA TWANDIKA NGO “Ikegeranyo” AHO KUBA :ICYEGERANYO”, “Ikivugo” AHO KUBA “ICYIVUGO”, “Ikenewabo” AHO KUBA “ICYENEWABO”, “Ikenda” AHO KUBA “ICYENDA”, …..
SE ARIKO UBU BAZI KO ARI UGUPFA GUHONDA IMINWA GUSA? REKA MBIBIRE AKABANGA KU KINYARWANDA: <<Iyo inyajwi "i" cyangwa "e" iri mu isaku nyejuru-nyesi rifite ubutinde; "îi" cyangwa "êe", ibanjirijwe n'ingombajwi "k", icyo gihe aho kwandika "k", bandika :cy". Urugero: Icyêerekezo" aho kuba "Ikêerekezo"; Icyîivugo" aho kuba "Ikîivugo", …. Iby'abavuga ngo iyo ushyize mu bwinshi bikaba :BY", ngo mu buke biba bigomba kuba "CY" NI UGUPAPIRA, N'UBWO NYINE BIHITA BYIKORA, ARIKO SI RYO TEGEKO MUBY'UKURI!
Ku bijyanye na "JY" cyangwa "NG", SINZI NIBA UMUNTU AZAMENYA GUTANDUKANYA IKINYAZINA NGENGA "NGE" N'INSHINGA "KUJYA-NGE". Urugero: Reka jye nge ku buriri. Ubu se tuzajya tuvuga ngo "Reka nge nge ku buriri". BITEYE AGAHINDA KUBA TUTAKIBASHA GUTEKEREZA, TUKARUSHWA UBWENGE NA CYILIMA RUJUGIRA (1700) WASHYIZEHO URURIMI TUVUGA UBU, IMYAKA IKABA ISHIZE IKABAKABA 316!!!
BAGENZI BANJYE (NAKO BANGE!) RERO, URURIMI RUGIRA AMATEGEKO ARUGENGA, NTABWO ARI UGUPFA GUSUKANURA AMAGAMBO NK'AY'ABAGOMBOZI, NTA SHINGIRO RIGENDEWEHO!!! AHUBWO BASHYIREHO ICURIRO RY'URURIMI (Laboratoire Linguistique) maze umuntu age amenya ihanikiro ry'amajwi (harimo ibyo bita Longueur d'onde-ikweduka, ingufu z'amajwi-energy des sons, ubwikanye-frequence, insibo y'ijwi-amplitude, na reflection-iyirangira cg nyiramubande. ibi byose ijwi ribyujuje umenya uko rivugwa!!!
NANJYE (NAKO NANGE!) IBI BINTU BAGIYE KWIGISHA URUBYIRUKO, MU GIHE N'ABAKURU BATAREREKWA AMATEGEKO ABIGENGA, NDABIREBA BIKANDURUMA, AHUBWO Prof. Cyprien NIYOMUGABO WACUZE IBI BINTU, AKABIKORERA INTEKO YOSE KANDI NAYO ITAZI IBYO ARI BYO, AKWIYE KUBIBAZWA, BITABA IBYO AKEGUZWA AHO KUGIRA NGO AKOMEZE AYOBYE IMBAGA!!!
@Inzobere uri umuhanga mu Kinyarwanda. Biratangaje kubona Prof. Cyprien NIYOMUGABO witwa ngo yize indimi atazi ariya mategeko utweretse. Birababaje.
Comments are closed.