Digiqole ad

Kamonyi: amashusho aranga Jenoside yari muri Kiliziya ya Mugina bayamanuye

 Kamonyi: amashusho aranga Jenoside yari muri Kiliziya ya Mugina bayamanuye

Ishusho y’umubyeyi uteruye umwana batemye mu maso banaciye akaboko yari muri Kiliziya ya Mugina Mgr Papias avuga ko i

Umwaka ushize muri Kiliziya ya Mugina mu Karere Kamonyi hashyizwe amashusho abiri arimo iy’umubyeyi uteruye umwana batemye mu maso banaciye ikiganza, byari ku gitekerezo cy’umupadiri w’umuzungu wifuzaga ko Jenoside yakorewe muri iyi kiliziya izajya yibukwa. Aya mashusho mu ntangiriro z’iki cyumweru barayamanuye, Padiri kuri iyi Paruwasi yabwiye Umuseke ko yari ashaje, batayamanuye bagamije gupfobya Jenoside cyangwa kubabaza abarokotse.

Ishusho y'umubyeyi uteruye umwana batemye mu maso banaciye akaboko yari muri Kiliziya ya Mugina bayimanuye
Ishusho y’umubyeyi uteruye umwana batemye mu maso banaciye akaboko yari muri Kiliziya ya Mugina bayimanuye

Imwe muri izi shusho igaragaraho Umubyeyi uteruye umwana batemye mu maso banaciye akaboko k’ibumoso, uyu mwana yerekana inkuru ya Révérien Rurangwa Muzigura, umwe mu bari bahungiye muri iyi Kiliziya ari umwana agatemwa muri ubu buryo bubi cyane abavandimwe n’ababyeyi be bo bakicirwa muri iyi kiriziya akarokoka wenyine.

Bamwe mu barokotse Jenoside aha mu cyahoze ari Komini ya Mugina babwiye Umuseke ko aya mashusho yashyizwe muri iyi kiliziya ngo hajye hahora hibukwa Abatutsi bayiciwemo. Kuyimanura kuri bo ngo ni ugukerensa ayo mateka no gushaka ko abantu badakomeza kuyibuka.

Umwe muri aba barokokeye i Mugina witwa Kabano yabwiye Umuseke ko kuvana ariya mashusho muri Kiliziya ababo biciwemo kandi ntuhite uyasimbuza bifite icyo bivuze ku wabikoze kandi bo nk’abarokotse bitabashimishije

Kuri we aya mashusho ngo yari uburyo bwiza bwo kurinda amateka yabereye muri iyi kiriziya kwibagirana kugira ngo kandi atazongera.

Padiri Celse Hakuziyaremye wo kuri iyi Paroisse ya Mugina we yabwiye Umuseke ko ubwo yahabwaga inshingano muri iriya Paruwasi atigeze amenyeshwa ko ariya mashusho yagaragazaga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iriya kiliziya kandi ngo nta n’inyandiko yerekana ibyayo yigeze yerekwa.

Kuba yaramanuye rero ngo ni uko yari ashaje kandi akoze mu mpapuro zari zitangiye gusaza ibyo yise ‘dégradation’.

Abajijwe icyo ateganya gukorera ariya mashusho avuga ko azabaza Mgr Papias Musengamana kuko ariwe ubishinzwe.

Kuri ibi, Mgr Musengimana we yatubwiye ko niba dushaka amakuru neza twazamusanga aho akorera ku wa Gatanu, 10 Kamena, 2016.

Iyi shusho yari isobanuye inkuru ya Rurangwa Muzigura wari umwana warokokeye muri iyi Kiliziya yatemaguwe bikomeye
Iyi shusho yari isobanuye inkuru ya Rurangwa Muzigura wari umwana warokokeye muri iyi Kiliziya yatemaguwe bikomeye
Uyu mwana utemye mu maso kandi uciwe akaboko asobanura inkuru ya Rurangwa Muzigura warokokeye hano ari umwana batemye gutya
Uyu mwana utemye mu maso kandi uciwe akaboko asobanura inkuru ya Rurangwa Muzigura warokokeye hano ari umwana batemye gutya
Reverien Muzigura iyi shusho igaragaza ibyabaye aha ivuga
Reverien Muzigura iyi shusho igaragaza ibyabaye aha ivuga
Aya ni amagambo yanditse munsi y'iyi shusho
Aya ni amagambo yanditse munsi y’iyi shusho
Umwaka ushize muri Yubile y'imyaka 50 y'iyi Pasoisse ya Mugina uyu mupadiri w'umubiligi wagize igitekerezo cyo gushyira aya mashusho mu kiliziya akanayahashyira nawe yari ahari
Umwaka ushize muri Yubile y’imyaka 50 y’iyi Pasoisse ya Mugina uyu mupadiri w’umubiligi wagize igitekerezo cyo gushyira aya mashusho mu kiliziya akanayahashyira nawe yari ahari
Aya mashusho yombi asobanura ibyabereye aha mu Kiliziyaubu yaramanuwe kandi ntarasimbuzwa
Aya mashusho yombi asobanura ibyabereye aha mu Kiliziya ubu yaramanuwe kandi ntarasimbuzwa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

111 Comments

  • Oya ntabwo kiliziya igomba guhinduka urwibutso rwa jenoside nanone tujye tureka kuvanga ibintu.Bakubaka iyindi nzu ku ruhande yu Rwibutso ariko muri kiliziya ndumva binyuranye.

    • Ko bayiciyemo bari bibagiwe ko ari kiliziya? Amateka erega ntaho twayacikira!

    • @ uwiyise Mibambwe

      Niba Kiliziya idashobora kuba urwibutso ubwo nyine kiliziya yakwimurwa hakajya urwibutso! Ariko mwagiye mureka gutoneka abantu.

    • abatutsi biciwe muri kiriziya apana iruhande rwayo miba, aho kugirango bubake urwibutso iruhande rwa kiriziya, kiriziya yahinduka urwibutso bakubaka indi, kiliziya ni amateka yumuzungu kdi Genocide yakorewe abatutsi ni amateka y’ Abanyarwanda, tuve mubukoroni

      • aha nawe ubivuze nabi rwose…

    • Ariko wemerako Kiliziya yabaye ibagiro ni irimbi ryabanyarwanda bicwaga? @ mibambwe.
      Gushyira amafoto/ amashusho yerekana ubwicanyi bwahabeye n’ubugome ndengakamere abakozi bashitani bishemo abantu b’Imana baribahungiye murizakilizia imbere ya Arutari, biruta kguhindura za kilizia amasenga nibagiro ryabantu?
      Uretse nomumakiriziya, ayo mafoto arimumitima, nomuntekerezo zabobicanyi, ayo mafoto ar’imbere y’Imana kd niyo wakwanga kuyareba uyumunsi nupfa uzayasanga aho uzajya. Niyo mwayamenagura haraho amanitswe burijoro bahora bayareba yewe niyo bageze mumakiriziya ahobiciraga abantu imitima iyabo irabakomanga ibereka ayomafoto , iyo baryamye basinziriye ayomafoto yimpinja bishe barayareba.
      Umuti ntawundi, nukwihana ibyaha byanyacu tukimika URUKUNDO,Tugasaba imbabazi.

    • Niba bataratinye kwicira abantu mu kiliziya kuki uyu munsi muvuga ngo ntihakabe urwibutso ?

    • Mibambwe we urantangaje kbsa ariko mpise nkubona neza nkababa Padiri basohoraga abatutsi muri za kiriziya ngo badatuma babasenyera kiriziya bakabasohora bakicwa gusa icyo nakubwira urusengero rwiza nimitima yacu rero sukura urwawe kuko rurimo umutima mubi ntuzagire ngo urusengero nibiraya bikingi bya kiriziya gusa sinakwirengagiza ko umuntu atanga icyo afite ubwo nibyo warufite disi.

    • none se bajya kubicira muri Kiliziya bari bibagiwe cyangwa bayobowe ko ari inzu y’Imana idakwiye gukorerwamo amarorerwa! none muranga ko muzajya muhora mwibutswa ibyo mwahakoreye! ikimwaro, ipfunwe n’isoni za Genocide mwakoze bizahora bibakomanga mu mitima yanyu ndetse binababuze amahoro nimuramuka mutabisabiye imbabazi!

      uyu mu Padiri nawe ndumva ibye atari shyashya, ahubwo inzego zibishinzwe zimukurikirane ziremenye ikihishe inyuma y’iki gikorwa cyo gushaka gutoneka abagiriye amateka mabi muri iyi Kiliziya ya mugina, kuko ntago apfuye kubikora gusa! iyo aza kubona koko ko ayo mafoto ashaje ndetse akoze mu bipapuro nkuko abivuga, yari kubimenyesha abayakoze, abakirisitu ba mugina ndetse n’abarokokeye muri iriyta kiriziya bakiyegeranya bagakora statut zidashobora kwangirika kuko ama statut ari mu kiriziya ni menshi kandi nta degradation agira nkuko abivuga!
      Twirinde ingengabitekerezo ya Genocide ndetse no gushaka gutoneka abarokotse genocide yakorewe abatutsi

    • @ uwiyise Mibambwe
      None iyo turi mu kiriziya ntituba tuvuga ngo ”turibuka urupfu rwawe rwadukijije, turaramya izuka ryawe n’ibindi n’ibindi…”. None niba utibukiye ngo unazirikanire mu kiriziya wazabikorera he handi? Ahubwo kureba ariya mashusho kenshi kandi abashinja bibarisha umutima.

      Kazungu

    • Hanyuma se bayiciyemo bibagiwe ko ari Kiriziya?ntimukadutoneke di

    • yewe si Mibambwe, si padiri na kababaro Bose kimwe ingenga bitekerezo yarabamaze. kuki padiri abonyeko amashusho ashaje atabanje kubaza abayashyizeho noneho bamugire inama yo kuyasimbuza andi adasaza niba padiri atarashoboye kuyasimbuza Wenda niba nta cash afite? sukubabeshya nubwo yagaragara imbere yabantu ko arumuntu mwiza ariko ibiri mu bitekerezo bye bigaragarura inyuma noguhanantura ayo mashusho kuko afire ubutumwa kubantu benshi we ajomba mu mutima iyo ayabonye. Naho abitwaza ngo ninzu y’Imana!! mwicaga abantu mukiriziya mutazi ko arinzu yimana? ahubwo mbona hari mwibagiro ryabatutsi ninzu ya Shitani yasambanyirizwagamo utwana twudukobwa twiza nabanyina barangiza bakanabiciramo!!! Imana yaragowe. Gusa mukuraho amaranga mutima nubugome murebe ukuri kubakiwe kurukundo rwimana no kubabarirana ariko turwanye ikibicyose cyambura umuntu ubumuntu Imana yamuremanye banyarwanda. Sinari mu Rwanda ariko ibyabaye birabaje nkawe warurimo kuki wakwirengagiza koko ibyabaye wabonye namaso yawe !!!!

  • Nawe Mibambwe birumvikana ko wabigenza nk’abandi bose bashaka gupfobya Jenoside nyine.
    Ngo Kiliziya ntigomba guhinduka urwibutso?? hahah Ko yahindutse aho kwicira se?
    Ibi ni byabindi bahora bavuga, Kiliziya yifitemo abantu benshi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside
    Ese uyu Padiri iyo abwira abamanitse ayo mashusho bakaza bakayasimbuza kuko yari ashaje ariko ntiyihutire kuyamanura nta ayasimbura ahari?

    Uwakoze Jenoside ku batutsi, uwayishyigikiye n’uyirwanya kugeza no kuwavugije induru bose izakomeza kubarya mu mitima iteka, niba mutihannye

    • Nonese Kiliziya niyo yakoze jenoside cyangwa nibamwe mubayobozi bayo bakoze jenoside? Wavuga ngo Musenyeri Mbonyintege yakoze jenoside musenyeri Ntihinyurwa yakoze jenoside? Ese ko leta yakoze jenoside wari wabona hari urwibutso rwa jenoside ruba muri CND, nako munteko hahandi bakorera inama rusange? hariya mwishuli Nyakinama haraho wari wabona mu byumba byamasomo harimo amashusho ya jenoside? Muri banki, murayo mazu menshi dukoramo henshi abantu barahahungiye barahicirwa, Ese tuhasanga amashusho? Twese tuziko kiliziya gatolika yibasiwe.I Gakurazo harabantu bahambwe mucyobo abahutu n’abatutsi barashwe yewe nakana kigitambambuga, ibyo kubivuga uba uciye inka amabere.Kwiyunga biracyari kure nk’ukwezi nyamara.

      • Leta ifite inzibutso mu turere twose of course

      • @ Kababaro

        Ubanza izina ariryo muntu! None se ushyize mu gaciro aho hose urondoye (CND, Banki, etc) hari Abatutsi bahiciwe nk’uko byagenze muri za kiliziya nyinshi mu Rwanda?
        Ibya Gakurazo nabyo uzana ntabwo bikuraho ko Jenoside yabaye kandi na ba Ntihinyurwa abo uvuga si abere na mba kuko amakuru arahari.

        Naho kwiyunga byo abantu bumva ko kumanura amashusho nk’ariya ari ibisanzwe ubanza kwiyunga nabo bizagorana!

        • @Kalisa, niba ufite amakuru kuri Ntihinyurwa nk’uko wabyanditse hano, kuki utayatanga ngo nawe abazwe niba hari ibyo yakoze??? Tujye tuba abanyakuri tureke kuganzwa n’amarangamutima.

      • Nonesw inteko ishingamategeko buriya yuzuyemo imyenge kuko habuze budget yo kuyisana koko??idees ni uko ahabaye faits marquants zihaguma niyo mpamvu muri bk nta rwibutso rwihariye rurimo kuko nta jenoside y umwihariko yahakorewe

      • Nta wujya ahakana ko “abahutu banze kwica abatutsi batishwe”,baribukwa kdi bakanabyubahirwa,niba hari abantu barokotse abenshi barokowe n abahutu banze kwica,none ubwo iby igakurazo uvuga ni ibiki??tureke amoko murabibona ko ntakiza atugezaho

        • Umva jjjee ntabwo abatutsi barokotse barokowe n’abahutu ahubwo bagobotswe n’izamarere zatsa umuriro inzirabwoba n’interahamwe na bene wanyu b’abasederi bahunga bamaze kurimbura abatazwi umubare,ari wowe jjjee na Mibambwe n’uyu mupadiri mudashaka kureba, kumva no kwibuka ibyabereye muri paruwasi ya Mugina mugiye gukorwaho iperereza tumenye icyo muhatse; icyaha rero kiraryana ubu murara mudasinziriye kubera uburemere bw’umugome mwivukaniye cyangwa mwigishijwe n’aba Permehutu, kuba kiriziya zitaba urwibutso kandi yariciwemo benshi ahubwo izo kiriziya zakabaye zarasenywe zigahinduka inzibutso kuko arizo zifite icyo zivuze kuri twe, hanyuma mwe intimba izababyimbemo muzagera aho muturika !!

      • Nonese kuri wowe kiriziya n’inzu cyangwa numuryango? Mbega injiji bududuri?

  • Ubwose yahawe inshingano arinda agezaho kuyimanura ataramenya yuko izo shusho zigaragaza kwibuka?! Sha nubundi sibitangaje kuko abenshi mubapadiri nabo atari shyashya kabisa kuko abenshi nibo batwiciye imiryango cg bakayigambanira.
    Nimba kiliziya ishakako igisebo yambitswe na genocide cyavaho ntabwo yakabaye ikora ibi numva kabisa. Birababaje
    Naho wowe wiyise mibambwe kuvugango sikwiriye kuba urwibutso ko bene wanyu babigashijwemo naba bapadiri mwayihinduye ibagiro ryabatutsi!?
    Dutegereze turebe

  • Uwo padiri ni igitangaza ingengabitekerezo ya genocide yaramwuzuye erega Ntakundi eglise Catholic ikomeje umugambi wayo yatangiye kuva kera. tuzabarwanya kandi tuzabatsinda…… ngo ntabyo yari azi? ngo nta nyandiko? Nanjye mu rwibutso Izo nyandiko ashaka azazihasanga

    • Ese nkawe uriya mupadiri uramuzi?Niba utari ubizi uriya mu padiri ari mu bapadiri bake Kiliziya gatorika ifite bazima.Yatubereye padiri hano Kabgayi ariko nta muntu wakumva amuvuga nabi.Njye ndebye ariya mashusho nayabona nk’amashusho asanzwe yo muri Kiliziya, cyane cyane ko nta jambo Genocide yakorewe abatutsi mbona rihanditse.Amagambo ariho yose ni ayo muri Bibiliya.

      • ko atamanuye iriya y umuzungu se? ngo ni YEZU harya? yewe ubwo ni uw abaZungu biremeye wabo kuko uwacu si igishushanyo nta nuwahangara kumubumba,lol harya yabaye rutuku kuva ryari? yewe iridini ni iry abakoloni koko.nta numuheburayo wigeze aba rutuku,bose bariraburaga ariko ntibivuzeko hari ugomba kubeshya ngo ishusho iyi n iyi ni iya Yezu kuko ntayabayeho,n Uwiteka yarabibujije,umukoloni ati reka mbumbe icya mwene wacu rutuku nkolonize imitwe y abirabura mbabwireko Yezu ari umuzungu,hahhhh

  • Ahantu hose hakorewe jénoside ugiye uhashyira amashusho, byaba ngombwa ko uyashyira mugihugu hose. Ikindi kandi sinibazako nk’abanyarwanda dukeneye amashusho ngo tubashe guhora tuzirikana amateka mabi yatubayeho. Inzibutso zirahari nyinshi, ibitabo byaranditswe kandi biracyandikwa, yewe hariho n’imiryango na ministère ifite kwibuka munshingano zayo. Ibyo njye ndumva bihagije. Keretse ahubwo uwazana igitekerezo cyuko kiliziya zose zakorewemo Jénoside zisenywa hakubakwa izindi nshya. Uwo rwose namushyigikira, kuko nk’umugatolika, ni igisebo gusengera munzu yitwa ko ari iy’Imana, uzi neza ko yiciwemo abantu. Izo kiliziya zisenywe, zakura umuvumo kugihugu, tugatangira bundi bushya.

    • Ahubwo iyo uvuga ngo bubake izindi naho iziciwemo Abatutsi zibe inzibutso naho kuzisenya byaba ari ugusibanganya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi!

    • Oya ahantu Reverien Rurangwa yarokokeye ntihagomba kwibagirana!

    • Mwaramutse.
      Njyewe ndabona uyu mupadiri yari akwiriye kubanza akabaza amateka y’aya mashusho mbere yo kuyakuraho. Kuko iyo ubonye ikintu udasobanukiwe urasobanuza aho kugira ngo ufate icyemezo cyo gukora ikintu cyakugiraho ingaruka ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. Muri abo bakirisitu uyobora harimo abazi amateka y’ayo mashusho, kuki utababajije?

      Padri yavuze ko ayo mashusho yayamanuye kuko yari ashaje, umwana bahatemeye arahari kandi ibyamubayeho urebye ifoto ye irivugira, nta bindi bisobanuro umuntu akeneye, reka tuzamubaze niba ntacyo byamutwara ifoto ye igaragaza ayo mateka originale tube ariyo tuhamanika isimbure iyo wita ko ishaje.

      Ikijyanye na za Kiliziya ziciwemo abantu numva njye ku giti cyanjye izaguyemo Abatutsi benshi muri genocide, zagirwa urwibutso, ubuyobozi bwa Kiliziya bugashaka ibibanza ahandi cg iruhande rw’izo zihasanzwe bakubaka indi bazajya basomerqmo Messe. Bamwe mu banyamadini n’amatorero, bahemukiye Imana n’abanyarwanda, bahinyuye Imana bica ibiremwa byayo yiremeye neza ibikunze, ni ikimwaro gikomeye kuri bo kuko batsinzwe n’ivanjile kandi aribo bayigishaga, bazagerageze gusaba umuryango nyarwanda imbabazi, n’Imana izabababarira.

      Naho ubundi nibatabikora bizaho bibacira urubanza mu mitima yabo, nibimara kubarenga bigaragare mu byo bakora ni byo bavuga, tube turabimenye tutagombeye gukora irindi perereza. Njyewe nabibonye kare, ntabwo njya mu Kiliziya kubera izo mpamvu zose kuko nanjye nabonye n’amaso yanjye ibyo bakoreye muri izo Kiliziya. Ndihanganisha abacitse ku icumu muri genocide yakorewe Abatutsi, muhumure turi ubwoko bw’Imana kdi ntawabasha kutumaraho Imana itabishatse.

      Naho abo bafite ingengabitekerezo, Imana ibagirire neza mwihane, nimwinangira imitima kandi Izabarimbura ku munsi w’amateka. Mwemere ko ikiza cyatsinze ikibi mwakoze mutuze.

      Imana ihe umugisha Ingabo za FPR INKOTANYI zo zabaye ibikoresho byiza, byemewe n’Imana, byakoze umurimo w’indashyikirwa. Nzahora mbazirikana iteka. Ndihanganisha imiryango yabuze abana babo ku rugamba rwo kubohoza igihugu, namwe ndabazirikana nubwo ntabazi.

      Imana ishimwe ko turiho kugirango tujye duhamya ibyabaye byose, ababikoze bibacire urubanza bihane.

      Mugire amahoro.

      • @Assumpta ukeka ko yari kubaza amateka yariya mashusho kubera izihe mpamvu?Niba wasomye neza se ahubwo wabonye amagambo yanditse munsi yariya mashusho?
        Handitseho ngo:
        1.Twese twabatirijwe muri Roho umwe ngo tube umubiri umwe
        2.Ibyo mwagiriye umwe muri aba ni njye mwabaga mubigiriye

        Urabona bihuriye he se no kugaragaza ko ari amashusho agaragaza genocide? Wowe se ko ubizi mu Kiliziya ko amashusho abamo ari ajyanye n’ibya Kiliziya urumva Padiri yari kujya gusobanuza iki?Kuba uriya mubyeyi se ari umwirabura uteruye umwana w’umwirabura urumva padiri yari guhita amenya ko bisobanura umwana waharokokeye.Sinzi aho uwo mupadiri avuka ariko niba atavuka ku muri iriya Paruwasi ntiyari kumenya ibyahabereye.Ubwo wowe mu gihugu hose ahari inzibutso za Genocide urahazi?Ko hari aho amagambo yanditseho yasibamye, izindi zikaba zaramezeho ibyatsi aho wowe umunsi umwe ntuzagenda ukahakorera ibyo wiboneye wibwira ko ari imva zisanzwe?Dushyire mu gaciro, turangwe n’ubworoherane.

  • niba uwayishyizemo yarayishyimo ari umutimanama we ndumva bizagoora kuvuga ko kuyikuramo binyuranyije n’ukuri byose buriya bipfiriye kukuba nta murongo uhamye ugaragaza uko ibintu bikorwa maze umuntu wese agakora uko abyumva urugero nibabaza uriya Muzungu wayikoresheje akavuga ko yayishyizemo ariko akavuga ko niba yari imaze kwangirika yari ikwiriye kuhavanwa ko abona ntacyo bibangamyeho nkeka ko byagoora kubona ikibi mu kuyihakuura INAMA NAGIIRA LETA NUKO TWAKWEREKANA IBIMENYETSO BYA JENOSIDE N’AHO BIRI YEWE N’UKO BIVUGURURWA KUGIRANGO BIRINDWE NAHO UBUNDI HARI N’AHO USANGA INZIBUTSO AMAGAMBO AHARANGA YARASIBAMWE PE KUBURYO UTABONA INYUGUTI KUBURYO KUHITIRANYA BYAKOROHA

  • kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano kiliziya ni kiliziya si urwibutso ayo mashusho agomba kujyanwa mu rwibutso.

    • Vana imiteto aho iyo mumenya ko kiliziya ari kiliziya ntimwari kwiciramo inzirakarengane!

  • uwo mupadiri ni “ingengasi” impavu mbivuze yasosobanurira abanyarwanda ukuntu yaragijwe kiriziya
    nakwita inzu yimana ntamenye ibirimo? Aha aratubeshye. Ubwo se nkatwe babakirisitu gaturika
    ko dusanswe tuzi amashusho aba mu kiriziya, yezu, mariya, yosefu , inzira yumusaraba.ubwo nka padiri iyo yinjiraga mukiriziya yabonye iriya shushu haraho ihuriye nariya mashusho mvuze haruguru? NONE igihe yayiboneye ntanicyo byamubwiye yihitiyemo kuyimanura ngo kuko yabonaga ishaje! yabibwiwe niki kandi atari zai icyo ivuganigihe yashyiriweho? MURANYUMVIRA ABAPADIRI DUSIGARANYE! arangije ati ” nzabaza musenyeri M– USENGIMANA” azamubaza iki se ?iyo amugisha inama mbere? NDI UMUNYARWANDA NI UMUTI URURA.

    • Ahubwo we niba ugira amaso urabona ariya mashusho ataniye he nayo tubona muri eglise.Uriya mugore urabona atari Bikiramariya ateruye Yezu.None se iriya shusho iri iruhande rw’iriya urabona atari ishusho y’umuzungu?ko ntacyo uyivuzeho?Ntimukajye mugira ibintu birebire ngo mwihutire kuvuga ingengabitekerezo cya Genocide uko mwiboneye.Ni ijambo rikwiye gukoreshwa uko rikwiye.Kuki se niba ari ishusho yo kwibuka batanditseho amagambo ajyanye na genocide ngo ni utabizi abimenye?Ikindi Kiliziya menya ko Kiliziya Gatolika igira amategeko igenderaho.

    • Masunzu ndabona ufite umujinya mwinshi kuri Kiliziya Gatulika kandi uniyita umukirisitu,ariko ukuri ni ikuri Kandi umunyarwanda yaravuze ngo aho kuryamira ukuri naryamira ubugi bw’intorezo. None se uwu mujinya urumva uzatuma wiyunga n’abandi? Ibimenyetso bya Je oside se ningombwa ko biba mû kiliziya? Baguhaye impamvu ntuzumva kubera iki? Wihembera urwango nimureke turubanemo mwoye kuzura akapfuye! Kubera amashusho twazaniwe n’umuzungu ari nawe wahembereye ingengabitekerezo ya Jenocide? Ese ubwo turapfa iki?

      • Uvuze akantu keza: amashusho yazanywe n umubiligi ararikoze kandi we yigaramiye hejuru y’urwango narwo rwabibwe n ababiligi kugeza hashibutsemo jenocide. Nibaza ko abantu bakwiye no kugira ubworoherane kandi umuntu yanakora ibitandukanye nuko ubyumva nawe ukamuha umwanya akakubwira impamvu kuko rimwe na rimwe icyintu umuntu ashobora kugikora nta kibi agamije ariko habura kumvikana no kungurana ibitekerezo ibintu byose bikaba guhangana. Ikindi amashusho ni ukuyitondera kuko agira ibyo bita “hidden message” akenshi iba izwi n uwahimbye iyo shusho! ibyo rero bishobora kuba bibi ndetse ugasanga n iyo shusho ipfobya jenoside kurusha uko ibumbatira amateka. Kuko nkanjye sinumva ukuntu nk iriya shusho isa n umuzngu izamo. Gusa ndumva abantu babisuzumana ubushishozi bakanajya inama n uwo mu padiri bagasesengurira hamwe igikwiye kuruhande rwa Kiliziya n uruhande rw abarengera kudasibangana kw amateka. Muri kwakujya inama niho ubonera koko niba wamuntu yarabikoze nkana cyangwa ari ukwibeshya cg hari ukuri kundi afite wowe utari uzi

        • Ahubwo rata,
          Uyu musomyi ni umugabo pe ureke ba Tuzarubanamo, ba tuzarebana kuki mukibiba inzigo mu mitima yanyu?

  • Genocide ya tewe n ubutegetsi bubi , bwari bushingiy kw ivangura . Kabone naho Kiliziya zose wa zimàika mo amafoto , yewe no mu mashuri y abana uka hamanika ayo mafoto , ukabikora byosee , ariko ukoresha politique y ubusumbane n akarenganyo , Nta kiza buza ubwicanyi , kabone niyo bwakorwa mu yindi shusho. Ku bwanjye ayo mashusho ntacyo yari amaze Muri eglise . Kiliziya n imwe , inzibutso n ibindi .

    • Ariko urwibutso ni iki? Si ikintu gituma wibuka ibyabereye ahantu runaka? None se nk’umuntu warokokeye muri iriya kiliziya urwibutso rwe rwaba he atari muri iyo kiliziya nyine?

      • none se ubwo ahantu hapfiriye umuntu hose urumva bajya baruhasyira? Leta yabitekereje kera niyo mpamvu ubona bashatse ahantu hamwe byibuze mu karere cg umurenge bakaruhashyira. ubwose kilizaiya nka 98% ko hiciwe bazihashyire no mu ma stade no mu ngo?

      • Ariko Kali, twe ho hari ibyo tutibuka turi ibigoryi bitagira memory? HEhehehohahahaha.!!!Ngo rero si jenocide wo kabyara we? Eh? Ugasang Kalisa ni Umuhembuke family ye yose ni okay nyamara induru ni we uyigira ndende? None se iyo bagutsembaga uzira akana kamwe wahishe? Ubu se wavuga iki? si jenocide se? Ntukomeza ukitwa igiterahamwe se?

        • Yego rara caca!Kuba twicecekera nuko se nta ntimba twe dufite.Abacu bariwe n’inkongoro ariko bakatwita interahamwe.Rwanda we jyenda warababaye koko.

  • Abanyarwanda tujye tugabanya amarangamutima kuko akenshi arasenya ntiyubaka. Uriya mupadiri niba yaramanuye ariya mashusho mu kiliziya numva nta cyaha yakoze kuko yanababwiye impamvu yabikoze. Niba amashusho yari amaze gusaza mwumva bari kuguma bayamanitse ngo bigende gute? Tutanabitinzeho za kiliziya zifite amategeko azigenga si ugupfa gushyiramo ibintu byose uko dushatse nubwo abanyarwanda bubahutse bakazimeneramo amaraso ntibivugako twe abiyita bazima natwe tugomba kuzambura agaciro kazo. Guhubuka tukavugango uriya mupadiri afite ingengabitekerezo ya genocide numva ari ugutandukira no kuba intagondwa-buhumyi, erega iriya ntindi y’ingengasi uwayipima yayisanga mu banyarwanda b’amoko anyuranye kuko bose baba bifuza kurimbura abo badahuje ubwoko. Nidukomeza kujya twita ingengabitekerezo ibintu byose tubonye bizageraho iryo jambo rite agaciro burundu maze usange mwese mupfobya genocide mutabizi.

    • @ kayonga

      None se mu mategeko uvuga ya kiliziya harimo kwiciramo abantu?
      Naho ubundi niba uhora wifuza kurimbura abo mudasangiye ubwoko nizeye ko ubarizwa mu mashyamba ya Kongo utari mu Rwanda kuko ibyo byifuzo byacyuye igihe hashize imyaka!

      • Kayonga aravuga ukuri ariko abantu kumva ni intambara tuuuuu. umuntu yumva ibyo ashaka aho kumva ibyo bavuze ni ikibazo gikomeye

    • Uvuzi ukuri bwana Kayonga, gusa twese aho ugeze mu mitekerereze ntituhashyikira. Iyaba twahumvaga gutyo!

  • KAYONGA@ maze gusoma ibyo umaze kwandika . kubwawe ndabona uriya mupadiri musanzwe
    muziranye. ijambo ingengabitekerezo rizahoraho mugihe abantu nkamwe mugifite
    imyumvire iteye kwibaza. kurundi ruhande uti yavuze imapamvu . kuri wowe urabona yarakoze igikwiye ? ntabwo bizoroha.

    • @Masunzu nawe jya ureka guhembera urwango.Urebye ariya mashusho niki kigaragaza ko ari ishusho isobanura genocide cyane cyane ko amagambo ahanditse ari ayo muri Bibiliya.None se urumva uriya mupadiri yari kubwirwa niki icyo asobanura kandi ko twese tuzi ko muri eglise amashusho arimo ari ajyanye nibya Kiliziya?Hari ahandi mu Rwanda se uzi muri Eglise hari amashusho yo kwibuka?Ko abapadiri se baba bafite ababakuriye wakurikiranye usanga Musenyeri yari azi ko muri iriya Kiliziya harimo amashusho yo kwibuka Genocide?Iriya shusho y’umuzungu iri iruhande yo isobanura iki?Nayo se niyo kwibuka Genocide y’aba juifs?Ntutukajye dushakira ibibazo aho bitari.Ngo tuvange amasaka n’amasakramentu, duhuze ibintu bidafite aho bihuriye.Ahubwo se wowe wari uzi ko muri iriya Kiliziya harimo amashusho yo kwibuka Genocide?Umunsi mwiza.

  • Erega muraruhira ubusa ibyabaye ntibizigera bisibwa!Kabone nubwo inzibutso zose safungwa!

  • Ni ngombwa ko abacitse ku icumu (binyuze mu miryango barimo) bongera bagatekereza neza kandi mu buryo bwimbitse ibijyanye n’iyi genocide kugirango itazibagirana.

    Hari aho ugera ugasanga inzibutso ziri en decadence, amagambo yarasibamye cg se ukabona n’uburyo barwubatse rwose ntibigaragaza ampleur y’ibyahabereye.

    Ubu se koko ni gute abantu bazima bakora monument y’ubwicanyi bwabereye muri iriya eglise, bagakoresha impapuro zimara imyaka 2 gusa ? Ni gute se ujya kwerekana ayo marorerwa yakorewe abari hariya, ukahashyira ishusho y’umuntu umwe watemwe ukuboko nta n’amagambo abisonura, ubu se koko uba wumva bigaragaza neza akaga abaguye hariya cg abaharokokeye banyuzemo ? Ni gute washyira monument ya genocide muri eglise hanyuma ukibagirwa kugirana amasezerano na Kiliziya agaragaza uburyo igomba kuhaguma n’ibindi byose bijyanye nayo nko kuza kuhibukira, kuyitaho no kuyirinda,… ?

    Ndumva hari itegko rigenga inzibutso, ndetse rinagaragaza ownership yazo; amashyirahamwe y’abacitse ku icumu yagombye kuryifashisha igafasha kurengera inyungu z’abarokotse harimo no gusigasira memoires bya nyabyo.

    Igikwiye: eglise nitange ubutaka hafi aho iruhande rwayo, hubakwe urwibutso (ndetse nayo ibigiremo uruhare) hanyuma hanashyirwemo n’amateka ya Reverien Muzigura kuko ni agace gato k’ububabare bwa muntu bwabereye kuri iyo eglise.

    Genocide, abanyarwanda bayishowemo n’abanyepolitiki barwaniraga ubutegetsi; abaturage nimutamenya gutahura ubwanyu imigambi y’abanyepolitiki ngo mugire ubwenge, mubahe gusa agaciro bakwiye; hanyuma mwige kubana no koroherana nta kabuza n’ubundi bazongera babashore mu yindi genocide.

    • @Antonia Ibyo uvuze ni ukuri.Njye sinumva ukuntu iriya monument nta magambo agaragaza ubwicanyi yanditseho cg agaragaza amazina y’uwaharokokeye?Uyisanze mu Kiliziya wabona ko ari ishusho ya Bikiramariya ateruye Yezu.

  • Egoko !amashusho niyo avugishije abantu amagambo angana atya?Rwanda urabawe!

  • Bavandimwe Banyarwanda, iyo usomye ibitekerezo bitangwa ku nkuru nk’iyi wibaza ko hari bamwe batarumva ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 itureba twese? Padiri mbere yo kuba Padiri agomba kumva ko ari Umunyarwanda kandi ari Padiri wo mu Kiliziya y’Abanyarwanda, kuko aribo ashinzwe! Ngo amashusho arashaje, ese ntazi ko habaho restauration y’ibishaje bikongera bikaba bishya? Ikigaragara ni uko atavugisha ukuri, ahubwo ayo mashusho yamuteraga nkomanga! Ariko nibarize, Umusaraba wa Yezu, amashusho ya Yozefu na Bikiramariya yo si inzibutso? Kuki yo adasaza? Uyu Padiri w’Umunyarwanda arushwa na Padiri w’Umubiligi kwibaza kubyabereye muri Paruwasi ya Mugina ashinzwe! Nagira ngo muhe igitekerezo cy’uko yabigenza aho kwihisha inyuma ya Musenyeri. Ku Nyundo muri Ecole d’Arts hari Abanyarwanda bazi gukora ibihangano, azabarebe bakore igihangano mu ibumba gisimbure kiriya yita ko gishaje kuko gikozwe mu bipapuro, ariko agisubize aho cyari kiri, kijye gikomeza kutwibutsa ibyabereye muri iyo Kiliziya, kugira ngo bitazibagirana, nkuko hari amashusho y’inzira y’Umusaraba Yezu yanyuzemo ajya kubambwa!

    • @Rusagara rwose reka gushinja Padiri ngo umuterekeho ibitekerezo byawe kandi wenda bitamurimo. Kuvuga ngo “Padiri ntabwo avugisha ukuri” ngo “ahubwo ayo mashusho yamuteraga inkomanga”, rwose waba nawe urimo gusebanya cyangwa guhimbira umuntu icyaha atakoze.

      Abanyarwanda dukwiye kujya dushyira mu kuri, tukareka gukekakena no guhimbira abandi ibyaha mu gihe tudafite ibimenyetso bifatika byo gushinja umuntu runaka. Ibyo bintu by’urwikekwe turimo gukuririza bizadusenyera igihugu nitutareba neza.

      Amarangamutima yego twese wenda turayagira bitewe n’uko tubaho n’uko dutekereza, ariko rero twari dukwiye kujya twisuzuma buri gihe mu byo dukora, mu byo tuvuga, no mu byo twandika, tukareba niba ayo marangamutima yacu atatuganza akaturusha ingufu kugeza aho dutatira igihango cyo kuba inyangamugayo.

      Rwose gushinja umuntu ibintu atakoze, cyangwa se ukamutwerera ibitekerezo bibi bitigeze biba mu mutima we ni ubugome nk’ubundi bwose. Leta yacu twizeye, aho bigeze yari ikwiye kujya ihana yihanukiriye abantu nk’abo, mu rwego rwo kurushaho kunga abanyarwanda no kubumbatira ubumwe bwabo.

      • Makasi, ntabwo nashinje Padiri kuko ntamuzi, ahubwo nibajije kandi mbaza n’Abanyarwanda muri rusange nawe urimo! Byongeyeho natanze n’igitekerezo cy’uko byakorwa kugirango ayo mashusho agume mu mwanya wayo akore icyo yashyiriweho, aricyo kugirango ibyabereye muri iyo Kiliziya ya Mugina, Abakirisitu twese tujye duhora tubyibuka nkuko twibuka ibyabaye ku Mwana w’Imana YEZU KRISITU mu nzira y’Umusaraba yaciyemo! Gira amahoro y’Imana.

        • @Rusagara Waba wasomye inkuru neza?Padiri yavuze ko ajya muri iriya Paruwasi ntawigeze amusobanurira ko ariya mashusho aranga Genocide cg se ngo ahabwe inyandiko zibisobanura.We nk’umupadiri yari azi ko amashusho aba mu Kiliziya ari ajyanye n’ibya Kiliziya.Kuba rero yari ashaje akayakuramo kuri njye ndumva nta cyaha yakoze.

  • Niyo mpamvu Leta yashyizeho inzibutso kugirango amateka ya Jenoside abikwe neza kandi abungabungwe . Undi muntu wese washaka kwishyirira ibimenyetso bya Jenoside aho yishakiye birumvikana ko nta protection yagira.

  • Kiliziya ntihinduka urwibutso, ariko igahinduka ibagiro ryo kwiciramo abatutsi. Ugaragaje icyo uricyo cg ubwenge budatekereza, cg ugaraje aho ubogamiye. Ingengabitekerezo.com

  • Haaaaa ntibizoroha;
    Padiri uyu niba atari ingengabitekerezo cyangwa guhakana no gupfobya jenoside natubwire niba amashusho yose ashaje muri kiriziya yarayamanuye?ubundi se we ayobewe ibyabereye ku Mugina munzu y’Imana? ajya kuyimanura se yabajije impamvu yahagiye?
    Mwe mwese mushyigikiye uyu mupadiri ntaho mutaniye,nyamara murarushywa n’ubusa kuko jenoside yarabaye kandi yarahagaritswe ijwi ryanyu ni imfabusa imbere y’abanyarwanda.
    Sinshyigikiye uzana kiriziya nk’umuryango muri ibi,turebe kandi twihanize abantu ku giti cyabo soit abapadiri n’abandi bihaye Imana cyangwa se abandi banyarwanda bafite imitekerereze nk’iyi ipfuye yo gupfobya no gutoneka abarokotse jenoside utibagiwe abayihagaritse.
    uyu ati Gakurazo hahahahah ndagusetse cyane ;aha i GAKURAZO uvuga uretse kuhumva urahazi ?haguye abantu bangahe ku buryo wabagereranya n’imbaga y’abatutsi baguye muri kiriziya ya Mugina ?cg ni uko bari ibikomerezwa ngo ni ba Musenyeri.Mbese uretse kumva ayo magambo gusa uziko abashinjwaga uruhari mu rupfu rwabo baburanishijwe ndetse inkiko zabakatiye abandi bakagirwa abere kuko basanze nta ruhare bafite ?
    Uti yari umuntu mwiza i Kabgayi hahahah nawe wandika uwakubona ugenda yagirango uri mwiza kuko ntawe uzi ibyo utekereza kimwe na padiri rero umuzi isura ntumuzi umutima cg se yarahindutse ntiwabimenya.
    Wowe Kayonga wifuza kurimbura abo mudahuje ubwoko uribeshya cyane bene wanyu barabigerageje birabananira sinzi aho wowe uzahera .

    • Gisubizo we nubwo wibasira Kayonga ntacyo yavuze kitari ukuri, abanyarwanda bo mu moko yose ntitwabura kubasangamo abanga kandi bahora bahigira kurimbura abo badahuje ubwoko! Ese ko mbona Kayonga wamaze kumutwerera abo wise benewabo aho wahise umenya nicyo aricyo? Dore ibyo yavugaga ni nkibyo wahise wivamo nk’inopfu.

    • #Gisubizo we Kayonga ntacyo yavuze kitari ukuri ahubwo nuko tuba tudashaka kumva. Reba nkawe muri uyu murongo wawe wanyuma wahise unamenya benewabo wa Kayonga umenya nibyo bakoze, urumva utababaje? Buriya se urabona utivuyemo nk’inopfu? Amagambo wanditse rwose aragaragaza indwara abanyarwanda turwaye: kubona ikibi mu bandi twe twiretse! Banza witokore mbere yo gutokora abandi, ikize ingengabitekerezo urwaye mbere yo kuyibona mu bandi.

    • Aha ho urarengeye! Ubwo se ikintu kigaragaza ko Kayonga yifuza kurimbura abo badahuje ubwoko niki? Gukora comment ku nkuru ntibitume musenya ibyo Igihugu kimaze kubaka harimo n’ubumwe n’ubwiyunge.

    • Jya ushishoza mu byo wandika kuko uri mutima muke

  • Muraho bavandimwe dusangiye igihugu?
    Njye ndi umukristu ukomoka muri iyi paroisse ya Mugina ariko icyo nababwira bavandimwe nuko uyu padiri wacu arengana cyane pe!.Rwose ndababwiza ukuri abacitse ku icumu hano muri Mugina aradufasha cyane ku buryo bugaragara kdi n’abataracitse ku icumu nabo nuko arabasha nta kuvangura .Ikindi mbona paroisse mu gihe gito ayimazemo bigaragara ko imaze gutera imbere ku buryo bufatika kubera impinduka nziza agenda azana.Gusa nyine si abantu bose bishimira imigirire myiza y’umuntu cyane cyane nk’abo biba byarananiye kugira neza byari munshingano zabo. Iyo babonye ushimwa na benshi batangira kukugirira ishyari bityo bagashakisha icyakwangiza isura yawe.
    Dore amwe mu magambo yanditse kuri ariya mashusho:
    1.Twese twabatirijwe muri Roho umwe ngo tube umubiri umwe
    2.Ibyo mwagiriye umwe muri aba ni njye mwabaga mubigiriye

    Ngaho namwe nimumbwire niba hari ijambo rikomoza kuri Genocide ririmo?Ubu se umuntu koko yapfa kwibwira ko afitanye isano n’amateka y’ibyabereye muri iyi kiliziya?Ahubwo twakwigaya twe abacitse ku icumu bo muri iyi paroisse kuba tutaramusobanuriye kare icyo asobanuye.
    Hari uwigeze yavuga ngo amashusho ashyirwa mu kiliziya ngo arazwi ngo ni YEZU , Mariya, Yozefu gusa ariko nagirango nkumenyeshe ko Kiliziya igira icyo twita abatagatifu kandi ni benshi ntiwamenya amsura yabo yose.Tugira ndetse n’abahowe Imana nkurugeroiBugande turabafite bitwa ba BARIKUDEMBE,MAWAGALI,KIZITO, LWANGA….kandi ni abirabura ariko siko bose wamenya amasura yabo, nyamara amashusho yabo nabo ashyirwa mu biliziya.
    Ikindi niba yarashaje birumvikana ko yagombaga gukurwaho rwose kuko nubundi niyo ayareka yari kuzashyira agashiraho par degradation kuko nkuko yabisobanuye akoze mu bipapuro kandi tuzi neza ko igipapuro gisaza, cyane cyane iyo kiri ahantu gihura n’ubukonje.
    Kubwanjye rero numva ntawakwiriye gucira padiri wacu urubanza ko afite ingengabitekerezo cyeretse uwaba afite ikindi kihariye apfa nawe akaba ashaka kubyuririraho.

    Ndangije kandi mbasaba ko twakoroherana mu bitekerezo dutanga twirinda gukoresha imvugo ziseserezanya, n’amarangamutima adafite aho ashingiye ubundi tugafatanya kubaka urwatubyaye abana bacu bakazaba mu gihugu cy’umudendezo.

    Murakoze

    • okay

    • Ntacyo kwirenganya ngo ntimwamusobanuriye, ntatekereza ko ari inshingano ye kumenya ibiri mûri paroisse ye cyane cyane muri kiliziya cg se akaba yaranazi icyo ayo mashusho amaze. Iriya photo ntaho ihuriye namaPhotos tujya tubona ya Yezu na Bikiramaliya(Yezu acitsemo kabiri ukuboko, atemye no mumaso????);
      Abapadiri nabantu baba bajijutse ntabwo aba ari abantu bapfa gukora ikintu batagitekerejeho, nibaza ko mukuyimanura yarazi impamvu iyo iPhoto ihari ahubwo IMPAMVU avuga ko yari ishaje yenda…?! ariko nabyo nimba yarishaje kandi ntacyo imutwara yari gushaka isimbura cyane cyane nkuko ubivuga ari igipapuro bidahenze…, cg agakoresha indi ishobora kuramba abisabye abayihashyize.
      Kuba batarashyizeho amagambo ngo agaragaza ko ari ayo kwibuka Génocide, nayo ni amagambo yabigaragaza murwego rwo kugirango abakristu bashyire hamwe ntakwitandukanya bakarwanya urwango nkurugaragara kurayo mashusho…amagambo ahanditse njye nabonye nka Padiri kuriwe byaba imfashanyihisho kugirango ashobore kurwanya kamere mbi yamuntu igeza no gutema umwana muto ugatagara kuririya shusho.

      Naho abavuga ngo noneho ahantu hose biciye bahashyire inzibutso. Urwibutso buriwese ararufite mumutima we yaba uwishe, nuwarebereye ndetse nuwiciwe. Bitabujije kuzishyira nahandi ngo abashaka gusibanganya ibimenyetso ntibabigereho, ndetse n’urubyiruko rubyiruka rubyigireho.

    • Izabayo uri imfura uvuze neza kandi nange nihano nkomoka muri MUKINGA

  • Nakomeje gusoma comments ziri kuri iyi nkuru ndumirwa, igihugu cyacu ntaho kigana pe! Ikintu cyose kibaye gisigaye kitwa ingengabitekerezo ya genocide, mubona tudakabije? Nkuyu mupadiri nabonye hari abamwibasiye ngo kuba yaramanuye ariya mashusho bivugako afite ingengabitekerezo, harya ingengabitekerezo niki banyarwanda bavandimwe? Niba ingengabitekerezo ari ukwanga abo mudahuje ubwoko cyangwa kwifuzako barimbuka aho uwarunguruka mu mitima y’abanyarwanda bo mu moko anyuranye ntiyayisangamo ndetse ku rugero rutari ruto? Kereka niba ingengabitekerezo igira gusa abahutu n’abapadiri, ibyo nabyo byaba bitangaje kuko ni irindi vangura twaba turi kwimika mu bwenge kandi ryazadukururira ishyano mu bihe biri imbere. Ese iyo musoma ibintu nkibi byandikwa n’abanyarwanda mubona ubundi uwakoma gato nubundi batatora imipanga, gerenade n’imbunda ngo bice abo batifuza? Nyamara mbaburire yaba abayobozi n’abaturage b’igihugu cyacu mwese: nimutitondera ikintu twita ingengabitekerezo ya genocide kizadusiga habi kuko cyahindutse ikintu kitakiri under control kuko muntu agikoresha uko ashatse agamije guhonyora uwo badahuje ubwoko cyangwa uwo atifuza. Tugabanye amarangamutima ari negative kuko ntaho yatugeza, genocide yakorewe abatutsi yabaye ku manywa nuyihakana ni ikindi kibazo aba yifitiye ariko niduhindukira tukayikoresha mu gukandamiza abo tudahuje ubwoko mumenyeko tuzaba turi kuyipfobya kuko inabi abavandimwe bacu bayiguyemo bazize ntabwo twari dukwiye gukomeza kuyicengeza mu banyarwanda. Mbona mwese mujya gusenga mu matorero anyuranye, nimujya mugera mu nsengero mujye muzirikana ku buryo mubayeho hanze yazo, ese niba waramunzwe n’irondakoko ubundi waba ujya he nshuti? Niba utemera cyangwa ngo ukunde abo Imana yaremye waba urushywa ni iki nshuti? Dusigeho gukomeza gukangishanya ingengabitekerezo kuko si ikintu cyiza na gato ndetse nuwacuze ririya jambo ngirango nawe si muzima kuko rimeze nka cya cyaha byavugwaga ko abatutsi bavukana kubera urwango bari bafitiwe. Kurandura icyo twita ingengabitekerezo bisaba yuko natwe tubanza kwisuzuma tukareba niba ntayatwaritsemo ubundi tukabona gufasha abandi kuyikira.

    • Doreen, very true

    • Noted.

  • Mwicecekere mwiterana amagambo kuko abishe ntibateze kuzongera kutwica ni cyo k’ingezi, abashaka tuzakibanamo, tucyubake, gusa abagifite ingenga yabo bazayipfana ntacyo ibamariye.
    Jye ndi rescapé wa 59, 63, 73, 94 ndabazi rero ababi n’abeza n’ubundi umubare munini ni abafite ingenga cyane cyane abasaza, urubyiruko rwo rushobora kuzavamo abantu bazima. Dutegereze.

  • Bavandimwe reka mbabwire,iyi debat nta conclusion yagira kuko abayigirana bari ku mpembe ebyiri!hari abakorewe genocide hari nabayigizemo uruhare (mvuze uruhare kuko hari abishe abantu abavugije induru bavumbura abarebereye ubwicanyi bakananirwa kwitandukanya nabwo! ).buri ruhande rero rufite uko rubona ibintu,uwiciwe kuri we ikintu cyose kerekana ubunyamaswa yakorewe aho cyaba kiri hose uko cyaba gisa kose gikwiye kugaragara kandi buri wese akakibona kugirango uwabikoze ahorane iryo pfunwe ndetse n,abandi babibonye bibakore ku mutima bibahe isomo ko muntu yahemukiye muntu. Naho uwishe cg uwagize uruhare muri genocide we yifuza ko ikintu cyose kigaragaza uruhare yagize icyo gihe cg ikintu cyose kigaragaza ubugwari bwe,cyasibangana burundu. ngiyo rero inkomoko y,ingengabitekerezo ya genocide.
    Gusa ndatanga inama n,umuburo
    Inama ntanga ni uko leta ikwiye gushyira imbaraga mu kurinda amateka yabaye muri iki gihugu kugirango bifashe mu gukumira abagifite agatima karehareha kongera.ikindi abantu dukwiye kwemera ko cya gihe muri 1994 abanyarwanda benshi twaratsinzwe twemera kumena amaraso abo dusangiye igihugu.aha rwose wowe ugihagaze ku mahame yuko kiliziya atari urwibutso uribeshya kuko kiliziya ni urwibutso rwose kuko ibitse amateka atandukanye ahubwo uzabaze ba nyirayo!Umuburo ntanga ni uko wowe ucyifitemo ibitekerezo byo kwica abantu ubaziza ubwoko,ugifite agatima ko gusibanganya ibimenyetso,nakubwira nti: Zambaraga zahagaritse genocide ubu zimaze kwikuba inshuro22. Buri mwaka ziyongeraho rimwe! Ubwo rero urumva ko ubabaza umutima wawe ku busa. Ndemera rwose ko ushobora gutoneka uriya warokotse,ariko nawe ntiwiha umutekano rwose.
    Murakoze

  • guys ibyo babyita kwiyibagiza ahubwo uwo mupadiri nawe ubanzaharaho bimurya ,ubuse sibo batanze abantu ngo bicwe .ntahantu muri iki gihugu haguye abatutsi benshi nko muri kilizziya gatholic.ikindi abavuga ngo sinzibutso kuki bahagize ibagiro ryabatutsi?unva barababeshye ntamututsi umfira gushira nusigaye abaho kandi ubu tumeze neza yego abahutu bishe abatutsi ariko nihahandi habo nsigaye mbona batemena ubwabo kubera inda nini namaraso bamenye abakurikirana.

  • Njye uriya mupadiri ndabona arengana pe!Mubona mu nzira si muzi ariko mbona agwa neza n’imbeba atayica.Mukurikirane neza mumenye ukuri kwa bino bintu.Murakoze.

  • Bavandimwe, ntampamvu yo guterana amagambo. Ikizwi nuko genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda isiga ubwenge kuko hakozwe ibibi bikomeye kumva. Ahubwo iyo uwakuyeho ayo mashusho avuga ati reka tuyafate neza atazasaza. Ntamarangamutima arimwo burya ngo ribara uwariraye uwahaburiye umuryango niwe ubizi, cyangwa uwasigaye ari ikimuga.Ahubwo yari kuba agize neza iyavuga ati reka twubake indi kiliziya iyi ibe urwibutso n,ubundi yakorewemwo ibidakorwa. Kubabara kw,abaharokokeye n,abandi bumva ikibazo cyabo bifite ishingiro.Uko bigaragar umupadiri washyizeho amashusho (by.akarusho w,umunyamahanga) nawe yumvaga bikenewe kugirango ibyahabereye ntibizibagirane.

  • Tureke gupfa ubusa rwose kuko ishyano ryaratugwiririye kandi twifuza ko ritakongera ! Ishusho ni ishusho nyine. ko yayamanuye kandi mukaba mukibivugaho menshi se ! Biragaragaro ko naho ayo mashusho atakomeza kumanikwa bitatubuza kwibuka ibyatubayeho rwose.

    Ariko kandi tureke n’ibyo byose tuvuga,Niba kumanika no kumanura ariya mashusho ntacyo amategeko ya leta yacu abivugaho,turajya impaka z’iki ! Ko twitwaza abazungu,izi mpaka hari umuzungu uzidutera kandi.Ingengabitekerezo ya GENOCIDE murayitiranya ! Ni nka kwakundi bavuga shitani uko biboneye bakagirango aroroshye!

    Dushyire hamwe twamagane ikibi kuko umwanzi uduhiga ni umwe kuko turi abavandimwe.No mu ngo zacu ntabyo twahashyize ariko ntibitubuza kuzahora twibuka ibyatubayeho.Twirinde ahubwo tutagaragara nk’ababitesha agaciro kandi wenda ari ikibazo cya interpretation.Padiri ni mumureke abe padiri namwe mube abo mgomba kuba bo turebe ko twarushaho kwigira imbere kuko inzira iracyari ndende.

    Cyakoza uwumva yarageze aho agomba kugera ye kuturebera ahubwo afashe abakiri mu nzira ye kwicara umusa ! Ari ukuyamanika;ari no kuyamanura byose biterwa n’uko buri wese abyifuza kandi kubibona kimwe byo ntibishoboka rwose.Twe kubitindaho rero uretse ko ntawe ubujijwe gutanga igitekerezo cye rwose.”SESENGURA ARIKO UTAGAMIJE G– USESEREZA”.Bye!

  • Iyo nsomye comments (inyandiko) nyinshi ziri hano, nkareba n’amagambo azirimo, ndetse n’ibitekerezo bizikubiyemo, bintera kwibaza byinshi mu mibanire y’abanyarwanda no kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Biratangaje kubona ijambo “ingengabitekerezo ya Genocide” hari abantu batazi uburemere bwaryo, bakaba bapfa kurikoresha uko biboneye kose n’aho bishakiye hose. Nibikomeza gutya, abanyarwanda mu myaka iri imbere muzasanga barabaye ba “rurituranimitima”.

    Njye icyo nakwisabira Leta, ni uko muri za gahunda za “Ndi Umunyarwanda” hazajya hatangwa ikiganiro gisobanura neza ijambo “Ingengabitekerezo ya Genocide” icyo rivuze mu kuri. Abantu bose, baba ari abiyita abahutu cyangwa abiyita abatutsi, bagasobanukirwa neza n’ibikubiye muri iri jambo, kugira ngo hatazagira ujya arikoresha mu bintu bitari byo.

    Kugeza ubu ikigaragara ni uko hari abantu bamwe basigaye bakoresha iryo jambo bashaka gukanga abandi, cyangwa se kubacecekesha, cyangwa se kubateza ipfunwe, cyangwa se kubafungisha ku maherere, cyangwa se kubirukanisha ku kazi kubera inzangano, ariko mu by’ukuri bitari ngombwa.

    Iyo wihanukiriye ukabwira umuntu ngo afite “Ingengabitekerezo ya Genocide” kandi muri we ubwe no mu mutimanama we ubwe yumva ko ntayo afite, itanamurangwamo, bimutera ishavu n’agahinda ndetse bikaba byanamuhungabanya. Ndetse rimwe na rimwe iyo ubivugiye mu ruhame hari rubanda babyumva, iyo badashishoza, bashobora guhita babifataho ukuri, bakamutera icyizere, agahinduka ruvumwa, ndetse rimwe na rimwe akaba yanakurikiranwa n’inzego zishinzwe umutekano zikamushyikiriza ubutabera, agacibwa urubanza, wenda ndetse akaba yanahanwa kandi azi neza ko arengana, ariko abamuhana bo bazi ko atarengana. Aha hantu harakomeye cyane muhatekerezeho bihagije!!!!

    Byaba byiza ko, mu gihe umuntu ashinja undi “Ingengabitekerezo ya Genocide” yakagombye kuba afite ibimenyetso simusiga, bihamye kandi bidashidikanywaho, byerekana ko uwo ashinja koko ayifite. Naho nidukomeza kugendera ku marangamutima no ku rwikekwe, turaba turimo guhemukira iki gihugu cyacu.

    Ikindi kintu gikomeye cyane nsaba ko Abayobozi ba kino gihugu bakwitaho, bakagisuzuma, bakanagisesengura bihagije, ni ikijyanye no kumva ko “Ingengabitekerezo ya Genocide” buri gihe igomba kureberwa mu ndorerwamo y’umuhutu wica umututsi. Iyo uvuze ngo uriya muntu afite “Ingengabitekerezo ya Genocide” Automatiquement/Automatically abantu bahita bumva ko ari umuhutu. Mu mitekerereze dufite ubu kubera wenda amateka yacu na Politiki bivanze, ntawumva ko Umututsi yagira “Ingengabitekerezo ya Genocide”. (Mumbabarire kuba nkoresheje ayo magambo arimo ubwoko kandi mubyo Leta natwe twese duharanira ubu ari ukugerageza kwitandukanya n’ibyo by’amoko), ariko hari ubwo biba ngombwa ko umuntu avugisha ukuri agira ngo akize igihugu n’abagituye ejo batazisenyera batabizi.

    Banyarwanda bavandimwe rwose ndabisabiye, nimureke tugerageze gushyira mu gaciro, tureke gukurikira inzira y’amarangamutima atubaka, twumve ko twese turi bamwe kandi tugomba kubana kivandimwe, twumve ko n’ubwo amateka y’u Rwanda yatumye habamo amoko y’abahutu n’abatutsi, ko mu by’ukuri uwo muhutu n’uwo mututsi ntacyo bapfa, ko ahubwo bafite byinshi bapfana, basangiye, bahuriyeho, kandi ko Imana yabahaye u Rwanda ngo barubanemo mu mahoro, mu rukundo, no mu bwumvikane.

    Ndasaba kandi ko mu gihe bigaragaye ko umuntu yashinje undi “Ingengabitekerezo ya Genocide” amubeshyera kandi abigambiriye, ashaka kumucisha umutwe kubera inzangano cyangwa izindi nyungu, uwo muntu yajya ashikirizwa ubutabera agahanwa by’intangarugero kugira ngo tubikuremo isomo. Bitabujije ariko ko n’umuntu ugaragayeho “Ingengabitekerezo ya Genocide” nyakuri, atari ukumubeshyera, yajya ahanwa hakurikije amategeko ahari.

    Mu gihe abanyarwanda turimo duharanira ubumwe n’ubwiyunge, ntawari ukwiye kudusubiza inyuma uko yaba ameze kose n’uwo yaba ariwe wese (yakwiyita Umuhutu cyangwa Umututsi). “Ndi Umunyarwanda” igomba gushyirwa imbere, kandi ikagaragara mu bikorwa byacu bya buri munsi, ikareka kuba amagambo gusa.

    • Uvuze neza kabisa.Abantu nkawe nibo igihugu gikeneye.

    • Rwose bavandimwe munfashe dushimire TuRWuBAKe avuze neza cyane mu batanze ibitekerezo, imama atanze nizo ndanga gaciro ka Abanyareanda. moko yombi ni mukundane , muturane mu mahoro nibyo Imana Ishaka. inzngano namashyari mubite kure cyane.

  • @IZABAYO yabisobanuye kuko arahaturiye kandi yanacitse kwicumu, yaranaharokeye. Niba igikorwa cya Padiri ntacyo kimutwaye abandi turarushywa niki?

  • Sha hakozwe byinshi ariko haracyari byinshi byo gukora kugira ngo abanyarwanda tube umwe kabisa, nsomye inkuru nsoma na comments hafi 80% ariko mbashije kubona ko twifitemo icyitwa nkubita nanjye nkumvishe gikomeye. ese twakwihanganye tukaba umwe koko ko ubuzima bw’umunyarwanda ubu bwakabaye bugendera kugira icyerekezo(kirahari) na commitment kuri cyo kurusha kugendera ku marangamutima. Plz nimucishe make mureke gushinjanya, mwese muzi neza ko ururimi rubi rutera urwiza ububi kandi urwiza rutera urubi ubwiza. subira inyuma urebe ibyo wanditse nusanga byigisha murumuna, mukuru, n’umwana wawe ubwiyunge wigurire rimwe niba kandi bimwigisha gukomeza kwanga Gahutu cg gatutsi umenye ko uri mu basenya Umunyarwanda nawe utiretse. umuntu agira umunwa umwe n’amatwi abiri kugira ngo avuge rimwe yumve kabiri. ejo bundi umuntu yambajije ubwoko bwanjye aho ndi mu mahanga ndamubwira nti ndi umunyarwanda. ati oya uri H cg T nti ndi Umunyarwanda, ati uvuga uruhe rurimi? iguhutu cg igitutsi? nti izo nta zibaho, ati none se bamwe bishe abandi gute, bareberaga he ko twe twifashishaga indimi n’uduce. mbura icyo nsubiza arambwira ati. Africa turi Imbeciles ariko noneho mwebwe murarenze.

  • Abantu banga amahoro ntacyo atwaye.Ubu mwabuze ibindi mukora mujya muri aya matiku?Ibyabaye ko byabaye kandi abacu bishwe bakaba badateze kuzuka mwaretse bakiruhukira koko?Cyakora niba uyu mupadiri yabikoze abizi byaba bibabaje ariko njye ku giti cyanjye ndabona atari asobanukiwe nicyo asobanura.Uwakosheje ni utaramusobanuriye neza icyo ariya mashusho asobanura akigera muri iriya Paruwasi.Tuzi ko mu mirimo yose haba ihererekanyabubasha iyo abantu basimburana.Mugenzi we yasimbuye yakogombye kuba yaramusobanuriya amateka yariya mashusho sinon nundi muntu wese yakumva ko ari amashusho y’ibya Kiliziya.

  • Mana y’U Rwanda!!!Birababaje niba mwa bana b’u Rwanda mwe hari abantu mutaraba abakristu,kuba umukristu ni ugutera intambwe yo kubabarira ndetse no gusaba imbabazi ariko mwebwe mwese muterana amagambo nubundi ndabona nta kubaka igihugu kwanyu ahubwo mubonye uburyo mwakicana hakahava!Muzi ko gutekerereza umuntu ubwabyo ari icyaha?Njye mbona ibyacu bitoroshye kuko ntaho tuva ntaho tujya kuko Twibukira mu mitima ntitwibukira aho tugeze imitima niyo ifata ibintu byose ikabigira icyo bigomba kuba

  • Nimunanirwe gushaka icyabateza imbere ngo murerekana ko muzi gusobanura ! AYIWEWE ! ! UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE. Ndahamya ko mwese mwize ariko kumenya no gusobanukirwa in ibindi bindi.Ibyo kuvuga amoko no kutayavuga ntibibuza beneyo kuyagumana cyane ko ibibuvugwaho ubwabyo bituma burushaho kwibukwa byaba byiza cyangwa bibi ! gusa tureke kugira ubwoko intwaro yo gutsikamirana no gukangana nkaho ibyo kudukanga byabuze. Wagirango hari ubwoko bwemerewe kuvugwa cyaneee kuruta ubundi,kuburyo hari bamwe bavuga ubwoko abandi bagatinya kubuvuga. Tureke gukomeretsanya kandi Leta yacu idusaba kugirana ubumwe n’ubwiyunge.Nta mwana uruta undi bavandi! Leta nikomerezo aho ahubwo natwe tuyishyigikire byimazeyo.

  • Muraho mwese, maze gusoma ibyanditswe n’impande zombi zisa nkizitumvikana hano, bitumye nibaza ikibazo kimwe ese aho umunyamakuru w’umuseke yabashije kumenya insobanuro y’ariya mafoto, adatuye muri uwo murenge cg atanayobora iyo Paruwasi, Nyakugirimana padiri uwo ntazi igihe wenda yaba ahamaze ubwo niwe utaramenya impanvu cg insobanuro z’ayo mafoto koko??twirengagije ibiri mu mitwe y’abantu bisigaye binaganza ubwenge bwacu njye numva iyo atari Impanvu ifatika padiri yatanga, cyakoze wenda abaye ataramenya amateka ya paruwasi ayobora byashoboka ariko ntiyari guhera kukumanura ibyo atarasobanukirwa cg atarabaza, MURAKOZE!

  • uyu mupadiri akurikiranwe yiyemeje icyo abandi batakoze ni interahamwe ubu azigisha abantu ngo ni padiri

    • @Darius rwose turagusabye jya witondera ibyo uvuga n’ibyo wandika. Kwita umuntu ngo ni interahamwe umusebya gusa kandi uzi neza ko atariyo, wari ukwiye kubihanirwa n’amategeko.

      Turasaba ko Leta yajya ikurikirana abantu bita abandi interahamwe kandi bazi neza ko atari zo.

  • Tuvugishije ukuri.Nkubu baguhaye kuyobora umurenge ugasanga mu biro harimo amaphotos y’abayobozi harimo n’iyumukuru w’igihugu ariko ukabona itangiye kwangirika nk’amaso yaravuyemo cg akaboko kamwe karacitse?Ubwo wayigumishamo ngo nuko ari iy’umukuru w’igihugu?Kiliziya se n’inzu ndangamurage ko ariho usanga ibintu byashaje?

  • Iyi n’imwe mu nkuru yakuruye comments nyinshi kandi zitubaka. Ya Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge nisome neza icyo abantu baviga hano yongere itubwire ko ubumwe n’ubwiyunge burengeje igipimo cya 90%. Reka rero mbabwire jyewe ndi mukuru, muve mu marangamutima! muve mu magambo agezweho nk’INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE, umuntu wazanye iriya mvugo agomba kuba yarashakaga gupfobya génocide kuko ukuntu ikoreshwa biteye kwibaza. Ese ingengabitekerezo ya Génocide iba kuri bamwe gusa? Ndibariza niba umututsi ashobora kugira ingengabitekerezo ya génocide cyangwa iharirwa abahutu n’abatwa gusa? Reo inzira iracyari ndende kuko iriya nteruro bamwe bayihinduye iyo kurisha.Ukuri niko kuzatubatura nta marangamutima kandi uwakoze icyaha uwo ari wese agahanwa.

  • Ariko ntitukajye twirengagiza
    Kuki padri yihutiye kumanura ariya mashusho? Amashusho y’inzira y,umusaraba iyo ashaje aramanurwa cg arasimburwa? Ese uwo padri ataraza muri iyo paruwase hari icyo byari bitwaye abayisengeragamo? Ese iyo aba padri bakora ihererekanya bubasha bavuga no kuri buri shusho iri aho?Ese ko padri aza akanagenda aba kristu be nibo bamubwiye ko babangamiwe niyo shusho?
    Uko njye mbibona niba iyo shusho ariyo yabaye ikibazo kuki umuntu atabyibazaho? Ikigaragara ni uko muri izi coments hazamo amaranga mutima cyane ariko kwibaza kuri uwo padri byo ntibyabura kuko kiliziya ni iya ba kristu ba Mugina ari nabo banyiri shusho numva padri mbere yo kumanura ishusho yari kubanza akabaza icyo isobanuye kandi ndumva yari akizi.ibyo kubaza myr nabyo ndumva ntacyo bimaze ese uwashyize iyo shusho muri kliziya hari icyo yabangamiye ” droit canonique’? Ibi rero ntibyabura kwibazwaho cyane ko byakozwe n’umuntu urebera bose waje muri imwe muri za kliziya zo mu Rwanda zabereyemo amahano, aho numva ko yakagombye kwitwararika niba nta ruhande abogamiyeho.gusa genocide ni amateka yacu niyo mpamvu izahora ivugwaho cyane “les faits sont tetus”.

  • Umukoroni ararikoze da!Sibwo ishusho yashyizwemo n’umwera ibavugishije amagambure!Njye nubwo ndi umugatolika ibintu by’amashusho yo mu Kiliziya simbyemera.Muzarebe la majorité yayo mashusho aba akoze mu ishusho y’abazungu cg abarabu?Bashushanya Imana ikaba ari umuzungu bashushanya shitani ikaba ikaba isa n’umwirabura!Ikibabaje nuko abobakoloni bazanye ibyo bya za Kiliziya usanga iwabo batemera Imana nta nukandagira mu rusengero.

  • Les autorites cathorique toujours garde le silence! bakwiye kuvuga aho bahagaze kuri icyo gikorwa kuko padiri siwe wubatse iyo nzu si nawe washyizemo iyo foto! kuba ayimanura rero nyuma bigakurura izi mpaka hakwiye kumenyekana position ya Diocese Kabgayi. niba zongera zikamanikwa cyangwa zitazasubiramo. ubwo nibwo hamenyekana niba byarakozwe n,umuntu ku giti cye cyan

  • Biradutunguye kdi biratubabaje kuko twarabisobanuriwe sinibazako padiri mukuru ariwe utabizi.Ahubwo bakurikire neza ikibyihishe inyuma.Iriya kiliziya ifite amateka mabi,ese uvuze ngo siyo ibika amateka iyo abanza akabuza interahamwe kwiciramo?Ariya mashusho ni mashya nta mwaka aramara.Ikindi mwibeshye uriya mupadiri ni Umutaliani si Umubiligi.

  • Les autorites cathorique toujours garde le silence! bakwiye kuvuga aho bahagaze kuri icyo gikorwa kuko padiri siwe wubatse iyo nzu si nawe washyizemo iyo foto! kuba ayimanura rero nyuma bigakurura izi mpaka hakwiye kumenyekana position ya Diocese Kabgayi. niba zongera zikamanikwa cyangwa zitazasubiramo. ubwo nibwo hamenyekana niba byarakozwe n,umuntu ku giti cye cyangwa systeme

  • the strongest antivirus of last generation is needed to scan all fellow Rwandans;
    if not your belovly Rwanda may corrupted and get crash.!so be honest and humble all time
    Abana b’abatutsi kera bahagurutswaga bitaba my mazina yabo nyamara bamwe mu barimu babo babonamo inzoka;inyenzi;inyangarwanda;gashakabuhake;…

    niba rero ubu ;utaracitse ku icumu (utarahigwaga muri 1994)ahagurutse umubonamo umujenosideri;mwenewabo;ari mu mashyamba ya Congo;and so on kdi ntumuzi;abajenosideri batapfuye barahunze cg barafunze cg bari kwihishahisha hanze y’igihugu; ntitugapfobye genocide yabaye ejobundi nta nikinyejana gihise;ku manywa yihangu;bose babireba na UN included ;
    but nanone ntitukabonemo bagenzi bacu mo genocide tutababuranyije (uwo ukeka murege mu nkiko) ntaho waba ugana nta difference waba utanga
    Nta bushakashatsi bwakozwe ariko ntekerezako mu nkuru yo kurokoka kw’abatutsi 100 utaburamo “abatarahigwaga “nibura10;20;30; even 60 URwanda si urw’abahezanguni b’uburyo bwose cg b’ubwoko ubu nubu ntacyo bimaze
    so stay Humble for every one and be honest!

  • Les Rwandais sont comme des vases fragiles. Il faut savoir comment agir et faire. Notre histoire…

  • Salama Munyarwanda!
    Si byiza ko ibimenyetso bisigasira amateka ya Genocide bivanwaho ariko reka twirinde gucira umuntu urubanza tumushinja ngo afite ingengabitekerezo kandi yenda ntayo.Nanjye rwose nshyize mu gaciro ntabwo wapfa kwibwira ko ariya mashusho afitanye isano n’amateka ya Genocide nkurikije n’amagambo ayanditseho.Kuba padiri atari abizi numva tutabimurenganyiriza kuko ntiyari kubyibwira cyangwa ngo abirote.Ahubwo amakosa menshi njye ndabona ari ku wo yasimbuye utarasize amubwiye ayo mateka kandi yari ayazi.
    Iyo umuyobozi ahererekanya ububasha n’undi asiga amubwiye ibintu byose abona bifitiye agaciro institution amusigiye.Kuba uwamubanjirije atarasize abimubwiye nuko yumvaga bitamufasheho, ahubwo kubwanjye akaba ariwe nashinja gupfobya n’ ingengabitekerezo.Nta nubwo byumvikana ukuntu padiri wamubanjirije yaretse ariya mashusho akarinda ubwo asaza mbene kariya kageni azi amateka yayo.Yakagombye kuba yarayasimbuje kare cyangwa se akayasigasira ntiyangirike. Uriya mupadiri wahaje nyuma rwose njye ndabona nta cyaha afite ,ahubwo mbere yo kugira icyo tumushinja reka turebe ko hari ikizakorwa nyuma yo kuba noneho yamenye iby’ayo mashusho.
    Ubundi rero nagira ngo nanisobanurize:Ko nzi ko hari inzibutso leta yemeje ko zigomba kuba inzibutso ndetse ikaba igenda inasaba abantu kujyana imibiri y’abazize jenoside muri izo nzibutso zemejwe, ese iyi Kiliziya ya Mugina nayo iri muzemejwe na leta ko izashyirwamo ibimenyetso bya Jenoside?Nibaza ko umuntu wese atemerewe gukora urwibutso aho ashaka n’uko ashaka kuko ubu inzibutso zifite amategeko azigenga nuburyo zigomba kwitabwaho. Iyi Kiliziya rero ibaye itari muzemejwe na Leta numva nta mpamvu twakomeza no kujya impaka kuri iyi nkuru kuko n’ubundi finalement ibimenyetso bya Jenoside biyirimo byazarangira bijyanywe mu nzibutso zabugenewe zemejwe na leta.

    Turwanye ingengabitekerezo ya jenoside aho iva hose ikagera ariko kandi dushyire mukuri twirinde kuba nk’abaherezabitambo bo ku gihe cya YEZU bamuciraga urubanz rwo kumubambisha nyamara nta cyaha afite.

    Twese turi bene adamu, bene kanyarwanda kandi iyi si tuyiriho nk’abagenzi ntawe uzi igihe azayiviraho kandi ibyo tuyikoreraho byose tuzabibazwa n’uwiteka.

    Mugire amahoro.

  • Muraho ba Sibwo ishusho yashyizwemo n’umwera ibavugishije amagambure!Njye nubwo ndi umugatolika ibintu by’amashusho yo mu Kiliziya simbyemera.Muzarebe la majorité yayo mashusho aba akoze mu ishusho y’abazungu cg abarabu?Bashushanya Imana ikaba ari umuzungu bashushanya shitani ikaba ikaba isa n’umwirabura!Ikibabaje nuko abobakoloni bazanye ibyo bya za Kiliziya usanga iwabo batemera Imana nta nukandagira mu rusengero.
    Gusa sibyemera kdi simbikunda kubeshya kuko Padiri yabikoze abishaka byaba bibabaje sana

    • Ifi yavuga ite ngo ni ubwo ari ifi ntiyemera amazi ? Icyo gihe ntaba ari ifi, aba ari ikindi kindi kidumbukiza mu mazi !

  • Ngaho prezida ushinzwe ubumwe n,ubwiyunge iyunvire uku abantu baguha imbonera.Aba bantu uzabunga ute cyangwa uzakomeze utekinike ngo ubwiyunge bugeze kuri 90% ngo wihemberwe.Ibyo aribyo byose urabona aho akazi kawe gahagaze.Ntagutekinika rero .Hari uburyo bwinshi roho mutagatifu aba ashaka kubonesha uko ibintu bimeze.Ibi bitekerezo nabyo ujye ubisoma ukuremo ingamba zafasha mukazi Imana yagutoreye

  • Kiriziya gatolika ninayo yatumye abazungu benshi batemera imana kubera uruhare yagize nuntambara z isi na mbere yaho. Yagiye igira uruhare cyane mwiyicishwa ry abantu.byatumye abazungu benshi bibaza iyo mana ituma bica ninyabaki. NI EGLISE ISHIRA INYUNGU CYANE IMBERE KURUSHA IBINDI.

  • Nyakubahwa Padiri CELSE, urantangaje cyane. Wakoze icyaha cyo kubeshya ngo ntiwaruzi icyo iriya shusho ivuga. Kweri, byonyine, n’umuntu utarize gusesengura abonye iriya shusho, noneho iri mu KILIZIYA, ahita ayibazaho. None ho usomye amagambo yanditse mu nsi yayo usanzwe uri umunyarwanda,uzi ibyabaye, byanze bikunze uhita ubona icyo ishatse kuvuga. Wongereho ko iyo PADIRI ageze muri paruwasi icyambere akora , abanza kumenya amateka y’ahantu. Niba yari asanzwe ari muri DIYOSEZI ya KABGAYI, amateka ya MUGINA yo yarayazi. Yewe, ntanubwo ari wuriye kuyimanura, hari umukozi cg umukirisitu wamufashije, kandi hari amagambo bahavugiye agaragaza ko yari azi icyo ivuga. Ubundi kandi aho yayishyize n’uburyo ibitse,nabyo byamugaragaza.
    PADIRI muzima, wize, ngo ntabwo yamenye icyo iyi shusho isobanuye? None se aho abimenyeye ko ubona ntagaciro yayihaye, AHUBWO NGO AZAJYA KUBAZA M– USENYERI. M– USENYERI YAMUHAYE KUYOBORA ABAKIRISITU BA MUGINA. AFITE UBWENGE N’ABAJYANAMA, ahere kuri abo.AREKE GUSHYIRA M– USENYERI MURI AKO KAVUYO KE. PADIRI RERO WARAHUBUTSE, byemere, subizaho iyo shusho uko imeze kwose kuko wamaze kumenya ibyayo, twe abakirisitu tuzatanga amafaranga yo gukora idasaza, maze isimbure iyo udashaka. Kandi abavuga kubaka urwibutso iruhande, sibyo kuko amateka n’amateka. Mugira imana kuko twabyemeye ntituyigire urwibutso, ariko niba mwanze amateka yayibayemo, ubwo turubaka indi, ubundi dusigasire amateka yacu . Ubonye ngo RUTUKU RW’UMUZUNGU rw’IRWOTAMASIMBI abarushe kuzirikana? PLS, PADIRI SUBIZA IYO SHUSHO AHO WAYIVANYE, NDAKWINGINZE. NI AMATEKA Y’ABAKIRISITU n’ABATURAGE BA MUGINA. SIGAHO KUBA NTIBINDEBA.

    • Ibyo wanditse bigaragaza ko utifuriza amahoro uno mupadiri.Wowe se ahubwo warize?cg abandi bigaga bagusohoye kubera umunwa muremure wawe.Ngo wakwibwira icyo usobanuye ubonye amagambo ayanditseho?IHENE TUYITE IHENE IMBWA TUYITE IMBWA.Kuki batanditseho nibura ngo REVERIEN MUZIGURA WAROKOTSE GENOCIDE.Kuki babiciye inyua?Wari wabona urwibutso rwa Genocide rutanditseho nibura ijambo GENOCIDE?Kuki babiciye inyuma?Ese ubundi aba muri Paroisse wenyine?umupadiri yahasanze kuki ntabyo yamubwiye?Yayishyizehe he mbese ko numva uvuga nkaho uhazi cyangwa ari wowe uyibitse?Uragaragaye rero.Ntimukihishe inyuma ya internet ngo mugambane kuko namwe umunsi umwe bizabagaruka.Ukuntu uri injiji urarenga ugashima RUTUKU kandi uzi ko aya mahano yabaye mu Rwanda ari ukubera bo.Ese kuki bataje gutabara mu gihe cya genocide?None babonye u Rwanda rufite aho rwigejeje bagarutse kuducamo amacakubiri.Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.Ntukajye uvuga ibintu biri nosense I m sorry.

  • Cyakora ari padiri Venuste Ndindabahizi babana wamanuye iriya shusho we nabyemera ko yari abigambiriye kuko ni INTERAHAMWE mbi.Ndamuzi cyane twariganye primaire yanyagaga kubi kubera nari umututsi kandi nzi ubwenge.Ndibuka ko twiga ibintu by’abahinza muwa karindwi bavuga ko bari abami b’abahutu Venutse yagarutse akavuga ngo we ni Umwami w’abahutu.Naho padiri Celse mumureke akomoka muri famille yiyubashye.Ise yari zone w’ikigo nigagaho.Igihe twari twihishe i Kabgayi twahuriye i Gitarama ampa inoti y’ijana kuburyo ntazibagirwa ineza yangiriye.Mukurikirane neza bino bintu inkomoko yabyo kuko siniyumvisha ko padiri Celse yabikora abizi kandi abishak.Mugire amahoro

    • Nanjye aka gapadiri ndakazi kiyemera kubi.Mu Saint Leo twariganye ariko kagiraga amatiku.

      • @Bukuru Uravuga ka padiri VENUSTE???? yes ni agatagondwa kabi ako gapadiri. Kagira ubuntu bw’ubu confidence n’amatiku aho kari hose.

  • Padiri wize philosophie birahagije guhita ufindura icyo ishusho ivuga.ubona n’iyo uvugango nazijyanye kuvugururwa NGO zongere zibe nshya? Harimo kureba hafi. Ibi bitera benshi kukwibazaho bitaringombwa.abagutwerera ingengabitekerezo no gutonekwa n’ariya mashusho, sinemeranya nabo. Ubundise babwirwa n’iki niba wowe utararokotse jenoside?

    • Nagirango iby’izi mpaka tubireke ahubwo munyibwirire ngo hari amakuru ari kuvugwa ko President w’uburusiya VLADIMIR Putin yaba yishwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika muri iri joro ryakeye.
      Uwandangira aho nkura iyi nkuru yahandangira kuko byaba ari ikibazo gikomeye isi igiye guhura nacyo kandi natwe nk’abanyarwanda nticyadusiga.

  • @UWINGENEYE
    Ibi by’iraswa rya PUTIN nanjye nari nabibonye kumbuga za watsup zimwe na zimwe ariko ni ibihuha kuko nakurikiranye amakuru yose ashoboka na radio zitandukanye sinagira aho mbyumva.Na TV y’abarusiya ntabyo yigeze ivuga

  • birababaje kubona abanyarwanda tugifite ibitekerezo nk’ibyo nsomye hano. mureke duhinduke tugire ubumuntu nibyo Imana yishimira

Comments are closed.

en_USEnglish