Digiqole ad

Kayonza: Rurageretse hagati y’itorero Jerusalem Temple n’Umukirisitu bapfa ubutaka

 Kayonza: Rurageretse hagati y’itorero Jerusalem Temple n’Umukirisitu bapfa ubutaka

Mu rubanza abo bo hagato y’Abavoka ni bo baburana ukebutse ni Past Munyanganzo naho uwo ni Bishop Kayitare

*Umukirisitu urega ngo yitanze Frw 2 700 000 ngo agurire ubutaka urusengero,

*Itorero Jerusalem Temple ritagiraga ubuzima gatozi icyo gihe ngo ryongeyeho Frw 300 000 ngo bagure ikibanza cyandikwa kuri uwo Mukiritu,

*Urubanza rwarazurungutanye bamwebatsinda hamwe, ahandi bagatsindwa, Mayor Mugabo John afata icyemezo “Ariko ngo ntiyari yambaye impuzankano (Uniform) ya Mayor!”

Urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo mu karere ka Kayonza rwaburanishije urubanza hagati yitorero Jerusalem Temple n’uwahoze arisengera Pasiteri Munyanganzo Patrick, itorero rivuga ko Pasiteri yariguriye ubutaka urusengero rwubatsemo nk’impano yari yarageneye itorero, none ngo ashaka kubugira ubwe. Past. Munyanganzo ufite amasezerano y’ubugure n’uwo babuguze ubutaka avuga ko yaguriye ubutaka umuryango we atabuguriye itorero, urubanza rurakomeza.

Mu rubanza abo bo hagato y'Abavoka ni bo baburana ukebutse ni Past Munyanganzo naho uwo ni Bishop Kayitare
Mu rubanza abo bo hagato y’Abavoka ni bo baburana ukebutse ni Past Munyanganzo naho uwo ni Bishop Kayitare

Mu rukiko, Pasiteri Munyanganzo yavuze ko atigeze yumvikana n’umuryango we ngo ubutaka yaguze abe yabutangaho impano nubwo yateganyaga kuba yabikora bitewe n’uko yiyumvisemo uwo muhamagaro.

Humviswe abatangabuhamya ku mpande zombi. Hari abavuga ko Munyanganzo yaguriye ubutaka itorero.

Urubanza rwabereye mu ngoro y’Urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo mu karere ka Kayonza, rwari ruteganyijwe gutangira ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo ariko ruzagutangira saa tatu n’igice bitewe no gukererwa k’umwe mu bunganira abaregwa muri uru rubanza.

Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, Nyirinkindi Theogene wayoboye uru rubanza byabaye ngombwa ko arutangiza n’ubwo n’ubundi uyu mwunganizi mu by’amategeko w’urengwa ariwe Kabandana J. Pierre yari ataraza biturututse ku bwumvikane bw’impande zombi.

Uru rubanza ruri hagati y’abantu batatu, Pasiteri Munyanganzo Patrick uvuga ko yaguze ubutaka nyuma bukaba bwarigabijwe n’itorero yasengeragamo. Pasiteri Kabandana Jean Pierre waguzweho ubutaka, ndetse n’itorero Jerusalemu Temple ryari rihagarariwe mu rukiko na Bishop Kayitare Jean Baptiste.

Uru rubanza rwatangiye mu mizi kuri uyu wa kane tariki 9 Kamena 2016, mu bujurire nyuma y’aho rwari rwarabeye mu rw’ibanze hatsinda Pasiteri Munyanganzo Patrick, byemejwe ko ubutaka ari ubwe.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Kibungo, hari hatsinze Pasteri Kabanda Jean Pierre, ayo yuvuze ko yagurishije ubutaka urusengero, atagurishije umuntu ku giti cye.

Urubanza rwarazamutse rugera no ku rwego rw’Intara, none ubu byabaye ngombwa ko rutangira mu mizi i Kabarondo.

Kuri iyi nshuro na none uwareze ni Pasiteri Munyanganzo Patrick. Uyu aravuga ko yaguze ubutaka ateganya kuzabuha itorero yasengeragamo ariryo Jerusalem Temple, gusa ngo ntiyigeze yifuza kubutanga nubwo ari ko yabiteganyaga.

Past Munyanganzo avuga yatunguwe n’uko uwo babuguze, witwa Past Kabandana J.Pierre ubu ukomeye muri iri torero, aho ari umuyobozi wungirije mu buryo bw’amategeko, avuga ko ngo yanze kumuha ubutaka baguze akaba ari na we yaje kurega muri uru rubanza.

 

Itorero Jerusalem temple uko ryaje mu rubanza

Ubutaka uru rusengero rwubatsemo buherereye mu kagari ka Cyinzovu, mu murenge wa Kabarondo, nibwo kugeza ubu uyu wareze avuga itorero ribufite kandi atari ubwaryo.

Atanga ingingo ze, Pasiteri Munyanganzo Patrick avuga ko yaguze ubutaka yemeye ko yabuguriye itorero, ariko azabuha itorero  igihe abishakiye kuko ubugure bwanditse mu mazina ye, ndetse na cheque yatanze ya milioni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi (Frw 2 700 000) itari yanditse mu mazina y’itorero.

Avuga ko iyo ashaka kugurira itorero ubutaka, aba yaranditse cheque mu mazina y’urusengero.

Itorero Jerusalem Temple, na ryo ritanga ingingo rivuga ko ko byatewe n’uko ryari ritarabona ubuzima gatozi rikemerera Pasiteri Munyanganzo ko yandikwa kuri ubwo butaka, ngo na cyane ko bari bamwizeye nk’umuntu wari ukomeye mu itorero.

Abahagarariye itorero bavuze ko Munyanganzo yabahaye aya mafaranga nk’impano yitanze mu gihe bari bagiye kubaka urusengero, ngo kuko ubu butaka bwaguzwe milioni eshatu (Frw 3 000 000), aho kuba miliyoni ebyiri na magana arindwi yatanzwe n’uyu mukirisitu, ngo bivuge ko n’itorero ryongeyeho amafaranga yaryo ibihumbi magana atatu (Frw 300 000).

Iki kibanza kigurwa nubwo cyaguzwe na Munyanganzo, siwe wakoze amasezerano bwa mbere kuko yatumye undi muntu witwa Ruzagiriza Eduard wari inshuti magara y’aba bose bari kuburana nubwo we atasenganaga na bo ubwo hari tariki ya 20 Mata 2011.

Gusa, nyuma muri 2014 tariki 04 Mata nibwo yasabye itorero ko amasezerano ava kuri wa muntu yari yaratumye bikandikwa ko ubutaka bwaguzwe na Pasiteri Munyanganzo.

Itorero Jerusalem Temple ryarabimwemereye, gusa bandika ko ubutaka yabuguriye itorero. Ikintu Munyanganzo yabwiye urukiko ko atatanga ubutaka n’umugore we atabizi kandi barasezeranye ivangamutungo, ikindi ngo ajya kugura ubwo butaka yari yarashatse umugore, ngo rero iyo aba yarabuguriye itorero n’umugorewe aba yaraje kubisinyira ko ubutaka bwaguriwe itorero.

Pasteri Munyanganzo n’abavoca be babiri bahakanye bivuye inyuma ko umukiriye wabo yaba yarateye inkunga ya milioni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi itorero Jerusalem Temple ahubwo bakomeza bavuga ko umukiliya wabo yahita ahabwa ubutaka bwe.

Ibi byamaganiwe kure n’uruhande rw’itorero, ngo kuko mu mategeko yaryo bivuga ko iyo umuntu atandukanye n’itorero, imisanzu, impano n’imirage ntacyo asaba ngo kandi uyu urega ntakiri Umukirisitu wabo nk’uko bivugwa na Bishop Kayitare J. Baptiste.

Bishop Kayitare yongeyeho ku tariki ya 18 Gicurasi 2014 yashatse guhirika ubutegetsi bw’iri torero (Past Munyanganzo), biramupfubana ngo ahita anirukanwa, ubu ngo afite irindi torero rye akaba ariyo mpamvu ashaka no guhuguza ubu butaka itorero yahozemo kandi yarabwitanze akiri Umukirisitu wa Jerusalemu Temple.

Hari ibyemezo byafashwe n’uwari umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John byo guha ubutaka iri torero, gusa bitemerwa n’uruhande rw’abarega aho bavugaga ko Mugabo atasinyeho nka Mayor ahubwo ngo yasinyeho nka Mugabo John ku giti cye.

Uruhande rw’itorero ruhagarariwe na Bishop Kayitare rwamaganiye kure iby, aho mu ijwi rya Bishop Kayitare yagize ati “Natangaye aho bavuga ngo Mayor Mugabo yari yiyambuye umwambaro w’ubuyobozi. None se ko nzi ko Abapolisi aribo bagira umwambaro ubaranga, Mayor na we arawugira? Ubanza wenda ari uko ntareba, ahari ba Mayor bambara uniforme (Impuzankano).”

Hakiriwe umutangabuhamya umwe umwe kuri buri ruhande. Urubanza rwamaze amasaha agera kuri atandatu kuko aho rwarangiye saa cyenda n’igice, umucamanza afashe umwanzuro ko ruzasomwa tariki 8 Nyakanga 2016 saa tanu z’amanywa.

Uruhande rw'urega itorero (uwo uri hagati y'abunganizi be babiri)
Uruhande rw’urega itorero (uwo uri hagati y’abunganizi be babiri)
Uruhande rw'itorero riyobowe na Bishp Kayitare
Uruhande rw’itorero riyobowe na Bishp Kayitare
Uru ni rwo rusengero rwubatse kuri ubwo butaka
Uru ni rwo rusengero rwubatse kuri ubwo butaka

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • 1. Umugore we yanditse kucyangombwa? niba atanditseho kuki atamwanditseho?
    2. kuki yemeye ko bubaka kubutaka bwe? inyubako izaba iyande?

  • Mbega amatorero n’aba pasiteri bubu.

  • uru rubanza ni urucabana.

  • Ariko mwabantu mwiyita abashumba mugahora munkiko icyo muragiye nintama cg ninda zanyu muragiye cg mubereye abashumba kuko intama ntarugero rwiza muziha muzazuhira ibiroha aho kuziha amazi amara inyota

  • Izi nsengero naya matorero yinzaduka muzayakubure byahindutse akajagari.Mwari mwatembera Kicukiro nyuma ya 11h kuwa gatandatu no ku cyumweru ngo mwumve urusaku ruharangwa?

    • ese uragirango bongere utubari n’itabi nibindi nkibyo ahubwo iyaba zabaga nyinshi kurenzauko ziri ubungubu ahubwo bagashyira ingufu ku ishingwa ryazo bakabanza kureba kuri buri kimwe niba ntangaruka bizagira nyuma (abayobozi bareta.)

      naho ubndi ntakuzifunga kuko ubutumwa bwiza bura kenewe muvandi

  • None se ko numva bavuga ko iri torero ryubatse ryagiye kubaka inyubako irinda yuzura uyu uvuga ko ubutaka ari ubwe yagiye he? Ni ukubera iki atabahagaritse bagisiza?

  • Niba itorero ritabasha kugaragaza inyandiko yerekana ko ariryo nyiri ubutaka, ubwo butaka bukaba bucyanditse mu mazina ya nyirabwo ni ubwe nta yandi magambo. Abantu bakwiye kumenya ko mu rukiko hadatsinda ukuri hatsinda ibimenyetso. Gusa na none mu rwego rwo kunga aba bantu ndi urukiko nategeka ko ubutaka busubizwa nyirabwo ariko nawe agatanga ingurane y’ibikorwa itorero ryabushyizeho kuko ryabishyiragaho areba kandi akaba atarabahagaritse.

  • Akandi kantu ntekereza ko kagira umumaro muri uru rubanza: Ntekereza ko itorero rikora ibikorwa rusange bifitiye rubanda akamaro yaba abariho ubu n’abazavuka. Byaba byiza na none uyu mugabo uregera ubu butaka bwe ahawe ingurane ingana n’amafaranga yabuguze hanyuma akajya gushaka ahandi aygura. Cyane cyane ko ubwo butaka bwamaze kujyaho ibikorwa bihenze kandi kubisenya bikaba ari igihombo kubanyarwanda batanze amafaranga yabo babihashyira bityo mu buryo bwo kurengera impande zombi ziri mu kibazo byaba ari sawa.

  • Reka ngire inama uwo Munyanganzo,insengero zose zubakwa n’abaKristo kd ntibasubira inyuma ngo bajye kwaka imisanzu batanze, ubuse ayo twatanze muri Adeper, Catolic n’ahandi tuzasubireyo tuyasabe bayaduhe?kd niba aba Kristo baratanze ayo 300000 urumva ko ari imisanzu ya bose siwe wenyine,nagende atangire ibye kd asabe Imana imbabazi kuko yayihaye akagaruka kuyambura!

  • Jérusalem temple nikureho kuko iyo utaguze ubutaka ntanimpamvu yo kuburana iyo nindanini Ntabwo babizi itorero numuryango KD umugore numugabo numuryango ntampamvu nimwe yatuma umuryango umwe wiha ibyo utahawe nundi muryango . nibategereze azabahe niba abizeye kdi nabwo adashaka kubaha nibishakire ibyabo.

  • Uwo Bishop kayitare Jean Batista nabagenzibe ngo babanje muri ADEPR.bajya muri remesage temples bavamo bajya muri Bethesda yo kwarugamba Bavamo bajya muri Jérusalem temple Nonubu bageze muri ……………….. Murumva atarabo gusengerwa?

  • Abobagabo baregwa Nibatange ikibanza cyabandi Bazaregere inyubako Ubutabera Burahari

Comments are closed.

en_USEnglish