Digiqole ad

Kicukiro Centre – Ikamyo yacitse feri igonga ibinyabiziga 12 yica abantu 7

 Kicukiro Centre – Ikamyo yacitse feri igonga ibinyabiziga 12 yica abantu 7

Iyi kamyo yahagaze ari uko igonze imodoka ya KBS yari iparitse mu cyapa

Ahagana saa yine n’igice z’igitondo kuri uyu wa gatanu ikamyo yari ipakiye ibitaka iturutse ruguru nko mu Bugesera yageze Kicukiro – Centre  icika feri maze umushoferi agerageza kuyishyira ku ruhande ariko agonga abantu benshi bamwe bari mu modoka, moto, n’abagenzaga amaguru, kugeza ubu umubare w’abapfuye nturamenyekana, umwe mu baturage batabaye mbere yabwiye Umuseke ko yabonye abantu barindwi bapfuye n’inkomere nyinshi.

Iyi kamyo yahagaze ari uko igonze imodoka ya KBS yari iparitse mu cyapa
Iyi kamyo yahagaze ari uko igonze imodoka ya KBS yari iparitse mu cyapa

Iyi kamyo yari yikoreye ibitaka yagonze abari ku ruhande rw’iburyo ku cyapa cyo hepfo gato y’amasangano y’umuhanda wa Kicukiro Centre nko muri m 400 uvuye ku biro by’Akarere ka Kicukiro.

Iyi kamyo ngo yaje ica hejuru ya za moto yasangaga mu nzira, yakubise Bus ya Royal iyita hepfo y’umihanda maze ihagarikwa no kugonga Bus ya KBS yari iparitse mu cyapa.

Iyi kamyo yagonze kandi yangiza moto 11, umwe mu babonye impanuka iba yabwiye Umuseke ko yiboneye abantu barindwi bitabye Imana.

Abantu benshi cyane bahise buzura ahari habereye impanuka batangira gutabara abakomeretse n’abarokotse.

Ubutabazi bwihuse bw’inzego za Police bwahise buhagera batangira kujyana abapfuye n’abakomeretse aribyo n’ubu bikiri gukorwa.


Updates: 12.30AM

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda SP JMV Ndushabandi uri aha habereye impanuka amaze kubwira abanyamakuru ko iyi mpanuka yahitanye abantu barindwi kugeza ubu, batanu bahise bajyanwa ku bitaro bya Kacyiru, babiri bajyanwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe.

SP Ndushabandi yavuze ko abantu bakomeretse bose hamwe ari icyenda ubu bari kuvurirwa ku bitaro bya CHUK.

Iyi kamyo ngo yari iturutse Nyanza ya Kicukiro ngo yabuze feri maze igonga ibinyabiziga 12 byose hamwe.

Uyu muyobozi yagiye inama ko abashoferi bapakira ibiremereye mu modoka nini bakwiye kwigengesera mu muhanda kandi bakabanza kugenzura neza imodoka batwaye mbere na nyuma yo kwikorera batarafata umuhanda.

SP Ndushabandi aganira n'abanyamakuru ahamaze kubera impanuka
SP Ndushabandi aganira n’abanyamakuru ahamaze kubera impanuka
Iriya modoka yagonze izindi yabanje gukubita bus ya Royal Express ijya ku ruhande maze igonga n'iya KBS
Iriya modoka yagonze izindi yabanje gukubita bus ya Royal Express ijya ku ruhande maze igonga n’iya KBS
Ikamyo yinjiye muri Bus yari iparitse ikomeretsa bikomeye cyane abarimo imbere
Ikamyo yinjiye muri Bus yari iparitse ikomeretsa bikomeye cyane abarimo imbere
Bus ya Royal iyi kamyo yagonze yayitaye hanze y'umuhanda
Bus ya Royal iyi kamyo yagonze yayitaye hanze y’umuhanda
Aho impaunka yabereye hahise haza abantu benshi cyane
Aho impaunka yabereye hahise haza abantu benshi cyane
Yangije inagonga moto zigera kuri 11
Yangije inagonga moto zigera kuri 11
Impanuka ikimara kuba, bamwe mu bo yagonze bakiri mu muhanda byari biteye ubwoba
Impanuka ikimara kuba, bamwe mu bo yagonze bakiri mu muhanda byari biteye ubwoba
Imodoka yari iri gupakira abantu iyi kamyo ikayigonga aha bari kuyivana mu muhanda
Imodoka yari iri gupakira abantu iyi kamyo ikayigonga aha bari kuyivana mu muhanda
Police iri guhanagura umuhanda wari wandujwe n'amaraso, amavuta y'imodoka na moto, ibice by'ibyuma by'ibinyabiziga....
Police iri guhanagura umuhanda wari wandujwe n’amaraso, amavuta y’imodoka na moto, ibice by’ibyuma by’ibinyabiziga….

Photos/Unidentified taker & Callixte Nduwayo, Evence Ngirabatware

Callixte NDUWAYO & Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

48 Comments

  • inzirakarengane zizizikikoko imana ibahe iruhukoridashira

    • NYAMARA HARIYA KICUKIRO HARI IKIBAZO;

      27/09/2013
      Kicukiro : Abagenzi 12 barokotse impanuka ikomeye ya coaster

      2-03-2015
      Kicukiro: Moto igonganye n’imodoka irashya irakongoka

      08/07/2015
      Umukobwa wigaga muwa 6 yahitanywe n’impanuka ku Kicukiro

      14 Ugushyingo, 2015

      Kicukiro: Habereyeye impanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye Essance yahiye irakongoka

      etc, etc

      (UB– USE TURIRIMBE NKA M-JACKSON NGO “HOW MANY VICTIMS MUST THERE BE, BEFORE WE…”)

  • Birababaje cyane!

  • nonese ayishyira ku ruhande atabona ko hari abantu?so sad!!!!!!!

  • Mana weeeeeeeee!!! erega turasabwa guhora twiteguye kuko nta wamenya umunsi

  • R.I.P Kindi imiryango yabuze ababo twihangane.ariko birababaje

  • Pole sana contrôle technique ningo mbwa

  • Abapfuye bo bagiye hababaje abo basize nababonye iryo shyano kuko bagomba kuba bahahamutse kuko ntibisanzwe. Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda.

  • birababaje pe!!!

  • Manawe ,ko biteye ubwoba cyane ,uwiteka yihanganishe ababuze ababo muri iyimpanuka,biratwigisha ko buri wese agomba guhora yiteguye,kuko nabo babyutse baziko bagiye gushaka ubuzima>

  • Yoo baruhukire mu mahoro. Nyagasani akomeze imiryango basize.

  • Imana nihe iruhuko ridashira abavuye muri uyu mubibiri kanditwihanganishije ababuze ababo muri iyi mpanuka. Isomo tuvanye mu mpanbuka nuko tugomba guhora tweze imbere y’Imana kuko tutazi umunsi Imana izaduhamagariraho. Tujye turangwa n’ibikorwa byiza buri gihe. Ndashima byumwihariko Umuyobozi wa operations muri KVCS kuba yumvise ikibazo namugejejeho biragaragara ko ari umukiranutsi imbere y’imana.

  • Biteye ubwoba uwiteka abakire abo bagiye batabyiteguye, bari bagiye guhahira imiryango yabo… none impanuka ibambuye ubuzima.

    Gusa hari ubuyobozi bwari bukwiye gukora, kuko uriya muhanda harimo ikibazo pe, si ubwa mbere, buri munsi uriya muhanda ugenda wambura abantu ubuzima kandi ubuyobozi bw’Akarere bureba kuko kubatse imbere yaho impanuka zikunda kubera.

    Kuki katageragezwa uburyo bwo:
    Kwagura umuhanda,
    Kwimura ziriya modoka ziparika mumuhanda kandi ahantu habi (bakaziha gare hari centre, kabone naho yagurwa amafaranga),
    Gushaka deviation y’imodoka (kugabanya ambouteiilage hariya hantu)
    Gushira dos d’ane (bump) muri uriya muhanda,
    Mbona ibyo byagabanya abantu benshi baba hariya, kandi kumuhanda ucuramye arinayo mpamvu ya ziriya mpanuka.
    Kuko amaccidents abera hariya, ntago ari accidents gusa hari n’amakosa adakosorwa mu bigendanye n’umuhanda uteye mu buryo butera impanuka.

    Imana yakire abahaguye, kandi abahaburiye ababo bihangane.

    • Byibuze bashyiremo ibyoroshye byihutirwa,nka dos d anes ,na moto bakazishyira kure y umuhanda.ariko nk ahantu hari risky bazagiye bareka kuvanga ibikamyo n imodoka zisanzwe, hakabaho imihanda y ibikamyo koko

      • Abahiye nibi byago Imana yonyine ibabere inkomezi.ibarememo ibishya n ihumure

  • Hari umbwiye ko ngo muri iki gihe hari abasenga (niba nabyita gusenga)ngo batanga ibitambo by’abantu. Imana itsindire kuri ayo mashitani. Turamaganye mw’Izina rya Yesu.
    Imana yakire aba bana bayo.

  • Buteye agahinda pee, ariko accidents nyinshi ziba ngo ni feri zatsitse, contrôle technique ziba zakozwe neza buriya ?

    • Ahandi iyo habaye impanuka ikomeye nkiyi, hafatwa izindi ngamba zikomeye kugira ngo bitazongera. Polisi y’urwanda turayisaba gukarira cyane abashoferi batwara amacamion n’abagenzi kuko batwara nabi cyane, bisa nkaho aribo bategeka imihanda.

  • NUNGUTSE IKINDI GITEKEREZO
    KUKI ZIRIYA MODOKA ZIPAKIRA IMICANGA ZIVUYE MU BUGESERA BATAZINYUZA MU KAGARAMA. BAGAKORA UMUHANDA UNYURA MU KAGARAMA UGAHINGUKA KURI NYABARONGO?

    • Hanyuma izubaka mu mugi hagati zigaca he?

      • Ariko byibuza byagabanya umubare w ibikamyo uca muri uwo muhanda,ubwo ntubona ko ari ikibazo gikomeye ibikamyo byinshi muri uriya muhanda wumva ko ngo ari na muto

  • Njye rwose iyi nkuru ntakubeshye inteye umujinya umwe wumuranduranzozi ndumva ndahumeka neza.ubu Se umuntu azajya ava murugo asezeye kuko atari butahe ?cg azajya areka kugira ahajya?impanuka zo mu Rwanda ziri out of hand.police,fix this shiiit (oblige these cars to do the technical control) otherwise innocent people will continue to loose their lives.???????????????? ndabirambiwe

  • Iki gitekerezo ni kizima ahubwo Akarere kagishyire mu mihigo yako turebe ko twarengera ubuzima bw’Abanyarwanda

  • Kureba ukuntu izi camions zanyuzwa Kagarama-Nyabarongo-Bugesera

  • Daye ibyo avuze ni ukuri. Tagisi zitwara abagenzi n’amakamyo yikorera amabuye n’imicanga ni zo modoka zigenda nabi kurusha izindi zose muri Kigali, kandi ari zo zagombye kwitonda kurusha izindi. Umuvuduko ukabije, kutubahiriza ibyapa, kudatanga priority, wagira ngo amategeko agenga umuhanda bo ntabareba. Itabi banywa ntirisanzwe.

  • NIBYO – Ahandi iyo habaye impanuka ikomeye nkiyi, hafatwa izindi ngamba zikomeye kugira ngo bitazongera. Polisi y’urwanda turayisaba gukarira cyane abashoferi batwara amacamion n’abagenzi kuko batwara nabi cyane, bisa nkaho aribo bategeka imihanda.

    KABISA – CONTROLE TECHNIQUE IKAZWE CYANE KURI IZI MODOKA BY’UMWIHARIKO!!!!!!

  • ARIKO KOHUBATSWE GARE YA NYANZA KUKI AKARERE KA KICUKIRO NA POLICE BATIMURIRAMO GARE AHO KUYISHYIRA MUMU HANDA.

  • Ingamba zo zihoraho rwose twemere ko nta mpanuka iba ku bushake. Imaginez-vous umubare ungana utyo w’abitabye iImana bitunguranye ! Birenze kwitwa impanuka pe1

  • Njye hari ibijy abinyobera!! Nina ikibazo ari abashoferi, niba ari ukwigira ibyigenge!!! Mu Rwanda iyo bigeze mu muhanda akaruta akandi karakamira!! Moto isuzugura igare, nayo igasuzugurwa n’ivatiri nayo igasuzugurwa na Coaster cg Fuso, nayo igasuzugurw an’ikamyo byagera kuri Makuzungu bikaba ibindi, Nkibaza nti ese mu matgeko y’umuhanda ubwo burenga muhanda hari aho bwizwe? Ikindi hari abashoferi bameze nk’abashumba(imvugo y’ikinyarwanda), udashobora kugabanya amatara kuko aye aziko yaka cyane, udashobora kuva munzira sinzi ibyo yiyumvamo, ugenda avugira kuri phone agendera mu murongo hagati, umuhanda yawuguze, Ese ubwo Polisi izahagarara kumihanda yose ngo ibone ayo makosa!! Ikindi ni ibinyabiziga bidafite ubuziranenge!! Usanga cyarakorogoshowe kugera mukara no mu kanono!!! HArya buriya iyo imodoka irenze umuhanda ubundi assurence/insurance ikanga kuyikoresha ubundi batanga cash ngo wikoreshereze, ubundi ugasanga baterateranije imodoka eshatu cyangwa enye ngo havemo imwe, iyo ivamo uzayiha ubuhe buziranenge!! Kandi iyo igeze muri control baravivura!!! Mperuka kumva inkubirai ya speed governors mu modoka ariko niba zaragiyemo niba byararangiriye he ntumbaze, gusa na nubu ziracyaguruka….
    HAkwiye rwose ingamba zifatika mu kurengera abanyarwanda cyane cyane ku mpanuka nka z iriya njye mbona ko haba harimo uburangare bwa benshi, uhereye kuri nyiri imodoka, umushoferi n’abagenzu bazo. Nyagasaniahe iruhuko ridashira abatuvuyemo.

  • Imana ibakire mubayo

  • RIP Imana ibakire mu bayo ,iyi mpanuka ndetse n’ izindi z’ amayobera zimaze iminsi ziba , umuntu umwe ntashye twagiye tuganira uburyo yajyanye imodoka ye muri controle technique ambwira uburyo bakoresha kugirango bahave vuba nsanga imodoka nke cg nyinshi atari ugukabya zitagera muri controle. avuga ko bavugana n’ umupolisi uri ku muryango ngo bakabirangiza imdoka ikajya guparika aho izindi zarangije ziri ubwo controle ikaba irarangiye ,iyo Afande ureba ibijyanye n’ imyotsi atabibona kuko ngo aba yicaye hejuru , ntabwo nari nahagera ngo ndebe aho aba yicaye ariko icyo kivuze ko imodoka zidaca muri controle nk’ uko bivugwa ahubwo ruswa ikaba igiye kumara abanyarwanda imodoka zibagonga, bityo tukaba dusaba polisi yacu kwisuzuma no kongera ingufu mu isuzuma ry ‘ibinyabiziga muri rusange kuko izo nke nizo ziba zifie ibibazo bikomeye kuko banyirazo bazibyaza umusaruro ( kuzinyunyuza )aho gutanga amafaranga bazikoresha murakoze.

  • none se ukuri ni ukuhe.bamwe bati ni 50 bapfuye none police ngo ni7?ninde uvugisha ukuri?

    • Oya rwose that accident took more than the declared number.byari imperuka byari amarira nagahinda gusa.rwose 7 bararenga na cyane ndetse

  • Imana ibakire kandi ikomeze imiryango yabo.

  • ARIKO UYU MUSHOFERI WE, arinda ahitana abantu n’ibintu metero zirenga 200 kubera iki? Yego kubura feri bibaho, ariko kuki akimbyumva atahise akubita camion muri rigori hakiri kare??
    Uko yakomezaga amanuka niko yongeraga umuvuduko, kandi ndi sure ko abenshi yabishe hepfo! Iyo aba umugabo w’intwari utikunda yari kuba yayigushije kare akibyumva!

    • IMANA IBAHE KURUHUKIRA MU MAHORO!

    • Niba uzi hariya ku Kicukiro n’uruvunganzoka ruhaba iyo rigori uvuga irihe wasanga ntamuntu uriho murariya masaha?

  • Twihanganishije ababuze ababo mwihangane kandi mukomere IMANA ibakire mubayo dukomeze tubafaet mumugongo kubura abcu birababaza.

  • Nizereko Polisi igiye guhita itangiza iperereza ryimbitse kandi ryihuse kucyateje iyi mpanuka. Gupfusha abantu bangana gutya birababaje cyane. Amakamyo atwara imizigo, n’amamodoka atwara abantu bigomba gukorerwa ubugenzuzi buhoraho, Ikamyo zitujuje ubuziranenjye banyirazo bagahanwa bihanukiriye. nigute ikamyo yikoreye ngo icika feli?? Imana ibahe iruhuko ridashira.

    • Nawe uransekeje, Polise yaci ihora mwiperereza ryimbitse.Umuzunguzayi yiciwe muri Nyabugogo batwaye umurambo ngo bagiye gukora iperereza ryimbitse, Rwigara arishwe ngo bagiye gukora iperereza ryimbitse.yewe koko riba ryimbitse cyane kuburyo ritajya rirangira kuko tutajya tumenya icyavuyemo.

  • None ngo ni abantu 7 gusa?

  • Ibihugu by’Africa bimeze nka jungle, uwabizanyemo iteramebere igihe kitaragera niwe wahemutse. Hari hakenewe ko abirabura babanza bagakura kugera ku rwego ruhagije bakabona kwemererwa gukora kuri technology. Iyo urebye ibibera mu byo twita imijyi yabo wibaza ibibazo byinshi cyane, iyo urebye imodoka, amakamyo na fuso zivanwa Dubai zimaze imyaka 30 bo barazijugunye mu kimpoteri, ariko zagera hano zikemerwa, na Leta igafataho imisoro birakuyobera, wareba uburyo imihanda yubakwa imeze n’utuyira tw’imbeaba bikagushobera, wareba uburyo abantu baba buzuye ku nkenegero z’utwo duhanda abadafite icyo bakora, abacuruza za Me2Uo, abikoreye isombe, abacuruza inkweto, abaganira, abamotari, amagare, abateze buses, abatetse ibigori, abicuruza….ureba ako kaduruvayo n’urusaku ruri aho ukibaza niba abirabura really ari bazima bikagushobera !

    Ubu ikitwa accident kirabaye, gihitanye abantu 60, abantu bose bari muri za RIP, Mana ubakire, ni ukwihangana, ni ugusenga….ariko ejo birahita birangira, n’ejo nuhanyura uzasanga ariko hameze n’amakamyo ahanyura yiruka nk’uko bisanzwe…byerekana ko abirabura badaha agaciro ubuzima bwabo n’iyo hapfa 1,000, ni ukwihangana bakabitura iyo mana yabo, bagategereza ko izabibakemurira, bo ntibashobora gufata initiatives ngo bashakishe impamvu hamwe n’igisubizo.

    Ni ngombwa ko abantu bumva ko NTA ACCIDENT IBAHO. Ibyitwa accident biba byatewe n’ikintu (cause) runaka, gishobora kwirindwa cg gukumirwa cg kugabanywa. Abantu nibaamra kumva iri hame, bazanasobanukirwa ko bagomba gushyira igitutu kuri Leta yabo igahindura ibindu uko bimeze (status quo).
    Ni gute Leta ishyiraho ikigo ikacyita controle technique, ariko cyo kikamera nk’aho gishinzwe kwakira ruswa, abantu bakabivugaaa, bikamera nk’ibisanzwe ? Ni gute Leta yubaka agahanda kangana kuriya rwagati mu mujyi, nta modoka ishobora kunyura ku yindi, ntibe yashyiraho measure zituma ikinyabiziga cyose kigeze aho hantu kigomba kujya kuri 10 km/h….ibi bigakomezaaaaa, abantu bagapfaaaaaa, bagaturwa imanaaaa, ibintu bigahinduka nk’umuco !

    Njye abantu bagira patience iri hejuru, imeze nk’uburwayi iteka baranshisha.

    • uku ni ukuri!

  • NIna Urasekeje cyane!!
    Icya mbere Africa uvuga nawe ni iyawe wabyanga wabikunda, kandi nkurukije imyandikire yawe biragaragara ko imyumvire yawe ari imwe n’iyacu Abirabura.
    Hari ibyo wavuze by’ukuri rwose, nk’uduhanda duto bikabije, imodoka zishaje cyane, ubucucike bukabije bw’abantu byose bijyanye n’ubucuruzi muri bo. Ariko wivugiye usoza ko abantu bavuuuuze bakaruha, nonese urumva twarenzaho iki niba tuvuga Leta igaceceka, wowe uti patience iri hejuru, urashaka kuzigaragambya se se wowe patience iri hasi (UZIBESHYE MWANA WA MAMA), IMODOKA ZISHAJE zo nta kundi nawe niba uyitunze ntiwaba uvuga utyo n’ukuntu ubukungu bwifashe nabi, umuntu abana n’imodoka aterateranya kugira ngo asunike iminsi, njyewe abi sinabatera ibuye, ariko wowe niba utunze inshyashya wakwivugira

    Controle technique yo, ho RUSWA NTIBAYO, AHUBWO ITUYEYO, ngira ngo suite yayo urayumva. Gusa ku makamyo feri yazo ntigengwa na controle technique gusa, hari n’igihe bizibaho imyuka igashira(kuko amakamyo atagira frein nk’iya amavatiri).

    Accident ZIBAHO kuko wowe iyo ushaka kwita CA– USE (cg impamvu itera ikintu) nayo ubwayo ishobora kuba accident urugero, nk’iriya kamyo bashobora kuba bari kuyipakira ibitaka nk’ibuye rigahanuka mu ikamyo rigatobora agatuyau kajyana imyuka ya frein hakabaho fuite kandi ntoya, iyo ni cause ariko ni accident ibaye kuri tuyau n’ibindi byinshi uzi.
    Tugire inama se, ni gute umuntu ashyira IGITUTU KURI LETA, KO MBONA N’ABAfARANSA BANANIWE Manuel Valls yababereye ibamba, kandi uzi ibyo bakoze byose ngo ave kw’izima ariko ati :NON” twebwe dukoreshe iki?
    Ugire umunsi mwiza ariko unamenye ko ubamba ijuru adakurura. CIao

    • Ndabona ariko nawe ibyawe bidasobanutse neza, mubyo uriya yavuze byose ntacyo uvuga ko kitari ukuri, ahubwo uramunenga ko anenga inyifato y’abaturage mu gihe barimo gupfa. Njye ndi kuri side ye. Ikibazo nyamukuru nanjye nibaza, ni ukubera iki abanyarwanda bapfa, ibintu bikarangira gutyo gusa ? Bakumva ko ntacyo babikoraho, ko ari Leta izabikemura cg se worse again ari imana izabikemura ? kuki abanyarwanda bumva ko ubuzima bwabo ari zero ? Abantu 39 bapfuye ni benshi cyane, kabishywe biteye isoni zo kubivuga, ni urukozasoni pe !

      Mu gihe abantu mutarumva agaciro k’ubuzima ni ikibazo gikomeye, hariya hapfiriyemo abantu bari batunze imiryango minini, abantu ababyeyi bikokoye bakabarera bakishyurira abana amashuli bakaba abari bageze igihe cyo gukora, hanyuma wowe ukaba uza hano kuvuga ubusa, ngo nta kundi. Ukundi kurahari.

      Comment yabanje kuri iyi nkuru irerekana amataliki agaragaza ko mu myaka 3 gusa hariya hantu hamaze kuba impanuka 4 zose, ese ubwo iyo spot ibereyeho impanuka zingana gutyo, wowe wumva ahubwo biba bikitwa impanuka, cg hari ikindi kibazo kiba gihari abantu bagombye gusobanuza. Kuki wumva uwibajije ibibazo bitandukanye n’ibyo wowe wemera, aba ari igicibwa cyo kwicwa, warangiza ugakangisha Leta, Leta se ni igiki really ? Leta ntibaho, ni icyuka gusa, habaho abaturage gusa, nta Leta ibaho.

      Iby abafransa uvuga byo uransekeje, abafransa nibo bakora amasaha make muri EU (35 h/week) bakagira amasaha 11 y’ikiruhuko akurikiranye, ariko na none akaba aribo bafite productivite iri hejuru muri EU yose kurenza UK na Geramany; kuba Valls rero yavuze NON, ntibivuga ko icyo baharanira atari ukuri, kandi Valls nawe azi ko ijambo rya nyuma rifitwe na bariya baturage barimo gusaba uburenganzira bwabo. Government ya Hollande niba idashobora guhanga imirimo mishya ngo taux de chomage ive kuri 10% igere kuri 4.5% nk’uko bimeze muri UK na Geramany, ntiyanagombye gukora kuri ririya tegeko riha abakoresha ububasha bwose bwo kwirukana umukozi uko ashatse cg kumukoresha amasaha y’ikirenga nta overtime ahawe.

      Haranira kwijijura.

    • Biratangaje kuba abantu, ndetse na police bihutiye kuvuga ko ikibazo cyatewe no kubura frein kandi ntawigeze akora investigations ngo amenye icyabiteye koko. Jyewe nkeka ko iriya modoka itagize ikibazo cya frein ahubwo ziriya camions zishaje zikunze kugira ikibazo cya accelerateur ikwama igaherayo bityo imodoka igakomeza kongera umuvuduko, ari nabyo byatumye igenda 400 m zose yica abantu, igonga icyo ihuye nacyo cyose. Iyo iza kuba ari frein yacitse, umushoffeur yari kuyishyira muri ruhurura vuva vuba kuko bose baba babizi, ariko kubera ko ubwayo yongeraga umuvuduko byatumye kuyikata bimunanira, akomeza kugenda yica abantu. Ni ikibazo cya acceleteur ziba zidakorerwa entretien cg se banayikora zigafungwa nabi.

      Inama rero njye natanga ni izi:

      1. Leta nisubire mu bintu byose bijyanye n’imodoka: importation (ishyireho imyaka ntarengwa, iukumira biriya bintu by’imyanda bavana Europe),
      2. Amashuri yigisha permis (bayagabanye kandi barebe competence yayo)
      3. Abantu bigira permis (permis zihabwe gusa abantu nibura bafite niveaux ya secondaire),
      4. Uburyo permis zitangwa (basubire muri system police ikoreramo, no kuvanamo corruption ivugwamo),
      5. Controle technique (bavugurure imikorere yayo, nibiba ngombwa ivanwe muri police ibe ikigo ukwacyo kidafite aho gihuriye na police, kuko nta kuntu wagenzura mechanique y’imodoka, ngo azabe ari nawe ujya kuyiha ibihano mu muhanda)

      6.Imihanda (kuko ari mito cyane, hashyirweho dos d’anes zihagije, abantu, twa boutiques n’amazu byegerye imihanda bivanweho, hongerwe ibyapa)

      7. Hashyirweho ibihano bikarishye (umuntu ufashwe yarengeje speed, agezwe mu butabera kandi ahanwe by’intangarugero ku buryo ashobora no gufungwa imyaka 3, ugonze umuntu n’ibintu acibwe amade ya 5,000,000 na insurence yishyure andi nk’ayo nyuma anafungwe imyaka 5, ugonze umuntu agapfa we yishyure anafungwe burundu, police na choffeur bafatiwe muri ruswa bafungwe imyaka 5 umwe yamburwe permis, undi anirukanwe mu kazi).

      9. Izi mesures zose nizitabasha kugabanya izi mfu za buri kanya ziturutse ku batwara imodoka, ubwo tuzagende nyine twemere, tumeneyere urupfu rw’imodoka.

      Impamvu mvuga ibi ni uko iyo uganiriye n’abantu batwraa imodoka utangazwa no kumva imitekererze yabo yuzuyemo kudaha agaciro ubuzima no gufata umunyamaguru n’umuntu uciriritse, ibi byose byagabanywa na’amategeko n’ibihano bikarishye.

    • @Mugisha, reka kuza kwijogonyora hano adukina ku mubyimba uvuga amanyembwa, niba nta muntu we urimo ceceka utureke turirire abacu tunabashyingure, wenda umunsi byakugezeho nawe uzabona ko abategesti, uhereye ku Karere ka Kicukiro bagombye kugira icyo bakora hariya hantu.

  • Les accidents sont des resultats de l.enchainements de problemes ! Souvents petits mais avec le temps grandissent et deviennent grands et catastrophique.le frein est un systeme sur quand bien entretenu.je dis bien entretenu. Le surpoids est un tueur silencieux car l.usure des pieces est deux fois plus acceleree.un camion @ 10 tones a souvent 20 !!?? Voila l.enchainement de problemes qui nous coute cher. L.etat do it reviser les Lois OK .

Comments are closed.

en_USEnglish