Digiqole ad

Uwacu yabwiye Abadepite ko Abanyarwanda nta bushobozi bafite bwo gutoza Amavubi

 Uwacu yabwiye Abadepite ko Abanyarwanda nta bushobozi bafite bwo gutoza Amavubi

Minisitiri Uwacu avuga ko abatoza b’abanyarwanda bataragera ku rwego rwo gutoza Amavubi

Kuri uyu wa kabiri ubwo komisiyo y’ubukungu n’ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko yakiraraga Minisitiri w’umuco na siporo Julienne Uwacu ngo asobanure imikikoreshereze y’amafaranga bahabwa muri Ministeri ayobora, bamubajije impamvu ikipe y’igihugu Amavubi ikomeza gutozwa n’abanyamahanga kandi badatamga umusaruro ndetse bahembwa menshi, asubiza ko abatoza b’abanyarwanda ubu nta bushobozi bafite bwo kuyatoza.

MINISPOC yari yaje gusobanura imbere ya komisiyo y'abadepite ishinzwe ubukungu n'ingengo y'imari uko yakoresheje amafaranga yahawe ubsuhize n'uko izakoresha ayo yagenewe
Kuri uyu wa kabiri MINISPOC yari yaje gusobanura imbere ya komisiyo y’abadepite ishinzwe ubukungu n’ingengo y’imari uko yakoresheje amafaranga yahawe ubsuhize n’uko izakoresha ayo yagenewe

Minisitiri yari yaje gusobanurira Abadepite bagize iyi Komisiyo iby’imikoreshereze y’ingengo y’imari bahawe umwaka ushize, nuko bazakore iyo bagenewe mu mwaka mushya w’imari 2016/17.

Kimwe mu byo Abadepite bibaza mu mikorere y’iyi Ministeri ni impamvu amakipe y’igihugu amwe (cyane umupira w’amaguru), akomeza kugira abatoza b’abanyamahanga bahenda cyane igihugu kandi bigaragara ko nta musaruro batanga.

Depite Agnes Mukazibera ushinzwe uburezi, Siporo n’umuco mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yabajije ati: “Twishimiye kuba u Rwanda rukomeje guseruka mu mikino itandukanye. Kandi twishimiye kuba rwarafashe politike yo gukinisha abanyarwanda gusa.

Ariko nanone, hari imikino imwe umusaruro wakomeje kuba mubi. Kandi inatwara amafaranga menshi mu ngengo y’imari, kuko usanga amakipe y’igihugu atozwa n’abayamahanga nyamara bagakomeza gutsindwa. Ese nkuko hakina abanyarwanda, abatoza b’abanyarwanda bahawe umwanya wenda bo ntibatsindwa uyu mwaka, biga, ariko umwaka utaha bagatanga umusaruro?

Depite Agnes Mukazibera wigeze kuba Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abagore ya Volleyball abaza Minisitiri Uwacu
Depite Agnes Mukazibera wigeze gukinira ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleyball abaza Minisitiri Uwacu

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitire Uwacu yavuze ko mu mikino imwe batangiye gukoresha abatoza b’abanyarwanda. Ariko mu yindi mikino (harimo umupira w’amaguru) ngo abatoza b’abanyarwanda nta bushobozi bafite.

Julienne Uwacu akomoza ku mupira w’amaguru yagize ati: “Kuba amakipe yacu adatanga umusaruro uko byagombye nibyo.  Kandi kuba twarafashe umwanzuro wo guteza imbere siporo dushingiye ku banyarwanda (nabyo) nibyo, kandi tuzi ko umukinnyi adashobora gutera imbere adafite umutoza.

Gusa kugera ubu, abatoza dufite, bari ku rwego rwo gutoza ama clubs, ayo mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Kandi nk’uko mwabivuze, twatekereje no ku batoza bacu kuko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka harimo amafaranga azafasha kuzamura ubushobozi bwabo. Ariko nanone ntitwakwirengagiza ko hari urwego ubu batarageraho.”

Mu mupira w’amaguru, umutoza w’Amavubi  umunya-Ireland, Johnathan McKinstry, wahawe uyu mwanya muri Werurwe 2015, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Mata 2016 , bivugwa ko iyi myaka azayihembwamo amadorali 264 000$, agera kuri 200 640 000Rwf.

Kuva Johnathan McKinstry  yafata ikipe y’igihugu ariko u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 31 ku rutonde rusohoka buri kwezi rwa FIFA. Uyu musore w’imyaka 30 yasanze Amavubi ari ku mwanya wa 72 ku Isi, ubu ageze ku mwanya wa 103.

Minisitiri Uwacu avuga ko abatoza b'abanyarwanda bataragera ku rwego rwo gutoza Amavubi
Minisitiri Uwacu avuga ko abatoza b’abanyarwanda bataragera ku rwego rwo gutoza Amavubi

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

42 Comments

  • Igihugu kimaze imyaka 54 kigenga nticyakagombye kuba kigishaka abatoza baturuka mu mahanga. Kuki se ntabatoza bacu twohereje mu mahanga kwitorezayo uko batoza amakipe. Igihe cyarageze ngo tumenye ko hagomba kubaho politiki ya siporo nkuko habaho politiki y’uburezi n’ibindi. Abantu baba bagombye kwemera ko muri domaine iyingiyi bashyizemo imbaraga nkeya. Minisiteri ya siporo n’umuco harya ihabwa budget ingana iki muri pourcentage?

    • UB– USE IBY’I WACU, IBYO KWIGIRA, etc, etc, NI UKUVUGA KO BURYA BWOSE ATARI 100% ?????

  • @Rudasingwa Longin se yari umuki @Kayiranga Baptiste se numuzayirwa abazungu se bayitoje bayigejej kuki she must choose other proofing not relying on #Rwandan Coaches because they had capabilities ahubwo ubushobozi nibo batabufite kuko nta kizere babagirira naho ntaco Mckinstry arusha abatoza b’Abanyarwanda ndakurahiye

  • noooooo!! noooooo! vraiment ibi ni ugusahura igihugu bagakabya! yebaba dta weeeeee! 200.640.000 Rfws yose koko agasogoka igihugu gutya bene aka kageni??? ko nta ntsinzi tubonamo se uretse gusahura igihugu AMAVUBI yacu dukunda bayahaye KAREKEZI Olivier ko afite Level nkiyuyu mwana cg bakayiha GATETE ko nawe afite Licence?? ese ubu H.E ahabwa rapport yibi bintu koko?? nge uwampuza nawe ngo mubaregere ubu bwangizi badukorera bakagereka ho no kutubabaza! bayahe abanyarwanda nabo Gutsindwa uyu mwaka ntibyabananira uwutaha bakabikora neza FOR EXAMPLE KAYIRANGA yarabigaragaje! ariko kuki abazungu tjr?? ubu se IBENGE ni umuzungu? Senegal yatuvutaguye se ni umuzungu uyitoza?? nibayisubize abana babanyarwanda nabo rwose batere imbere nayo mafaranga erega ntazarenga imbibi zigihugu azacyubaka

    • MUZAREBE NA NIGERIA IBI YARABIRENZE…

  • Biteye agahinda kumva uruhande rumwe batubwira ngo twigire, twiheshe agaciro ubundi ngo ntabwo twashobora gutoza amavubi.Ese niba tutabishoboye hakorwa iki ngo hagaragare abanyarwanda babishoboye nyuma yimyaka irenze 20?

  • nonese ntabwo numva neza ngo ibyo uyu mujene yakoze ngo nta munyarwanda wabishobora? harya ni munyibutse igikombe yatwaye n’ikihe?

  • its a shame kuri ministre rwose noneho kuyiha umusore wa 30ans udafite nicyo amariye abanyarwanda niwe ufite ubushobozi rero ministre nawe bimutere isoni pe ubwo aho Eric yayigejeje ntiyar’umunyarwanda? nabo gukoza isoni H.E gusa nicyizere aba yarabagiriye akabagira aba ministre

  • nubundi se ko tudatwara igikombe kisi bivuge ngo dushora 200millions tukuguka Xx200m twakoresheje abanyarwanda?
    ariko abazungu mubabonamo iki?wasanga umunyarwanda kubera no gukunda igihugu ariwe uyiteje imbere!

  • Ahubwo mbona iriya ministere ariyo ikeneye umuzungu kuko niba aribo bashoboye bagombye guhera no hejuru nko muri iyo ministere igifite abayobozi bavuga gutyo pe

    • I like this

    • @Bahizi uranshekeje natembagaye. Nanjye ndahamya ko gusubiza U Rwanda inyuma ho imyanya 31 ntawe byananira pe!

  • Muri za 97 niga muri secondaire hari umwalimu watwigishaga isomo ryitwaga Education Politique niwe wajyaga aduha definition ya politique atubwira ngo ( la politique est l’art de mentir)
    Ibyo avuga ni ukuri!!!!!! Nta munyarwanda washobora gusubiza ikipe ye inyuma x54!!!! Shame shame! Ibi harimo Commission iteye ubwoba buriya niyo mpamvu bashyiramo abana batigeze banakinaho! Ka commission kariyongera? Bazabaze uko uriya mwana uri gutoba izina ryacu yabonye iriya postes! Naho kuvuga ngo nta munyarwanda ufite ubushobozi ni ukubeshya! Ubuse aya makipe yacu atozwa n’abazungu? Ahubwo mbona ari uburwayi bwo wipinga dufite niba atari techniques. Bafashe se abatoza nka 5 bakajya kubigisha bakabona izo mpapuro niba arizo zibabuza kuko gshobora byo, niba bakeneye umusaruro nk’uwa Jonathan ntawe byananira kabisa, kuko byibuze bakora harimo na passion na patriotisme ureke uriya uriya urya ay’ubusa. Aliko mujya mutekereza ko ayo ma miliyoni ari imitsi yacu. Nonese iyo mikino yo kudutera pressure aho kudushimisha imaze iki? Njye natanga igitekerezo ko niba bidashoboka kubona umunyarda uri qualifie bahagarike ikipe imyaka mike babanze babigishe nta kosa ririmo pe! Ubuse ejobundi mu misiri U20 itozwa na Baptiste ntiyabikoze n’ubwo habaye ah’amahirwe, aliko ntaho byabaye ko abarabu batsindirwa iwabo noneho batsinzwe n’u Rwanda, bivuze ko dufite abatoza bacu bashoboye.

  • Oya ministiri we wageragezaga ariko noneho uragaciye kuvuga ngo nta batoza bashoboye ikipe y’igihugu? ahubwo iyo uvuga ngo umupira wo mu rwanda uri ku rwego ruciriritse kandi urwego turiho si urwo gutozwa n’abazungu rimwe bakoresha amarenga kandi tuzi ururimi rw’abakinnyi bacu ko ari igiswayire. None se niba dufite abanyarwanda batazi gusoma no kwandika tuzavuge ngo bacyeneye abarangije kaminuza aribo babigisha? iKIBAZO WIGISHAKIRA AHO KITARI. uMUPIRA UHERA MURI QUARTIER , KU MASHURI N’AHANDI ABE ARIHO MUHERA AHASIGAYE MUDOHORE MU MATEGEKO MUREKE ABANYAMAHANGA BAGARUKE TUBIGIREHO. MWABONYE IKIPE Y’ABAFARANSA ABAYIGIZE?SI ISHEMA RY’ABAFARANSA SE MUREBE N’AHANDI. NAHO TWE NA DE GAULE WACU NGO UMUPIRA UZATERA IMBERE N’UDUFARANGA YIHEKENYERA NONE MINISITERI NIYO IGIYE KUBIRYOZWA YIGARAMIYE NGO NTA MUGABO UDAFUNGWA. WENDA KOKO UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE ARIKO HARIMO NO KWISHONGORA. mSHYIRE INGUFU MU MASHURI NAHO UBUNDI ABATOZA BARAHARI NTIBABUZE NTURABONA IKIPE IDAFITE UMUTOZA UKUNTU IZONGA AIMUFITE? UZABAZE ABAKINNYI ICYO BASHAKA UZUMVE NIBA HARI UKUBWIRA NGO ARASHAKA UMUZUNGU BATANUMVIKANA MU RURIMI.

    • Wimurenganya kereka niba wizeyeko yagize uruhare mugufata icyemezo cyo gukoresha uriya rugigana.Oya ntanamba ariko rero niba arihariya agomba gusobanuro no gushimangira ibyemezo byafashwe n’abandi bamukuriye kandi utamenya abaribo.

  • ariko koko ngo nta mutoza w’umunyarwanda watoza anavubi??? uwananirwa gutsindwa se ninde?? nange utarize ubutoza uyimpaye sinananirwa gutsindwa. nyakubahwa minister nabandi muyoborana sport yacu dukunda cyane cyane football, niba mwarahisemo umuzungu nimuzane ushoboye kuko ni imisoro yacu mubahemba natwe tukunguka ibyishimo ataribyo muzayihe umunyagihugu byibuza aya mafranga yakavagari nawe ayaryeho hari nicyo yajya afasha igihugu kuko ibyo bidorali muhemba ruriya ruhinja yose ayohereza iwabo, igitangaje kandi nta nimisoro yishuramo mugihe jye uhembwa intica ntikize ntangamo imisoro. mureke kutubabaza turababaye cyane pe!!

  • Nanjye ntago mbishyigikiye!!twiheshe agaciro muri sport…izi miriyoni kweli.ikibazo iyo bazihembwe bazijyana iwabo!!!nka PAUL BITOK wa volleyball urebye miriyoni ahembwa mu kwezi wariraaaa….kandi yose ayajyana muri business iwabo.

  • Hari abanyarwanda bamaze kugira experience muri foot rwose!!!UWACU j turabizi ko afite abajyanama.nibicare babitekereze ho cash za leta rwose bo kuziha abanyamahanga.

  • Ndumiwe koko? Uwacu ngo nta munyarwanda ushobora gutoza ikipe yigihugu? ibi se yabisubiramo buriya?ndakeka yibeshye ariko niba atazi amateka yumupira wamaguru kuko yavuze ko mbere yuko yinjira muri iriya nzu nta byumupira yarazi ariko igihe amasemo yakabaye amaze kumenya byinshi.Eric yarayitoje igera kure,nyakwigendera yarayitoje itsinda maroc ndetse yayigejeje mugikombe cya Africa yungirije,sha na Baptiste yerekanye ko niba yatoza U20 Kd agatsinda misiri ntago wamugereranya nuriya uhabwa byose akananirwa gutsinda na Mozambique ntago wabisobanurira abanyarwanda ngo babyumve nutumva yakwinukiriza,cg nutareba yahunyeza.Nyakubahwa wakosheje wisubireho abanyarwanda barashoboye ndetse birenze abo bazungu bawe.cg se nibahitemo bafate Abazungu bakomeye uretse abari muri stade hari abubatse amazina.niba arukubaka izina na Olivier cg Gatete baza bakaryubaka

  • buriya se hari umuntu wananirwa gutsindwa NANJYE BAZAYIMPE NINTATSINDWA BAZAHITE BANYIRUKANA uretse no kuyisubiza Inyuma imyanga 34 njye nzarushaho Wenda nzabageze ku 150 nibura

  • honorable minister rwose wabeshye kandi abanyarwanda turababaye ubuse Baptiste ejo bundi ntiyatsinze Misiri ntanumwanya mwa muhaye wo gutegura ahubwo vuga ko umunya Rwanda nta commission yatanga a haaahaa ni mukoreshye uriya uyagabana na ba rusahurira mu nduru

  • Mbega iby’i wacu hanyuma se abazungu babishoboye babidufashamo iki? wumva byibuza ibyo bifaranga mwari mubishoye mu batoza. Erega Madame La Ministre burya amavubi yitoreza muri Clubs hanyuma bakaza kurebamo abashoboye bakabegeranya. none ngo bari ku rwego rwo gutoza clubs gusa ubwo nyine bazajya baha amavubi abo bafite. ahubwo nimuve mu bintu bya nta kigenda ayo mafaranga muyafashemo abatoza bacu bazamuke bazamure n’igihugu. ubwo se nimureba mu bazamutse abanyu nabo uburayi buzaza kubareba bubazamure???. igihe n’amafaranga turacyabita ibyiza ni uko twabita ku bacu. umuntu w’imyaka 30 wanyemeza gute ko arusha kayiranga na Eric gutoza abo atanazi.

  • Bazazane Muvala Valensi abereke.

  • nirirwa mbivuga, reka nongere mbisubiremo, mu Rda niba ari uko abenshi muri abo bayobozi bataniganye n’abazungu, birababaje kumva umuntu nka minister atinyuka akavuka ko mu Rda ruzima, nta muntu n’umwe ufite kuba yatoza umupira kurusha uruhinja rw’imyaka 30. Ni akaga, ahubwo twaba turusha iki Trumph wirirwa uvuga ko tugikeneye colonization muri Africa. Si muri Sport gusa, kubona kaminuza nzima y’u Rda, iyoborwa n’umuntu uri ‘retired’, iwabo babonye atagishoboye akazi, bati ‘jya urya wicaye’, none ngo arazamura ireme ry’uburezi. Aho twize hose ntabwo umuzungu arusha abirabura ubwenge ni uko nta muhanuzi iwabo…Biratangaje kubona baza bagatoba igihugu turebera kdi tubireba twe nk’abanabyize… None uyu mu minisitiri nawe nyumvira, ariko mubona muzatugeza kuki koko..Ubwo mutegereje His excellency ko ajya muri corners zose, mwamugize tous travaux kubera iki, ngo mwarize, yarabizeye,none ndorera! Nyakubahwa Presida, ntabwo dukeneye abayobozi b’ingwizamuronko nk’abo tubona hanze aha mu myanya itanduka, abanyarwanda barashoboye ntabwo ari impehe, birirwa babona za awards hirya no hino,kuramo abadashoboye rwose turagusabye!

  • Mukazibera Agnes cg se uriya mugeshi Lt Colonel Patrice wungirije minister, bayobora iriya minisiteri rwose kdi ikajya ku murongo. Iriya kaminuza y’u Rda bahinduye amashami yose bakaba barasizemo ibitantaragasi by’amasomo, uwayiha Dr Muligande yayiyobora…Ntitwumva ukuntu umuntu w’umuzungu n’iwabo basezereye mu kazi yayobora kaminuza yacu. Amasomo yo kuzatuma igihugu kigira ndetse no gukora ubushakashatsi bakayakuramo, bakishyiriraho ngo ‘studies for sustainable development’ wajya kureba ugasanga ngo ni aya sociology, administration, entrepreneurship, n’ibindi bidafite shinge, mu gihe ababirangije birirwa bicaye iwabo bakora n’utuzi two mu ngo…Nge sindunva uburyo abantu batareba ‘productivity’ in terms ya science,technology and engineering, bakabirebera muri management and related social studies. Ababitegura niba babikora babizi ahubwo bagakwiye gufatwa nk’abanga igihugu ndetse n’iterambere ryacyo..Baba ari n’abagome babi cyane…Ibi bintu bikwiye kujya ku mugaragaro abica igihugu babigambiriye kandi babishaka ku nyungu zabo bwite. Iki gitekerezo mudufashe gihite kuko kizagaragaza amakosa akorwa abantu bagira ngo baduciye mu rihumye! Murakoze

    • Ibyo uvuga ni ukuri! Dushobora kuzagera nko muri 2030 nta bashakashatsi dufite mu ma science na technologies! Kuko imyigire iriho iteye agahinda! Nawese mu bantu 5000 barangiza ko ushobora gusanga abazi byonyine no kwandika ibaruwa cg se abashoboye kuba batanga ubumenyi bize bagaha barumuna baba, batageze no kuri 20%! Kuko no ku isoko ry’umurimo ubwabyo ni theatre kabisa! They are not competitives! Ngirango no mu biranga igihugu ko gifite iterambere si amazu meza gusa, no kuba gifite abashakashatsi benshi kandi muri subjects zitandukanye.

    • Urashe kungingo pe. Ibibintu harimo kugambanira igihugu.

  • yuuuu mbega wowe

  • Njye uko mbibona ku giti cyanjye, ikibazo suko haba hari abatoza bashoboye cg badashoboye,uretse ko bahari babishoboye bahawe ikizere bagahabwa n’abajyanama babifitiye ubushobozi bazi football icyo aricyo nko mu bindi bihugu bya Africa.

    Njye ikibazo mbona ni umusingi wa football yacu uko wubatse,kuko usanga rimwe na rimwe ari nko gutera ibiraka mu mwenda uhora ucika!!!! None se ni gute wagira umupira ukomeye udafite aho ukura abakinnyi? Ni gute hashira imyaka itanu ndetse inarenga, abantu bananirwa gushyiraho championnat national z’abana ndetse ngo bashyireho championnat mu mashuri? None se nubwo wazana umutoza uvuye hehe yakora iki? None se niba tuvuga ko nta batoza dufite kuki umutoza Baptista ejo bundi yatsindiye Égypte muri Égypte muri catégorie ya U20? Nubwo baviriyemo mu ma penalty ariko byaragaragaye ko abana b’abanyarwanda impano bazifite!!!

    Njye rero mbona nibiramuka bitavuye mu magambo ngo hashyirweho structure nziza izatuma urubyiruko rwacu rwibona muri football ngo hakinwe championnat national kugira ngo abana bamenyere compétition, tuzahora dusana ari nako dukomeza kurira.
    Njye ku giti cyanjye inama natanga nuko ministère na Ferwafa zakongerera ubushobozi amakipe noneho bagategeka ko buri kipe igomba kugaragaza nibura junior yayo hanyuma bizorohera ama clubs gushyiraho amakipe y’abato kugira ngo babone abajya mu juniors zabo. cg se Ferwafa na Ministère zigashyiraho commission ishinzwe ayo ma Académies y’ama Clubs hiyongereyeho n’ama Académies yigenga ku giti cyayo, noneho hakabaho championnat national. ni ikibazo cyo kubitegura gusa ubundi bikajya mu buryo.ubundi tukagira abakinnyi muri za catégories zose.

    Ikindi noneho ministère ya sport na ministère y’amashuri bagashyiraho itsinda rindi rishinzwe championnat z’amashuri mato n’ayisumbuye ariko bitabuza umwana kuba yakina muri izo championnat zombi iyo bimushobokeye.

    Ikindi nuko niba koko dushaka kubona abakinnyi binavuga ko budget igomba kuzamuka kugira ngo ibyo byose bikorwe.
    Kuko football yo muri iki gihe itarimo amafranga yo gutegura ntaho ishobora kugera.

    Kuko iyo umuntu avuze budget hazamo déplacement y’amakipe,amafunguro,déplacement y’abasifuzi n’utundi tuntu duto duto twa technique.
    Ikindi iyo bikozwe muri ubu buryo ntibitegura gusa abakinnyi bonyine

    Binategura abasifuzi bakiri bato, bitegura abatoza bagitangira kuko bazabona aho batoza, noneho bakazagera ku rwego rwo gutoza amakipe makuru bafite ubumenyi noneho na za mpungenge ministre yavugaga nazo zizavaho.

    Murakoze
    Mukomeze mugire ibihe byiza.

  • Harya ninde muyobozi nigeze kumva avuga ngo:”umutoza mukuru ni Kagame?””

    cg nibeshye?

  • Rwose twamaganye ibyo Uwacu yavuze.ibitekerezo byanyu byose nabisomye ndabona bagakwiye kubiha agaciro…kuko ntahandi tuvugira!!!PS Patrice wowe umenyereye sport wagakwiye kuvugira abanyarwanda bakunda sport!!!Erega Uwacu nta na sport yigeze akina….urumva amaherezo yazamera nka madame Museveni bahaye minisiteri ya sport bamubaza ibya team yigihugu agasubiza ibidahuye

  • ariko wa mugani niba ibyo bifaranga byose ari uguhemberwa gutsindwa kuki bitahabwa umwana w’umunyarwanda nawe akiriraho ko byose numva ari iri n’iri?

    Ese muri izo contracts nta mihigo nawe asabwa? iyo se atayigezeho bigenda gute? Ko na Mourinho asezererwa se?

    N’ukuri iri tsindwa no gusubira inyuma kurutonde bya buri gihe birababaza.

  • Ibyo Minister avuga nibyo. Nta Munyarwanda ufite ubushobozi bwo gutoza amavubi kuburyo yayageza Kure hashoboka (Umwanya wa 103) .ariko narumiwe koko! Kuki tutizera benewacu koko? Ubwo dufate miliyoni zingana kuriya ntanumusaruro tubona? Turabirambiwe

    • Ibyo Minister UWACU avuga nibyo. Nimusigeho kumuharabika. Tujye twemera ko hari ibyo abanyarwanda badashoboye kandi ntabwo ari igisebo kuko ntawe umenya/ushobora byose. Ibintu byo kwirarira, kwirata, kwikuza, kwisumbukuruza bikwiye kuva/gucika mu banyarwanda, kuko aho bigeze birakabije.

  • Aho kwica gitera ica ikibimutera! Wakabaye wibaza uti Uwacu azi iki kubijyanye na football, ikibazo nyirizina ni mal orientation, ibyo avuga yarabibwiwe, gusa sinamurenganya, uwitwa mashami ngo wagiye kwiga gutoza za burayi sinabonye uwo muzungu yaramwirukanishije, bisobanuye ko nabo mwita abanyagihugu bashobora kuba bashyize imbere icyenewabo na ndakuzi kuruta kuzamura impano muvuga, mperutse kubona muri U20 hirukanwe 3 ngo barengeje imyaka, nyuma y’icyumweru bagaruramo 2! Wakwibaza impamvu ukanisubiza. Ikibazo nyirizina cy’umupira wacu kiri mubashinzwe umupira, kuko mu rwanda ntihakina impano hakina ndakuzi n’aho uturuka, urugero rworoshye, umuseke uzadukorere inkuru k’umuntu witwa Kanamugire Aloys umaze ibinyejana muri FERWAFA muzamenya ibyo akorera abakinnyi bato muri comments. Murakoze.

  • Ministre utajya Akora sport yabibwirwa niki ?

  • Ubu twabuze Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gutoza Amavubi ngo atsindwe? kuko mbona abanyamahanga bakora bahembwa 12,000$.

  • Shame shame shameee !!!!!!!!

    Ntibikwiye nagato ko Abana burwanda batahabwa Agaciro, nigute yatangaza ibyo ,Azi neza ko KAYIRANGA BAPTISTE,KAREKEZI, GATETE, ERIC, MULISA ndetse na MBONABUCYA, etc

    ko Aho bari, bari muri Domaine ya Footbal kd azi neza ko bashoboye kurenza Uyu musore utoza ubu!!! Nanabihamya ko Haba no muri Matuluté ndetse na Experience Bose Bashobora kuba barusha Marcnstry ndetse kure cne. Kuki batahabwa Amahirwe??

    ikindi kd niyo bahembwa Akavagari kangana gute,niyo ntaticket baduhesha ya CAN ntacyo bitwaye kuko Ayo mafrnga bayubakamo inzu nibindi hano mu Rwanda Abafundi babanyarwanda babona kutuvungukira twayo niterambere ryavuye murayo mafrng rikubakwa Iwacu. bitandukanye naba Rugigana bayora bakajyana Iwabo.

    uretseko nziko Bahawe Chance bagerageza kuko bamwe muribo bagerageje kwerekana ko bashoboye nka Eric, Kayinga even na Mulisa.

    rero Minister rwose . Please Dukeneye kwishima peee… Turabikumbuye kd abaduhaye ibyishimo arabakinnyi banabiduha Ubu ari nabatoza kuko bahawe amahirwe babishobora.

    Ndakeka abo bireba basoma ububutumwa kuko Turababara cne kubona Footbal yacu ntacyizere iduha uretse akababaro no kwivovota bihoraho kd byitwako imenwamo akayabo. mwadufasha kbis

    murakoze nuko njye mbyumva.

    David

  • Hahahahahahah Ubushobozi abanyarwanda badafite buri mungero zose, ngaho muma bank ni abanyakenya muriza insurance companies, hotels and restaurants nako bari muri muri domaines zose zigihugu basahura banasambanya abangavu bacu ngo nibeza yewee!! u Rwanda rwagoweeeee

  • Sinzi icyo uyu mudamu akimara muri ministeri rwose. Niba Federations ziri mu nsi yawe zikaba zikaba zitabona umurda uziyobora, wowe minisiteri wayishobora gute? Wagakwiye guhita wegura cg kweguzwa mu gasuzuguro udusuzuguye abarda muri rusange! Simbona ukuntu umurda yicarana n’umunyamahanga bakora akazi kamwe banganya amashuri, hanyuma agahwmbwa byikubye 8 abarda (urugero:UR, Football, Volley ball) n’ahandi. Bisazumwe ngo hamwe bayagabana n’ibifi binini…Ni akumiro kubona u Rda rumaze imyaka itabarika nta muntu ngo wayobora abandi uhari, ni no gusuzugura presida wa repubulika rwose. We se ko atuyobora akanayobora abo bose! Ikindi, abagore benshi mu buyobozi ni nabo bazatuma dusubira iterambere kubera kwisuzugura! urugero ni uyu mu minisitiri wa sport, uwa minisante, wirirwa avuga ubusa n’abandi ntarondoye…

  • Agahinda ntikica,kagira mubi koko ubu koko Uwacu aratinyuka akavugango ntamunyarwanda uragera kurwego rwogutoza amavubi ashingiye kuki? nabo bazungu ashimagiza yazanye bagatwara igikombe kisi,na cariffication ya can twabonye,ariko ubunza ntanisomo bibaha iyo babona bazana uruhinja bakarutsindagira ayo ma miriyo yarangiza akayagurukana mundege ayajyana iwabo,tugasigara mumarira yarangiza ngo ntamunyarwanda uri kurwego rwogutoza amavubi uwo yazanye yirirwa adutsindisha ahubwo bakubaze nicyo washingiyeho uhitamo uwo mwana mubikomerezwa byabatoza barikumwe.Nge rwose nkusabiye gutanga imihoho nkuko umusaza ajya abitwibutsa ko tugomba kubashimira kuri ducye mwatugejejeho ubundi tukabacishaho.

  • Reka mbabwire. Minisitiri nategure amarishanwa polisi iyahagararire nk’uko ibigenza kuri za permis maze aka gahungu kitwa ngo ni Mcinstry uerebe ngo ba Kayiranga, Cassa, Mulisa, n’abandi ngo barakarusha kagataha iwabo!!

Comments are closed.

en_USEnglish