Digiqole ad

Malaria mu mibare: Mu mezi ane ya mbere ya 2016 yishe abantu 243 mu Rwanda

 Malaria mu mibare: Mu mezi ane ya mbere ya 2016 yishe abantu 243 mu Rwanda

Dr Agnes Binagwaho yari amaze imyaka itanu ari MInisitiri w’ubuzima

*Kuva 2012 kugeza ubu Malaria yiyongereye kuri 300%, imfu ziyivaho ziyongera kuri 37%
*Ubu ngo nta mpungenge z’ubuziranenge ku nzitiramibu ziri gutangwa

Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ubuzima yatanze ikiganiro cy’uko indwara ya Malaria ihagaze mu Rwanda n’ingamba zihari mu kuyirwanya kuko yiyongereye cyane mu bihe bishize, Dr Agnes Binagwaho yasobanuye ko mu mezi ane ya mbere ya 2016 abantu 243 bishwe na Malaria, mu mwaka wose ushize bwo yishe abantu 489.

Dr Agnes Binagwaho kuri uyu wa kabiri abwira abanyamakuru uko Malaria ihagaze mu Rwanda
Dr Agnes Binagwaho kuri uyu wa kabiri abwira abanyamakuru uko Malaria ihagaze mu Rwanda

Ihindagurika ry’ikirere no kwiyongera k’ubushyuhe ni imwe mu mpamvu iri gutera kwiyongera kw’imibu itera Malaria, ibintu ngo byatumye iyi ndwara yiyongera kuko kuva mu 2012 yiyongereye kugera kuri 300% kugeza ubu.

Minisitiri w’ubuzima Dr Binagwaho avuga ko abantu bakwiye kurushaho kurwanya imibu kuko nko mu mezi ane ya mbere ya 2016 hagaragaye ‘cases’ za Malaria zagaragaye mu bitaro mu Rwanda ari 1 353 861, gusa yishe abantu 243.

Aba bicwa na Malaria abenshi ngo ni abanga kujya kwivuza kuko mu Rwanda ngo nta kibazo cy’imiti ya Malaria gihari.

Malaria mu mwaka ushize nibwo yari ikabije kuko yagaragaye inshuro 2 456 091 inahitana abantu 489 mu mwaka wose.

Dr Binagwaho avuga ko Malaria ikiri ikibazo kuko hari abanyarwanda bamwe badashaka gukora bicye basabwa mu kuyirinda, nko kwirinda no kurwanya imibu, kurara mu nzitiramibu cyangwa kugira ubwisungane mu kwivuza.

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko kugeza ubu bamaze gutanga inzitiramibu miliyoni 2,6 ndetse ngo mu kwezi kwa karindwi bazatangira gutanga izindi nzitiramibu miliyoni 6,2.

Ubushize hari hatanzwe inzitiramibu zitujuje ubuziranenge ziba kimwe mu byatumye malaria yiyongera cyane.

Minisitiri Dr Binagwaho yavuze ko ubu nta mpungenge ku buziranenge bw’inzitiramibu ziri gutangwa kuko noneho n’u Rwanda rubanza kuzipimira nyuma y’uko zipimwe na OMS.

Dr Binagwaho avuga ko Leta itanga amafaranga menshi muri izi nzitiramibu bityo abazihabwa umusanzu wabo ari ukuziraramo gusa kugira ngo zibarinde Malaria.

Uko Malaria ihagaze mu Rwanda kuva 2012
Uko Malaria ihagaze mu Rwanda kuva 2012

Photos © C.Nduwayo/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko harya uyu we azegura ryari?? turamurambiwe rwose ni nka Degaule. Ariko abantu nkaba leta ibaca iki?

    • Nk’aba reta ibaca ko bazi ibyo bakora kandi babikora neza. Nkawe se yaguca iki? ushoboye iki? zana CV yawe hano turebe?

      Ubure kwirinda malaria ngo utegereje igihe azegurira! kazi yako !

      • Ngo azicyo akora, inzitiramibu zari zimaze kwibagirana none ngo harimiti irengeje miliyoni yapfuyubusa kuko yarengejigihe.Njyewe narumiwe gusa.

  • KANDI BAVUGA NGO YARAGABANYUTSE KURWEGO RWIGITANGAZA

  • Baguhe cv se Ni wowe usuzuma ubumenyi n’ubushobozi!!!? Bisaba gushishoza not amashuli wiize!! Urebe ibisuper net batanze bitagira umuti! Ahubwo abo Bantu babarwe kugahanga ka binagwaho!!

  • binagwaho ararambiraniwe arashaje kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish