Digiqole ad

Miss Rwanda Heritage yasuye ‘Ikirenge cya Ruganzu’

 Miss Rwanda Heritage yasuye ‘Ikirenge cya Ruganzu’

Jane Mutoni ku kirenge cya Ruganzu i Rulindo

Jane Mutoni, Nyampinga w’umurange wa 2016 kuri uyu wa gatatu yatangiye ingendo zo gukurikira inzira y’umwami Ruganzu Ndoli aho yagiye asiga ibimenyetso byamwitiriwe mu Rwanda, uyu munsi yahereye ku ‘Kirenge cya Ruganzu mu karere ka Rulindo. Kuri we ngo yize byinshi ndetse asaba urubyiruko gukangukira kumenya amateka y’igihugu cyabo kuko arimo amasomo akomeye.

Jane Mutoni ku kirenge cya Ruganzu i Rulindo
Jane Mutoni ku kirenge cya Ruganzu i Rulindo

Ruganzu II Ndoli ni umwami w’u Rwanda wabayeho mu myaka ya 1500, avugwaho kuba yari azi ubwenge bwinshi kandi yari umuhanga mu bugeni, ubukorikori no kumasha (kurashisha umuheto).

Ubuhanga bwe bwatumye henshi yagiye anyura hatandukanye mu gihugu yahasize ibikorwa by’ubukorikori n’ibirango bimwitirirwa kugeza ubu.

Jane Mutoni Miss Heritage Rwanda 2016 avuga ko usanga urubyiruko rwinshi rudasobanukiwe n’amateka yaranze u Rwanda kandi ngo aya mateka niyo rukwiye kubakiraho indangagaciro z’ubunyarwanda kuko amateka ariyo murage u Rwanda rwasigiweho n’abakurambere.

Mutoni ashishikariza urubyiruko gukoresha ubushobozi rufite rugasura kandi rukamenya ibintu bitandukanye biri mu gihugu biranga amateka y’abarubanjirije, rukagira isomo ruhavana.

Jane Mutoni ati “nk’aha ku kirenge cya Ruganzu nahigiye byinshi birimo umurage w’ubuhanga no gukora byasizwe na Ruganzu Ndoli, bigaragaza ko igihugu cyacu cyera cyane abagituye bakoraga, ibi bidufasha gusobanukirwa no gufata intego mu buzima duhereye ku batubanjirije.”

Jane Mutoni asanga urubyiruko rukwiye gusura ibice ndangamateka
Jane Mutoni asanga urubyiruko rukwiye gusura ibice ndangamateka

Aha hantu ndangamurage bita ku ‘kirenge cya Ruganzu’ hari ibikorwa bijyanye n’ubugeni n’ubukorikori birimo ibyo kuboha amasaro, kubaza, gushushanya n’intoki n’ibindi binabyarira amafaranga ababikora bibumbiye mu ishyirahamwe bise “Umwimerere.”

Umwami Ruganzu II Ndoli nawe ngo yari umuhanga mu bugeni n’ubukorikori kandi akaba n’umuhanda mu kumasha byatumye we n’ingabo ze batsinda abari barigaruriye u Rwanda.

Kumva aya mateka ngo ntabwo bihagije gusa biba byiza cyane ku rubyiruko iyo rubashije gutembera rukanayabona binyuze mu bimenyetso ndangamateka byasizwe n’abami nka Ruganzu biri ahanyuranye mu gihugu.

Jane Mutoni akaba ari mu rugendo bise ‘Inzira ya Ruganzu’ aho ku bufatanye n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco azagera mu turere twa Kamonyi, Huye na Rusizi areba ahasizwe umurage na Ruganzu.

Jane Mutoni avuga ko yahigiye byinshi
Jane Mutoni avuga ko yahigiye byinshi

Amwe mu mateka ya Ruganzu

Ndoli akiri muto, se umwami Cyamatare yamuhungishirije i Karagwe k’Abahinda (hakurya y’uruzi rw’Akagera)kwa Nyirasenge witwa Nyabunyana.

Nyuma y’imyaka 10 Se apfuye, nibwo Ndoli yagarutse mu Rwanda yima ingoma atangira ibitero ku bari barigometse ku ngoma ya se, Cyamatare, amaze kubatsinda agaba ibitero ku bahinza (abami bato bato bategekaga ubwami bwari buturanye n’u Rwanda) yigarurira ubwami bwabo.

Ruganzu II Ndoli yatsinze Nsibura, atsinda n’ubundi bwami bwose bwari mu Majyaruguru y’ibirunga, Ubugoyi, n’utuce twose twavaga kuri Kivu kugeza kuri Rusizi.

Ruganzu niwe watsinze umuhinzakazi Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye, yirukanya ingabo zari hagati mu Rwanda zitwaga Abanyabyinshi, atera n’Ubunyabungo.

Yarambutse arwana n’Abashi abambura ikirwa cya Ijwi. Ruganzu yaje gupfa ubwo yarimo arwanya abandi bari imbere mu gihugu barigometse ku bwami bwe baranze kumuyoboka.

Ubwo we n’ingabo ze zitwaga Ibisumizi bari batashye, baguye mu gico cy’abanzi bamurasa mu jisho, aza kugwa mu nzira ubwo ibisumizi byageregezaga kumutahana ngo avurwe.

Izi ngabo zari zifite umugaba wazo w’intwari witwaga Muvunyi, Se yitwaga Karema warwaniriye Cyamatare biratinda. Muvunyi uyu akaba inshuti kandi indwanyi ikomeye ya Ruganzu bahoraga bahigana ubutwari.

Aha hubatswe ishusho y'Umwami Ruganzu Ndoli wari umuhanga mu bugeni no kumasha
Aha hubatswe ishusho y’Umwami Ruganzu Ndoli intwari cyane aho ingamba zisobetse agamije kunga u Rwanda

Padiri Alexis Kagame mu gitabo cye: Les Milices du Rwanda pré-colonial yanditse ko mu mateka y’u Rwanda nta ngabo zigeze zigera ikirenge mu cy’Ibisumizi bya Ruganzu kuko byamufashije kuzanzamura igihugu cyari cyarazahajwe n’abanzi b’Ingoma Nyiginya kandi mu gihe gito.

Aho yaciye henshi mu Rwanda yagiye ahasiga ibimenyetso by’ubugenzi, nk’amajanja y’imbwa se, ikirenge cye, n’ibindi bintu bitandukanye byabaga biri nko ku mabuye y’ibitare byatumye bimara igihe kinini n’ubu bikaba bikiri mu murange yasize abato n’abakuru bakeneye gusura bakamenya ayo mateka y’abakurambere.

Ruganzu, afatwa nk’umwe mu bami b’ingenzi mu mateka yo kurwanirira no kunga igihugu cy’u Rwanda.

Aha kandi hubatse ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco cya Rulindo cyubatse mu kagari ka Kirenge
Aha kandi hubatse ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco cya Rulindo cyubatse mu kagari ka Kirenge
Mutoni arakomeza gusura n'ahandi hantu Ruganzu yanyuze
Mutoni arakomeza gusura n’ahandi hantu Ruganzu yanyuze

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • NK’IBI SE BIMARIYE IKI

    • Umva mbese!
      Ubwo nyine niba ntacyo bikumariye ni uko utazi icyo igihugu cyawe kikumariye

      • Ikihe gihugu uvuga ? U Rwanda ?! None se Ruganzu yari umwami w’u Rwanda ?

    • @Coppa, ngo ibi bikumariye iki? wowese wimariye iki? nawe ntacyo wimariye. Ngo wamenya icyo amateka yakumarira. Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya sha.
      Werekanye ingano yimitekerereze yawe.

  • Coppa Barry, wigeze ugera mu ishuri? Mbabarira unsubize?

    • don’t blame some one @ Karangwa wowe ni iki ibi byakugejejeho ahubwo ushobora kuba ari wowe utarize kuko ntabusesenguzi ugira. waduha byibura ibintu bibiri kuba uyu muntu yifotoreje hano bikumariye????

      • kuba yifotoreje hano kuriwe nurwibutso kdi bikaba no kuragira cg kwibutsa kubatazi ano mateka, ese waruzi Ruganzu?abatari bamuzi baramumenye kdi bamenye kuko hari abatari bazi hariya yewe hari nabari bahazi batazi icyo biriya bisobanuye kdi kdi niyo waba ibizi kwibutswa na mateka yigihungu cyabo nabyo biba bicyenewe,gusa burumwe afite uko abona ibintu.harikindi Oma.

  • Mbega coppa urababaje peee

  • amateka ni meza!

  • Byagenda bite usanze amateka y’ukuri uvuga ko Ruganzu Ndoli atari umwana wa Cyamatare, ko atigeze amuhungishiriza i Karagwe k’Abahinda.

  • Kuba atari uwa Cyamatare akaba yaragaruye u Rwanda bitwaye iki? Icyo yamariye u Rwanda nicyo gituma tumwibuka. Agaciro kawe ntikabarirwa kuba uvuka kwa so, cg kuba witwa izina ryiza. Wamariye iki abandi? Amateka uzi kuri Ruganzu nawe yaduhe ubwo uzasigara ujya impaka n’abanyamateka twe uwo tureba ni uwagiriye u Rwanda akamaro. Naho Miss Heritage we mumureke akore ibyo yasezeranyije abanyarwanda. Kumenyekanisha umurage ndangamuco w’abanyarwanda. Big up Miss heritage!

  • Icyingenzi nuko umuntu umeze nka ruganzu yabayeho nubwo ibimuvugwaho byinshyi ari za mythology.kandi ashobora nokuba atarabayeho ari mythology gusa. Ariko ntakibazo hari umuntu wifotorege kuzibunso za mateka yukuri cyangwa kuri za mythology. Uja ubona na mafilime yakunzwe kadi ashyingiye kuri mythology. Urugero: Troy, gradiator, 300,Audisious nizindi.

  • Waouh izi photos zitumye menya byishi ntarinzi. Miss urakoze kuri iki gikorwa watangiye cyo kutwibutsa amateka y’i wacu y’igihe cyatambutse. Komereza aho

Comments are closed.

en_USEnglish