Digiqole ad

Menya urutonde rw’abasoreshwa beza mu Rwanda bahembwe muri 2016

 Menya urutonde rw’abasoreshwa beza mu Rwanda bahembwe muri 2016

Minisitiri w’Intebe ahemba Bralirwa Slide

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2016, nibwo mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) cyatangaje abasoreshwa beza mu mwaka 2015/16, ndetse kinahemba indashyikirwa haba mu bafaranyabikorwa mu gukusanya imisoro n’abasoreshwa ubwabo, abato, abaciritse n’abanini.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi ashyikiriza igihembo Abayobozi ba Bralirwa kubera ko bahize abandi mu gutanga imisoro ku gihe
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ashyikiriza igihembo Abayobozi ba Bralirwa kubera ko bahize abandi mu gutanga imisoro ku gihe

Mu nzego za Leta zafashije RRA mu gukusanya imisoro, ndetse ikanabagenera ishimwe, ni Ingabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’Igihugu (RNP) bashyikirijwe igihembo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, ibihembo byafashwe na Lt Gen Frank Ibingira na Komiseri Mukuru wungirije muri Polisi y’Igihugu Dan Munyuza.

Ikindi cyiciro ni icy’abafatanyabikorwa ku giti cyabo, muri bo ni Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amakoperative (National Cooperative Confederation of Rwanda).

Richard Tusabe yavuze ko uru rwego rw’amakoperative rukorana n’Ikigi cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kugira ngo bongere umubare w’abasora, “ni abafatanyabikorwa dukorana umunsi ku wundi”, hanahembwe muri iki cyiciro Abunganira abasora ku mipaka, Rwanda Freight Forwarders Association.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyahembye kandi abantu bane barushije abandi gutanga inyemezabwishyu za EBM (Electronic Billing Machines), Minisitiri mu Muryango w’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC), Amb. Valentine Rugwabiza ni we wahembye abari muri icyo cyiciro.

Abo ni Groupe Caiman, Simba Supermarket, Brioche Ltd na Sonatubes SARL.

Ikindi cyiciro cy’abasoreshwa bahembwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, ni icy’abasoze neza. Iki cyiciro cyahembwe na Perezida w’Urugaga rw’Abikorere, Gasamagera Benjamin, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Revenue Authority, Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete.

Komiseri Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Richard Tusabe, yavuze ko iki cyiciro kirimo abantu basoreye ku gihe birinda n’ibihano bishobora kuva ku gukererwa gutanga imisoro.

Aba bahize abandi ni abo mu Ntara z’igihugu zose, uwa mbere ni Mount Meru Soyco ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba, undi ni Governors Camp Rwanda, mu Ntara y’Amajyaruguru, undi ni Centre Saint Andre Kabgayi, na COSERGI mu Ntara y’Iburengerazuba.

Icyirico cy’abasoreshwa batanu basoreye ku gihe, harimo PRODEV Rwanda Ltd, Energy Resource Petroleum, Pearl Enterprise Ltd, Centrale Sebakanya, na Carrefour SARL.

Abasoreshwa bane baciriritse, basoreye ku gihe bakaba barabihembewe, barimo Sosoma Industries, UNIPHARMA SARL, Pyramid PHARMA Ltd, na PRIMER Energy Ltd.

Abasora banini bane, basoreye ku gihe na bo bagahembwe ni; MTN Rwanda, Crystal Ventures, I&MBank Ltd na Cimerwa Ltd.

Ricyard Tusabe Komiseri Mukuru wa RRA, avuga ko abo basoreshwa batanze imisoro bakwiye gutanga kandi ku gihe nk’uko amategeko abisaba.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, kandi hari abo cyashyize mu cyiciro cy’Abahizi, iki kigizwe n’abikorera bagize akarusho, bo bahembwe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Abo barimo Alimentation La Gardienne, Rubaya Tea Company, iri mu rwego rw’abasora baciriritse, na Bralirwa Ltd mu basora banini.

Avuga kuri Alimentation La gardienne, Richard Tusabe yagize ati “Yabaye intangarugero mu gutanga inyemezabuguzi, n’uyibagiwe bayimukurikiza mu modoka ngo atayisiga.”

Hari n’ikindi cyiciro cy’abasoresha barushije abandi mu kuba indashyikirwa (Honorary Taxpayers) mu gihe cy’imyaka 10 yikurikiranya, ntibahembwe kuri uyu munsi ariko barabishimiwe,  ni AMEKI Color na Bank ya Kigali.

Umuyobozi wa Rwanda Revenue Authority yavuze ko u Rwanda ari igihugu gishaka kubaka ubukungu bushingiye ku mafaranga y’abaturage barwo. Kugeza ubu 62,4% by’ingango y’imari ni amafaranga aturuka mu misoro y’abaturage.

Uhagarariye Alimentation La Gardienne agiye gushyikizwa igihembo na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi
Uhagarariye Alimentation La Gardienne agiye gushyikizwa igihembo na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi
Minisitiri w'Intebe ashyikiriza igihe uwari uhagarariye Rubaya Tea Comyany na yo yasoze neza
Minisitiri w’Intebe ashyikiriza igihe uwari uhagarariye Rubaya Tea Comyany na yo yasoze neza
MTN na yo yahawe igihembo cyo gusora neza
Minisitiri Amb Gatete Claver yahaye uhagarariye MTN igihembo cyo gusora neza
Uhagarariye Cristal Ventures ashyikirizwa igihembo na Amb Claver Gatete Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi
Uhagarariye Cristal Ventures ashyikirizwa igihembo na Amb Claver Gatete Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Uhagarariye Energy Resource Petroleum ahembwa na Yusuf Murangwa umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare
Uhagarariye Energy Resource Petroleum ahembwa na Yusuf Murangwa umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare

Photos  © A E Hatangimana/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Haraburamo Cotraco,Burbon Coffee,Sina Gerali,Inyange.

    • Hahahh! @Mirimo: hari n’abandi wibagiwe!!!

      • Ubundi ibintu bijya aho biri wangu
        ubuse twe ntidusora?

    • @Mirimo, ntabwo usoma neza, abo uvuze (ukuyemo Sina) barahembwe kuko ari utwana (spin-offs) twa Crystal Venture) kandi urabona ko umunyamakuru yayivuzemo ko nayo yahembwe. Gusa njye ubu mba nsigaye nibaza niba kuzuza inshingano zanjye nk’umusoreshwa ufite amategeko amugenga, nagombye no kubihemberwa.

  • wow! ibigo bihagarariwe n’abagore ndabona aribyo bifite discipline means bakwiye ubuyobozi.

Comments are closed.

en_USEnglish