Eric na Kanyankore ‘banze’ gutoza Amavubi
Amakuru agera k’Umuseke aremeza neza ko abatoza Gilbert Kanyankore bita Yaounde na Eric Nshimiyimana banze gutoza Amavubi umukino umwe (Amavubi na Ghana) ngo bageragezwe nk’uko babisabwaga na Minisiteri y’imikino.
Kuri uyu wa kabiri nibwo byamenyekanye ko Gilbert Kanyankore bita Yaounde na Eric Nshimiyimana batagitoje Amavubi.
Umuseke wagerageje kuvugisha abo bireba bose ariko kugeza ubu ntibirashoboka.
Gusa umwe mu bakozi muri Minisiteri y’umuco n’imikino utifuje gutangazwa yemereye Umuseke ko aba batoza ahubwo banze ibyo basabwaga muri week end ishize, bakaguma ku ruhande rwabo ko batatoza nta masezerano.
Kuwa gatanu ushize nibwo umutoza Kanyankore yabonanye n’abayobozi muri MINISPOC ngo bumvikane basinye amasezerano y’akazi.
Kanyankore ngo yasabwe na Ministeri ko we na Eric Nshimiyimana batoza umukino w’Amavubi na Ghana ubundi bakareba ikivamo bakaba bahabwa amasezerano.
Nubwo Kanyankore yasaga n’uwatangiye akazi ndetse agahamagara Amavubi, we na Eric wari kumwungiriza ntabwo bari basinye amasezerano kuko impande zombi zari zitarumvikana.
Kanyankore ngo yakomeje gusaba ko batatoza uyu mukino umwe (wa Ghana) badafite amasezerano kandi ubushobozi bwabo butageragerezwa ku mukino umwe, cyane ko ngo imikorere yabo basanzwe bayizi.
Aba batoza bombi bamenyeshejwe kuri uyu wa kabiri ko batagitoje uwo mukino ahubwo bagiye gushaka abandi batoza.
Uwari umutoza mukuru w’Amavubi Johnny McKinistry akaba we yarasezerewe kuwa kane w’icyumweru gishize.
Umukino w’Amavubi na Ghana uzaba tariki 03 Nzeri 2016.
Biravugwa ko uyu mukino ubu uzatozwa na Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije Johnny McKinistry.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
29 Comments
Aba bagabo bihagazeho da!
Wamugani barabageragereza ku mukino umwe ntabwo babazi?
Ikipe bayihe Kayiranga
Baramutse batoje amavubi umukino umwe gusa, ariwo wa Ghana, hanyuma amavubi agatsindwa, abanyarwanda turabazi bahita bavuga ngo abo batoza nabo ntacyo bamaze. Ugasanga rero ntibagisinye amasezerano arambye. Gutoza umukino umwe gusa rwose nanjye ndabona ntacyo bivuze, ntanubwo ushobora kubishingiraho wemeza cyangwa uhakana ubunararibonye/ubuhanga bw’umutoza.
Bagize neza kwanga kwitesha agaciro.
Nta neza iri hano. Gushyira inyungu zabo imbere kuruta inyungu z’Igihugu nibyo mwita kwihesha Agaciro?
Bazize guhamagara abannyi badashoboye.kandi bagaragaje amaranga mutima cyane
Ngabazize guhamagara abaki???? Abannyi!!!! Hhhhhh!!
Ariko wowe uvuga ngo bazanye amarangamutima urarwaye ahari si gusa!gerageza wowe utugezeho hano abo wowe wahamagara uramutse uhawe akazi nk’aka ahubwo dusabe abe ari wowe ugahabwa.gabanya amarangamutima n’ubuswa mu mutwe.njye ndabona igeragezwa ku mukino umwe gusa ridahagije kandi dusanzwe tubaziho ubunararibonye n’ubwo atari bo bashoboye kurusha abandi.Bityo ababishinzwe nibarebe neza icyatuma abanyarwanda twongera kwishimana n’ikipe yacu amadwinzi!
@ vava
Ubwo se wowe wita umuntu ngo ni umuswa ni gute wahamagara umuntu nka Ndoli udaheruka gukina kugeza n’aho ikipe ye imwirukana, ugasiga umuzamu nka Emery Mvuyekure wafashe mu mikino APR FC ivuyemo ya gisirikare? Ni gute hahamagarwa abakinnyi nka Yannick Mukunzi wavunitse cyangwa abandi nka ba Faustin na Aimable Kanyankore ubwe adakinisha mu ikipe atoza? Nubwo ibyo basabwaga nabyo ataribyo ariko nabo bari batangiye nabi. Ikipe nibayirekere Jimmy Mulisa usanzwe afite amasezerano bareke gupfusha amafranga y’igihugu ubusa mu gihe twese tuzi ko ntacyo Amavubi azaba aharanira muri uriya mukino…
Ushobora kugerageza abatoza ku mukino umwe? izo statistiques zaba ari iza he? N’ubundi birazwi ko uriya mukino ari uwo kurangiza urubanza, Ghana yarangije kubona ticket nta n’ubwo izahamagaza ibihangange nka ba A. Ayew.Umukino wararangiye kandi ngo uburiye mukwe ntako aba atagize.
Ibintu bibera murwa Gasabo byaranyobeye, ngobaze batoze ikipe ikine umukino umwe ngwibindi bazabireba nyuma; ibyo murumva koko arinde wabyemera? Ahubwo nabo bayobozi bakora propositions zimeze gutyo ahubwo nibo badatuma foot yacu iterambere.Mubanze mwirukane Degaulle ibintu bizasubira muburyo.
Oya rwose aba bagabo bakoze ibikwiye. Na Convayeur w’iki gihe ntiyaguhagurukiriza ngo anagupakirire coasteur utamuhaye amasezerano. Ariko uzi kuguha inshingano zo kushakishiriza umunezero w’abantu barenga 12 millions nra masezerano!!!!!!…ese buriya tuvuge bemeye gutoza hanyuma Ghana ikadutsinda nk’ibitego nk 13 ku busa hanyuma nk’abafana tukarakara tukabahohotera kubera kutabasha kubyakira. ubwo kweli murumva nta contrar ikenewe mbere ya match??! Bakoze neza kabisa
Oya rwose aba bagabo bakoze ibikwiye. Na Convayeur w’iki gihe ntiyaguhagurukiriza ngo anagupakirire coasteur utamuhaye amasezerano. Ariko uzi kuguha inshingano zo kushakishiriza umunezero w’abantu barenga 12 millions z’abafana nta masezerano!!!!!!…ese buriya tuvuge bemeye gutoza hanyuma Ghana ikadutsinda nk’ibitego nk 13 ku busa hanyuma nk’abafana tukarakara tukabahohotera kubera kutabasha kubyakira. ubwo kweli murumva nta contrar ikenewe mbere ya match??! Bakoze neza kabisa
Oya rwose aba bagabo bakoze ibikwiye. Na Convayeur w’iki gihe ntiyaguhagurukiriza ngo anagupakirire coasteur utamuhaye amasezerano. Ariko uzi kuguha inshingano zo kushakishiriza umunezero w’abantu barenga 12 millions z’abafana nta masezerano!!!!!!…ese buriya tuvuge bemeye gutoza hanyuma Ghana ikadutsinda nk’ibitego nka 13 ku busa hanyuma nk’abafana bakabahohotera akubera kutabasha kubyakira. ubwo kweli murumva nta contrar ikenewe mbere ya match??! Bakoze neza kabisa
Oya rwose aba bagabo bakoze ibikwiye. Na Convayeur w’iki gihe ntiyaguhagurukiriza ngo anagupakirire coasteur utamuhaye amasezerano. Ariko uzi kuguha inshingano zo kushakishiriza umunezero w’abantu barenga 12 millions z’abafana nta masezerano!!!!!!…ese buriya tuvuge bemeye gutoza hanyuma Ghana ikadutsinda nk’ibitego nka 13 ku busa hanyuma nk’abafana bakabahohotera akubera kutabasha kubyakira. ubwo kweli murumva nta contrar ikenewe mbere ya match??! Bakoze neza kabisa
Murababeshyera MINISPOC ahari ! Ubwo se urwego rwa Leta ruzi icyo amasezerano asobanuye ku mpande zombi n’akamaro kayo ni gute bashobora gukoresha umuntu nta masezerano afite? Ndumva nta byemeye murababeshyera! Ibyo gutoza umukino umwe ngo upime ubushobozi bw’abatoza nabyo byaba bisa no kwiganirira kuko umusaruro muri football ntuboneka umunsi umwe! Usibye n’aba bagabo na ba Morhno cg ba sir Fergoson niba mbyanditse neza ubahaye Amavubi uyu munsi ngo bayatoze azakine 03/09/2016 kwitega umusaruro byaba ari igitangaza. Ikindi MINISPOC yagakoze ikwiye kuzicara ikareba impamvu zituma amavubi atsindwa nkeka ko kureba ku mutoza gusa bidahagije. Na muganga iyo ajya kuvura indwara abanza kumenya iyo avura hanyuma akabona gutanga umuti wayihangara. Naho ubundi tuzahora muri aya. Amahoro mwese.
Puu, nibagende bo kanyagwa! Mbega ubwoba n’amarangamutima!!? 11 joueurs d’une et une seule equipe?! Abatoza b’Amavubi nibakomeza kuba ibikoresho bya Ferwafa na de Gaulle, nta mufana uzasubira kuri stade!
Ariko ubundi Umuseke muzambarize MINISPOC na MINEDUC habura iki ngo u Rwanda rugire ishuri ryigisha umupira w’amaguru??? Ni uko se bihenze??? Ni abarimu bataboneka??? Habura iki??? WDA kuki idatekereza iki kintu kandi ko bigaragara ko abarangizamo batahura n’ikibazo cy’ubusomeri??
Umbaye kure, nitwemereko ikipe dufite ntaho ihagaze, dushyireho ishuli kabuhariwe ryigishe abana babanyarwanda foot maze murebe mumyaka 5-10 irimbere.Gusa sinzi impamvu abayobozi badatekereza ikintu nkicyo.
Amashuri yigisha imikino muri rusange na football ku buryo bw’umwihariko arimo gutegurwa. Mu gihe gikwiye araba atangiye. Maze abana b’u Rwanda bahabwe ubumenyi muri iyo mikino itandukanye.
nyokweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
nimureke Amarangamutima adafite ubunyamwuga, gutoza ikipe y’igihugu umukino umwe bitwaye iki ko yari n’amahirwe bari babonye yo gupanga ikipe neza maze bakerekana ko nabo hari icyo bashoboye sinzi niba na Eric yaba yarabyanze birababaje. GUSA NA JIMY MURISA YABISHOBORA BAMUHAYE FULL RESPONSIBILITY NK’UKO NABANDI BAGIYE BABIKORA REBA BA ZIDANE,MASUDI,,,,,,,,,,
THXXXXXXXXXXXXX
Kalisa we, niba batarabashatse kuberako babuzuko babigira kuki mugihe barigushaka undi rutuku kuki batabahaye amezi atatu? Ongeraho kwari Ghana baribagiye gukina nayo ese kuki birukanye uriya batabanje gukina uwo mukino kandi bigaragara kohabayemo ubuhubutsi? Ese harahandi wariwabona basaba entraineur kuza munzibacyuho yumukino umwe gusa? Iyo bavuga 3 wenda.Aha harimo agasuzuguro karenze nanjye sinari kwemera.
arik rero banobagab ntawabaveba amasezerano ningenzi kandi abayoboz ba minispoc bayakoreraho gusa football nyarwanda ikeneye stabilite
minispoc niba ibakeneye ku mukino umwe mu gihe igishaka undi mutoza, yari kubasaba iyo nkunga nk’abanyarwanda. niba yabahaye akazi yagombaga kubaha amasezerano ntibakorere mu cyuka.
ibyo kubagerageza ku mukino umwe usigaje iminsi 10 ntamuntu w;umugabo ufite certificates ze yibitseho wabyemera.
ese iyi ministere bazayambure sport!!?? bizagende bite ko umupira mu gihugu cyacu wanze ukaba agatereranzamba!??
umuvandimwe wibajije impamvu hatajyaho ishuri rya foot nkuko Nandi ajyaho nanjye ndabyibaza ariko ntagisubizo.
David uvuze neza cyane nkunda umugabo ntacyo ampaye. Minispoc niba yashakaga ko babafasha mugihe hagishakwa undi mutoza bari kubivuga neza. Naho niba ari akazi babahaye bagomba no kubaha amasezerano (Contract) naho ibyo kuvuga ngo babanze bakine uwo umwe barebe ntanjyana bifite. Abandi batoza se bajya baza bakabanza kubagerageresha match imwe? Biriya ni agasuzuguro no kubura ubunyamwuga mubyo iyo ministere ikora. Ntabwo ministere nzima ikora ibintu by’uduhendabana. Bantu mutanga ibitekezo mumenye gutandukanya akazi n’ubwitange. Murakoze mwese bavandimwe
Ahubwo baribakwiriye kubaha amasezerano y’amezi atatu niba arigeragezwa barimo none se watoza macth imwe ubwo bakora isuzuma bate? Ahubwo nibubake ishuri rya ruhago nkuko hubatswe ishuri ryigisha aba police(Police National Academy), ishuri rya gisirikare ry’inyakinama(Rwanda Military Academy) noneho hubakwe Rwanda Football Academy bazane abatoza baturutse mubuholandi cg ububiligi abana bitwaye neza babajyane iwabo murebe ko nyuma ya 5 ans tutagira aba professionals nkahand
Jimmy Mulisa natsinda Ghana bazamuha contract se ra?
UBWO SE KO ABANYARWANDA KO TWUMVISE IYI NKURU TUKAYIBAZAHO UBWO SE LES GHANEENS NIBABYUMVA MURUMVA BIZAGENDA BITE? NTACYO ALIKO, AMAVUBI MUSUGIRE MUSAGAMBE MUTERE IMBERE TURABASHYIKIYE.
Rekadaaaa, ahubwo babyishe kera, guha kanyankore equipe y’igihugu nukuntu yigeze kuyita I murambi muri locale na H.E bikamubabaza akanabivugaho.
Comments are closed.