Kuri iyi ya mbere Nzeri 2016, mu kirere cy’u Rwanda n’ahandi hagaragaye ubwirakabiri bw’izuba bwatangiye saa mbiri na mirongo ine n’itanu(8h45)kugeza saa 12h22. Ubu bwirakabiri bwari bwose saa 10:28 za mugitondo. Abantu benshi mu Rwanda babubonye, i Remera abana biga ku bigo by’amashuri begeranyirijwe ahitwaga kuri KIE baganirizwakuri iki kintu ndetse barakibonera. Phenias Nkundabakura,PhD, wigisha ubugenge muri Kaminuza […]Irambuye
Parerezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Benin Patrice Talon bagaragaje ko Africa ikeneye kwiyobora ubwayo biturutse ku bushake bw’abaturage, aha basubizaga ikibazo cyo guhindura itegeko nshinga mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu rwa Perezida Patrice Talon uheruka gutorerwa kuyobora Benin, abakuru b’ibihugu bombi bahurije ku kuba Africa igomba kwiyobora biturutse ku bushake […]Irambuye
*Ubushize twatemberanye muri bimwe mu bice nyaburanga by’Intara y’Iburengerazuba; *Ubu twasubiye mu Majyaruguru kuko naho si ubwa mbere tuhasuye; *Uyu munsi twasuye umuryango w’INKIMA 120, zimwe mu nyamanswa ziri gucika ku Isi. Parike y’Ibirunga ibarizwa mu gace k’ibirunga gahuriweho n’u Rwanda, Uganda na DR Congo, kakaba kabarizwamo ubwoko bw’inyamanswa nyinshi, gusa izihazwi cyane ni Ingagi […]Irambuye
*Mu gice kimwe, umuriro ngo wavuye mu bavumvu bahakura ubuhura *Umwana watwikaga icyocyezo yatwitse ikindi gice bihurira hagati Ishyamba ry’ibiti bya Pinus riri mu midigudu itatu ya Gisenyi, Mitango na Kagari mu kagari ka Karengera Umurenge wa Kirimbi rimaze iminsi itatu ririmo inkongi y’umuriro abaturage n’inzego z’umutekano bagafatanya kuwuhashya ariko ntirirazima. Iri shyamba rihana imbibi […]Irambuye
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Gabon Pacôme Moubelet-Boubeya amaze guhabwa amajwi na Komisiyo y’amatora maze atangaza ko Perezida Ali Bongo Ondimba yatsinze amatora n’amajwi 49.85% naho Jean Ping agira 48.16%. Ibi byakurikiwe n’imyigaragambyo, mu gitondo cyo kuwa kane byavuzwe ko abantu babiri bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo ibahanganishije n’abashinzwe umutekano. Ali Bongo ngo yatowe n’abaturage 177 722 naho Jean Ping […]Irambuye
Perezida Kagame kuri uyu wa gatatu yafunguye inama ya 18 ya “Eastern Africa Police Chiefs’ Cooperation Organization Annual General Meeting (EAPPCO-AGM) aho yibukije ko ubufatanye bw’abashinzwe umutekano bukenewe cyane mu gukurikirana ibyaha bigezweho ubu usanga bidasanzwe (complex crimes). Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center ihurije hamwe abayobozi ba Police n’ababahagarariye bavuye mu bihugu […]Irambuye
Mu igereranya ritora rimaze amezi atatu rikorwa k’Umuseke, abatora benshi bagaragaje ko Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bitanga serivisi nziza ku kigero cya 88% by’abatoye. Ibigo bya RURA na REB biracyafite ibyo kunoza ngo abatora bishimire serivisi zabo. Ubu ni ubushakashatsi buto Umuseke ukora mu bawusura hagamijwe kwerekana uko Abanyarwanda bakira serivisi bahabwa. Abantu bagera ku […]Irambuye
Mu muhanda mukuru (Route National) uva mu mugi wa Nyanza werekeza mu karere ka Karongi, Ikiraro cya mpanga giherereye mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza kimaze umwaka n’igice gipfuye nyuma yo kwangirika, abaturage bakoresha uyu muhanda barimo abacuruzi, bavuga ko byabateye igihombo kuko hashize igihe kinini rifunze. Umuhanda wa Nyanza-Karongi ukunze kurangwa n’urujya […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Ibiro by’Umujyi wa Kigali byatangaje ko mu gihe cy’amezi 32 ari imbere hagiye kubakwa imihanda ireshyana 51,1Km ahanyuranye muri Kigali. Uyu mushinga ngo ugamije kugabanya umubyigano w’imodoka no kwagura imihanda isanzwe ifite ubushobozi buto ugereranyije n’abakeneye kuyikoresha. Imihanda izubakwa n’izongerwa ni ikurikira; *Kongera no guha inzira ebyiri umuhanda wa Kigali (Rondpoint) […]Irambuye
*Ibishanga byororerwamo inka ngobyatumye abaturage babura imboga *Guturana na Kigali ngo bituma amafi yose ariho ajyanwa bo ntibarye ifi Ni ku munsi w’Umuganda, tariki ya 27 Kanama Umuseke waganiriye n’abaturage bo mu kagari ka Nyarubuye, mu murenge wa Fumbwe ho mu Buganza bwegamiye u Rukaryi mu karere ka Rwamagana, ngo babona intungamubiri z’ibikomoka ku matungo […]Irambuye