Abana b’u Rwanda baryohewe no kubona UBWIRAKABIRI
Kuri iyi ya mbere Nzeri 2016, mu kirere cy’u Rwanda n’ahandi hagaragaye ubwirakabiri bw’izuba bwatangiye saa mbiri na mirongo ine n’itanu(8h45)kugeza saa 12h22. Ubu bwirakabiri bwari bwose saa 10:28 za mugitondo. Abantu benshi mu Rwanda babubonye, i Remera abana biga ku bigo by’amashuri begeranyirijwe ahitwaga kuri KIE baganirizwakuri iki kintu ndetse barakibonera.
Phenias Nkundabakura,PhD, wigisha ubugenge muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigiha uburezi yabwiye Umuseke ko ubu bwirakabiri buragaragara neza hakoreshejwe amataratara yabugenewe cyangwa ubundi buryo bwizewe, Ukwezi kwaje gukingiriza izuba biba ikintu gitangaje.
Uku kwezi kwakomeje kugenda kurushaho gukingiriza izuba buhoro buhoro kugeza ubwo saa 10:28 za mugitondo 80% by’igice cy’izuba bizaba bimaze gukingirizwa n’ukwezi. Iki gihe, izuba ryagaragaye nk’ukwezi kw’imboneko.
Abana bari ku mashuri ahanyuranye mu Rwanda bakeneye kubona iki kintu, bateguriwe amataratara agera ku 2 000 yo kureba ubu bwirakabiri mu rwego rwo kurinda amaso kwangirika. Aya mataratara yamaze kugezwa ku bigo by’amashuri 14 bimwe muri Kigali no no mu Ntara.
Aya madarubindi yatanzwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’agashami k’ubugenge k’Ishuri nderabarezi rya Kaminuza y’u Rwanda- Koleji y’uburezi, kubufatanye na Rwanda Astrophysics, Space and Climate Science Research Group (RASCSRG).
Aya madarubindi ayungurura imirasire y’izuba kukigereranyo cya:
- 0% by’imirasire yangiza yitwa ’UV radiation’ (315 na 380 nm),
• hasi ya 0.003% by’urumuri rugaragara (380 kugeza kuri 780 nm),
• no kutarenza 0.5% byo hafi yimirasire yitwa ’Infrared’ (780 kugeza kuri1400 nm).
Ubwirakabiri bw’izuba bubaho iyo ukwezi kugenda hagati y’izuba n’isi, kugataangira imirasire y’izuba bityo hakagaragara igicucu cy’ukwezi.
Abanyarwanda ba kera bavugaga ko mu gihe cy’ubwirakabiri izuba n’ukwezi biba bikundana bikajya kuganirira ahiherereye mu mwijima.
Ku banyamahanga bamwe ngo Ubwirakabiri bw’izuba bubaho iyo izuba n’ukwezi biri kurwana.
Ubwirakabiri nk’ubu bwaherukaga kugaragara mu Rwanda mu 2014. Ikindi kintu kidasanzwe giheruka mu kirere cy’u Rwanda umwaka ushize ni ikitwa HALO, cyatangaje benshi mu Rwanda batari barakibonye mbere.
ICYITONDERWA! Birabujijwe kureba mu zuba utambaye amadarubindi yabugenewe
Izuba ni ikintu gifite ubushyuhe n’urumuri rwinshi. Ryohereza imirasire igera kuri 40% by’urumuri rugaragara; 58% by’imirasire ya Infrared na 2% by’imirasire ya Ultra Vioret(UV). Imirasire ya UV n’iya Infrared ntabwo igaragara kumaso y’abantu ariko ikaba igira ingaruka mbi cyane ku maso kuko yangiza imboni bikakuviramo guhuma.
Abana biga ku bigo by’amashuri bya St Paul International School, Remera Catholic Giporoso, na Notre Dame des Anges bahuriye kuri Koreji y’inderabarezi yahoze yitwa KIE ngo bafashwe kureba ubu bwirakabiri.
Umunyeshuri witwa Vanessa Umulisa yabwiye Umuseke ko yishimiye kureba uko ukwezi kwakingirije izuba. Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa Gatanu Ubumenyi bw’Isi, Ikoranabuhanga n’Ubugenge kuri Saint Paul yavuze ko byari burusheho kumushimisha iyo buba ubwirakabiri bwuzuye, hakijima neza.
Mugenzi we witwa Lisa Akundwe nawe ngo yishimiye ibyo yabonye kandi akaba yabashije kureba inyenyeri ziri mu Nzira Nyamata(Voix Lactee, Milk Way) ari naho izuba riherereye.
Yavuze ko azakomeza kwiga uko inyenyeri n’imibumbe bikorana bityo nawe akazavamo astronomer
Dr Phineas Nkundabakura yabwiye abanyamakuru ko mu gutegura igikorwa cyo kwereka abana uko ubwirakabiri bumera bari bagamije gukangura ubwenge bwabo, bakamenya ko science atari ubupfumu ahubwo ari ibintu bifatika. Ibi ngo ibi bizatuma barushaho gukunda science bakiri bato.
Ubuhanga Innocent Ishimwe yakoresheje mu gufoto Ubwirakabiri mu ibase y’amazi
Photos © Evode Mugunga & Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
17 Comments
Reka dutegereze turebe.
let wait and see
Hum! Tukiri bato cyane (muri za 1980’s) batubwiraga kurebera mu kirahure gisize umwotsi!!!
yes , twe turimo kuburebera mu mazi twashyize mu i bassin, kandi izuba ntirigifite ubukana nkuko ryaramutse
Birimo kugaragara da! gusa abantu bitonde amaso atahangirikira
njye mvuye kubureba mwibase irimo amazi urabubona neza
Ndikubureba byizaaa
Binyibukije muri za 1980 abantu barara hanze kugirango barebe NYAKOTSI/COMET/ LA COMETE
urashaje kweli
Ni umuntu w’umusaza
Harya ko urukobo ari imbuzi y’uko inzara cg amapfa bigiye gutera. Ubwirakabiri bwo mu bucurabwenge nyarwanda bwaba butuburira ku ki?
Innocent ISHIMWE,
Njye mfashe akanya ko kugushimira, kuko iyi ni impano ikomeye rwose wifitemo!
Imana izakomeze igufashe ujye utugezaho utuntu tw’ubwenge twiza cyane nkutu!
Aya mafoto ndanayabika, igihe cyose bizaba ngombwa ko nyakenera mumyaka iri imbere
nzaguha citation!
Murakoze
Njye reka mbabwire ubuhanga nakoresheje kandi mfite amafoto meza aruta aya Innocent: Nafashe telefone ngendanwa yanjye ntera izuba umugongo maze ndirebera muri telefone nk’ureba mu ndorerwamo, maze kuko ifite ikirahuri cy’umukara ibinyereka neza ndetse na rya bara ry’umutuku riba rikikije izuba narirebaga neza. Kugirango mfate ayo mafoto nakoresheje camera y’imbere. wooow! Njye nari mu Ntara y’amajyepfo, ikindi cyaranze ubu bwirakabiri ni uko humvikanye ubukonje kuko izuba nta ngufu ryari rifite; urumuri narwo rwabaye ruke mu buryo bugaragara.
JYEWE NSHIMIYE UWO MU DOCTOR WAVUMBUYE KO HAZABA UBWIRAKABIRI AKABIVUGA MBERE NONE BUKABA BWABAYE KOKO. MUVANDI, JYENDA WARIZE KOKO KANDI IMANA IJYE IKONGERAMO UBWENGE BUYITURUKAHO.
Hhhhh!!! Ntugasetse!!! Nta mu Doctor wabuvumbuye kuko kuri ubu aho ikoranabuhanga rigeze hashobora kubonwa ubwitakabiri bwose buzaba nko mu myaka 100 n’aho buzanyura hose! So nta gitangaza kirimo kuba haba harabaye uwavuze ubu bwirakabiri buzagaragara mu Rwanda kuko n’ubundi byari bisanzwe bizwi ugendeye ku ikoranabuhanga.
UBU SE KOKO UBU BWIRAKABIRI, URETSE KURARAMA MU KIRERE TUKABONA IBIHITA AKA YA NKINGI, UBU BIDUSIGIYE IRIHE SOMO? MUMBWIRE UMUSARURO DUKUYEMO?? NYAMARA AUCUNE CA– USE SANS EFFET, ET AUCUN EFFECT SANS CA– USE!! BURIYA N’UKO ABITWA NGO NI ABAHANGA DUFITE, ARI BYA BINDI BYO MU MPAPURO GUSA (PhD na Bachelor’s Degrees), BARI KUTUBWIRA UBUKANA BW’IBYABAYE, INGARUKA NZIZA CYANGWA MBI BYASIZE KU BINYABUZIMA (harimo ABANTU, INYAMASWA, IBIMERA, AMAZI, IKIRERE, …) AHO KUTUBWIRA GUSA NGO TUGE KUGURA AMADARUBINDI!!
NGO Dr yabivuze yarebesheje cyuma ki cyabimweretse mureke abazungu batuyobore mureke kubeshyera Uwo mu Dr w’irwanda wabona atarabona n’aho bikorerwa kuko muri Africa byo nta bushobozi bwo kujya muri ibyo turisonzeye
Comments are closed.