Perezida Paul Kagame amaze gutangiza inama ya gatatu ya 3rd Global African Investment Summit, yateguwe n’umuryango wa COMESA ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, bwa mbere iteraniye muri Africa. Mu ijambo yagejeje ku bashyitsi barenga 900 bayitabiriye yavuze ko amajyambere agendana no kwitwararika igihe, kucyubaha no kugikoresha neza. Avuga ko Africa ntacyo itegereje ngo itere […]Irambuye
Iburasirazuba – Umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma yaraye yishwe arashwe n’umuntu utaramenyekana mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere. Jean Damascene Bizumuremyi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera yabwiye Umuseke ko uwarashwe yitwa Christian Maniriho yari umukozi muri Laboratoire y’iki kigo nderabuzima. Uyu mukozi ngo yarashwe saa […]Irambuye
Kuwa gatandatu – Mu mukino wo kwishyura usoza imikino y’amatsinda, mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN) 2017 kizabera muri Gabon, u Rwanda rwanganyirije na Ghana iwayo igitego 1-1. Byari ibyishimo ku Banyarwanda baba muri Ghana. Uyu mukino wabaye ari uwo guharanira ishema gusa kuko Ghana yamaze kubona itike […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu, Ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali bwatashye amasoko agezweho yubatswe hagamijwe gukemura ikibazo cy’abacururiza ku mihanda mu buryo butemewe n’amateko. Ubu buyobozi buvuga ko aba bari basanzwe bazwi nk’abazunguzayi bemerewe gucururiza muri aya masoko batabazwa amafaranga y’ubukode, imisoro n’amahooro mu gihe cy’umwaka. Aya masoko yubatswe n’andi ateganyijwe kubakwa mu turere tugize umugi wa Kigali, […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga Abanyamategeko n’abajyanama mu by’amategeko mu nzego za Leta, umunyamabanga uhoraho muri Minisitri y’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Isabelle Kalihangabo yavuze ko abantu bakwiye kumenya uko bajya bikemurira impaka batitabaje Inkiko. Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri, aba banyamategeko bahuguwe uko bafasha Abanyarwanda gusobanukirwa uko bajya bikemurira impaka n’amakimbirane batitabaje […]Irambuye
Abanyarwanda 36 biganjemo abana, nyuma y’imyaka 21 babayeho nk’impunzi muri Congo kuri uyu wa 1 Nzeri bakiriwe mu Rwanda mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi, bamwe muri bo bavuga ko bari babayeho nk’ingwate z’abarwanyi ba FDLR ndetse uhingukije iryo gutaha yicwaga kandi bakanabwirwa ko utashye yicwa. Aba bavuye mu duce tunyuranye turimo […]Irambuye
*Arifuza ko mu bihe biri imbere abana b’Intare na bo bazitwa amazina Mu Kinigi mu karere ka Musanze – Mu muhango wo kwita Izina abana b’Ingagi 22, kuri uyu wa 02 Nzeli, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko iterambere ry’ubukungu no kwita ku mibereho y’abaturage bidakwiye gusiganwa no kwita ku bidukikije birimo n’ingagi. Perezida […]Irambuye
Leta y’u Rwanda kuri uyu wa kane nijoro yasohoye itangazo rimenyesha ko yasinye amasezerano n’umushoramari wo muri Portugal uzashora mu kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera. Aba ni abitwa Mota-Engil, Engenharia e Construção África, S.A Umushinga wabo wo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera uzakenera imari y’ibanze ya miliyoni 418$, ikiciro cy’ibanze cy’ikibuga kikuzura mu 2018. Amasearano […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Parike y’Igihugu y’Ibirunga buratangaza ko uyu mwaka uzarangira bakiriye abakerarugendo barenga ibihumbi 30, bashobora kuzinjiza amafaranga asaga Miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika. Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri, mu Kinigi mu Karere ka Musanze harabera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 22 bavutse muri uyu mwaka. Uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi bakuru b’u […]Irambuye
Hari imvugo igira iti ‘Icyo ushaka guhisha Umwirabura/Umunyafurika, ugishyira mu nyandiko.’ Umujyanama Muri Minisiteri y’Umuco na Sport, Karambizi Olivier avuga iyi mvugo ikwiye kuba amateka kuko aho isi igeze bisaba ko abantu bahora bagura ubumenyi kandi nta kindi cyabifashamo atari ugusoma inyandiko zanditswe n’abahanga. Ni mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kwitabira gusoma, […]Irambuye