Digiqole ad

Ibiro by’abinjira n’abasohoka bitanga service neza…Service Poll

 Ibiro by’abinjira n’abasohoka bitanga service neza…Service Poll

Mu igereranya ritora rimaze amezi atatu rikorwa k’Umuseke, abatora benshi bagaragaje ko Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bitanga serivisi nziza ku kigero cya 88% by’abatoye.  Ibigo bya RURA na REB biracyafite ibyo kunoza ngo abatora bishimire serivisi zabo.

Ibiro by'abinjira n'abasohoka bikoresha cyane ikoranabuhanga muri serivisi batanga
Ibiro by’abinjira n’abasohoka bikoresha cyane ikoranabuhanga muri serivisi batanga.Photo/TNT

Ubu ni ubushakashatsi buto Umuseke ukora mu bawusura hagamijwe kwerekana uko Abanyarwanda bakira serivisi bahabwa.

Abantu bagera ku 1 768 batoye ko Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bitanga serivisi nziza, 242 (12%) batora ko cyabahaye serivisi nabi.

Ku kigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA abantu 878 batoye (56%) bagaragaje ko batishimiye service bahawe, naho 692 (44%) batora ko RURA yabahaye service neza.

Mu kigo gishinzwe uburezi REB abantu 1 1827 (67%) batoye batishimira service iki kigo cyabahaye naho 584 (33%) bo bishimiye service bahawe.

U Rwanda ni igihugu kidafite umutungo kamere mwinshi urubyarira ubukungu bunini, serivisi ni kimwe mu byo u Rwanda ubu rucuruza.

Guha serivisi nziza kandi vuba abakungana, abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bifite icyo bivuze kinini cyane ku bukungu bw’u Rwanda no kubwihutisha.

Mu gutora nk’uku umwaka ushize, NIDA (ikigo cy’indangamuntu) abatoye bari bishimiye uko gitanga, ariko batishimiye uko bahabwa servisi na REG na WASAC icyo gihe.

Umuseke ushyiraho ibigo bya Leta/bishamikiye kuri Leta, byo gutora ukurikije serivisi ubu zikenerwa na benshi mu bigo binyuranye bya Leta, ubu abatora baratora uko bahawe/bahabwa serivisi mu bigo bya Rwanda National Police, IREMBO hamwe na FARG.

SERVICE POLL

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • haba kacyiru ku kicaro no ku mipaka ntaho wanenga kbsa njye mbona ari 100% GSA TURANENGA SERVICE Z’UBUZIMA CYANE KARONGI MUDUFASHE KBSA MUZAHASURE KKO BIRARENZE .NABO MUJYE MUBAHA AMANOTA.

    • Immigration and Emigration jye barandenze rwose! Mbese ugiye kubagereranya n’ ibindi bigo bya Leta,ntaho bihuriye rwose. Ariko kuki abandi badakora ingendo shuri muri Directorate General of Immigration and Emigration?

      N’ uko bitashoboka,umuyobozi wa DGIE yagahawe kuyobora ibigo byose bya Leta. Niho usanga abantu serious,smart,careful,patient and respectful indeed! Keep it up dear DGIE staff.

  • Yewe services za IREMBO zo ni agahumamunwa cyane cyane mubigendanye no kwiyandikisha kumpushya zo gutwara ibinyabiziga!!!!ni bagerageze bikosore peeeee!!!!

  • Hano i Rubavu turashima cyane Servisi za Migration rwose
    ariko turanenga cyane servisi z’ubutaka mu karere

  • Mwese murabeshya services mbi ziri muri transport aho usanga abantu bamara isaha k’umurongo betegereje imodoka zibajyana mu mirimo n’iziboneka ugasanga ngo nta burenganzira bwo kuzijyamo ugira kandi utabuze ubwishyu ! harya ibi nabyo ni H.E uzajya abikemura ko yagowe !

  • Immigration and Emigration jye barandenze rwose! Mbese ugiye kubagereranya n’ ibindi bigo bya Leta,ntaho bihuriye rwose. Ariko kuki abandi badakora ingendo shuri muri Directorate General of Immigration and Emigration?

    N’ uko bitashoboka,umuyobozi wa DGIE yagahawe kuyobora ibigo byose bya Leta. Niho usanga abantu serious,smart,careful,patient and respectful indeed! Keep it up dear DGIE staff.

  • Hasigaye services zubutaka mu karere ka BUGESERA bo wagira ngo ntacyo bamaze.Umuntu uzi guhinduza icyangombwa cy’ubutaka ukishyura imisoro nandi bakwatse hanyuma ukamara amezi utazi naho bigeze wajyayo ngo uzagaruke ubutaha ngo bazaza kuri terrain gupima ibindi bipimo ukibaza amafaranga watanze kuri companies zafashe ibipimo byisambu icyo wayatangiye ukumirwe. Please DG wa Land center nadutabare kuko ndabona ibyibi byangombwa byubutaka tubirambiwe gutegereza. Ese akarere kagira service charter igaragaza igihe service ibonekera. Ngiye guturika umutima kubera akarere ka Bugesera abashinzwe ubutaka. Bayobozi bakuru weee mundwaneho rwose

  • Service za Immigration ni nziza bihebuje,service mbi za mbere ziri mu irembo na Traffic Police kbs,ni gute waba ufite utumodoka nka 2 twa Police mumuhanda kigali muhanga,ukagira aba photographe nk’icumi,warangiza ngo ugiye kuzana nimodoka Zitwawe nabambaye civil,zifite na plaque civil ?Imana dusenga,idufashe imanukire muri aba bapolisi maze babone ko kuregera umuvuduko muri 40 km/h bashyire kuri 50 km nkibindi bihugu bya EAC

    • sha ni nziza cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee pe. nanjye mba mu kigo gitanga service aliko immigration ndayemeraaaaaaaaaaaaaa sana

  • mui faisal aho barwana ku buzima bwabantu bakosore service yaho. ngo nta bizami bikorwa muri weekend da. ubwose urembeye aho byagenda gute

  • traffic police bazayihe utumachine uwemera kwishyura ajyahita abirangiza bijyanye namakosa ye ntibigatume umuntu ajya nyabugogo gusaba documents. time is money!!!!!!!

  • Sevices y’ubutaka mu karere ka Bugesera iraturambiye ntabwo bazi ibyo bakora umara umwaka wirirwa wiruka inyuma yicyangombwa cy’ubutaka mutation yaho nakaga

  • migration byo irakubita rwose nge ndabemera uzi ahantu usaba icyangombwa bakakwihamagarira ngo cyabonetse ntahandi ndajya ngo mbibone pe mukomereze aho rwose nabandi bazaze kwiga iwanyu

Comments are closed.

en_USEnglish