Ubufatanye buracyenewe cyane mu gukurikirana ibyaha bidasanzwe – Kagame
Perezida Kagame kuri uyu wa gatatu yafunguye inama ya 18 ya “Eastern Africa Police Chiefs’ Cooperation Organization Annual General Meeting (EAPPCO-AGM) aho yibukije ko ubufatanye bw’abashinzwe umutekano bukenewe cyane mu gukurikirana ibyaha bigezweho ubu usanga bidasanzwe (complex crimes).
Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center ihurije hamwe abayobozi ba Police n’ababahagarariye bavuye mu bihugu 37 bya Africa, iri kwiga cyane ku kongera ubufatanye no kuzana ibishya mu kurwanya ibyaha biteguye n’ibyaha biri kwaduka ubu.
Perezida Kagame ayifungura, yavuze ko EAPCCO yamaze kwerekana umumaro ufatika mu bihugu 13 byo mu karere bigize uyu muryango uhuza Police zo mu bihugu by’akarere.
Perezida Kagame ashimira Interpol, byose bihuriramo, ko ikomeje guha agaciro Africa mu bikorwa byayo.
Ati “Ubufatanye bwa hafi buracyenewe cyane mu guperereza ibi byaha biriho ho ubu gufata, kohererezanya no gukurikirana ababiregwa.”
Ibyaha bishya ubu birimo nk’ubujura,ubwambuzi, ubuhemu…byifashishije ikoranabuhanga (Cyber Crimes), gucuruza abantu ubambukiranya imipaka, gucuruza ibiyobyabwenge byambukiranya imipaka n’ibindi…
Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari ryo rizabibfashamo kubikurikirana cyane kandi ko Africa iri kwihuta cyane mu kubona ikoranabuhanga na Internet yihuse cyane ku kigero kiri hejuru ku isi.
Ati “Ibyaha birahari ariko ntabwo twakwihanganira gusubira inyuma ku muvuduko w’iterambere turiho kubera byo.”
Ashimangira ko ubufatanye, guhanahana amakuru no guhora bajyana n’ikoranabuhanga rigezweho ryinjizwa muri Police ari iby’ingenzi cyane.
Avuga ko buri gipolisi mu bigize uyu muryango gikoze neza ibyo gikwiriye gukora abaturage batekana kandi bakishimira ibihugu byabo.
Photos © D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
umuseso muraduhangitse none se Musa Fazil ko mbona ahari mukaba muta muvuga uriya se we umeze nku musirikari wo kwa hadui nuwahe ko mutamutubwiye yatutse he
Uyu si umuseso ariko ni umuseke!Si byo Jay?!
Abashyize hamwe ntakibananira, ubufatanye niyo nkingi ifasha abantu gushyira hamwe mu rwego rwo kunoza ishingano, polisi mpuzamahanga nizishyira hamwe ntakabuza ibyaha bizagabanyuka ku rwego rugaragarira buri wese
Ariko kay wagiye wandika wabanje gusoma neza inkuru ukareka no gutukana hadui uzi icyo bisobanura? hadui asa ate?
Comments are closed.