Digiqole ad

36 batahutse bava DRCongo, bishimiye kongera kugira igihugu

 36 batahutse bava DRCongo, bishimiye kongera kugira igihugu

Abanyarwanda 36 biganjemo abana, nyuma y’imyaka 21 babayeho nk’impunzi muri Congo kuri uyu wa 1 Nzeri bakiriwe mu Rwanda mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi, bamwe muri bo bavuga ko bari babayeho nk’ingwate z’abarwanyi ba FDLR ndetse uhingukije iryo gutaha yicwaga kandi bakanabwirwa ko utashye yicwa.

Abatashye biganjemo cyane cyane abana n'abagore
Abatashye biganjemo cyane cyane abana n’abagore

Aba bavuye mu duce tunyuranye turimo Walikare, Masisi, Karehe ndetse hari n’abavuye i Kisangani. Bose ni imiryango 13 igizwe n’abantu 36, abagabo ni batanu (5), abana 21 n’abagore icyenda (9). Mu batashye harimo n’akana k’amezi icumi.

Aba banyarwanda usanga utwana tuvuga indimi zivangavanze, abakuru bo bavuga neza ikinyarwanda bavuga ko batunguwe cyane n’uko basanze igihugu gisa bakigera ku mupaka, ndetse bishimira cyane uko bakiriwe.

Anaclet Musabimana umwe mu bagabo batahutse avuga ko yishimye cyane kongera kugaruka mu gihugu cye.

Musabimana ati “Nta makuru twabonaga kubera amashyamba n’icyaro gikabije, kubona amakuru ni ibintu bikomeye, nuwamenyaga amakuru ko mu Rwanda abatashye batishwe nawe yashoboraga kwicwa kuko ngo ashaka kugumura abandi ngo batahe cyangwa nawe agiye gutaha.”

Nyuma yo kubona amakuru Musabimana avuga ko mu ibanga yabashije kugera kuri HCR bakamufasha gutahana n’abe nk’uko yabitangarije Umuseke.

Bagenzi be nabo abenshi baje basa n’abacitse aho bari batuye kuko bavuga ko hari aho usanga baragizwe nk’ingwate z’abarwanyi ba FDLR.

Aba batashye bavuga ko nta kiza kiri mu buhungiro, abana benshi ntibiga, hari ubukene n’ubujiji bukabije ndetse n’ubugizi bwa nabi bwa hato na hato bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro, bitaba ibyo ngo bagahora binubwa n’abaturanyi ngo ‘za mmpunzi’.

Emmanuel Mbabazi ushinzwe imibereho myiza y’impunzi yavuze ko aba batashye bazafashwa kugera aho batuye.

Iyo bageze aha mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare bahabwa ibikoresho by’ibanze bizabafasha kubaho bari mu miryango yabo igihe kingana n’amezi atatu ndetse n’ubwisungane mu kwivuza mugihe bagishakisha ubuzima.

Ubuze aho aba n’imiryango y’iwabo nawe ngo acumbikirwa n’iyi nkambi  agafashwa gutangira ubuzima.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

8 Comments

  • ko mbona nta bagabo ba barimo, ariko uziko wagira ahubwo ngo baritegura intambara, kuko abitegura intambara babanza guhungisha abana n,abagore. mushobora gukeka ko aba bantu muzi ibyabo byose,ko ntangufu, nyuma bagatungurana, murusheho kuba maso.kuko burya icyizere cyinshi kiraza amasinde. nubwo bwose namwe mbizera.

    • ark ufite ubwoba bw iki?, n abazane imbunda ntacyo bakoze, cg ahubwo uba ushaka kuzana amatiku? kweri nta n impuhwe ugirira utu twana ngo tuje guteza intambara? ubwo ari nkawe uyoboye igihugu ndakumva nta mwene gihugu wajya hanze ngo akigarukemo, ni hatari.

    • NI gihugu cyabo bataha bata taha mago bikureba

  • Ariko ko tubona buri gihe haza abana na ba nyina, bavuga ko ba se bari hehe?

  • KUKI????
    Kuki buli gihe Abanyamakuru bihutira kubaza umuntu ukigera ku mupaka w’Igihugu (kandi byenda ali na bwo bwa mbere yahakandagira), ngo u Rwanda urarubona ute? Nabo sinakubwira, bakajyaho bagashyanuka, kandi nta n’ibyiza by’imbere mu gihugu barabona!!!! Ubwo se baba bavuga ibyo bazi. Jye numva ko bagombye kubareka bakabanza bakamara nk’ibyumweru nka bibili mbere yo kubabaza uko babona u Rwanda.Ububona ukundi yambwira!!!!

    • Ubivuzukuri,amajyambere bababwira simiturirwa nagatambwe ka buri wese umunsi kuwundi.Waba ushonje bakakubwira ngo urimwiterambere?

  • Izi nyanazimbwa zizajya zibyara nk’inkoko itera amagi zisunikire mu Rwanda ubu si ukudukorera imitwaro? Mugende muzikureho nazo zitazaza ziyongeraho nta biryo twifitiye.

  • cga ni rufuku baba basobanura nuko mutashishoje

Comments are closed.

en_USEnglish