Kamonyi – Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa gatatu ku muhanda wa Kigali – Muhanga ugeze mu murenge wa Musambira imodoka y’ikamyo yambaye plaque yo muri Uganda birakekwa ko yacitse feri ikagonga imodoka ya Toyota Coaster ya Horizon Express yari itwaye abagenzi abantu 11 bahasize ubuzima ako kanya. Umwe mu baturage batabaye yabwiye Umuseke […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu cyubahiro cyo ku rwego rwo hejuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umwami wa Maroc Mohammed VI uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ndetse ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire 22 mu ishoramari, ubucuruzi, amabanki n’inganda, Politike, umutekano n’ibindi. Mu gicamunsi, Perezida yakiriye umwami Mohammed VI muri Village Urugwiro bagirana […]Irambuye
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yabwiye Umuseke ko Jean de Dieu Kalisa wari ushinzwe abakozi bakora kuri guichet ya Banki y’abaturage mu Karere ka Rubavu yibye amadolari $ 113 150 na Frw 6 381 000, ubu akaba arimo ashakishwa n’inzego z’umutekano zitandukanye. Kalisa muri rusange yibye amafaranga agera kuri […]Irambuye
*Nyina w’umwana ngo ntiyari yamenye mbere hose ko uwo babyaranye yashatse undi mugore, *Umwana ngo yari asanzwe ajya gusura se akamarayo igihe, akazasubira kwa nyina, *Umunsi uwo babyaranye yamubwiye ko afite umugore ni na wo munsi umwana we yishwe. Kuri statisiyo ya Polisi ya Kicukiro hafungiye umugabo n’umugore babanaga, ariko batarasezeranye mu mategeko, bakekwaho kugira […]Irambuye
Nyuma yo gutanga k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wari warahungiye mu mahanga, abanyarwanda benshi baribaza icyo bisobanuye n’igikurikira. Umuseke wasuye umukambwe Pastoro Ezra Mpyisi kuri uyu mugoroba aho atuye ku Kicukiro tuganira byinshi kuri ibi n’ibindi…Mpyisi yabaye umujyanama wa Kigeli uyu ndetse yari inshuti ye, mu mihe bya vuba bishize yari yanamusuye. Pastoro Mpyisi iby’Urupfu rwa […]Irambuye
Muri Banki y’Abaturage ya Gisenyi umukozi yibye amafaranga agera ku madolari 115 000, arabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda muliyoni 92, aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iri shami rya Banki y’Abaturage ya Gisenyi yavuze ko hagikusanywa ibimenyetso. Harakekwa ko byabaye kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, ariko amakuru yatangiye gusakara kuri uyu wa kabiri. Uyu […]Irambuye
*Ubwo yahungabanaga, Mbarushimana yasabye ko yamuha ‘Papier mouchoir’ akihanagura, *Umutangabuhamya yavuze ko yiboneye uregwa ayobora ubwicanyi, *Dr Leon Mugesera yatanzweho urugero… Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yaorewe Abatutsi, kuri uyu wa 18 Ukwakira, Umutangabuhamya wacitse ku icumu yahuye n’ihungabana ubwo yashinjaga uregwa. Uyu mutangabuhamya yavuze ko yabonye […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, inzego z’umutekano zarashe umwe mu bajura batatu bari bagiye kwiba Umurenge SACCO w’Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Sebarinda Frederic yabwiye Umuseke ko byabaye mu masaa Sita z’ijoro. Ngo abajura bagera kuri batatu baje burira urugo rwa SACCO, umwe ajya gucukura munsi […]Irambuye
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Depite Nyandwi Joseph Desire uherutse kwitaba Imana azize Uburwayi, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, avuga ko u Rwanda rubuze umuntu w’Intwari wakoze ibikorwa by’indashyikirwa birimo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye waterwaga n’abacengezi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa. Mu butumwa bwatambukijwe na Mme Tugireyezu Venantie, […]Irambuye
Mu itangazo rigufi cyane ryanyujijwe ku rubuga rwayo, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kumenya iby’itanga kw’Umwami wa Kigeli V Ndahindurwa “wahoze ari umwami w’u Rwanda”. Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 18 Ukwakira rikagira riti “Umuryango wa nyakwigendera nturamenyesha Guverinoma y’u Rwanda ibyerekeranye n’imihango yo kumushyingura. Nibamara kubitangaza, Guverinoma yiteguye gutanga ubufasha bwose […]Irambuye