Musambira: Impanuka IKOMEYE ya Coaster n’Ikamyo yahitanye abantu 11
Kamonyi – Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa gatatu ku muhanda wa Kigali – Muhanga ugeze mu murenge wa Musambira imodoka y’ikamyo yambaye plaque yo muri Uganda birakekwa ko yacitse feri ikagonga imodoka ya Toyota Coaster ya Horizon Express yari itwaye abagenzi abantu 11 bahasize ubuzima ako kanya.
Umwe mu baturage batabaye yabwiye Umuseke ko yabonye abantu barenze umwe bahasize ubuzima na benshi cyane bakomeretse mu buryo bukomeye.
Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Karengera mu murenge wa Musambira.
Ishami ryo mu muhanda rya Police ryatangaje ko Ikamyo yo muri Uganda yavaga muri Tanzania yagwiriye iyi Coaster yavaga i Nyanza ijya i Kigali.
Abantu 11 bahise bahasiga ubuzima 18 barakomereka. Imodoka zitwara indembe zajyanye abakomeretse n’abapfuye ku bitaro bya Kabgayi.
UM– USEKE.RW
18 Comments
RIP for those who lost lives
birababaje
hamaze gupfa 11 sur le champ, abari mu bitaro iKabgayi baraho barakurikiranwa neza,njye ndi ku bitaro
ababuze ababo bihangane
Mujye mutohoza camion yamanukaga
@mugarura: bitaniye he n’ibiri mu nkuru? Ahubwo wowe ujye usoma, ubone kwandika!
Imana ihe iruhuko ridashira abitabye Imana. Pole kandi ku baclients ba Horizon bose
Ndababaye cyane Horizon Nyanza ruhango kigali Pole sana.
RIP ku basezeye ku buzima bwo muri iyi si. Twihanganishije imiryango yatakarije abayo muri iyi mpanuka. Imana ibahe gukomera muri ibi bihe by’akababaro.
Imana ibakire mubayo. kd imiryango yabuze ababo bihangane !
Mana weee!!!!Akira Roho z’abitabye Imana,kandi ukize aba bakomeretse,Mana ongerera imbaraga imiryango yabo,ufashe abasigaye.Mana tsinda impanuka mu Rwanda no ku isi yose,Mana ujye uba hafi y’abana bawe,Mbisabye mu Izina rya Yesu .Amena.Horizon staff pole sana
Inshuti yange Aime yaguye muri iyi mpanuka Mana weeee ndumva bindenze,Ubugingo bwawe muvandimwe buruhukire mumahoro,Icyampa ukaba wamfiriye muri Christo Yesu.
Ndakwibuka Sunday turi mumateraniro ukambwira ngo Jovie bite nidusohoka ndaza kukubwira Yoooohhh nasohotse tutavuganyye sinarinziko ariwo munsi wanyuma Amaso yange akubonye wansecyeraga unyicira akajisho underanja nkuko wari usazwe Mana weeeeeeeeeee… Mbega Isi,
Umutima wange wuzuye agahinda Icyampa nkazakubona kuri wamunsi Christo azaba aje gutwara Itorereo tuzahoberana,
Ihangane mu isi turi abagenzi. Ababuze ababo Imana ibakomeze kandi ibahumurize. Abo yahamagaye iruhuko ridashira.
Mana ndagusaba ngo satani uteza impanuka mu mihanda atsindwe mu izina rya yezu kritu.abagiye baruhukire mu mahoro.abasigaye ubahe gukomera.
Komini Musambira
mu is I turi abagenzi.pole sana
Gakwaya Jean Bosco(Buburi) nzahora nkwibuka.
Roho zabo ziruhukire mu mahoro, abo batabarutse.
Comments are closed.