Digiqole ad

U Rwanda na Maroc basinye amasezerano 22 y’ishoramari,Politike,umutekano no kugura COGEBANQUE

 U Rwanda na Maroc basinye amasezerano 22 y’ishoramari,Politike,umutekano no kugura COGEBANQUE

Kuri uyu wa gatatu, mu cyubahiro cyo ku rwego rwo hejuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umwami wa Maroc Mohammed VI uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ndetse ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire 22 mu ishoramari, ubucuruzi, amabanki n’inganda, Politike, umutekano n’ibindi.

Perezida Kagame yereka Umwami Mohammed VI abayobozi bakuru b'u Rwanda
Perezida Kagame yereka Umwami Mohammed VI abayobozi bakuru b’u Rwanda

Mu gicamunsi, Perezida yakiriye umwami Mohammed VI muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byihariye, ari naho aya masezerano yasinyiwe. Nyuma, abayobozi bombi n’abayobozi babaherekeje basangirira ifunguro muri Kigali Convention Center.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko uruzinduko rw’umwami wa Maroc mu Rwanda rugaragaza intambwe ibihugu byombi biteye mu mikoranire.

Avuga ko ari umusaruro w’ibyo ibihugu byombi byari byiyemeje mu kwezi kwa gatandatu 2016, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Maroc ku butumire bw’umwami Mohammed VI.

Ati “Uyu munsi amasezerano twasinye ni menshi ageze kuri 20, ari mu bikorwa bitandukanye, ari mu buhinzi, mu bijyanye n’amabanki, mu bijyanye no gukora imiti, imikoranire y’ibihugu byombi,…Aya masezerano amenshi arahita atangira gushyira mu bikorwa nk’ay’ishoramari,…icyo twifuza ni uko dutangira gutanga umusaruro.”

Mu masezerano yasinywe harimo ayiswe “General Cooperation Agreement” akubiyemo ubufatanye mubya Politike, ubukungu, imibereho n’ibindi ibihugu byombi bifitemo inyungu.

Hasinywe kandi amasezerano yiswe “Political Consultation Mechanism”, agamije gushyiraho uburyo bwo kuganira no gushyira hamwe ku bibazo Politike hagati y’ibihugu byombi no ku bibazo mpuzamahanga.

Ibihugu byombi kandi byemeranyijwe ku birebana n’imicungire n’imikoreshereze y’ibirere by’ibihugu byombi, biri mu masezerano yiswe “Air Servise Agreement”. Bivuze ko ikompanyi z’indege z’ibihugu byombi zishobora gutangira gukora ingendo hagati y’u Rwanda na Maroc.

Bemeranyijwe kandi ku gukuraho burundu “Visa” ku baturage bari mu butumwa bwa Leta n’Abadipolomate (Agreement on Exemption of Visa).

Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano y’umutekano agamije ubufatanye mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha mpuzamahanga, no gusangira amakuru y’umutekano n’ay’inzego z’iperereza mu kiswe “Agreement on Security Cooperation”.

Perezida Paul Kagame yakira Umwami Mohammed VI muri Village Urugwiro.
Perezida Paul Kagame yakira Umwami Mohammed VI muri Village Urugwiro.

Maroc yasinyiye kubaka uruganda rukora imiti mu Rwanda, no kubaka ishuri ry’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwa Afurika “African Institute of Technology”.

Kompanyi y’Abanya-Maroc “Palmerie Development Group” yiyemeje gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda zo kubaka inzu ziciriritse mu Mujyi wa Kigali, ku ikubitiro bagiye kwinjira mu mushinga wo kubaka inzu 5 000 i Ndera mu Karere ka Gasabo, umushinga ufite agaciro ka Miliyoni 68 z’Amadolari ya Amerika.

Mu rwego rw’ishoramari kandi, Banki yo muri Maroc yitwa ‘ATTIJARIWAFA Bank’ yaguze 76.1% bya Cogebanque kuri Miliyoni 41 z’Amadolari ya Amerika, bakaba biyemeje kuyiteza imbere kurenza aho yari iri, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete.

Gatete ati “Barashaka gutangiza n’indi banki ‘Banque Centrale Populaire’ yabo yari isanzwe iwabo bashaka gushyiraho nk’iyo ngiyo hano mu Rwanda, hari akazi ko gukora kugira ngo yemererwe, ibyo ariko bizakorwa.

Bashyizeho kandi ikigega twakwita ‘Mutual  Fund’ kingana na Miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika kizatangirana na Miliyoni 50 bazashora mu mishinga itandukanye.”

Hasinywe kandi n’andi masezerano ashyiraho imikoranire hagati y’inzego z’imari n’amabanki z’ibihugu byombi, kurinda ishoramari, ubukerarugendo, kongera ibikorwa-remezo mu gice cy’inganda “Special Economic Zone”, gushyiraho inama ihuza inzego z’abikorera z’ibihugu byombi, imikoranire mu kuzamura ingufu z’amashanyarazi, ubufatanye mu kuzamura ubuhinzi n’ubwishingizi mu buhinzi, n’ibindi.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Maroc yatangaje ko uru ruzinduko umwami wabo arimo mu Rwanda, ruzakazakomereza Tanzania na Ethiopia ngo rugamije kubaka isura ya Maroc mu rwego Politike n’ishoramari muri aka karere. By’umwihariko ngo u Rwanda barufata nk’igihugu gitera imbere kandi gifite ijambo ku rwego rwa Afurika.

Nasser Mourita wo muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Maroc yabwiye Umuseke ko u Rwanda rwabafashije mu bibazo Politike byinshi, kandi ngo kubaka umubano narwo ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika birayifasha guhanga n’ikibazo cya Sahara y’Uburengerazuba ishaka kubiyoboraho kandi bo batabishaka.

Nasser Mourita.
Nasser Mourita.

Minisitiri Amb. Claver Gatete avuga ko ubusanzwe nta shoramari rikomeye ryari risanzwe hagati y’u Rwanda na Maroc, ariko kuba Umwami wabo yasuye u Rwanda ngo ni intangiriro nziza igomba kubakirwaho kugira ngo ibihugu byombi byubake umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Maroc Salahddine Mezouar yabwiye itangazamakuru ko uru ruzinduko rufunguye umubano urambye hagati y’ibihugu byombi mu bukungu, Politike n’ibindi byose ibihugu byombi bifitemo inyungu.

Ati “Turimo gutanga urugero ku uko umubano hagati y’ibihugu bya Afurika, ibihugu by’ibivandimwe wari ukwiye kuba, kuko ubundi umubano w’ibihugu ugomba gushingira ku nyungu ibihugu byombi bikuramo, inyungu bisangiye,… uyu ni umunsi w’amateka hagati y’ibihugu byombi.”

Mezouar yavuze ko bishimiye gutangira umubano n’iki gihugu cy’ikivandimwe, igihugu dukunda, igihugu gitekanye, igihugu kizi aho kijya, igihugu cyiza, igihugu gifunguye imiryango nka Maroc.

Maroc ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu buteye imbere, kikaba ari igihugu cya kabiri muri Afurika gishora imari ku mugabane wa Afurika.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango

Perezida w'u Rwanda n'Umwami Mohammed VI
Perezida w’u Rwanda n’Umwami Mohammed VI muri Village Urugwiro
Perezida Kagame n'umwami Mohammed VI baza gusangira ifunguro muri Kigali Convention Center.
Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI baza gusangira ifunguro muri Kigali Convention Center.
Paul Kagame yakiranye icyubahiro cyinshi umwami Mohammed VI wa Maroc.
Paul Kagame yakiranye icyubahiro cyinshi umwami Mohammed VI wa Maroc.
Abari hafi y'umwami Mohammed VI bavuga ko yakunze mu Rwanda.
Abari hafi y’umwami Mohammed VI bavuga ko yakunze mu Rwanda.
Umwami Mohammed VI yasangiye na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ku meza amwe
Umwami Mohammed VI yasangiye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku meza amwe
Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi ari bari baje gusangira n'umwami.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ari bari baje gusangira n’umwami.
Umwami yaje aherekejwe n'abashoramari, abayobozi n'abakozi b'ingoro y'umwami ngo barenga 100.
Umwami yaje aherekejwe n’abashoramari, abayobozi n’abakozi b’ingoro y’umwami ngo barenga 100.
Basusurukijwe n'Itorero ry'igihugu Urukerereza.
Basusurukijwe n’Itorero ry’igihugu Urukerereza.
Urukerereza rugaragaza ubwiza bw'umuco gakondo w'abanyarwanda mu mbyino.
Urukerereza rugaragaza ubwiza bw’umuco gakondo w’abanyarwanda mu mbyino.
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo aganira n'abanyamakuru.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo aganira n’abanyamakuru.

dsc_3890

Francis Gatare Umuyobozi wa RDB n'umwe mu bashyitsi bavuye muri Morocco
Francis Gatare Umuyobozi wa RDB n’umwe mu bashyitsi bavuye muri Morocco
Gasamagera Benjamin Umuyobozi wa PSF n'umwe mu bavuye muri Morocco
Gasamagera Benjamin Umuyobozi wa PSF n’umwe mu bavuye muri Morocco

dsc_3891

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ndumva urwanda baruguze neza neza hhhhhh

  • wowe wiyise KABB, uzi icyo INVESTMENT ivuga, ikorwa ite cg se ikorwa na nde cg se ikorwa na ba nde ? tujye tumenya ko ibi twandika bisomwa n’abantu ingeri zitandukanye. mugire amahoro.

  • Kabb,kiretse niba ari wowe baguze,muzapinga kugeza ryari wamuswa we.
    Kubahindura kiretse uwabakubisha uburoso mubwonko.

    • Buriya we Niko abibona. Ahubwo wowe umurushije kumenya byinshi wari kumusobanurira ukamumara n’impungenge.Naho kumutuka kuko mutabona ibintu kimwe nawe ntacyo umwunguye. Keretse niba icyo kiroso cyaranyuze mu bwonko bwawe ukaba nta idea ukigira !

  • Aimee mwese muri bamwe erega ,turabazi sha muziyahura tu. Ndinda musobanurira ikidasobanutse nikihe? Nonese umuntu azavugeko ibara ryumukara arumweru twemere.So what?????

    • Mamina, Muzi bande? ubwo wowe wasobanura abo Ba Aimee abo aribo? wababase koko umuzi?
      Jye ntekereza ko atari byiza kwitwaza ibyiza abanyarwanda numukuru wigihugu bagezeho ngo ubikoreshe nabi. Oya rwose ibyo turabyanze, kdi ntibikwiye. Aimee, Kabb, nabandi batekereza nkabo, dukwiye kumenyako Imana izacira urubanza ibintu byose dukora. Gushyigikira igihugu ningwomwa igihe cyose kirimumurongo mwiza.
      H.E arasobanutse, akora ibishoboka byose ngo igihugu gitere imbere, abashoramari baze aribenshi batenge akazi kubanyarwanda. Biyo tubashe kwigira DUTSURE UMUBANO NAMAHANGA YOSE, MAZE IJABO RYACU RIDUHESHE IJAMBO. Mugire amahoro

  • HIS EXCELLENCY ARACYAFITE BYINSHI BYO KWIGISHA ABANYARWANDA… mamina, aimee, kabb; erega ntacyo dupfaaa… ahubwo erega twese dukeneye kwigaaa. mugire amahoro.

  • njewe mfatanije na MATESO Jean ibyo yavuze n,amagambo mazima koko twese dukeneye KWIGAAA

    IMANA IBARINDE

  • ABDALLAH M. AL BATTASHI nawe Karangwa,, JYEWE Mateso NDI LICENCIé rata twatinze kwandika amabarwa asaba akazi, ziliya ni processes zijya muli minecofin, bikagera muli BNR, …… mbahaye igitekerezo, ngaho tuzahulire mu mapiganwa bavandimwe, IMANA IBAGILIRE NEZA.

  • Kuva kera na kare byahozeho. Muzabaze ishoramari rya LIBIYA Igihe cya HABYARIMANA NA KADHAFI.
    SODEPAR hariya ku ibagiro ni IKANIRO RY’IMPU Nyabugogo, Ishoramari mu byayi, iKaragiro RUBILIZI, HOTEL MERDIEN UMUBANO n’ibindi…. Ishoramari nyine bivuga ko wowe ntacash ufite, urifite iyo abonye wowe iwawe hari amahirwe ko imari ye yakunguka, arayazana, mugashorana, mukunguka nyine bitewe n’uburyo mwabipanze kandi mwabicunze(gestion). Abazahabwa akazi )bagomba kuba bafite ubunararibonye kuko si amafaranga ya CICR(Croix Rouge) bazanye mu RWANDA. Ni imisoro y’abaturage babo, ni amafaranga ya company zabo, ni amafaranga bavunikiye, so, mutyaze umutwe, muzapiganirwe iyo milimo, ahasigaye mushikame mu kore, ubundi mureke kuvuga ngo runaka mfasha kubona akazi muri uyu mushinga w’abanyamaroke. Apana. Kuba uzi IGIFARANSA N’ICYONGEREZA bizaba ari akarusho. Icyarabu uzaba uri INGENZI. BONNE CHANCE!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish