Digiqole ad

Kalisa niwe ukekwaho kwiba BPR/Gisenyi $113 150 na Frw 6 381 000

 Kalisa niwe ukekwaho kwiba BPR/Gisenyi $113 150 na Frw 6 381 000

Kalisa Jean de Dieu ukekwaho kwiba miliyoni zisaga 99 z’amafaranga y’u Rwanda akabura

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yabwiye Umuseke ko Jean de Dieu Kalisa wari ushinzwe abakozi bakora kuri guichet ya Banki y’abaturage mu Karere ka Rubavu yibye amadolari $ 113 150 na Frw 6 381 000, ubu  akaba arimo ashakishwa n’inzego z’umutekano zitandukanye.

Kalisa Jean de Dieu ukekwaho kwiba miliyoni zisaga 99 z'amafaranga y'u Rwanda akabura
Kalisa Jean de Dieu ukekwaho kwiba miliyoni zisaga 99 z’amafaranga y’u Rwanda akabura

Kalisa muri rusange yibye amafaranga agera kuri miliyoni mirongo icyenda n’icyenda n’ibihumbi magana arindwi na makumyabiri n’icyenda magana arindwi na mirongo itanu (Frw 99 729 750) ngo yari umukozi wakoraga ataha mu gace gaturanye n’aho Banki iherereye.

CIP Kanamugire yasabye ibigo by’imari kwirinda kwirara ku buryo byaha icyuho kuri bamwe mu bakozi babo bakaba babiba nk’uko byagenze kuri BPR Rubavu.

Police ngo iri gushaka uyu musore uvugwaho kwiba ariya mafaranga, igasaba umuntu wese wamubona kumenyesha inzego z’umutekano zimwegereye, kuko ntabwo aho aherereye hazwi.

Umuyobozi wa Banki y’abaturage ya Rubavu yabwiye Umuseke ko batanze ikirego kuri Police ejo ku wa kabiri tariki 18 Ukwakira, ubu bakaba bategereje ko Kalisa Jean de Dieu yatabwa muri yombi akagezwa imbere y’ubutabera.

Umuseke wari wabagejejeho inkuru y’ubu bujura bwabereye kuri Banki y’Abaturage ishami rya Rubavu, ariko hakaba hari amakuru agishakishwa.

Umuyobozi wa Banki y’Abaturage ku rwego rw’Igihugu, Chief Executive Officer, Sanjeev Anand yatangarije Umuseke ko atabasha kugira icyo avuga kuri ubu bujura muri aya masaha.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • ibye amadolari $ 113.150 na miliyoni 6.381.000. Imagine these fake journalistssssssssssssssssss. ahhhhhhhhhhhhhh

    • Muvandi, ntukajudjing negative utanabanje gusoma neza! Hariya yavugaga ubwoko bw’ayo uwo mugabo yibye!

    • nieowe njiji hubwo, mwagiye mureka kwigira ba najua

  • Ngayo nguko, ubwo nyine uwamuhaye cyangwa wamuhesheje akazi (dore ko aribyo byeze)arisura!

    • Wenda uwamuhesheje ako kazi barafatanyije wabibwirwa n iki?

  • Amakosa BPR ikomeje gukora aratangaje pe! Mwebwe murabwira abakozi ngo mugiye kubirukana mukamara igihe kingana gutyo bari hafi y’inoti ibyo urumva aribyo. Wabonye aho umuntu ujya kwirukana abakozi abateguza?

  • We had been job applicant in this bank, we succeeded the test, we were not offered the promised employment, see who you give jobs, unfortunately I regret, I get first class in writing test in 23 preselected applicants, after the manipulated interview I miss even the ninety place in ten employee you needed. I think you regret too.

    • I hope the exam you think they failed you unjustly is not english

  • I a ninth place

  • BPR yanga guha akazi abantu bakuze bafite ingo n’abana, batabasha gusiga ngo barashaka insoresore zidafite abo ziriza, arabiberetse.
    burya hari imyaka umuntu agira akaba adashaje ariko atari n’insoresore, azi agaciro k’akazi kubera abe gatunze. BPR ishishoze muri recrutments zayo. ngo nta n’inyinya bakwereka urengeje 30 years.

    • Karisa se wibwirako umurusha abana cg urwo rugo urata?

  • Uyu mutipe mwamuhuje na mushiki wanjye sha?kandi yamufasha kuyarya neza ndamwizeye!

  • Kalisa se wibwirako umurusha abana cg urwo rugo urata? kuki muhubuka mubyo mutazi ariko? ahubwo wowe warikwiba utaramara na kabiri . kalisa yibye byibura amazemo imyaka 13.

  • KIO noneho iyo baza kuvuga ko harimo ama euro waribuvuge angana iki cyangwa hari icyo upfa nuyu munyamakuru, ubwo se nibwo wabona inkuru irimo ubujura bwamafaranga avanze koko, ukihutitira kuvuga ngo ni feek journalist

  • uyu mu jama arakaze ahubwo mwongereho avance sur salaire yafashe !!!!mutubwire yose hamwe…….courage kuri police iri kumushakisha gsa ntibyoroshye aho rikubita haroroha atambuke babaze igoma barebe niba atarafashe indege ….

  • Ngabo abo mwanga guhana bakiri mu mashuri iyo bamaze gukura berekana uburere bahawe. Igiti kigororwa kikiri gito none minisiteri y’ uburezi ngo ntakwirukana abananiranye mu ishuri. None se naba bananirana mu kazi muzajya mubareka? Nimureke dutoze abantu indangagaciro, ariko tunahane abakora nabi. Ubundi se ibuhumbi birenga ijana bya USD biba biri muri local bank bikora yo iki?

  • BITEYE AGAHINDA kubona uyo musore ayo mafaranga yibye ntebwo ari make ariko we yataye agachiro nta kintu cyiza nko gutera imbere kuba honnete(honest honorable) amfaranga yibye atarimake la plus part du tamp ntabwo azamutezimbre aho kuvuga umusore wize azasigara yitwa umsore w,umujura

  • inyangamugayo zabuze akazi nibabibe nimwe mubangaja mugendeye kumaranga mutima.urugero:nigute umuntu ya kwiga veterinaire bakamugira agronome wumurenge mugihe kimyaka10 years afite A2 UBWO UWO MURENGE MUBIJYANYE NA TECHNIQUE D’AGRICULTIRE ABA AZI IKI?

  • @ nsengiyumva ubuse uwo wita insoresore ninde imyaka ya kalisa urayizi? Ahubwo wowe wiburiye akazi none byaragusajije.mwagiye muvuga ibyo muzi.urigisazi ahubwo

  • Yashakaga Capital wenda azagarura interest!!

Comments are closed.

en_USEnglish