Ubugome bw’Indengakamere i Rusizi: Umugore bamuteye ibyuma mu gitsina
Mu gitondo kuri uyu wa kabiri, mu kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama bahasanze umugore usanzwe ugira uburwayi bwo mu mutwe ukomoka mu murenge wa Gashonga yajombaguwe ibyuma mu buryo bukomeye mu gitsina, mu kibuno no mu jisho. Uyu mugore ubu ngo ararembye bikomeye kuko ibyo byuma byageze no kuri nyababyeyi.
Bamwe mu batuye aha babwiye Umuseke ko bakeka ko ubu bugome bukabije yabukorewe n’indaya zo muri aka gace ngo zajyaga zimushinja ko azitwara ‘abakiliya’ kuko ngo hari abagabo bajyaga bamusambanya ntibajye kuri izo ndaya.
Uyu mugore usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe aha mu kagari ka Nyange nta cumbi ahagira yirirwaga asembera akarara ku rubaraza rw’inyubako iri aho muri centre.
Biravugwa ko ubu bugome bw’indengakamere bwakorewe uyu mugore mu gitondo irondo rimaze kugenda kuko ubundi ngo aho aba ari ari hafi y’abakora irondo.
Deogratias Habyarimana ushinzwe irangamimerere, ibibazo by’abaturage na Notariya mu murenge wa Bugarama yabwiye Umuseke ko aya makuru bayamenye gusa bataramenya ababikoze.
Ati “Koko uyu muntu yashinyaguriwe n’abantu batamenyekana gusa abakekwa kubufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano hari abamaze gufatwa.”
Uyu muyobozi yanenze bikomeye irondo ryaba ryatashye mbere y’igihe kuko aho bamukoreye ubu bugome ari hafi y’aho irondo ryari riri.
Uyu mugore watewe ibyuma yahise atabarwa ajyanwa mu kigo nderabuzima cya Islamique Bugarama aho ngo arembye bikomeye kuko ibyuma bamujombye byageze kuri nyababyeyi.
Iperereza riracyakorwa ngo hafatwe ababigizemo uruhare bose.
Uriya muyobozi mu murenge yabwiye Umuseke ko hagiye guhita haba inama y’umutekano n’abaturage.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
11 Comments
Imana imugirire neza akire, kandi abo bagome Police yacu twizera ibashake irabafata ndayizeye.
uyu muyobozi nawe ariko ndamugaya kandi ngaya n’abandi bayobozi badakora akazi kabo neza!
kuvuga ngo aragaya irondo ko ryaba ryatashye kare, ubundi ko yitwa ngo ashinzwe inibazo by’abaturage, uyu ko anivugiye ko amuzi asanzwe arara hanze atagira aho aba, we si umuturage, kuki abayobozi bo hasi bameze nka robot! nyoberwa icyo bakora kabisa! kandi agatinyuka ngo aramuzi! nawe akwiye kubazwa ukuntu umurwayi wo mu mutwe aba aho akarara hafi y’irondo umunsi umwe, ukwezi, bamureba, babibona ko afite ikibazo cyo mu mutwe ntibagire icyo bakora!
Abayobozi bacu kabisa, bakwiye kugira sense of responsibility nk’uko president ahora abibabwira, ikibazo ubanza bararwaye amatwi kabisa.
Wenda iyo aba ari uwo basanze mu rugo rwe, cg se ari umuntu wigenderaga byari kumvikana ko ari abagizi ba nabi, naho ibi ni uburangare bw’abayobozi bo hasi kandi si uyu wenyine!
Usibye titre y’iyi nkuru nta kindi nasoma
Mana urohereza uyu murwayi womumutwe
twese ababi nabeza dusabire uyu muntu please,ntimwiyumvishe ubu buribwe afite Koko? Mana umworohereze.
NB,uburo bwinshi ntibubyara umusururu ndabyemeye pe!!! Hari ingabo z’igihugu,police irondo nindi mitwe myinshi ishijwe umutekano,n’abazamu yeeee,ariko ukumva inzirakarengane zihasiga ubuzima Buri munsi!!! Ibi nibiki tereza wee? aba Bose bashinswe umutekano uwabagabanya,kuko babyaye akavuyo,noneho hagasira bake bazi gutabara aho rukomeye cg kubakeneye ubutabazi
Umuyobozi se ajye yirirwa amuhetse naho ubundi abashinzwe umutekano bo baba bahari ahubwo izo ndaya bazifate zose
Ces imbéciles. Ces interahamwe génocidaires. RWOSE BAKWIYE IGIHANO CYO GUPFA NTAKINDI. Babashyire ku giti abo bagome.
Mwiriwe basomyi, bayobozi bakwiriye amahugurwa, iyo umuntu arwaye aravuzwa, umuyobozi yagombye kuba yarakoranye n’umuryango wuriya mu damu urwaye mu mutwe, ubwo se wowe ushubije ngo ntibakwirirwa bamuhetse , ugize ibyago uriya byabayeho akaba ari uwo muri famille yawe n’uko wakomeza kuvuga? umva rata reka twivugire iby’ubaka, twe dukoreare umuryango OPROMAMER( mental health advocacy in Rwanda) tubabajwe n’ariya mahano, ariko byabaye akamenyero, nahano ikgali mubushakashatsi twakoze 80% by’abadamu barwaye mu mutwe basambanwa cg irindi hohoterwa nibura 3 ku munsi, kandi rimwe narimwe bikorerwa aho abantu bareba, niba ufite impuhwe zo gutabara bariya bantu hamagara 0782783870, [email protected] maze dufatanye gukora ubuvugizi, ubu njye ngiye Rusizi mva i kigali nzagaruka iriya dossier irangiye.reba opromamer.blogspot.com or googling OPROMAMER.
Uwumva ababajwe nabiriya narebe OPROMAMER( muri google) aze dutangirane urugendo ubu twe turi mumodoka tujya Rusizi, tuzagaruka doossier irangiye
Uwumva ababajwe nabiriya narebe OPROMAMER( muri google) aze dutangirane urugendo ubu twe turi mumodoka tujya Rusizi, tuzagaruka doossier irangiye, hamagara 0782783870;0726145749
Ariko abantu bakomeje gukora Imana mu jisho rwose. Koko umuntu akwiye kugirira nabi undi bene ako kagene? Byanze bikunze abantu nkaba Imana izabahana yihanukiriye. Uwo muntu Imana imufashe akire
Iyi nkuru irambabaje cyane birerekana buryo ki abantu banze bakaba inyamaswa inyuma y’inyamaswa dusanzwe tuzi.
Turasaba ubuyobozi kugira igikorwa kugirango abakoze ibi bahanwe kd byintangarugero, bacirwe urubanza kukarubanda.
Twifatanije numuryango wuwahohotewe!
NSHIMIYE ABAGIZE UYU MURYANGO UVUGIRA ABAFITE IBI BIBAZO. NI BYIZA KO MWAKWIMENYEKANISHA KUGIRA NGO ABANDI BAFITE IMPUHWE BABUZE UBASEMBURA BABIYUNGEHO. ABAGIYE I rusizi NDABASHIMIYE CYANE MAZE MUGIRE INAMA POLICE ABAKEKWA IBAFUNGIRE AHATANDUKANYE KUKO BYAFASHA (BAKWIVANANAMO) NAHO NIBAFUNGIRA HAMWE BARAHUZA UMUGAMBI WO GUHAKANA. MUBIBUTSE BASAKE N’INZU Z’IZI NDAYA KUKO HARI UBWO BABONA IMYENDA YABO YAGIYEHO AMARASO.
Comments are closed.