Digiqole ad

Rwanda: Hagiye kujyaho ubundi buryo bwo kuzigamira izabukuru

 Rwanda: Hagiye kujyaho ubundi buryo bwo kuzigamira izabukuru

* 90% by’abanyarwanda ntibizigama ngo bateganyirize izabukuru

Hasanzweho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubw’igizimame n’ubwiteganyirize bw’Abakozi ba leta, RSSB, ndetse n’ibindi bigo byigenga bikora akazi kenda gusa n’aka, ubu hagiye gushyirwaho ubundi buryo buzafasha  Abanyarwanda kuba bakora ubwizigame bw’igihe kirekire.

Kuri uyu wa kane tarki 10/11/2016, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rishyiraho ubwizigame bw’igihe kirekire rikanagena imitunganyirize yabwo.

Amb. Claver Gatete, Minisitiri w’imari nIigenamigambi wari uhagarariye guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko yavuze ko hakozwe ubushakashatsi bagasanga Abanyarwanda 90% batizima ngo banateganyirize izabukuru.

Avuga ko abenshi muri aba ari abikorera, abakora mu bigo bitabateganyiriza, abakora bubyizi ndetse n’abakora ibiraka bisanzwe.

Yavuze ko uyu mushinga w’itegeko nuramuka wemejwe  hazashyirwaho  Iteka rya Minisitiri w’intebe rizagena ikigo cya leta kizahabwa inshingo zo gucunga aya mafaranga. Yagize ati:”iri teka rishobora kugena ko bijya muri RSSB cyangwa hagashyirwaho ikindi kigo”.

Asobanura ati:”Ubu ni ubwizigame bw’igihe kirekire bufunguye kuri buri wese, kuva ku mwana ukivuka kugeza ku muntu mukuru kandi buri wese yemerewe kwizigama”.

Yavuze ko umuntu azajya atangira guhabwa amafaranga yizigamye agejeje imyaka 55; Imyaka ifatwa nk’aho umuntu aba yatagiye kugira intege nke cyane cyane ku bantu bakora imirimo y’ingufu.

Minisitir Gatete yavuze ko Leta izashaka umushoramari ubifitemo uburambe akajya akoresha aya mafaranga mu bikorwa by’ishoramari mu rwego rwo kuyabyaza umusaru hanyuma igihe cyo kuyafata cyagera bakajya baguha amafaranga n’inyungu zayo.

Ati:”Amafaranga n’inyungu byose bizajya bihabwa uwizigamye”.

Amaze gusobanura irangashingiro ry’uyu mushinga w’itegeko abadepite batandukanye bahise batangiye kubaza ibibazo bitandukanye bishingiye ku mikorere y’ubu buryo bushya.

Buri munyarwanda mu byiciro byose, uwikorera, ukorera leta azaba afunguriwe kwizigama muri ubu buryo bushya
Buri munyarwanda mu byiciro byose, uwikorera, ukorera leta azaba afunguriwe kwizigama muri ubu buryo bushya. Photo © Evode Mugunga/Umuseke

Depite JMV Gatabazi, amaze gushima ibikubiye mu irangashingiro ry’uyu mushinga, yasabye ko hazabaho ubukangurambaga bukomeye kugira ngo Abanyarwanda bose bazagire icyizere ko amafaranga yabo azacungwa neza.

Yakomeje anasaba ko bazongera bagakora inyigo igaragaza ko iki kigega kitazakurura amakimbirane hagati y’izindi kompanyi zisanzwe zikora akazi nk’aka.

Benshi mu badepite babajije kandi bagarutse ku kibazo cy’imyaka 55 yagenenwe ko ari bwo umuntu azaba yemerewe gutangira guhabwa amafaranga, abandi babaza uko byagenda umuntu ahagarika gutanga ubwizigame atarageza ku myaka ivugwa, hari ababajije ku ruhare rwa ba nyiri imitungo mu icungwa ry’Amafaranga. Abandi babaza umubare ntarengwa umuntu atagomba kujya munsi cyangwa kujya hejuru mugihe cy’ubwizigame.

Asubiza ibi bibazo, Minisitiri Gatete yavuze ko iki gigega gitandukanye n’ibindi ati:”Iki giha ubwisanzure abakozi ba leta kuba baguma muri RSSB cyangwa kuba babibamo byombi, kuba buri wese ashobora kwizigamira, ntawe uhejwe.”

Ku birebana n’imikorere y’iki kigega n’ibindi byose bigendanye nayo yavuze ko bizagenwa n’iIteka rya Minisitiri w’Intebe rizashyirwaho mu gihe umushinga w’Itegeko uzaba wamaze gutorwa.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ayo mwibye ntahagije mugiye no kwiba umuturage wihingira utujumba Mana tabara RSCB ntacyo imariye abanyarwanda na gato

  • Ese uwo muturage utanabona amafr yokurihira umwana mumashuli abanza, uwomuturage bahora bahonda kukoyabuze aya mitiweli, uwo muturage wicwa ninzara, azazigamayo avanyehe?

  • imyaka mwafashe 55 ni myinshi mwagakwiye kugabanya nibura ikagera kuri 45 kugirango nibura uwayakoreye atazapfa atayariyeho. 55 haba habura mike ngo yitahire.

    Ikindi nibaza, ubwizigame bwumwana ndetse nuzatangira kwizigamira nuko kuri 35 ans abo Bantu bazagengwa nitegeko rimwe rirebana nibyo bazahabwa Niki kigega igihe bazaba bagwije imyaka ibemerera guhagarika akazi?

    Igitekerezo cyo nikiza ndetse kizanongera reserve ya frw mugihugu bityo Leta ninakenera ayo ikoresha mubikorwa biteza imbere igihugu inabone aho iyakura aho gufata imyenda hanze.

Comments are closed.

en_USEnglish