Digiqole ad

Abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe bazajya bavurwa Malaria ku buntu

 Abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe bazajya bavurwa Malaria ku buntu

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, yateranye ku wa gatanu tariki 10 Ugushyingo 2016, yemeje ko umuturage wo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’Ubudehe, nasuzumwamo Malaria n’Umujyanama w’Ubuzima cyangwa ku Kigo Nderabuzima, azajya avurirwa ubuntu, iyi nama y’Abaminisitiri yanemeje abayobozi mu bigo bitandukanye bya Leta, barimo  MURENZI Raymond wagizwe Umuyobozi Mukuru (Director General) wa RSB.

Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame

Mu mwanzuro wa kabiri w’iyi nama y’Abaminisitiri, yashimye aho imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igeze, ishima ibimaze gukorwa, isaba ko ibisigaye byihutishwa.

Yemeje ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izabera mu nyubako ya Kigali Convention Center, kuva ku itariki ya 15-16 Ukuboza 2016.

Insanganyamatsiko izaba ari “Dufatanyije, twubake u Rwanda twifuza” (“Shaping together the Rwanda we want”).

Umwanzuro wa kane w’iyi Nama y’Abaminisitiri, ni uw’uko Umuturage uri mu cyiciro cya mbere n’uri mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe, mu gihe bamusuzumye bagasanga arwaye Malariya, ku rwego rw’Umujyanama w’Ubuzima cyangwa ku rwego rw’Ikigo Nderabuzima, azajya ahabwa umuti wa Malariya ku buntu.

Inama y’Abaminisitiri, mu mwanzuro wa gatanu, yemeje ko u Rwanda rwinjira mu Muryango Mpuzamahanga witwa Climate and Clean Air Coalition Initiative, ugamije kubungabunga ubwiza bw’umwuka no gukumira ihumana ry’ikirere.

Mu mwanzuro wa 10, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Umuganda wo ku itariki ya 26/11/2016 ni ukuvuga uzasoza uku kwezi w’Ugushyingo, uzibanda ku gikorwa cyo gutera ibiti mu Rwanda hose.

Hazatangwa ubutumwa burimo gushishikariza abaturage gutera ibiti byinshi kandi by’ubwoko bunyuranye; no Gushishikariza abantu bose umuco wo kurwanya ruswa.

Mu mwanzuro wa 13, Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka yirukana abasirikare 101 kubera amakosa ya discipline bakoze.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2016, risome uko ryakabaye hano.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Murakoze kongera gushishikariza abaturage guteribiti ahubwo mugarure umwaka w’igiti aho mu karerekose batera ibiti nkuko twabiteye muri 1983.Iriya misozi yambitswe intusu geleveriya naho byahereye.Ahubwo abashakashatsi badushakire igiti kibereye u Rwanda rwimisozi 1000 ubu abaricyo dutera turamira ejo hazaza.

    • iyo amatora yegereje ibintu byose bigomba kuba OK!

  • harya umuntu wo mu cyiciro cya mbere ubundi kuri malariya ntiyavurirwaga ubuntu uretse 200frw ya ticket moderareur kuko na 2000 bya mutuel baba barabirihiwe na Leta

  • amaraso mashya yarakwiriye kwinjizwa mu buyobozi kugira ngo establishment itaza kurambirana ugasanga bigaragariye mu matora kumwe byabaye muri usa

    • Na Perezida yagombye kubererekera abandi hakiri kare kugirango tutazamurambirwa.

  • None se ko imyinshi mu miti isanzwe ibura cyangwa idatangwa muri farumasi z’amavuriro ku bivuriza kuri mitiweli bashaka kuyigurira, izaboneka ku bayihabwa ku buntu gute?

  • Naho inkorora, indwarazo munda, umutwe, ibikomere……byo bazajya bishyura? Ubu rero ngo abaturage bafashijwe!!!!!

  • Umfashije kwivuza ntabifitiye ubushobozi uba ugize neza cyane. Ariko iyo umfashije kuva mu bukene cyangwa ukirinda kubumpezamo, nkabona ubushobozi bwo kwivuza ku giti cyanjye ntawe nteze amashyi, n’ubwo kwirinda indwara igihe cyose bishoboka, ni bwo waba ungiriye neza kurushaho.

  • Mubyukuri ndumva iyo nama yangeze kubintu byiza arko hari nigihe umuturage batamuvurira ubunu murakoze

  • Njyewe rimwe na rimwe birancanga. Byatangiye bavuga ngo abanyarwanda bazajya bivuriza ubuntu, ngo harimbangukira gutabara, barongera bati abana bazajya bigira ubuntu turabyina karahava,Bati tuzacanira abaturage bose bave kudutadowa nako gatadowa kigonderwaga n’uwishoboye kuko ushyiramo peterori niba nibuka neza ijerekan ya 20L yaguraga 1400Frw muri 1991.Hazaza igihe abanyarwanda bazabaza abayobozi ibyo babwira abaturage niba baba babitekerejeho neza.

    • Ushobora kuba utaba mu Rwanda, ibyo uvuze byinshi byagezweho nubwo bitagerwaho 100% ,nugaruka mu Rwanda uzatembere mu byaro uzasanga hari henshi utakekaga ko hagera amashanyarazi yahageze ndetse n’amazi meza, uzasanga batarakururaga urutsinga rumwe ngo bajye gucanira gusa umuyobozi runaka uhatuye nkuko byagendaga mbere ya 1994. Uzaze urebe uzasanga ibigo by’amashuli byariyongereye kandi buri mwana nibura ashobora kwiga akagera Secondaire hafi y’aho atuye, naho kwigira ubuntu 100% no kwivuriza ubuntu 100% ni intego duharanira kuzageraho kandi mbona bishoboka. Gusa ibyo kwivuza Malaria ku buntu kubari mu byiciro bya mbere n’ibya kabiri mu budehe mu gihe basuzumiwe kuri Centre de Sante cg n’Abajyanama b’Ubuzima hari impungenge ko aho batajya bayibona!!!! bakubwira Negative kandi warembye washize!!!!

  • Mu nama y’umushyikirano y’ubutaha abaturage barifuza ko ikibazo cy’umusoro w’ubutaka cyaganirwaho hagafatwa umwanzuro uhamye kandi unoze ,kuko gusorera ubutaka bwawe bwa gakondo cyangwa wiguriye ukaba ubutuyeho nta kindi bukwinjiriza birimo akarengane gateye ubwoba.

    Tekereza umuturage w’i Kanombe wahavukiye akaba ahafite isambu yarazwe n’abakurambere be, akaba ayihinga ariyo imutunze, none Leta ikaba imusaba kujya ayisorera amafaranga arenga 800. 000 Frw ku mwaka kandi adashobora no kwinjiza ibihumbi bitanu ku kwezi. Ako ni akarengane. Bikwiye kwiganwa ubushishozi. Ubutaka bwakagombye gusora ni ubufite icyo bwinjiza naho ubutaka uhinga gusa bugutunze cyangwa utuyemo ufite inzu imwe ubamo nta yindi irimo ukodesha ntacyo Let5a yakagombye kukubaza.

    Hakubitiyeho rero no kuvuga ngo ubutaka umuturage afite ngo ni ubukode. Wasobanura ute ko umuntu afite icyangombwa cy’ubutaka kiriho izina rye warangiza ukavuga ngo ubwo butaka bwe ni ubukode, ngo akodesha na Leta???? Ntibisobanutse.

    • @Batuza, dufata igihugu twari kumwe???

  • Nubundi ni Leta ibishurira sinzi impamvu yatumye batinda kubivuga bazongereho ninzindi ndwara. gusa bakoze cyane

Comments are closed.

en_USEnglish