Digiqole ad

Miliyoni 17 $ zigiye kuzamura abahinzi bato mu Rwanda no mu bihugu 3 bya Africa

 Miliyoni 17 $ zigiye kuzamura abahinzi bato mu Rwanda no mu bihugu 3 bya Africa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ugushyingo nibwo MasterCard Foundation yatangarije abanyamakuru ko yageneye amafaranga miliyoni 17 $ ikigo ICCO Cooperation azafasha kuzamura abahinzi mu bihugu bine bya Africa, birimo u Rwanda, Ethiopia, Burkina Faso na Senegal.

Mu gishanga cya Cyunuzi muri Kirehe ahahingwa umuceri/UM-- USEKE
Mu gishanga cya Cyunuzi muri Kirehe ahahingwa umuceri/UM– USEKE

Aya mafaranga azakoreshwa n’umushinga STARS (Strengthening African Rural Small Holders), uba ukorana na ICCO (Inter-Church Organisation for Development Cooperation) binyuze muri ICCO- Microfinance.

Mu Rwanda, aya mafaranga azafasha mu kuzamura imyumvire y’abahinzi mu buryo bazamuramo ingano n’ubwiza bw’umusaruro, kubafasha kubona aho bakwaka inguzanyo zijyanye n’ubuhinzi, no kubahuza n’ababaha ubwishingizi ndetse no kubafasha kubona isoko.

Umushinga mu Rwanda uzagera ku bahinzi 44 000 b’umuceri n’ibigori, muri Ethiopia hazafasha abahinzi b’ingano n’ibirayi bagera ku 76 000, muri Burkina Faso hazafashwa abahinzi b’igihingwa kitwa Shea na Sesame, 50 500 naho muri Senegal hazafashwa abahinzi b’amashaza n’ibitunguru, 39, 500 bose hamwe bazaba ari 210 000 nubwo ingaruka y’umushinga bivugwa ko izagera ku bantu miliyoni imwe.

Paul Tjassen wari uhagarariye MasterCard Foundation (Umuryango mpuzamahanga ufasha mu burezi no gufasha abatishoboye kugera ku mafaranga, “financial access”) yavuze ko bahisemo gukorana na ICCO Cooperation kubera ko ari ikigo gifite uburambe kandi na cyo kikazakorana n’ibigo by’imari iciriritse by’imbere mu gihugu kugira ngo umushinga ushyirwe mu bikorwa.

Ati “Twakoranye kubera ko twizeye ubufatanye dufitanye, dukorana n’abantu bagaragaje uburambe muri icyo kintu kandi ICCO imaze igihe kirekire ibikora. Hagenwe miliyoni 17 $ zizafasha mu nyigo no kuzamura ubumenyi, hatekerejwe gahunda yo gufasha abahinzi kugera ku isoko mu myaka itanu, nyuma gahunda ikazajya yikora, aho bitazakunda hazarebwa uko hongerwamo imbaraga.”

Uyu mushinga uzakorana n’abahinzi bato, ariko by’umwihariko ugomba kugera ku bagore 50% by’abazafashwa.

ICCO izafasha mu gukusanya amakuru mu bahinzi ikorane n’ibigo by’imari iciriritse kugira ngo bashyireho uburyo bwo gukemura ibibazo abahinzi bazaba bagaragaje ko bafite, haba mu nguzanyo z’ubuhinzi, kubona ibikoresho, imbuto nziza, cyangwa kubona isoko.

Netlyn Bernard, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga STARS muri ibi bihugu bine bya Africa, akazaba afite icyicaro mu Rwanda, yatangarije Umuseke ko bazakurikirana buri gahunda bazaba bafashamo abahinzi aho bigenda neza bagakomeza kongeramo integer, aho bidashoboka bakabireka.

Ati “Tuzafasha abahinzi kubona inguzanyo no kumenya kuzigama. Ikindi ni ugukorana na Koperative, tuzakorana na 20, tubafashe kugira ubushobozi bwo gucunga inguzanyo, kongera umusaruro no kongera uburyo bagera ku isoko, mu Rwanda cyangwa n’isoko ryo mu karere.”

Ikindi kintu gikomeye ngo ni ukwigisha abahinzi uko ibintu bikorwa, kubera ko hari imishinga itangira yahagarara ikajyana n’ibyo yari yaratangiye gukora, biryo ngo bizafasha kumenya ibyo abahinzi bakora bigenda neza, babikomeze, ibidashoboka babireke.

Rwema Peter Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari icirirtse mu Rwanda (AMIR), yabwiye Umuseke ko uyu mushinga uzafasha abahinzi kubona unguzanyo mu buryo bwihuse ariko ukanabigisha no kwizigama.

Avuga ko umushinga uzatuma ibigo by’imari bitanga serivise zifite ireme kandi bigendanye n’ibihingwa abahinzi bahinze.

Ati “Urugero, umuntu yabaga yaratse inguzanyo afite umurima w’ibirayi bakamusaba kwishyura buri kwezi, tuzasaba ibigo by’imari gushyiraho serivisi yatuma umuhinzi azishyura ari uko asaruye, kuko kwishyura ku kwezi adafite aho akura amafaranga byashoboraga gutuma atishyura neza, amezi atatu yashira yo kugira ngo asarure akaba yaramaze kujya mu gihombo, baramuciye inyungu nyinshi, ntabashe kwishyura iyo nguzanyo.”

Ikindi ni uko ngo umushinga uzafasha ibigo by’imari guhugura abakozi mu kwiga neza imishinga, ku buryo iyo biga muri yo iyo badafata iba mike, kandi hakabaho gukorana neza, no kumenya neza amakuru ku bahinzi bazakorana.

Uyu mushinga STARS uzashyirwa mu bikorwa na ICCO Terrafina Microfinance, izafatanya n’ibigo by’imari iciriritse by’imbere mu gihugu bitanu ari byo DUTERIMERE, INKUNGA MICRO FINANCE, KAREKAMI EJO HEZA, UMUTANGUHA N’AMASEZERANO. Mu Rwanda abahinzi bakunze kugaragaza ko bigoranye kubona inguzanyo muri banki zijyanye n’ ubuhinzi.

Paula Tjassen wari uhagarariye MasterCard Foundation muri iki gikorwa
Paula Tjassen wari uhagarariye MasterCard Foundation muri iki gikorwa

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Niba miliyoni z’amadolari ya Amerika ari zo zizavana abahinzi b’abanyarwanda mu bukene, nimureke dushinge uruganda rukora amadolari ku bwinshi.

    • Abahinga ibindi bihingwa bitari umuceri n`ibigori se bo babaye abande?

  • Nibabe bafata utwo umwanya Donald Trump atarafunga robinet.

Comments are closed.

en_USEnglish