Digiqole ad

Banque Populaire yirukanye abakozi 70, ngo amavugurura azagera kuri bose

 Banque Populaire yirukanye abakozi 70, ngo amavugurura azagera kuri bose

Hari umukozi wa Banki y’Abaturage (BPR) watangarije Umuseke ko abakozi birukanwe kuwa kabiri ari abantu 70 mu buryo butunguranye cyane, ubuyobozi bwa Banki Populaire buvuga ko ibyakozwe biri mu murongo wo kuvugurura imikorere, kandi ko amavugurura azagera ku bakozi bose.

Andi makuru avuga ko muri ayo mavugurura, Banki Populaire yaba igiye gufunga amashami agera kuri 90, muri yo hakabamo mu Bugesera, Gicumbi, Huye, Karongi, Musanze, Rulindo, Ngoma, Nyagatare, Muhanga, Nyamagabe, Rubavu, Rusizi, Nyanza na Nyarugenge.

Aganira n’Umuseke, Mme. Prossie Kalisa Umukozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri Banki Polulaire yavuze ko Banki irimo gukora amavugurura ariko bitari ukugabanya abakozi, ahubwo ngo hazeongerwamo abandi.

Ati “Ntabwo turimo kwirukana abakozi, turimo gukora “staff refit”. Ibi bigamije kugira ngo hagaragare abakozi bakenewe, n’abakozi badakenewe, bimenyesheje ko ahubwo hazakenerwa n’abakozi bashya. Kwirukana ubu birakorwa mu byiciro “phase”, twatangiriye mu mashami ‘branches’.”

Prossie Kalisa yatangarije Umuseke ko Banki Populaire ifite amashami 194, akaba ari menshi ku buryo bigoranye gukora abanki y’icyitegererezo.

Ati “Ayo mashami kugira ngo dukuremo ya banki y’icyerekezo urumva ko ari menshi, kandi muri ayo mashami harimo amatoya, n’amatoya cyane, muri gahunda banki ifite ni ukuyagabanya tutayafunga ahubwo duteza imbere ‘agent banking’.”

Aho muri ubwo buryo bushya bwa ‘Agent banking’ ngo niho ba bakozi banki izaba yabonye ko batagikenewe izaha amahirwe yo gukorana na yo nk’abayihagarariye ‘agents'(ni uburyo bwo gufasha gutanga zimwe muri serivise za banki uyihagarariye ariko utari umukozi uhoraho, uhembwa hakurikijwe umubare w’abo yahaye serivisi).

Ati “Hagiye kubaho aba ‘agents’ bazaba bahagarariye BPR, abo bazajya bakorana na ya mashami yacu. Urebye rero ntabwo ari ukuyafunga ahubwo ni ukuvugurura imikorere yacu, twegera abaturage cyane cyane abari mu cyaro n’abari mu mujyi ariko tubagezaho serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga cyane cyane. Ntabwo tuzafunga amashami yose.”

Mme Kalisa avuga ko gahunda yo kuvugurura imikorere izareba abakozi bose, hakarebwa uburambe, impamyabumenyi n’iby’akazi bakeneyemo umukozi gasaba kugira ngo babe bakomeza kuba abakozi ba Banki y’Abaturage cyangwa bajye gukora ahandi.

Ati “Nta mbogamizi izahaba buri wese azahabwa amahirwe yo gupigana.”

Avuga ko abakozi bazirukanwa bitewe n’amavugurura y’imikorere bazahabwa imperekeza, kuko ngo byarateguwe.

Ati “Hari ibyo Banki yashyizeho bizagenderwaho, uzasezererwa, uzahabwa amasezerano ‘contract’ y’umwaka cyangwa imyaka ibiri, ni ibi n’ibi n’ibi… Ntabwo twabitangaza ubu ngubu kuko ntiturasoza igikorwa cyacu cya ‘staff refit’.”

Yabwiye Umuseke ko abakozi babizi, ndetse ngo n’abo 70 birukanywe bahawe icyizere ko ‘agent banking’ nitangira ari bo ba mbare bazahabwa akazi.

Ati “Hari n’indi myanya tuzabona ko ari ngombwa tugashyiramo abakozi. Ubwo rero ntabwo turimo kwirukana, cyangwa kugabanya abakozi ahubwo turimo kongera ubushobozi muri Banki, kongerera abakozi banki ku buryo itera imbere, banki igaragaza ko ifite icyerekezo ‘vision’ yo kuba iya mbere ‘the best bank’.”

Yavuze ko kuva Atlas Mara yagura BPR, banki yihaye intego yo kuba iya mbere mu Rwanda, kandi ngo bisaba ibintu byinshi, birimo abakozi bashoboye, no kwegereza abaturage serivisi kandi zibanogeye.

Banki Populaire yashinzwe mu 1975 ikora nka Cooperative Bank, nyuma mu 2008 yavuguruye imikorere iba Banki y’Ubucuruzi, muri Mutarama 2016 imigabane yayo yaguzwe na Atlas Mara Ggoup.

 UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Uwo ushinzwe itangazamakuru umunsi nawe bamwirukanye azagaruke mukinyamakuru avuge.Ubundi bank polulaire nkuko izina ryayo ribivuga ntabwo yari bank ubundi ishinzwe kunguka cyane yari bank ishinzwe kugeza ibikorwa bya banki kubaturage hiryanohino mubaturage, ugasanga kenshi ikorera nomuru za paroisse kumavuriro mbese ahantu hagerwa nabaturage bose murumvako igitekerezo cyari kiza, guhemba abarimu, abakozi ba leta yewe numukecuru ufite umwana hanze umwohereje ubunani bikagenda gutyo.Ibyo byavuyeho haza za Sacco usibyeko sacco naza koperative ushyiramo amafaranga yawe wajya kubza bakakubwirango uzagarukejo ariko wayajyanayo nta narimwe bakubwirango uzagarukejo.

    • Ntukazane amarangamutima mu mafaranga. Iyi bpr ejobundi bakubwiraga ko yo hamwe na BRD byaguzwe n’umwongereza Bob Diamond wa Atlas Mara ariko wagirango amatwi yawe yavunikiyemo ibiti. Iyo umuntu ashoye frw ye aba agaomba kunguka, abo baturage nibashaka aho kubitsa bazegere bank, cyane cyane ko baba nta na frw bafite ari ukucyatsa gusa.

      • @Singirankabo, Mbese muri make bazipfire bakubise.Ese iyo Banque populaire abayishinze nukuvugako batashakaga inyungu? Hari bank zishinzwe ubucuruzi arizo Bacar,BCR nizindi hakaba na bank zishinzwe gufasha leta kugeza service za bank kurabo baturage ahubwo ugansanga leta ariyo ifite imigabane yose.

      • MUJYE MUSUBIZANYA IKINYABUPFURA NI INDANGAGACIRO MU KINYARWANDA

      • Irakitwa bank populaire kereka nibayihindurira izina. Ikindi kdi gushaka inyungu sukwirukana abafite masters ndetse banafite uburambe ngusige abize za serayi. Esubundi wakunguka uhemba bamwe miliyoni 32,nandi nkayo ukazunguka????? Ese ko tuziko bank zizamurwa naza credits bpr ikaba itaguriza abakozi bayo habe na advance on salary yumvaga yakurahe inyungu? Abarya nibakomeze birire.

      • @Singirankabo, none se ko Banki z’abaturage zahinduwe banki y’ubucuruzi isanzwe, none ikaba yaragurishijwe, kandi yaranze gusubiza abaturage imigabane bari barayifashemo bakiri abanyamuryango, uyibajije wese bamubwira ngo nategereze bariho barakora bamwungukira, ibyo byo nta bujura ubonamo? IYO MIGABANE IZASUBIZWA NA NDE? Ndavuga ibyo nzi kuko nanjye nayatse bakayanyima, kandi nanditse ku mugaragaro. Kuvuga ngo abaturage nta mafaranga bagira se utekereza ko amenshi mu yo amabanki acuruza ari ay’abakire b’i Kigali? Miliyari zirenga 50 ziri muri za SACCO zirirwa zibwa ubutitsa ni ayande? Amenshi si ay’abaturage baciye bugufi?

  • TWIZERE KO BIZAKORWA NEZA. NTIBIZAMERE NKIBYO BNR YAKOZE, UBWO YIRUKANAGA BAMWE MU BAKOZI BAYO KANDI HARI ABABAGA BUJUJE IBYANGOMBWA BYASABWAGA. UBU ABAHANGA BATANGIYE KWEGERA ABA MANAGERS BABO NGO BAZABARWANEHO. IRYO SI IBANGA KUKO NO MURI BNR NIKO BYAKOZWE.

    • Gahire wabyihoreye. Abamaze kwirukanwa, n’abantu bafite ibisabwa byose, yewe binyangamugayo, abantu bafite experience ihaguje. Ndakubyiye ibiri gukorerwa abakozi ba bpr, nagahomamunwa. Ndaguha urugero, Urirukana umukozi ufite wahembaga ibihumbi 400.000 frw, ukazana uwa millioni ebyiri, ngo kuko ari ukuntu mwabipanze, kandi uwo uzanye nta. experience namba yifitiye. Urabyumva nawe.

  • Ruri hose amavugurura adashira. Muri RDB ho babamaze ntiwareba hirukanwe benshi cyane .muhumure Imana irabazi si iherezo ry’isi

    • RDB??? RWANDA DEVELOPMENT BOARD OR RWANDA DEVELOPMENT BANK (BDR)???

      • Rwanda development Board birakaze sha wamuntu we

  • Ese ko yari bank y,abaturage,abaturage bafitemo imigabane yabo NGO yaragurishijwe!Bazayibaza NDE?Ninde wayigurishije !Birababaje!

    • Baratinze Imikorere mibi gusa

  • Ngo ikinyabuphura? Ubwose muhongerwa judith uhagarariye iryo gabanya ryabakozi, ko yahagaze imbere yabantu basabwe kwisezerera aribyo byiswe ‘voluntary exit’ akavuga ngo abatazisezerera ngo ‘ bazabaturitsa’imagine umuyobozi nkuwo nimvugo nyandagazi!!!!!

    • @Sekarama, Ngwiki? ngwazagirate? mpise mwanga guherubu.

  • Aliko uyu munyamakuru ntabwo asoboye akazi. byaranditswe ko BPR(Banque populaire du Rwanda) izashira hanze abakozi bagera kuli 230 Byaranditswe kandi ko bazafunga amashami ma kumyabili.Ibi nukugirango BPR iri gukoresha uyu munyamakuru kuvuga iyi nkuru uko itali. Hazirukanwa abagera kuli 230 kandi amashami 20 afungwe. ibyo balimo kuvuga bya ‘Agent banking’ ntaho bihuliye.
    Mbibutse ko Atlas Mara ali iyu mujeune wu muhindi kandi ko iyi company yanditswe muli paradis fiscaux. Nta misoro itanga mu Rwanda. Ni nayo ili gupfunyikira amazi abanyeshuli bo muli za University ibagurisha utu ordinateur tudafite nagaciro ka ma dollars 100 ikatubaha hejuruya ma dollars arenze 300.
    Ngayo nguko

    • yewe nangwa nigihe cyubukoroni byo washoboraga kubyumva kuko ntabahanga bahagije twari dufite ariko kumva nkibi keneth avuga muri 2016 biteyagahinda.

    • Ohhhh ibyo uvuga nibyo se?? Umunymahanga yakorera mu rwanda ntasore twebwe abanyarwanda RRA yirirwa iteza ibyacu cyamunara abandi ibafungira?
      Ikibabaje urumva ko bunguka bajyana iwabo en plus.aribyo byaba biteye agahinda

  • ese ibintu byose ko babigurisha aho n’abaturage ntibazatugurisha. Abadepite ko ntacyo bavuga? hanyuma ugasanga dutangara ngo idollar ryazamutse ngo ibiciro byazamutse ngo abashomeri ni benshi ….

    • Babagulishije kera aho baza twese twahindutse laboratoire abantu baza kugeragerezamo ibyo bashaka byose.

  • Njye mbona hariho gahunda yo guhirika Bpr kandi ndabona birimo kugenda neza mbabajwe nuriya muhinde bashutse akarundamo cash ze naho abo birukanye ahubwo bashime imana kuko nubundi abasigayemo izabahirimira usange bashyizwe muri black list ngo bahombeje ikigo kandi Judith na konde mission yarabaye accomplished

  • mwa bavandimwe MWe iyi si Brigit’s inyiturano!! twakoreye bpr, turapfa turapfuka, dufite experience, dufute za masters!! ago twayoboraga ha per forming tuba aba mbere! barangije baratwirukana twujuje ibisabwa namategeko!! iyi si

  • Mwese murapfa ubusa,biragaragarako ibyakozwe byose muri BPR Bazanamo umushoramari hatitawe kuntego nyamukuru BPR yarimariye abaturage rusange baba nyarwanda,babandi bashaka kugiraho bavanwa naho bagezwa mu mibereho yabo.Guhindura “trade name”ho gato ushaka kumvishako intumbero ya bank itahindutse ntibyari bikwiye,igikwiye ni ukwereka abanyarwanda neza icyerekezo cyayo.Murebe neza abo bakozi barimo kuzamo bagakubirwa hafi 3 Umushahara,ese ni abanyarwanda?,ese bafite uburambeki?,ibyo byose birabereka icyerekezo cyayo.Mwihangane kubari kubura akazi kdi nanone murebe kure.

  • Pole sana ku babuze akazi muri BPR.!Birababaje.
    Abo bashoramali bari kugura imitungo y’abanyarwanda mubihorere igihe nikigera bazabiryora,uhagarikiwe n’ingwe aravoma.
    uti bazaryora iki?
    -First,compte sans mouvement yariho amafranga muw’i 1994 atarigeze asubizwa beneyo kandi bariho n’ababakomokaho bayafiteho uburenganzira.
    -Secondo,abakozi bagiye bahimbirwa ibyaha bakeguzwa nta mperekeza nta n’indishyi z’akababaro bahawe bakikuramo kugira ngo bucye kabiri,.ibyo byose bizasubirwamo.
    -Tertio izina bakoresha rya BPR naryo rigomba kwishyurwa ku bazi management barumva ibyo mvuze,izina ririshyurwa.
    -quarto,imitungo yose ya BPR ,ibibanza,amazu,byose uwo muhinde abe ayashyira hafi kuko ,uretse n,ibyo mu Rwanda n,ibyo afite mu Buhinde tuzabisangayo,mwe mutuze mumenye ubwenge,mumenye ikibazo neza aho giherereye n’uwitwikira inyuma y’ubwo busahuzi bw’igihugu.
    Ubundi kugurisha BPR uba ugurishije igihugu muri rusange.Muhumuke mubone.

  • Niba barirukanye abakozi nizere ko bahereye kuri bariya bamazemo iminsi uzi iyo ugiye gusaba inguzanyo nta kantu ubahaye ntacyo bakumarira rwose

    • Erega kwaka ako kantu singeso ahubwo nuko ntamushahara ugaragara bahabwa, wahembwa 260000 uri commercial officer?? Abayobozi barayigabanya abakozi bohasi bakaburiramo, cashier wa bpr aracyahembwa 175000frw????ubuse wahahamo iki koko ukurikije uko ibiciro bihagaze kwisoko? Noneho ntaniyindi advantages ufite???? Ariko usanga abayobozi ari za million 32, cg24 ,16,…… Barayikwirakwije, ngo bazunguka????? Gahunda nukuyihirika kbsa, ariko turatabaza nukuri bpr wagirango ituye mugihugu cyayo kigenga, ubwose koko murururwanda harabandi bantu bahembwa ayo mafaranga? Ese ubwo atangirwa za tpr ra? Ahaaaaa

  • Ariko rwose ibibera my Rwanda ni agahoma munwa. Imigabane yabanyrwanda iri muri BPR bizagenda bite. Harya NGO my Rwanda ibintu bigenda neza.Ahaaaa,reka nicece mere ,imana yonyine niyo duhanze Amado the ba BWOBA.

  • Reka duceceke duhange amaso ijuru,naho ibya BPR part of Atlas Mara bifite igihe byateganyijwe,nicyo byateganyirijwe.Kubura akazi biraryana,umuntu akababara,ariko menya ibi:Impamyabushobozi dufite ntizanditseho BPR.Buriya mbere na mbere ntitubeshwaho n’umushahara,kandi itubeshaho ntaho yagiye.Iyo mvuga ni Imana (Yehova),ko wabyutse amahoro abasoma iyi nkuru hari igiciro twayihaye se?Urukundo idukunda ruracyariho.

  • Erega iyo abanyamahanga baguze ikigo,abakozi bajye bahita bitegura kwirukanwa. Niko byagiye bigenda hose.
    Dore ejobundi SORAS yarabirukanye benshi.
    Bahereye ku Muyobozi mukuru wayo MBUNDI Benjamin na DAF NKIKABAHIZI Joseph baregwa ubujura bakurikizaho abakozi batari bacye.
    Bakurikijeho abari bagize Inama y’Ubutegetsi babakuraho.
    Na MPORANYI yarasezerewe aregwa ubufatanyacyaha nabo baregwa ubujura.
    Umuseke uzabitohoze uduhe inkuru icukumbuye

  • Erega mwese ibyo muvuga muraruhira ubusa,umunwa musa ntusabira inka igisigati.Igihugu twaragifashe mugomba kumenya ko ibyiza byose tugomba kubyiharira.
    Amafaraga yajyaga mu maboko y’abo atagenewe,ni uko rero agomba kujya aha ngombwa kandi ntacyo muzakora.N’izindi zisigaye nizo zitahiwe.

Comments are closed.

en_USEnglish