Kwegura kw’abayobozi ni umuco mwiza, turabishima- Hon. Rwasa
Mu minsi ishize humvikanye inkubiri yo kwegura kw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’utugari n’abandi bayobozi muri izi nzego z’Ibanze. Depite Rwasa Alfred Kayiranga uyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye avuga ko kwegura ari ubutwari kuko umuntu aba yitandukanyije n’inshingano abona atazashobora akaziharira abazazishyira mu bikorwa.
Mu kwezi kwa Ukwakira heguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari babarirwa muri 40 bo mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Iyi nkubiri yo kwegura yakurikiwe no kutavuga rumwe ku mpamvu yatumaga aba bayobozi basezera ku kazi kabo, bamwe bakavuga ko babaga begujwe nyuma yo kugaragaza imyitwarire idahwitse.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwunganira inzego z’ibanze mu miyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage (RALGA) cyavugaga ko aba bayobozi bagiye bahitamo kwegura nyuma yo kugaragara ko bagize uruhare mu micungire mibi yo muri gahunda zagenewe kuzamura abaturage nka Girinka, VUP, Ubudehe na Mutuelle de Sante.
Perezida wa Komisiyo ya Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu nteko Ishinga Amategeko (umutwe w’Abadepite), Hon Rwasa Alfred avuga ko abayobozi bose bakorera ku mihigo bityo ubonye ko atazayihigura biba bikwiye ko akuramo akarenge ke hakiri kare.
Ati “ Nk’uko tubizi igihugu cyacu ndetse n’abayobozi dukorera ku mihigo, birumvikana ko bamwe muri abo bayozi basinye iyo mihigo igihe basanze ku giti cyabo batagifite ubushobozi bwo kuzuza inshingano bahawe, bagasanga bafasha gutanga umusanzu wabo mu bundi buryo bakagira umuco mwiza wo gusaba ko izo nshingano bazivaho bakegura, na byo twabishima.”
Akomeza avuga ko ufata umwanzuro wo kwegura kubera iyi mpamvu aba arebye kure. Ati “ Ni umuco mwiza, iyo udashoboye ikintu urakireka ugakora icyo ushoboye.”
Avuga ko kuba umuyobozi yafata icyemezo cyo kwegura atari igitangaza. Ati “ Ntabwo abantu bose baba bashoboye bimwe, ikiza ni uko basanze batabishoboye bakajya kuba batanga umusanzu ahandi.”
Depite Rwasa avuga ko aba bayobozi beguye ari abo gushimwa ku bwo kwitandukanya n’inshingano babonaga ko batazatangamo umusaruro wifuzwa.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
8 Comments
Yeee. Turabishima. Ariko se ko hegura abayobozi bato gusa? Nibo bakosa cg bananirwa bonyine? Ko mubo mutumira bakaza bakarya indimi nta n’umwe wari wibwiriza cyangwa ngo bamubwirize nk’uko bigenda ahandi?
nibyo rwose,ahubwo abayobozi ba wasac bagombye gufatiraho urugero kuba barasezeranyije abanyarwanda ibyo batashobora dore ko numva harimo nabanze kujya mu ngando.
Ese burya baregura? Narinziko beguzwa njyewe.2017 iduhishiyebyinshi.
mmmmmmmmm…..
Njyewe ubwanjye nigeze kwivuganira n’umwe mu bari bafite umwanya w’ubuyobozi mu Karere weguye, ndamubaza nti: “ariko shahu ko tuzi ko wari umukozi mwiza, kuki weguye, wakoze iki cyatuma abakuyobora bagutera icyizere??”.
Mu kunsubiza yarandebyeeeee, azunguza umutweeeee, ni uko arambwira ati: “ntabwo uzi ibibera hariya, kugira ngo ubimenye, keretse nawe ugiye ukicara muri iriya ntebe y’ubuyobozi, nibwo wamenya neza amacenga ahabera”.
Nuko yungamo ati: ubwo se urabona ndi umwana w’igitambambuga ku buryo najya kwitesha umugati ku bushake kandi mfite abana banjye n’umugore bampanze amaso, oyaaaa”. Arongera azunguza umutwe arambwira ati: “bivugwa ko ari njye wasezeye ku bushake, ariko mu by’ukuri ibaruwa nanditse nsezera si njye ubwanjye wabyibwirije, barabinsabye ndabyemera kuko nta kundi nari kubigenza”.
Ndamubaza nti ni bande babigusabye???, arandebaaaa, nuko mbona afite agahinda, ni uko arambwira ati: “vana umuteto aho sha”. Ntakindi nongeye kumubwira, ubwo twahise duhindure ikiganiro twivugire ku bindi.
@Mikayire we barayikwandikira ubundi ukayisinya utumva utabona hakuna micezo.
Nizere ko uwo muco mwiza wo kwegura Honorable atubwira utareba abo dufitiye gahunda muri 2017, n’abadepite ubwabo. Kuko uramutse ureba n’abadepite, abenshi mu bahari bagombye kwegura iyo urebye inzitane z’ibibazo abaturage bafite bitabonerwa ibisubizo, abenshi bakanivugira ubwabo ko baheruka abo badepite mu gihe cy’amatora.
HUMBLE.
Comments are closed.