Digiqole ad

“Bidusaba gukorera hamwe tugaca ruswa burundu mu gihugu cyacu” – Me Evode

 “Bidusaba gukorera hamwe tugaca ruswa burundu mu gihugu cyacu” – Me Evode

Me Evode Uwizeyimana avuga ko ntawe ubujijwe kuziyamamaza ariko ko Abanyarwanda bamaze kugaragaza amahitamo

Inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurwanya Ruswa kuri uyu wa kane zahuriye ku kicaro cya Police ku Kakiru ziganira ku ngamba zo guca ruswa. Me Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko avuga ko gukorera hamwe kw’inzego n’abaturage aribyo byatuma ruswa icika burundu.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku kurandura ruswa yaberaga ku kicaro cya Police kuri uyu wa kane
Mu nama nyunguranabitekerezo ku kurandura ruswa yaberaga ku kicaro cya Police kuri uyu wa kane

Iki kiganiro kigendanye n’icyumweru cyo kurwanya ruswa (03 – 09/Ukuboza) cyateguwe n’urwego rw’Umuvunyi aho abanyarwanda bibutswa ingaruka mbi za ruswa ku bukungu, ku mutekano no ku buzima rusange bw’igihugu.

Ku kigereranyo cy’uko ruswa ihagaze ku isi giheruka gusohoka u Rwanda ni urwa 44 ku bihugu by’isi bitarimo ruswa nyinshi n’urwa kane muri Africa.

Muri iki kiganiro, Police yatangaje ko ibyaha bya ruswa byagiye biyivugwamo ubu byagabanutse kubera ingamba zafashwe

ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi ushinzwe ubugenzuzi muri Police y’igihugu avuga ko ubushake bwa Leta, ubukangurambaga bukorwa ahantu hanyuranye, guhanahana amakuru kuri ruswa no guhana abahamwe na ruswa bigenda bitanga umusaruro mu  gutuma abanyarwanda banga ruswa.

Dr Felicien Usengumukiza ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere avuga ko nubwo ubushakashatsi bunyuranye  bwerekana ko ruswa mu Rwanda iri ku kigero cyo hasi ariko hadakwiye kubaho kwirara.

Ati “Kwigisha (ibibi bya ruswa) ni uguhozaho abanyarwanda bagomba guhaguruka bakarwanya ruswa”

Me Evode Uwizeyimana we ati “Bidusaba gukorera hamwe kugira ngo turebe uko ruswa yarandururwa burundu mu gihugu cyacu. Ubwo bufatanye burashoboka kandi n’ubushobozi burahari nk’uko umukuru w’igihugu ahora abyibutsa.

Umuhigo ni ugusigira abana bazavuka  igihugu kirangwa n’umutekano, imiyoborere myiza na serivisi nziza bizira ruswa.”

Muri iyi nama Police y’igihugu yagiranye amasezerano na TIGO Rwanda y’ubufatanye n’imikoranire mu kurwanya ruswa.

Assistant Commissionner of Police (ACP) Nepo Mbonyumuvunyi avuga ko ibyaha bya ruswa muri Police byagabanutse kubera ubukangurambaga
Assistant Commissionner of Police (ACP) Nepo Mbonyumuvunyi avuga ko ibyaha bya ruswa muri Police byagabanutse kubera ubukangurambaga
Iyi nama yitabiriye n'abayobozi ba Police, abayobozi b'inzego bwite za Leta, abayobozi b'imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi bafite inshingano zo gukumira ruswa
Iyi nama yitabiriye n’abayobozi ba Police, abayobozi b’inzego bwite za Leta, abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafite inshingano zo gukumira ruswa
Me Evode ati "tuzasigire abana igihugu kizira ruswa"
Me Evode ati “tuzasigire abana igihugu kizira ruswa”
Abahagarariye inzego zinyuranye bitabiriye iyi nama
Abahagarariye inzego zinyuranye bitabiriye iyi nama
IGP Emmanuel Gasana n'umuyobozi wa TIGO Rwanda basinye amasezerano yo gufatanya kurwanya ruswa
IGP Emmanuel Gasana n’umuyobozi wa TIGO Rwanda basinye amasezerano yo gufatanya kurwanya ruswa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ruswa iravuza ubuhuha mu bucamanza. Ba Avocats bamwe basigaye barabaye ikiraro ababuranyi bambukiraho mu gutanga ruswa ihabwa umucamanza. Biroroshye cyane ko umuburanyi aha Avocat we “akantu” ashyira umucamanza kugira ngo mu gihe cyo kuruca uwo mucamanza azibwirize, cyane cyane ko ba Avocats bamwe baba baziranye n’abo bacamanza ndetse akenshi baraniganye muri Kaminuza, ndetse wenda baranicaraga ku ntebe imwe, cyangwa barabanaga mu cymba kimwe ku ishuri. Ntibyoroshye!!!!!

  • Ariko Mana iyi nkenya y’inda waturemanye ni mbi!!!!! Evode we akazi keza, uri igitangaza cy’Imana gusa!

  • Abenshi mu bigisha guca ruswa no kwimakaza ubunyamgamugayo, twarababonye muri 1994 bamaze kubohoza igihugu kugeza mu myaka ya 2000 babitangamo urugero. Bakomereze aho imvugo niyo ngiro.

  • Vuga ibifi binini bakunyuze nu ryoya.Nimuca icyenewabo nzabemera pe!urasanga imirimo myiza yihariwe na bamwe ukibaza ubumenyi cg ubuhanga barusha abandi babukurahe ukibaza bikakuyobera.Ruswa y’igitsina yo sinakubwira sha mufite akazi katoroshe kabisa niba mutivugira

    • @Gen jem, ngo ubumenyi babukura he? None se uwiga primaire na secondaire na kaminuza bya Leta urumva avanamo ubumenyi nk’ubw’uwize Green Hills Academy agahitira i Harvard, Cambridge n’ahandi nkaho, mu gihe abajya muri kaminuza y’u Rwanda biga barya ubusa, bamwe bacumbitse mu manegeka, cyangwa abarara mu byumba bagerekeranye nka sardines, abakobwa batari bake bicuruza ngo basunike iminsi. Byihorere mwana wa mama.

      • @mastermind,ntago ubeshya. Muri ino minsi, ubushobozi bwawe nibwo bugena ireme ry’uburezi umwana wawe azabona. Uwigira Ubuntu ntazibwire ko bizagenda neza nk’uwishyiwe akayabo!

  • Ruswa ni mbi imunga ubukungu bw’igihugu twizereko ubu bufatanye hagato ya Tigo na Police buzagera kuri byinshi harimo no kurwanya iyi ruswa ahubwo abayitanga kuri tigo cash baragowe bashaka babicikaho

  • HAHAHAHAHAHAHAHAH HEHEHEHEHEHEHEHHEHH HOHOHOHOHOHOHOHOHOHHOHO AHAHAHAHAHHAHAHAHAH
    NDABASHINYITSE MWESE UWO UMUGISHA USHATSE URAMUSANGA!!!!!!!!! UYUMUNSI NIJYE EJO NIWOWE, UYUMUNSI NURIYA EJOBUNDI NI KANAKA!! ABO BIHA UTUZI TWIZA NAKAZI KABO EJO IMANA IZAKABAKA IKAMPE CG IKAGUHE WHAT YOU HAVE TO KNOW IS NTAGAHORAGAHANZE CG WIKANIRA UMUGISHA WUNDI UKANNYA WAIT FOR YOURS PLIZ

Comments are closed.

en_USEnglish