Digiqole ad

Kabgayi: Abaganga b’inzobere bari kuvura abantu bareba imirari ku buntu

 Kabgayi: Abaganga b’inzobere bari kuvura abantu bareba imirari ku buntu

Umwe mu barwayi bari hafi kuvura

Itsinda  ry’abaganga baturutse mu gihugu cy’Ububiligi ryo mu muryango (See and Smile) ryaje kubaga abaturage bareba imirari, Dr Karlien Vian Poucke uyoboye iri tsinda avuga ko  kugorora amaso areba  imirari ari ikibazo cyoroshye kuvurwa cyane cyane ku bana bato.

Abana bato bafite imirari bo ngo babavura vuba kandi bagakira neza. Uyu ni umwe bamaze kubaga hamwe n'abo mu muryango we bishimiye iyi serivisi
Abana bato bafite imirari bo ngo babavura vuba kandi bagakira neza. Uyu ni umwe bamaze kubaga hamwe n’abo mu muryango we bishimiye iyi serivisi

Imirari (Strabisme) ikunze gufata indiba y’ijisho cyangwa imbonakure kuva umwana akivuka, iyo itinze kuvurwa usanga amaso areba mu cyerekezo gitandukanye ariko amaso ubwayo nta kibazo aba afite cy’ubuhumyi.

Dr Karlien Vian Poucke, umwe muri aba baganga atangaza ko mu Bubiligi naho iki kibazo cy’imirari gihari ariko ku rugero rwo hasi. Niyo mpamvu ngo buri mwaka biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kuvura ku buntu abafite iki kibazo cy’imirari mu Rwanda no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biba birimo abatari bacye bareba imirari.

Ati “Impamvu nyamukuru ituma tuza muri Africa ni uko usanga  umubare munini w’abarwayi  uruta cyane uw’abaganga tukaza tukabafasha.

Iyo tubaze amaso y’imirari aratungana akareba mu cyerekezo kimwe kuko tuba twayagoroye

Umuvuzi w’amaso mu bitaro bya Kabgayi Jean Marie Vianney Bisengimana avuga ko ubusanzwe ibi bitaro bikunze kwakira abarwayi benshi baza kuvurwa amaso harimo n’abafite imirari.

Akavuga ko ku bana bato bafite munsi y’imyaka itandatu bavurwa bagakira ariko ngo ku bantu bakuru bafashwa kugororwa amaso kugira ngo arebe ahantu hamwe.

Ati: “Ku bantu bakuru bavukanye indwara zabateye  kureba imirari iyo bavuwe biba ari ukugira ngo ubwiza bw’amaso yabo bwongera bugaruke kuko ku bantu bafite imyaka myinshi badashobora gukira usibye kubagorora gusa.”

Dr Bisengumana ari gusuzuma umwe mu bafite uburwayi bw'amaso
Dr Bisengumana ari gusuzuma umwe mu bafite uburwayi bw’amaso

Serivisi yo kuvura amaso i Kabgayi yakira ku munsi abarwayi  120 baturuka mu Rwanda muri Kongo, mu majyepfo ya Uganda n’i Burundi.

Izi nzobere z’abaganga ziri  kuvura abareba  imirari  mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’abarwayi b’amaso bagana ibi bitaro, zizamara icyumweru zivura abareba imirari.

Aba baganga bagira inama abaturage kwisuzumisha imirari hakiri kare kuko hari abo biviramo indwara  y’amaso ishobora kubatera ubuhumyi.

Ku bitaro by'amaso i Kabgayi bakira abagera ku 120 buri munsi w'akazi
Ku bitaro by’amaso i Kabgayi bakira abagera ku 120 buri munsi w’akazi
Bamwe mu bo izi nzobere zimaze kubaga bavuga ko bishimye kuko bagiye gukira imirari
Bamwe mu bo izi nzobere zimaze kubaga bavuga ko bishimye kuko bagiye gukira imirari
Umwe mu barwayi bari hafi kuvura
Umwe mu barwayi bari hafi kuvura

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  • Oh reka nze mwbire abo tubana bareba imirari bihutire kugera iKbgayi.

  • Be blessed

  • Murimo kubeshya ngo ni ubuntu kandi ngiyeyo bakanyishyuza.Ibyagi byanjye nanibagiwe mituelle.Umuseke musigaye mudutuburira rwose.Nabonye ibi saa mbiri zo mugitondo,nkaba shushi itabona ngo ngereyo kare.Ngezeyo bati uriyishyurira 100%,Nti”ese si ubuntu nkuko nabobonye ?”Bati ashwi da!Ubu nyine ngiye mutenga nsubire Inyamata.Ni uko ntabona umuseke naho ubundi wanyishyura amafaranga nakoresheje atari ngombwa

Comments are closed.

en_USEnglish