Mu burere bw’abana b’u Rwanda harimo icyuho cyo kutaganira na bo – Hon Mukabalisa
*Leta yatanze amahirwe ku bana bose ngo bige, bakwiye kuyakoresha,
*Ababyeyi bakwiye kuganira n’abana bakamenya ibyo bifuza….
Kuri uyu wa kane tariki 8 Ukuboza, mu Nteko Nshingamategeko haraberamo Inama Nkuru y’Abana ku nshuro ya 11, Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Donatile Mukabalisa, yasabye abana kuzirikana inshingano bafite yo kwiga, asaba ababyeyi kubaganiriza.
Bose hamwe ni abana 488 bahagarariye abandi ku mirenge iwabo mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, harimo n’abana biga mu Rwanda b’abanyamahanga baje kwifatanya n’abandi muri iki gikorwa, biganjemo abakomoka muri Aziya biga muri Green Hills Academy.
Mu ijambo Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatile yavuze afungura iyi nama, yavuze ko buri mwana wese mu Rwanda afite amahirwe angana n’uy’undi mu kugira uburengenzira bwo kwiga.
Yavuze ko iyi Nama Nkuru y’Abana ari icyerekana ko Leta iha uburenganzira buri wese bwo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu, kandi ngo u Rwanda rwanasinye amasezerano ajyanye no kurengera abana ndetse rurayemeza bururndu.
Mukabalisa avuga ko nk’uko biri mu nsanganyamatsiko igira iti “Uburere Buboneye: Inkingi y’Umuco”, yasabye abana kumenya ko bafite uburenganzira ariko bakanagira inshingano yo kwiga bakaziteza imbere mu bihe bizaza nk’abayobozi igihugu kizaba gifite.
Yasabye ababyeyi na buri wese kugira uruhare mu guhwitura abana bata ishuri cyangwa bajya mu zindi ngeso mbi nk’abakoresha ibiyobyabwenge.
Hon Mukabalisa ati “Birababaje kuba hari abana bata ishuri bakajya mu yindi mirimo kandi Leta yarahaye buri wese amahirwe yo kwiga. Ababyeyi bafite inshingano yo guha abana uburere bubereye Abanyarwanda, kurera neza byubaka igihugu.”
Yavuze ko mu Rwanda uburere bw’abana bugifite inzitizi y’icyuho cy’umwanya ababyeyi baha abana babo ngo baganire.
Ati “Hari icyiho mu mirerere y’abana, mu kubaganiriza mu kubaganiriza ku byo bakeneye, bakunda, bifuza no kubaganiriza ku mpano zabo, tugomba kubaganiriza bakagira uburere.”
Yavuze ko buri wese akwiye kurinda abana cyane abantu bagafatanya mu kwamagana abarezi batubaha inshingano zabo by’umwihariko bikaba uruhare rw’abayobozi.
Ngabonziza Damien Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yavuze ko mu myanzuro 22 yafatiwe mu nama nkuru y’abana ya 10 imyisnhi yashyizwe mu bikorwa.
Muri yo harimo guha ubushobozi abana binyuze mu mahugurwa, kongera igihe cyo kwandika abana bavuka kikava ku minsi 15 bikaba 30, ndetse kugira ngo byorohe kurushaho bigakorerwa kwa muganga aho umwana yavukiye.
Kugenzuro imibereho y’abana babaga mu bigo byitwaga ibirera imfubyi, no kubashyira mu miryango, gushyiraho urwego rushinzwe abana, mu midugudu ngo hagiyeho abitwa ‘inshuti z’abana’, kongera amarerero y’abana b’inshuke n’ibindi.
Yavuze ko kuba byarakozwe byerekana ko ibyemezo n’ibyifuzo by’abana igihugu kibiha agaciro.
Uhagarariye UN mu Rwanda, Mr Lamin Manneh we yavuze ko ashima uko Perezida Paul Kagame n’umugore we Jeannette Kagame bakora ibishoboka mu gushyiraho uburyo bwatuma abana babaho neza, kandi yizeza inkunga ya ONE-UN mu bikorwa bifasha abana.
Yibukije abana ko bagomba gukorana umwete kuko ngo ni bo bazaba ari ababyeyi mu gihe kiri imbere.
Iyi nama irakomeza kubera muri Stade Ntoya ndetse hakaza gufatwa imyanzuro ijyanye n’ibyifuzo abana baza kuba bagaragaje.
Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
5 Comments
Abahinde ntimubazi!!!!!
Iwabo ntiwabahinjirira, ikindi mumenye ko baraho bari muri shuguri ngo batange ruswa bambuke inyanja, izi iyo muhuriye mwaya mahanga bakakubwira ibyabo basebya africa!!!! Do you know Idiami? Abana babi cyane.
mubarebe neza kbsa sabantu. Reka ariko tujye tubaruta wamugani ngo ibize nabi uyima ifu.
Umuseke ndabemera ku mafoto
Nibyo birakwiye kuganiriza abana mu ngo zacu no kubaha uburere bushingiye ku muco nyarwanda, ariko ubu hasigaye hari ahandi hantu henshi abana bajya, n’ibindi bintu byinshi abana bacu babona muri iyi Societe yacu nyarwanda, bakaba bahakura ubwandu mu mikorere, mu myitwarire no mu bitekerezo. “We should also clean and polish the Rwandan social environment so that we can be sure ” ko abana bacu nta kindi kibanduza hirya yo mu rugo, no hirya yo mu muryango.
Nyamara abo babyeyi batabonera abana igihe, cyane cyane ab’abayobozi n’ab’abazindukira muri shuguri bagataha abana baryamye, nibo usanga bahora bavuga ngo buri mwana agomba kurererwa mu muryango, bagafunga orphelinats abana b’imfubyi bisanzuragamo, bakabajyana kwigunga mu ngo ziyobowe n’abayaya.
Murakoze ku nkuru nziza n’amashusho akeye meza, nibyo koko abana bacu tubahe uburere bwiza umwana apfa mu iterura
Comments are closed.