Digiqole ad

Gasabo: Mu rukiko, yemeye ko yateye inda umwana w’imyaka 12

 Gasabo: Mu rukiko, yemeye ko yateye inda umwana w’imyaka 12

Kabuga – Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rw’ibanze rwa Rusororo haburanishijwe ikirego kiregwamo umusore w’imyaka 25 witwa KUBAHONIYESU ushinjwa  gutera inda umwana agifite imyaka 12. Uyu mwana ubu wujuje imyaka 13 yari ari mu rukiko ahetse akana k’amezi abiri babyaranye.

Umwana wahohotewe mu rukiko yongeye kubonana mu maso n'uwemera icyaha yamukoreye
Umwana wahohotewe mu rukiko yongeye kubonana mu maso n’uwemera icyaha yamukoreye ahetse umwana wavutse gutyo

Kubahoniyesu ashinjwa gutera inda uyu mwana w’impfubyi (aba kwa nyirarume) wo mu baturanyi amufashe ku ngufu.

Iki gikorwa kibi ngo yagikoze mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ubwo ashukashutse uyu mwana avuye kuvoma akamwinjiza aho acumbitse hafi y’iwabo mu murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero mu mudugudu wa Nyakariba.

Mu rukiko, Kubahoniyesu amaze gusomerwa icyaha aregwa ntabwo yazuyaje yemeye ko ari we wagikoze.

Ubushinjacyaha bwahise bumusabira igihano cyo gufungwa burundu.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo ya 190 isobanura ko gusambanya umwana “ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.”

Ingingo ya 191 ikagira iti Umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.”

Uyu mwana mu rukiko ari kumwe n’umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu uherutse kumurika ubushakashatsi bwerekanye ko ikibazo cyo gutera inda abangavu kimaze gufata intera ikabije.

I Karongi naho muri uku kwezi hari urubanza ruzaburanishwa rw’umugabo ushinjwa gutera inda umwana we w’umukobwa w’imyaka 12 gusa.

Mu kwezi gushize abantu 40 ahanyuranye mu gihugu bafashwe bashinjwa iki cyaha.

Kubahoniyesu we azasomerwa tariki 27 Ukuboza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW   

35 Comments

  • Uyumushenzi nibamukatire urwo gupfa nimba bishoboka kbsa ????.
    Birababaje kbsa

    • nonese wa nibamukatira urwo gupfa uwo mwana ntiyaba abaye imfubyi/

  • Ni byiza kubazwa no guhanirwa icyaha ndengakamere nkicyo

  • ariko bagiye bajya gushaka indaya niba biba byanze kwihangana bakareka abana babandi ikibazo nuko usanga arinimbwa zidafite nayo guha indaya

  • Harya buriya uriya mwana bahetse namara gukura, akamenya ukuri azabyakira ate?

  • Mujye mukoma urusyo mutibagiwe n’ingasire. None se uwo mwana ko yari avuye kuvoma, awo musore yamuhubuje mu muhanda agenda amukurura amwinjiza mu nzu aramusamabanya ?!

    Ntawashyigikira ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana, ariko njye ndi ugamije kubica, nasubira hasi, nkajya kurera abana mu miryango. Nawe se umwana arararikira amandazi n’icyayi, akumva ko kugirango abibone ari ukugarama, yakenera tel, akumva ko kuyibona ari ukugarama, ….ariko nyamara cyera twe tukiri abana, cyaraziraga kuba iwanyu bagutumye ahantu, ugatinda cg ukagira ahandi unyura, iyo washakaga ikintu iwanyu batakuguriye wariharikaga imyaka yakwera ukagurisha ukakigura…ariko uyu munsi wa none, umwana yumva ko kwiharika ari mu maguru ye !

    Hano mu kagari ntuyemo dufite ingero nyinshi cyane z’abana bagera muwa 4 primaire baratangiye gusambana, kandi nyamara kera mu mayaka ya za 80, umwana w’umukobwa yegeraga umusore afite nibura imyaka 25, none uyu munsi abana b’abakobwa baratangira primaire ubwenge bwabo buri hagati mu maguru yabo.

    Dore, nimusubire hasi mu miryango mwigishe, kuko gufunga sibyo bizakemura iki kibazo, uwo musore arafungwa burundu, uwo mwana nawe ubyaye undi mwana asigaye aho atabasha no kumurera kuko nawe yari agikeneye kurerwa, kandi izi za CLADHO iyo zibonye icyo zandika muri rapport annuel yo kohereza Europe, ntiwongera kumva zigaruka no kumureba…Mbiswa ma !

    • Icyo ugomba kumenya mukanyange nuko iyo uryananye numwana utarageza kumyaka yubukure baragukosora nkibi bagiye kuruyu musore ugiye kurangiriza ubuzima bwe muburoka. Tugomba kugira ubumuntu no kwiyubaha, niba ushaka gukora ibyo ukora ukabikorana nabakuru ukareka guhohotera abana. Murakoze

    • Iki uvuze cyo ni cyo rwose, Cladho nizere ko igiye kurera aba bana bombi I mean uwabyaye ndetse n’uwabyawe.
      Minisiteri ifite mu nshingano umuryango irebe icyakora kugirango ibi bicike naho ubundi uyu muco mubi umaze gufata indi ntera.

    • Wowe uvuga ibi ishyire mu mwanya ko uyu mwana watewe inda ari uwawe, waba uvuga aya magambo, ese umwana w’imyaka cumi n’ibiri uzi uko angana ko abenshi baba bakiri muri primaire? Ese byibura ko wumva mwe mwiharikaga iwanyu i Kigali aho kwa nyirakuru uwo mwana yabaga bafite munsi y’urugo ngo ajye kwiharikayo? Kuki muba inyamaswa mugakabya, umuntu urusha imyaka cumi n’itatu byonyine nta n’icyo bakabaye bavugana none ngo bakome urusyo bakome n’ingasire byibura iyo aza kuba ari umukobwa w’imyaka 16 aba amaze guca akenge, ibyo bihararumbo bijye bikanirwa urubikwiye kuko bidahawe ibihano byazagaruka muri sosiyeti bikangiza n’abandi bana.

      Ibyo nibyo kwigisha abana kutararikira ibyo badafite ariko ntibikuraho ko yashutswe n’umuntu umuruta kure wakamurengeye. Izo ngero utanga zo muri 80 ubu turi muri 2016 ibaze imyaka ishize, ibishuko byabaye byishi. Sinshigikiye ubusambanyi ariko ibyakozwe si ubusambanyi ni ubushukanyi no gufata ku ngufu biriya.

      • Vana amarangamutima aha. Isi yameze amenyo, nimwigishe abana banyu kuba inyaryenge, kuko ibisimba byo biriho, kubifunga burundu sicyo kizabimaraho, cg kizabibuza gukora amahano.
        N’uyu wamuteye inda, byatewe n’uko atarezwe uko bikwiye.

        Iri tegeko ryo gufunga burundu se igihe rimaze iyo riza kuba rifite akamaro ntiriba ryarabujije izi nyamaswa kwirara mu bana ! Ahubwo reba ubu nibwo brimo kwiyongera. So, iyo uhora ukora ikintu mu buryo bumwe ukabona results zimwe, uba ugomba guhindura uburyo ukoramo. Again ikuremo umujinya w’amarangamutima.

        • Wowe utagira amarangamutima nta n’ubumuntu ugira kandi ibi birerekana ko nawe uri inyangabirama nawe wafata ku ngufu, none se niba bikomeza gukorwa bareke guhanwa ngo nuko bikorwa na benshi, ubwinshi bw’amakosa ntibuyakuraho. ku isi hose viol nicyo gihano gikomeye gitangwa none wowe ngo ni amarangamutima. Vana ubwo bunyamaswa aho ushyigikira umurozi akakumara ku bana. Kwigisha abana bacu nibyo ndabishyigikiye ariko no guhana ni ngombwa kuwakosheje biha isomo n’undi wese ushaka kubitekereza.

        • None wowe wumva byagenda gute? Ibyo bisimba urumva nta gihano bakwiye? Wumva abana bakwiye kurerwa, noneno ababangiza bo bagahabwa rugari. Biriya ntaho bitaniye no kwica, ahubwo ikibazo ni uko igihano cy’urupfu kitakibaho.

          Naho iby’amarangamutima ni gute umuntu atayagira. Buriya bibaye ku mwana wawe nibwo wamenya ibyo aribyo(ariko simbikwifuriza) ayo marangamutima ntiwamenya aho aturutse.

          • Ariko muramurenganya ntiyigeze avuga ko abo bagizi ba nabi badakwiye guhanwa, yashimangiye ko uburere bw’abana bukwiye kwitabwaho kuko abagizi ba nabi bariho. Njye nakongeraho ko ababyeyi bakwiye kurinda abana babo bakabakurikirana buri munsi, niba wohereje uyu mwana w’umukobwa kuvoma wenyine iyo nzira yose umenye ko za mayibobo zimukurikira zikaba zanamuhemukira. Ino mu mahanga ntabwo wohereza umwana w’umukobwa hanze mutari kumwe cyangwa se nta wundi muntu bari kumwe. Iyo ujenjetse gato baranamwiba bakamubura burundu. Iki kibazo kirababaje , ababyeyi mumenye abana banyu kugeza bakuze.

        • @Kamikazi, Muri iki gihe umuntu niwe wimenya. Uriya baramufunga, ariko uyu umwana hamwe n’umwana ahetse bo ntibazabura guhura n’ingaruka za kiriya gikorwa. Ni ngombwa gutoza abana bacu uburere hakiri kare, umwana urangije 6 primaire ntiwavuga ko atazi ingaruka z’imibonano-mpuzabitsina idakingiye….Abaye ariwe wamudevierge agahita anamutera inda byaba ari akandare.

          Abakobwa nabo nibigishwe kwihagararaho, confidence, kumenya kuvuga “OYA” igihe ari ngombwa, kutarushwa imbaraga n’irari ry’ibintu cg frw….impamvu mvuze ibi si uko nshyigikiye uyu musambanyi, ahubwo ni uko aho ibintu bigeze ntabwo horoshye, urasanga abana b’abahungu birirwa mu biyobyabwenge, muri film za porono, bene aba gushuka umwana akamusambanya babifata nk’ibintu bisanzwe, no gufungwa burundu ni ikiruhuko kuri bo, ninayo mpamvu nkeka uyu yahise yemera icyaha ataruhanije…Ibi byose uwo bisiga mu kaga ni umwana w’umukobwa aba vulnerable akiri mutoya cyane; ni ngombwa ko abakobwa bigishwa strategies zo kwirengera mu buryo bwose, harimo no kuganza irari. Amategeko abarengera ntabwo ahagije yonyine, hakenewe ikindi cyisumbuyeho.

  • Ntabwo wasaba abana gushyira mu gaciro abakuru byabananiye icyo gihe cya kera Mukanyange avuga yibagiwe kongeraho ko umuhungu wabonaga abana bakosa yababwiraga gusigaho none ngo nibakome umushukanyi bakome nabo bana. Umwana akosheje umukuru aramuhanura ntamushuka uretse ko uyu we atamushutse yamufashe ku ngufu

  • Uravuga ngo uwahohotewe ntabona warangiza ukandika munsi y’ifoto ngo yongeye kubonana imbona nkubone n’uwamuhohoteye.

    • ariko manzi we,wowe urasoma” impubyi” ukumva “impumyi?”. ibyo kutabona ubibonye hehe?mujye musoma nk’abize ibihekane byose wana.

    • Ngirango yashatse kwandika imfubyi ntabwo ari impumyi

  • Awa! Iyo nyangabirama ihame hamwe yumve uko guhemukira utwangavu biremereye! Bagiye bafata izo ntindi zabo!

  • @Manzi nkeka ko yibeshye yashakaga kwandika imfubyi atari impumyi, kilo yahise asobanura ko arererwa kwa nyirarume naho ubundi abo bangiza abana bahanwe bihanukiriye kuko ababasambanya nibabicikaho nabo bana bishora cg bashorwa mu busambanyi ntibazabona ababasambanya.

  • Gusa birababaje kandi biteye agahinda kubona abakagombye guha uburere cg gutanga urugero rwiza ku bana aribo babangiza

  • birababaje rwose bajye babahana bihanukiye nta mbabazi bagiye barongora abakuze ko bahari bakereka izo mpinja inkiko zacu zibe maso rwose zibakanire urubakwiye ntambabazi.

  • JYEWE MFITE IKIBAZO CY’UKO ULIYA MWANA NA NYINA BAZABAHO, UBUYOBOZI BUBISHINZWE BAREBE ICYO BABIKORAHO….. NAHO UBUNDI ULIYA WABYARANYE N’UMWANA WE BYO N’AMAHANO.

  • gusa sinzi niba leta itareba uburyo rriye tegeko naryo ryahndukamo ukuntu! ndabivuga nshingiye ku buryo bareba niba uwafashwe ku ngufu, agatwita inda akanga ko banayikuramo, akemera kuyibyara. icyo bakora bareba niba umwana uvutse gutyo we atavukijwe uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi be bose, hanyuma bagahnduramo close zihariye z’itegeko ku buryo umwana yazabona uruhare rwo kurerwa n’ababyeyi bose.

    gusa mu gihe nta nda yahakuye cyangwa se uwafashwe ku ngufu akaba adashaka kubyara iyo nda, uwayimuteye akaba ari bwo yakatirwa burundu nk’uko itegeko kugeza ubu ribitegeka.! ndasaba ko umwana yarengerwa, Murakoze!

  • Ni amahano pe! ese ubwo uwo mwana azandikwa kuri inde? nge ndabona ubutabera bwararangaye kuko bakagombye kuba barayikuyemo mbere. ubundi umunyabyaha agahanwa. ubwo se abobana bombi bazabaho bate?Ubwo se uwo mwana azandikwa kuri inde?.

  • uyu ni umuvumo,kubona imfizi itimya umutavu,isake ntiyurire umushwi,yewe ndi kubona imilizo irihafi gucika,,,,,ubwo se murandika iki?ko mba ndoga buragaza?

  • Hari ubivuze neza ati ikibazo ni uko usanga byakozwe n’imbwa zidafite n’ayo guha indaya! Aba bantu akenshi muzasanga ari ingegera zitagira epfo na ruguru, imburamukoro zitunzwe no kwiba no gukora ayandi mabi nk’aya nyine. Nta kindi wabakorera rero uretse kubafunga bakava muri rubanda ruzima. Birababaje cyane.

  • Uyu mwana se namenya ko nyina ariwe wafungishije se bizagenda bite? ejo umwana nakura uzasange yirirwana ingemu kuri prison agemuriye se? iyi si ibaho ibibazo byinshi.

    • Tanga solution.

  • Nanjye nshyigikiye ko ahanwa! Ariko uretse n’ibyo, ibiteye inkeke ni byinshi. Nta bushakashatsi nakoze, ariko ntinya ibyo numvanye abantu benshi. Ngo ubusambanyi bw’abana, hagati yabo, n’iryo hohoterwa rikorwa n’abakuru ku bana, rirahari, kandi abo bana, n’ubwo barengerwa n’itegeko, ngo bafite uburere buke, kuko na bo babigiramo uruhare, bashaka amalindazi n’ibindi. None rero, duhane yego, ariko kandi dukumire, twigisha abana nk’uko Ninyampinga project yabitangiye. Ikindi, dutange urugero, kuko abantu bakuru natwe gusambana twabihinduye umukino ukunzwe kandi woroshye. Ikindi, dusenge cyane, kuko iterambere, itumanaho ryoroshye (wtzp, porno, movies ziteye isoni kuri local TVs), kutaboneka kw’ababyeyi, guterera iyo, .. biri mu bituma abana bangirika hakirikare

  • Njye mbona gufunga burundu atariwo muti, kuko bibabaza uwakoze icyaha ariko ntanicyo bimariye uwagikorewe kuko nta nyungu abikuramo. Njyewew nkora amategeko ahubwo nategeka ko umusore warayamanye n’umwana muto akamutera inda, Leta yaborohereza, mu gihe babyemeye bombi bagashyingiranwa, hanyuma bakabana nk’umugabo n’umugore. Uyu niwo muti nyawo kandi ukwiriye, naho gufunga uwo musore ntacyo bimaze rwose.

    Twongere twibaze neza no ku kibazo kivuga ngo ese iyo umusore arayamanye n’umukobwa mutoya uri munsi y’imyaka cumi n’umunani, atamufashe ku ngufu, hanyuma bikamenyekana, uwo musore agomba gufungwa uko byagenda kose??

    Ese mu gihe umukobwa muto yaryamanye n’umusore cyangwa undi mugabo uwo ariwe wese kubera ko uwo mukobwa muto yishakira inyungu ze amukuraho (amafaranga, telephoni, umwenda mwiza wo kwambara, agakufi keza ko kwambara, akazi etc…) icyo gihe nibiramuka bimenyekanye, uwo musore cyangwa uwo mugabo akwiye koko gufungwa???

    Rwose njye ntekereza ko ku bibazo nk’ibi, hagomba ubushishozi mu gufatira ibyemezo cyangwa ibihano ku bagabo cyangwa abasore baryamanye n’abo bana b’abakobwa. Hari n’ubwo rwose ndetse ubona utwo twana tw’udukobwa turimo kwibambaza ku basore, turimo dushotora abo basore ngo bakunde bagere ku “ngingo”, ariko nyuma ugasanga amategeko arahana wa musore kandi uwo mwana w’umukobwa ariwe wamusembuye.

    Munyumve neza, njyewe rwose nshigikiye ko umusore wasambanyije umwana w’umukobwa muto ku ngufu afungwa burundu. Ariko ntabwo nshigikiye ko umusore uryamanye n’umwana w’umukobwa muto kandi babyumvikanyeho bombi, nyuma bikamenyekana, yafungwa kuko nta cyaha mu by’ukuri aba yakoze.

    Kuryamana n’umuntu ku bushake mwabyumvikanyeho, no gufata umuntu ku ngufu, bikwiye gutandukanwa neza mu mategeko. Abakobwa b’ubu nabo ntiboroshye.

  • babyeyi mubyara abakobwa ndetse nabafite abo barera, nge ndabagira inama yo kubaba hafi cyane, kuko nubwo izi ari cases ziba zibonetse izitavugwa nizo nyinshi, ahanini tugiye mu mibereho yacu wasanga nuri mukuru ubu, igihe yari umwana hari umugabo umuruta kure wabaga ashaka kumufata kungufu,cg se akaba yaranafashwe kungufu, abakoshyoshyaga se bagushukisha utubombo nibindi nyamara intego yabyo ari ukugusambanya atitaye kumyaka ufite ibyo ntibimenyekane, ndasaba ababyeyi mwitonde!

    Abo baturanyi, abo ba tonto baba murugo, abo bazamu, abo baboyi baduhohoterera abana nyamara ibimenyekana nibike, nimwigishe abana bakiri bato, mubaganirize babisangeho kuko naba atagutinya azakubwira ibyamubayeho udahari evidement aruko wamuhaye umwanya, mugomba kuzirikana ko uwo ujya kumuhohotera aba yaratangiye kera amubeshyabeshya kandi amubwira ko adakwiye kubivuga cg se ko azamwica nabivuga,kuko ntamuntu uhuruduka ngo aze afate kungufu umwana atarasanzwe azi!!

    Kereka ari umusazi cg bahuye ari nijoro, mbere yabyose muze turere, twegere abo rurema yatugabiye, twe guhugira kuri za wathup na facebook igihe dutashye,abana bacu twe kubaharira abakozi bo murugo gusa,kandi tugirire amakenga abo tubana nabo ntugakangwe ngo ni musaza wawe, muramu wawe,cg inshuti ya famille, tutirengagije ko hari naba papa bafata abana babo. ubundi tujye tunabaragiza Imana yo ishobora byose iturebera aho turi naho tutari.

    Hanyuma ibyo biburabwenge nabyo bitagira umuco bajye babikanira urubikwiye, kuko niba ari igikomere kibi nicyo kuvutswa ubusugi bwawe utabigizemo uruhare, tutibagiwe nibyo birwara bagutera ndetse numuruho.

    Murakoze mugire amahoro!

  • Ibintu bisigaye biriho ubu byo kwigisha ubusambanyi ku maradiyo amwe n’amwe ya hano mu Rwanda bikwiye nabyo guhagarara. Abanyamakuru biha gutanga ibyo biganiro bakwiriye gufatirwa ibihano.

    Sinzi niba abayobozi bo hejuru bo muri iki gihugu bajya bakurikirana ibyo biganiro kuri ayo maradiyo bakaba bazi ko bihari ariko ntibagire icyo bakora ngo bihagarare.

    Rwose biteye kwibaza byinshi kubona umunyamakuru ajya kwigishiriza kuri Radiyo ngo ukuntu umugabo aryamana n’umugore (“gutera akabariro”, “kubaka urugo”), ngo n’ibyo umugabo angomba gukora ngo ashimishe uwo baryamanye cyangwa ibyo umugore agomba gukora ngo nawe ashimishe uwo baryamanye. Ibyo bintu rwose ni ibikiii!!!! Kuki service ishinzwe “censure/censorship”idafata ibyemezo.

  • Ese buriya umwana azakura adahura na se.. Ko yemeye icyaha..ibihano bigabanywe..
    Ndemeranywa nuwavuze kutagira amarangamutima…ntuzigere ufata umwanzuro ugifite uburakari..

  • igifite ingufu kurusha ibindi nugusobanurira abangavu bacu ko ntacyiza cyo gushukwa nizo nkundamugayo kuko abenshi zibashukisha nibidafashe kd nabo dukekako bafite izongeso kabimenyesha ubuyobozi

Comments are closed.

en_USEnglish