Déo Nkusi ushinzwe guhuza ibikorwa mu rwego rw’igihugu y’intwari impeta n’imidari by’ishimwe yanenze abayobozi mu nzego za Leta barya imari ya Leta kandi iba yarabahaye ibyo bakeneye byose. Kuri we ngo bariya bantu ntibakwiriye kwihandagaza ngo bavuge ko bakunda igihugu kandi bagisahura. Hari mu kiganiro yagiranye n’Umuseke mu rwego rwo kumenyesha abanyarwanda uko imyiteguro w’Umunsi […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasoje itorero ry’Abarimu ryiswe Indemyabigwi, bari bamaze icyumweru batozwa indangagaciro nyarwanda, mu ijambo rye, yavuze ko Perezida Paul Kagame yamutumye kubabwira ko bagomba gukora cyane no mu masaha y’ikirenga kandi ngo azafatanya nabo kureba uko imibereho yabo yakomeza kuba myiza. Umubare w’Abalimu bari mu itorero ry’INDEMYABIGWI mu […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, mu izina ry’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa, Pastor Ezra Mpyisi amaze gutangaza ko umugogo w’Umwami Kigeli uzatabarizwa ku cyumweru tariki 15 Mutarama i Mwima ya Nyanza ahashyinguye kandi mukuru we Umwami Mutara Rudahigwa. Pastor Mpyisi yatangiye avuga ibyateje guhunga kwa Kigeli, ko ari amacakubiri y’abazungu ariyo ntandaro, ndetse […]Irambuye
*Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 20,9% * Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi bizamukaho 4,9%. Kuri uyu wakabiri, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje raporo igaragaza igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mu kwezi kw’Ukuboza 2016. Raporo igaragaza ko ibiciro byazamutseho 11.0% muri rusange. Raporo igaragaza ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe, mu mijyi no mu byaro mu kwezi kw’Ukuboza […]Irambuye
Nyuma y’uko atsinzwe urubanza rwo gutabariza umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda, uwahoze ari umujyanama we Boniface Benzige yatangaje ko hari ‘Inteko y’abiru’ yimitse umwami wo gusimbura Kigeli. Uyu wimye ingoma ngo ni uwitwa Emmanuel Bushayija uzafata izina rya Yuhi VI. Uyu munsi nibwo umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda, ni mu […]Irambuye
Nyuma y’imyaka irenga 50 mu buhungiro ndetse akaza gutangirayo, Umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda kugira ngo atabarizwe/ashyingurwe mu cyubahiro. Wageze i Kanombe ahagana saa saba z’amanywa. Bacye cyane mubo mu muryango wa Kigeli nibo baje kwakira umugogo we. Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yagaragaye mu baje kwakira umugogo w’umwami. Ubu, umugogo […]Irambuye
*Kuri uyu wa mbere, MINEDUC iratangaza amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye *MINEDUC ikaba yanatangaje ingengabihe y’amashuri y’uyu mwaka atangira tariki 23 Mutarama. Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize hanze ingengabihe y’amashuri muri uyu mwaka w’amashuri wa 2017. Harabura iminsi micye ngo igihembwe cya mbere gitangire. Igihembwe cya mbere kiratangira ku itariki 23 […]Irambuye
Update: Abakozi bane barimo abazamu babiri n’abakora mu ishami rya mutuelle babiri batawe muri iyombi ku bw’iperereza nkuko Leopold Ngabonziza umuyobozi w’iki kigo nderabuzima yabitangarije Umuseke. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibondo gikorera mu Kagali ka Malimba, Umurenge wa Kabarore muri Gatsibo, Leopold Ngabonziza yabwiye Umuseke ko mu ijoro ryakeye abajura binjiye mu kigo ahakorera ibiro […]Irambuye
Nyuma yo gutorerwa Manda ya kabiri ayobora igihugu, Perezida Paul Kagame na Guverinoma ye bashyizeho “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2010-2017” ikubiyemo imirongo migari ubuyobozi bwe buzagenderaho, hibandwa cyane ku Miyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu n’Imibereho myiza. Iyi gahunda yaje kuzuzwa na Guhunda y’imbaturabukungu ya kabiri “EDPRS2” yo izarangira mu 2018. Ese ibyo Guverinoma yiyemeje bigezehe? […]Irambuye
Raporo iheruka y’ikigo cy’igihugu cy’ibaruririshamibare igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2016, umusaruro w’inganda wasubiye inyuma, kuko wavuye kuri miliyari 76 wariho mu bihembwe bibiri bya mbere, ugera kuri miliyari 73. Muri iki gihembwe cya gatatu gitangira muri Nyakanga kikarangirana n’ukwezi kwa Nzeri, mu nganda z’ibiribwa; Inganda z’ibinyobwa n’itabi, Inganda z’ibitambaro, imyambaro n’ibikomoka […]Irambuye