*J. Kagame yatangije imirimo yo kubaka irerero rizakira abana bagera mu 120, *Avuga ko kwita ku mbonezamikurire y’abana bitangira ababyeyi bumvikana abana bazabyara Rutsiro- Madamu Jeannette Kagame umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation uyu munsi mu murenge wa Kivumu yatangije imirimo yo kubaka urugo mbonezamikurire ruzarererwamo abana b’incuke ku bufatanye n’umuryango Tamari Foundation. Yavuze ko kwita ku […]Irambuye
*Ni umushinga wa miliyoni zirenga 38 z’ama-Euros *Utumodoka two mu kirere bazubaka ku kirunga cya Karisimbi ni utwa kabiri muri Africa *Ni umushinga witezweho kuzamura ubukerarugendo muri Parike y’Ibirunga. Kompanyi y’Abataliyani “Leitner Group” iri kumvikana na Leta y’u Rwanda kugira ngo iyifashe kubaka umushinga w’utumodoka two mu kirere (Ropeway) ku kirunga cya Karisimbi, iravuga ko […]Irambuye
*Mpyisi ati ‘mbabazwa n’uko Gitera Joseph yakoze byinshi ariko ntabe Perezida,…’ *Lumumba yemereye ikintu gikomeye Kigeli, Mpyisi yanze kukivuga kuko ngo kirakomeye * Icyo kintu ngo cyari gutuma u Rwanda rwaguka *Mpyisi yanenze bikomeye abakobwa b’u Rwanda babyina bambaye ubusa Ubwo yafataga ijambo ngo avuge ku bigwi n’amateka by’Umwami Kigeli V Ndahindurwa washyinguwe i Mwima […]Irambuye
Mu muhango ukomeye wo gusezera bwa nyuma Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, Umugogo we wageze i Nyanza mu Rukari uherekejwe n’abantu benshi bari mu modoka zisaga 100, harimo abo mu muryango we n’inshuti n’abavandimwe baje kumusezeraho bwa nyuma bwere yo kumushyingura. I Nyanza ubuzima busa n’ubwakomeje uko bisanzwe, gusa bamwe muri rubanda rusanzwe baje kwifatanya n’umuryango […]Irambuye
*Perezida Hollande yemereye Afurika inkunga y’iterambere ya Miliyari 23 z’ama-Euros *Yizeza Afurika ko Ubufaransa buzayihora hafi *Kandi ngo kuza muri Afurika, Ubufaransa ntibaba bushaka ambuye y’agaciro cyangwa kwivanga muri Politike yayo, ahubwo ngo buba buzanye ubufasha. Perezida w’Ubufaransa François Hollande witabiriye inama ihuza Afurika n’Ubufaransa “Sommet Afrique-France”, yongeye guha ikizere Afurika ko bagiye kuyifasha mu […]Irambuye
Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi banyuranye b’ibihugu bya Afurika bahuriye i Bamako muri Mali na Perezida w’Ubufaransa François Hollande, baraganira ku mahoro n’ubufatanye. Perezida François Hollande yamaze iminota myinshi ahagaze, ubwe yakira abayobozi bitabiriye iyi nama iri kubera muri ‘Centre International de Conférence de Bamako’ harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame witabiriye inama aherekejwe […]Irambuye
Rusizi – Iradukunda Joselyne, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19, yabaye imfubyi afite imyaka 10 yonyine. Ubu yahisemo gutangira akazi ko gusekura isombe, ngo bimurinda kujya muburaya kuko bimuha amahoro. Iradukunda Joselyne yabwiye Umuseke ko amaze kubura ababyeyi be ku myaka 10 yahise ava mu ishuri kubera kubura ubushobozi bwo gukomeza ishuri. Yabaye imfubyi […]Irambuye
Itsinda ry’Abadepite bari mu ruzinduko rw’iminsi itandatumu Karere ka Rusizi basuye kandi bashima aho imirimo yo kubaka Hoteli y’inyenyeri eshanu ‘Kivu Marina Bay’ biteganyijwe ko izuzura muri uyu mwaka nyuma y’igihe kirekire ihura n’ibibazo. Aba Badepite bari kugenda basura Imirenge yagiye itangwa n’Akarere ka Rusizi yakozwemo ibikorwaremezo byatumye aka Karere gashyirwa mu mijyi ya kabiri […]Irambuye
*Amashashi yitwa ‘Cling Films’ yo mu bitaro, hotels,… ngo ab’imigati bayagize ayabo… Kuri uyu wa 13 Mutarama, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije cyaramukiye mu mukwabu wo gushakisha abakomeje gukoresha amasashi ya pulasitiki mu turere twose tw’u Rwanda, rimwe mu matsinda ari muri iki gikorwa mu mujyi wa Kigali wafashe abantu bane bafite inzu zikorerwamo imigati […]Irambuye
Assistant Commissioner of Police (ACP) Nepo Mbonyumuvunyi, uyobora ishami ry’Ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu avuga ko inzego z’ubutabera zimaze iminsi mu biganiro by’uko abantu bari mu mirimo itandukanye irimo n’iyo hejuru bavugwa mu byaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta nabo byajya bashyirwa kukarubanda. Aha ngo niho Polisi nayo ibitegeye. ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yabwiye Umuseke mu […]Irambuye