Digiqole ad

RSSB yaba yenda kugura 51% bya Sonarwa iri mu bibazo

 RSSB yaba yenda kugura 51% bya Sonarwa iri mu bibazo

Inyubako ikoreramo ikicaro gikuru cya Sonarwa.

Hari amakuru avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize n’ubwizigame “Rwanda Social Security Board (RSSB)” yaba yaramaze kugura 51% by’imigabane ya Sonarwa iri mu bibazo by’ubukungu kugira ngo barebe uko bayizahura.

Inyubako ikoreramo ikicaro gikuru cya Sonarwa.
Inyubako ikoreramo ikicaro gikuru cya Sonarwa.

Banki ya Kigali (BK) nayo iri kwinjira muri Serivise z’ubwishingizi nayo ngo yashakaga kugura 35% by’imigabane ya Sonarwa, byari kuyigira umunyamigabane mukuru ariko ntibyakunda itsindwa na RSSB.

Sonarwa ivugwamo ibibazo by’imiyoborere mibi n’imikorere idahwitse, ku buryo ngo hari n’ibibazo byinshi by’Abakiliya bitabasha gusubizwa.

Mu mwaka ushize, Police yataye muri yombi uwari umuyobozi murkuru wa Sonarwa Mawadza Nhomo n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi Charles Mutsinzi Karake, hamwe n’abandi bakozi bane aribo Hubert Rumanyika, Stevenson Nzaramba, Gerard Mbabazi na Barnabas Rutagwabira bakekwaho ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi “illegal financial transaction” amafaranga agera kuri miliyoni 191.

RSSB isanzwe ari umunyamigabane wa kabiri muri Sonarwa kuko ifitemo imigabane igera kuri 16%. Gusa, kuko atariyo munyamigabane mukuru ngo byatumaga idashobora kugira byinshi ihindura ku mikorere ya Sonarwa.

Ikinyamakuru ‘The East African’ cyacukumbuye iyi nkuru cyavuganye n’umuntu utarifuje ko atangazwa amazina, akibwira ko mu rwego rwo gukura Sonarwa mu nzira igana ahabi, ngo BK na RSSB zatangiye gushaka uko zagura imigabane myinshi muri Sonarwa, gusa ngo RSSB isa n’aho ariyo yamaze kuyegukana.

Yagize ati “Ntabwo arinjye ushinzwe, Sonarwa yavuganaga ‘directly’ na RSSB. Ariko, icyo nakubwira ni uko RSSB yaguze imigabane myinshi muri Sonarwa, baguze imigabane ya IGI Plc.”

Kuva mu mwaka wa 2008, Kompanyi y’Abanyanigeria “Industrial And General Insurance (IGI) Plc” yari ifite 35% bya Sonarwa byayigiraga umunyamigabane mukuru muri Sonarwa, naho RSSB ikagira 16% ari nayo yari umunyamigabane wa kabiri, naho 49% by’imigabane isigaye bikaba mu biganza by’izindi Kompanyi umunani (8).

RSSB nimara kugura imigabane ya IGI Plc, izaba igize 51% by’imigabane ya Sonarwa, biyihesha gufata imyanzuro yagarura ku murongo iyi Kompanyi y’ubwishingizi ikuze cyane mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imari muri RSSB, John Bosco Sebabi yabwiye iki kinyamakuru ko bari gukora ku ‘Umugambi wo kurokora Sonarwa’, ariko ngo ntabwo ashobora gutanga ibisobanuro byimbitse.

Yagize ati “Turi gukora gukora ku mugambi wo kuyirokora. Dushobora kuba cyangwa kutaba abayamigabane bakuru. Ibintu byose bizasobanuka neza ubwo ‘deal (kumvika)’ izaba irangiye. Tuzabahamagara tubabwire amakuru arambuye.”

Jean Paul Majoro, umuyobozi w’ihuriro rya Kompanyi z’ubwishingizi “Association of Insurance Companies in Rwanda (ASSAR)” nawe yemereye The East African ko RSSB yaba yaraguze Sonarwa.

Yagize ati “Nta bimenyetso mfite, ariko numvise ko RSSB yashaka kubanza gukora igenzura (due diligence) mbere yo kugura. Banki ya Kigaki nayo yabishakaga.”

Sonarwa yatangiye gukora tariki 01 Kanama 1975. Kuva IGI Plc yagura 35% bya Sonarwa mu 2008, Sonarwa ubu ifite igishoro (capital) cya miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’imitungo (Asset Base) ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 14.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Amafranga twazigamiye izabukuru ni yo mugiye gushora mu kuzahura ibyahombye koko? Yiyongere kuyo mwashoye mu kwimura abantu za Kiyovu na Gaculiro, ayo mwubakishije imiturirwa ikorera mu gihombo cyangwa igurishwa make ku yayubatse! Ibi ni ibiki ra!

  • Iyi nkuru ko inteye ubwoba ko nzabura udufaranga twanjye ntanga muri SONARWA twa insurance ? Ahubwo RSSB nigure imigabane yose ya SONARWA a 100% kuko burya RSSB ikorana neza ahari wenda byazatuma abatanga insurance muri SONARWA basubizwa ayabo hatabayeho kuyabagavura nkuko bijya bigenda kuko abantu usanga basubizwa Frw make cyane ugereranyije n’ayo baba bariteganyirije.

  • Nibagire vuba iriya hotel yaheze aho ifungure itwihere akazi!

  • Babanze bacyemure ikibazo cy’umugore ngo ni Commercial director, hanyuma umukobwa witwa Edith Iragena bamwigishe ubwenge! Agnes Mutamba na Amos bivanemo kuba ba nyiranjya iyo bigiye, barengere inyungu za Company! Ubundi barebe ko ikigo kidatera imbere!

Comments are closed.

en_USEnglish