*Hari hake urwishe ya nka rukiyirimo, abagishyira imbere iturufu y’amoko n’amacakubiri, *Ntawe ukwiye kwemererwa gusenya aho kubaka Ubunyarwanda, *Abadepite n’abandi bakozi b’Inteko bagize ikiganiro kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ mu muhezo. Mu gutangiza ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda byahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abakozi batandukanye b’Inteko, kuri uyu wa gatatu Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Mukabalisa Donalite yavuze ko […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuwa mbere ni bwo abagizi ba nabi bataramenyekana batemye bikomeye inka y’uwitwa Ferdinand Mukurira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, abaganga b’abamatungo bamaze kudoda iyi nka baremeza ko ishobora gukira. Umwe mu baganga b’amatungo bari kuvura iyi nka yabwiye Umuseke ko iri koroherwa […]Irambuye
*Aba bana ngo bakwiye kuburanira mu muhezo Kigali – Mu rubanza rw’abaregwa iterabwoba no gukorana n’imitwe y’iterwabwoba rwakomeje kuri uyu wa kabiri hasojwe iburanisha ry’inzitizi; iyo kuburanishwa mu ruhame ndetse no kuburanishiriza abana mu rukiko rwihariye. Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’amakuru bwavanye mu kigo cy’indangamuntu mu baregwa abatagejeje ku myaka y’ubukure ari bane gusa. Umwe […]Irambuye
*Avuga ko hagati y’u Burundi n’u Rwanda nta bushotoranyi buherutse, S. Africa ngo biri mu buryo Mu kigaro n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko kuba Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaguma ku butegetsi bitareba u Rwanda kuko iki gihugu gifite ubwigenge bwacyo n’abagituye […]Irambuye
Gasabo – Kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo hafungiye umugabo wo mu Kagari ka Nyabikenke ukekwaho Ingengabitekerezo ya Jenoside no gushaka kugirira nabi umugore we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaranye imyaka itanu babana. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Uwateje imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda agafasha abanyarwanda kuwugira umwuga, Jonathan ‘Jock’ Boyer yari amaze imyaka 10 aba mu Rwanda none yasubiye iwabo muri USA. Ngo ntabwo azibagirwa umwaka wa 2014 kuko nibwo yageze kuri zimwe mu nzozi ze. Kuri uyu wa mbere tariki 3 Mata 2017 nibwo umunya-Amerika Jonathan Jock Boyer […]Irambuye
*Umwe mu badepite ngo RAB yikorejwe umutwaro idashoboye, *Barasaba Minisitiri ko ava muri ‘theory’ akajya mu bifatika, *Minisitiri azakomeza gutanga ibisobanuro ejo. Mu gikorwa cyo kugeza ku Badepite ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe na Komisiyo y’Ubuhinzi biri muri gahunda nyinshi za Leta haba mu buhinzi n’ubworozi by’umwihariko muri Girinka, imishinga itaratanze umusaruro ungana n’amafaranga yatanzweho, ikigo […]Irambuye
Abaturage mu murenge wa Karama mu karere ka Huye bavuga ko icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko cyababereye ingirakamaro, bamwe bariyunze bababarirana ku manza z’imitungo, Me Evode Uwizeyimana wari wabasuye avuga ko imanza zishoboka zikwiye kwihutisha izidashoboka abantu bakumvikana kuko ngo niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataranatunga ibihumbi 200 urwo rubanza ntirwashoboka. Me Evode Uwizeyimana […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abanyeshuri bo muri Kamunuza yigisha icungamutungo ya Kigali (KIM) n’abamugariye ku rugamba, Brig Gen John Bagabo yavuze ko gutsinda urugamba rwo kubohoza igihugu byagiriye akamaro impande zombi zari zihanganye kuko muri iki gihe bose babanye neza, bafatanyije kubaka igihugu, ibyo yise ‘Win Win Situation’. Yavuze ko byerekana akamaro ka ‘Ndi Umunyarwanda’ aho […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu Guverinoma y’Ubuyapani yasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo gushora asaga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri mu Karere ka Rwamagana ku buryo mu 2023 umusaruro uzaba wazamutseho 30%. Ni inkunga izanyuzwa mu Kigo cy’iterambere cy’Abayapani (Japan International Cooperation Agency/JICA) muri gahunda Ubuyapani bufashamo u Rwanda guteza […]Irambuye