Abaregwa iterabwoba bane ngo nibo gusa badafite imyaka y’ubukure
*Aba bana ngo bakwiye kuburanira mu muhezo
Kigali – Mu rubanza rw’abaregwa iterabwoba no gukorana n’imitwe y’iterwabwoba rwakomeje kuri uyu wa kabiri hasojwe iburanisha ry’inzitizi; iyo kuburanishwa mu ruhame ndetse no kuburanishiriza abana mu rukiko rwihariye. Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’amakuru bwavanye mu kigo cy’indangamuntu mu baregwa abatagejeje ku myaka y’ubukure ari bane gusa.
Umwe mu bunganira abaregwa avuga ko mu gihe haba hari uwagaragaza ko amakuru yatanzwe na kiriya kigo atari yo ngo hakwifashishwa n’ibipande byo kwa muganga cyangwa aho yatangiriye ishuri.
Abaregwa hamwe n’ababunganira bahawe umwanya ngo nabo bagire icyo bavuga kuri izo ngingo ebyiri . Abaregwa bose bari basigaye batarabivugaho bagaragaje ko bifuza kuburanira mu ruhame ngo nkuko bagenzi babo bari babyifuje.
Bamwe bagiye banongeraho n’impamvu bifuza kuburanira mu ruhame ko bashaka ko ibyo baregwa bijya ahagaragara byabahama abantu bose bakabimenya ariko banumva uburyo babikoze n’ababaye abere nabo bakaba abere imbere y’abantu.
Me Kayitare agira ati “ abo nunganira icyo bakeneye ni ubutabera kurusha uko bakeneye Public. Ndumva uko amategeko abigena cyubahirijwe nta kibazo kuko icyo bakeneye cya mbere ni ubutabera.”
Ariko ku kijyanye no kuburanishiriza abana muri uru rukiko we avuga ko bikozwe hari amategeko yaba yirengagijwe. Ndetse ngo uru rukiko barushyikirije ikirego rudafitiye ububasha.
Abaregwa bo ku kijyanye no kuburanishiriza abana muri uru rukiko ntibabigarutseho, byagarukwagaho n’ababunganira aho bose bashimangiraga ko abana badakwiye kuburanishirizwa muri uru rugereko kandi hari uruteganywa n’amategeko rureba abana.
Abana barimo ngo bari bataruzuza imyaka y’ubukure mu gihe cy’icyaha ngo ni bane gusa.
Ubushinjacyaha bwakomeje gushaka amakuru y’imyirondoro agaragaraga ko ari abana ndetse nabo bakabivuga ariko bidasobanutse.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ku makuru bwari bwatumwe n’urukiko ajyanye n’imyirondoro aho bamwe ngo byagaragaye ko imyaka bari bavuze itari yo.
Ubushinjacyaha ngo bwifashishije ikigo cy’indangamuntu amakuru cyahavanye ngo cyasanze abana batagejeje imyaka y’ubukure barimo ari bane bonyine.
Gusa hari abangaragaje ibibazo by’imyirondoro bavuga idahuye n’iy’Ubushinjacyaha bwavanye mu kigo cy’indangamuntu.
Aha umwe mu bunganira abaregwa yavuze ko nk’uregwa ashobora guhabwa imyaka y’ubukure kandi atarayigezaho bityo yaburanishwa akaba abuze uburenganzira yagombaga kubona.
Avuga ko hajya hanakoreshwa amakuru aturuka mu bindi byangombwa nk’ibipande byo kwa muganga umwana yandikwaho avutse cyangwa aho yiyandikisha agiye kwiga.
Abaregwa bose bahawe umwanya ngo ufite ikibazo kuri izo mbogamizi agire icyo avuga mbere y’uko iburanishwa ry’ibyerekeye inzitizi ripfundikirwa.
Byanzuwe ko umwanzuro kuri iri buranisha uzasomwa tariki ya 13 Mata 2017.
Photos © Martin NIYONKURU/UM– USEKE
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW