Digiqole ad

Umugabo ‘yabwiye’ umugore we ko ‘Yamwica tariki 07/04 zikazagera yaraboze nka benewabo’

 Umugabo ‘yabwiye’ umugore we ko ‘Yamwica tariki 07/04 zikazagera yaraboze nka benewabo’

Gasabo – Kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo hafungiye umugabo wo mu Kagari ka Nyabikenke ukekwaho Ingengabitekerezo ya Jenoside no gushaka kugirira nabi umugore we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaranye imyaka itanu babana.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yabwiye Umuseke ko uyu mugabo ashinjwa ko ku itariki ya 01 Mata 2017, umugabo twise “D.R” yabwiye umugore we amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “…amubwira ko yamwica hanyuma tariki 07 z’ukwa kane (itariki igihugu gitangiriraho icyunamo) ngo ikazagera yaraboze nka benewabo.”

SP Hitayezu avuga ko Umugore akimara kumva ayo magambo, umugabo we yarimo amuhohotera ashaka no kumwica, yahungiye mu baturanyi baramutabara, biba ngombwa ko bimenyeshwa inzego z’ubuyobozi na Polisi.

Ati “Umugabo yarafashwe arafungwa, afungiye kuri Police station ya Bumbogo, iperereza riri rirakorwa hakusanywa ibimenyetso byose, hanyuma bikazashyikirizwa urwego rw’Ubushinjacyaha (bumujyane mu rukiko).”

Uyu mugabo n’umugore ngo babanaga bitemewe n’amategeko.

Uyu mugabo yari umuvandimwe w’umugabo we wa mbere, aho umugabo we apfiriye yaje gushakwa n’uwo murumuna w’umugabo we, ubu bakaba bari bamaranye nk’imyaka igera kuri itanu, ndetse bafitanye umwana umwe.

SP Hitayezu asaba abantu kwirinda ibikorwa bifitanye isano no gupfobya no guhakana Jenoside, cyane cyane muri ibi bihe igihugu kinjiramo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane birinda kuvuga amagambo asesereza abarokotse.

Ati “Mu gihe nk’iki tugiye kwinjiramo abantu benshi hari abo usanga bafite ibikomere, bagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, biba bisaba rero ko habaho kubatwara neza kuko baba bageze mu bihe bibuka ibihe banyuzemo muri aya mezi, bigatuma bagira umutima woroshye, kandi noneho bagatekereza n’ubuzima bukomeye banuzemo, kubabwira rero amagambo akomeretsa mu gihe nk’iki biba ari nko kongera gutoneka igikomere n’ubundi kitari cyarakize.

Tukaba tubwira abantu rero kwirinda kuvuga amagambo nk’ayo mu bihe nk’ibi ndetse no mu gihe kindi kuko ingengabitekerezo irahanirwa.”

Igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, giteganya igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kugera ku icyenda, n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi 100 kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku muntu wahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gasabo
Mu karere ka Gasabo
Mu kagari ka Nyabikenke mu murenge wa Bumbogo (2)
Mu kagari ka Nyabikenke mu murenge wa Bumbogo

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Iyi nkuru ibere urugero abakobwa bose barokotse genocide yakorewe abatutsi.

    • gute?

    • itubere urugero gute?
      dusobanurire

    • Bosco, Nawe uwashishoza kubyo uvuga yasanga wifitemo ingengabitekerezo ntindi. Abo bakobwa icyo ubakangurira niki ko utatomoye? Nawe ibitekerezo byawe nubwo bihishe bishobora kuba ntaho bitandukaniye cyane nibyuyu mugabo-mbwa.

  • Ariko umuntu muzima avuga amagambo n’umusazi atatinyuka kuvuga!!!

  • Ariko aba bantu uwabaroze ntiyakarabye. Nyina w’umwana wawe, ukamwifuriza kubora. Ngo akamwohereza ikuzimu da! Kuki se ataba ariwe iriya tariki igera ariwe wagiyeyo, we yumva afite ubuhe budahangarwa imbere y’Imana!

  • Uwo mugabo n’inyamaswa ihishe mu Bantu, nibyo abakobwa barokotse genocide bibabere urugero bamenye guhitamwo batazinsanga banana n’inyamaswa batabizi.

    • Hanyuma se abandi basigaye bo ntibakeneye gushaka neza hari uwifuza gushaka inyamaswa ? Jya ujijuka umeney ko buri muntu wese yifuza icyiza, buri hose haboneka inyamaswa. Abanyarwanda uwabaroze ntiyakarabye pe !

    • Niko freddo, abo bakobwa barokotse se nihe ubohereza kugirango batazarongorwa n’inyamaswa? Ese abo wita inyamaswa ubwo ni ba nde? Ubu kandi wasanga hari ukubona ugenda akagirango uri umugabo kandi nawe bigaragarako ujojoba ingengasi, uriya se yashatse iyo nyamaswa uri hehe? Umva nkubwira freddo, inyamaswa hose narazibonye, ntaho zitaba, twese ziturimo! Ahubwo buri wese ubunyamaswa bumurimo nibwo abona mu bandi! Uwashaka gupima ibiba mu mitima y’abanyarwanda yabikora muri kuno kwezi kuko ibyihishe mu mitima nibwo bizamuka, maze inyamaswa z’impande zose zikigaragaza.

    • Amakimbirane hagati ya bariya bantu aragaragara, ariko amagambo nk’ariya ashobora kuba yavuzwe, nk’uko ashobora no kuba atavuzwe mu gihe nta wundi muntu wabihagazeho ngo abihamye. Ntabwo umuntu yaba yarashatse mu muryango wanga abatutsi, ngo arinde apfakara atarabibona, yongere anashake undi mugabo muri uwo muryango, bamarane imyaka itanu atarabibona. Cyera (mbere ya 1990) abasirikare bakora irondo bajyaga badufata tukiri abanyeshuri ba kaminuza twashyogoranyije tumaze guhaga agatama, tukagenda twisekera twibaza icyo bari buturege, tugakubitwa n’inkuba tumaze kumva ikirego nyamukuru: kuvuga mu ruhame ko abasirikare bose ari inzirabwenge, uhereye ku mukuru wabo. Kwiregura byabaga bibaye indi affaire. Siniriwe mbabwira uko byatugenderaga. Abashakanye baramutse bapfuye ibyo n’abandi bapfa, ariko mu kirego hakazamo ibicisha umuntu umutwe, biba bikwiye kureba neza ukuri kwabyo. Abavuga ngo umututsikazi narebe neza aho ashaka umugabo nka Freddo, baduhamiriza ko izisenyuka uyu munsi zitamaze kabiri ari iz’abadahuje ubwoko gusa?

  • Erega uko byagendakose haba haragomba gufungwa murikigihe baba bamaze igihe bigwaho nukuvugakose iyomyaka itanu ntakwibuka byabagaho ubwo baramubonye Bari bamukeneye

  • Ubutabera na polisi byacu, bijye byitondera ibyaha usanga ibimenyetso byabyo ari “uwabyumvanye uwabyumvise yatubwiye ko…”. Iyo icyunamo ngarukamwaka cyegereje nk’ubungubu, biba ari ibindi bindi.

  • Urwishigishiye ararusoma kandi uwiyishe ntaririrwa, Uyu mugore arinze yicwa siwe waba yizize?

  • Mbabwize ukuri. Ingengabitekerezo ya Jonoside iri mu banyarwanda bataye ubumuntu. Aho waba uri hose urebera abantu mu moko, nta kabuza uzashyira ubigaragaze, wice cg wicishe uwo mudahuje ubwoko. Abanyarwanda benshi ndabona bapfuye bahagaze, bazize kwirebera mu moko. Abo ingabitejerezo yarenze turababina rwose. Tubashyikirize ubucamanza. Ikindi, burya rwose, nta mahoro y’umuntu unamaba ku ivangura iryi ariryo ryose.

  • PEACE GUYS….STOP YOUR PREJUDICES TOWARD HUTU OR TUTSI PEOPLE WHO PERISHED IN 1994

  • aha!kodufite umusozi tugomba kurira.imyumvire yacu niyo idusenyera turacyafite abantu Bahumishijwe nibitekerezobibi kandi benshi gusa IMANA ijye iduha guhinduka.

  • Ari mu biyita Abahutu, ari no mu biyita Abatutsi, hose urebye neza wasangamo ba extremists (Abahezanguni) burya ni uko imitima y’abantu itajya ahagaragara ngo buri wese abone ikiyirimo. Nta bwoko bwaremwe Kimarayika ngo ubundi buremwe Gishitani,oya hose ushobora gusangamo abamarayika n’amashitani.

    Abo bavuga rero ngo Abakobwa b’abatutsikazi bakwiye kwitonda ngo uru rubabere urugero, ngo birinde kurongorwa n’Abahutu, abo rwose baribeshya cyane kandi ntaho baba bataniye n’uriya mugabo wavuze ariya magambo, niba koko yarayavuze. Kuba uri umuhutu ukarongora umututsikazi nta cyaha kirimo, nk’uko kuba uri umututsi ukarongora umuhutukazi nta cyaha kirimo. Umuntu aba mwiza cyangwa mubi bivuye ku mutimanama we ntabwo biba bivuye ku ubwoko runaka yaba akomokamo.

  • Ubuse nkaba nukubunga gute ra? Mbega urukundo mbega urugo! Ndumiwe.

  • Nyamara ngendeye ko umuntu wese afatwa nk’umwere igihe atarahamwa n’icyaha n’urukiko, njye sinapfa kwemera ibyo numvise byose bifitanye isano n’amakimbirane yo mungo! Uwo mufitabye ikubazo ashobira gukoresha imvugo izo arizo zose kugirango agaragare nk’urengana. Police nayo yagombye kwitondera gutangaza ibi mugihe wenda n’uwo uregwa atagaragaza ko koko yabivuze wenda anasaba imbabazi!

    Twitondere abahora bahembera ingengabitecyerezo, n’abo yabase bahora bayihemebera(babaswe nayo)bashaka kuyegeka kubandi ngo bagaragaze ko tugifite abakirangwa n’ingengabitecyerezo bakora abacitse kw’icumu mu nkovu.

  • Nukuri burya ntimu kavunwe nubusa kuko uwavuzeko abakobwa bacitse kwicumu nibyo koko bagomba kwitondo kuko nambere gushaka mumiryango yabakoze genocide nubusebwa bukabije kuribo ariko kuba so yarakoze hasi ugashaka mujyenzi wawe wakose genocide birakwiye kuko mwese mufitubusebwa bungana murabicanyi nahwabakobwa bacitse kwicumu bashaka Bariya nabasazi pee ngaho nimuntuke.

  • BAZAKORE NEZA IPEREREZA WASANGA UYU MUGABO ABESHYERWA KUKO INGO ZUBU NAZO SI SHYASHYA IYO UMUGORE ASHAKA KO MUTANDUKANA AKUGEREKAHO URUSHYO NGO YIBONERE GATANYA N’IMITUNGO

  • Ariko Mana we,tabara u Rwanda kuko rurakomerewe!;uziko izi comments zose uwabasha kuzisoma yarwara umutwe??hari uwo mbonye wavuze ngo uyu mudamu yashatse mu muryango wanga abatutsi arapfakara arongera abashakamo atarabibona ko banga babanga??nonese muvandi,inda ntibyara mweru na muhima?none niba uwa mbere yaramubaniye neza iyo ngengabitekerezo ntayibone undi yaza akamwereka uwo ari we,ngo imyaka 5 kwibuka ntibyabagaho?ubu abo igaragaraho Bose(ingengabitekerezo)ntitumaze imyaka 23 genocide ibaye?baravuga ngo nyakibi ntirara bushyitsi kdi uwamennye amaraso azahora amwirukansa kugeza agaragaye!ntukekereze ko n’ubwo waba wihishe imyaka 23 wenda ukaba waranimutse nta muntu Uzi ko ukibaho igihe kizagera satani agutamaze kko amaraso arasama.Uwumva ashaka umutuzo nashake Imana naho ibyo byose muteranaho amagambo ni ibizashira.

    • Ariko nkawe Mahoro iriya coment uvuga wayisomye neza koko ubwo ntimuhimbiye, ibyo atavuze, we yibazaga ariko ubihindutemo ibindi!!

  • twirinde tutayobywa nasatani munzira y’ubwiyunge twatangiye ntaho utasanga ababi cg abeza

Comments are closed.

en_USEnglish