Digiqole ad

Ubuyapani bugiye gushora asaga miliyari 15 Frw mu buhinzi mu Karere ka Rwamagana

 Ubuyapani bugiye gushora asaga miliyari 15 Frw mu buhinzi mu Karere ka Rwamagana

Ubuhinzi b’umuceri mu bishanga bine by’Akarere ka Rwamagana bagiye gufashwa guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kongera umusaruro.

Kuri uyu wa gatanu Guverinoma y’Ubuyapani yasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo gushora asaga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri mu Karere ka Rwamagana ku buryo mu 2023 umusaruro uzaba wazamutseho 30%.

Ubuhinzi b'umuceri mu bishanga bine by'Akarere ka Rwamagana bagiye gufashwa guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no kongera umusaruro.
Ubuhinzi b’umuceri mu bishanga bine by’Akarere ka Rwamagana bagiye gufashwa guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kongera umusaruro.

Ni inkunga izanyuzwa mu Kigo cy’iterambere cy’Abayapani (Japan International Cooperation Agency/JICA) muri gahunda Ubuyapani bufashamo u Rwanda guteza imbere ubuhinzi.

Iyi nkunga ingana n’amadolari ya America miliyoni 18.2, arenga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda (ku giciro cy’ivunjisha kigezwe, idolari rimwe riravunja amafaranga y’u Rwanda 834, ku giciro cya Banki Nkuru y’Igihugu).

Ije nyuma y’undi mushinga wo kubaka Ikidamu cy’amazi yo gukoreshwa mu buhinzi Ubuyapani bwubatse mu Karere ka Ngoma, cyatashwe mu mwaka ushize.

Kuri uyu mushinga mushya uzakorera mu Karere ka Rwamagana, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yavuze ko bazubaka Ibidamu bibika amazi bifite ubushobozi bwo kubika M3 miliyoni 2.2, bubake imiyoboro y’amazi iyageza mu mirima ingana n’Ibilometero 30, basane imihanda ya Kilimetero 15, bashyireho amahuriro y’abahinzi buhira, ndetse babahugure ku buryo bwo kuhira no gufata neza ibyo bikorwaremezo.

Ati “Uyu mushinga uzafasha abahinzi kuhira bifashishije biriya Bidamu bine, ku buryo abahinzi b’umuceri bazabasha guhinga byibura ibihembwe bibiri mu mwaka, ubutaka buhingwaho bwiyongereho umuceri 40% ndetse n’umusaruro babonaga uzamukeho 30% mu 2023, ugereranyije n’uko byari byifashe mu 2015.”

Hiroyuki Takada, Umuyobozi wa JICA mu Rwanda ari nayo izashyira mu bikorwa uyu mushinga yavuze ko uyu mwaka urangira bamaze gukora inyigo no gushaka ibikenewe byose, ku buryo mu mwaka utaha wa 2017 bazaba batangiye ibikorwa byo kubaka.

Fulgence Nsengiyumva, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yashimiye Leta y’Ubuyapani iri kubafasha mu kugera ku ntego biyemeje mu rwego rw’ubuhinzi nk’uko bikubiye muri gahunda mbaturabukungu ya kabiri (EDPRSII).

Ati “Uyu mushinga wo muri Rwamagana ni umushinga wiyongera ku yindi dukora mu gihugu twongera ubuso bwuhirwa, muri EDPRS twateganyaga ko twarangiza umwaka wa 2018 twuhira kuri hegitari ibihumbi 100, ubu tugeze kuri 47, urumva ko tukiri hasi, uyu rero uje wiyongera kuri ibyo bindi byakorwaga ku buryo dukurikije imishinga dufite twumva nibura twazajya kurangiza umwaka utaha turi ku bihumbi 60.”

Ku rundi ruhande, Nsengiyumva yanavuze ko uyu mushinga uzatuma umusaruro abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rwamagana babona wiyongera, kandi bikanafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko noneho izuba niriva bitazajya bibabuza guhinga, ku buryo ntabwo izuba rizongera gutera bariya bahinzi.

Uyu mushinga uzagirira akamaro abahinzi 730 bo mu bishanga bya Cyimpima, Bugugu, Gashara, na Cyaruhogo bazaba bafite ubutaka bwa Hegitari 199 bwuhirwa kuko hose hazubakwa Ibidamu bigezweho.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish