Digiqole ad

Tugiye guhinga ibijumba kuri Ha 900, muri iyi mpeshyi nta kibazo cy’ibiribwa kizabaho – RAB

 Tugiye guhinga ibijumba kuri Ha 900, muri iyi mpeshyi nta kibazo cy’ibiribwa kizabaho – RAB

Dr.Mark Cyubahiro Bagabe, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi  “RAB” arizeza Abanyarwanda ko mu mezi y’izuba azwi nk’impeshyi tugiye kwinjiramo nta kibazo cy’ibiribwa bazahura nacyo kuko mu gihe cy’izuba bazaha ibishanga abaturage bagahinga ibijumba, imboga, n’ibindi biribwa.

Dr.Mark Cyubahiro Bagabe uyobora ‘RAB’ aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere.
Dr.Mark Cyubahiro Bagabe uyobora ‘RAB’ aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere.

Dr.Mark Cyubahiro Bagabe uyobora ‘RAB’ abisobanura nka gahunda nshya yo guhangana n’ikibazo cy’izuba, no gukemura ibura ry’ibiribwa ryazanaga n’impeshyi kuko akenshi abaturage bahinga imusozi ari nabo benshi baba badashobora guhinga kubera izuba ryinshi.

Dr. Bagabe yabwiye Umuseke ko bagiye kwifashisha gahunda ya “Army week/Icyumweru cy’Ingabo” ingabo z’u Rwanda zirimo, ku buryo mu gihe hafi cy’amezi atatu izamara, ingabo zizaba zimaze gutanga umusanzu mu guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa bicye kijya kigaragara mu mpeshyi.

Yagize ati “Barimo kudufasha kugenda bareba ubutaka bwose budahinzwe bukwiye kuba buhingwa bukera, ubu burimo guhingwa, …mubyo basirikare barimo gukora dufatanije, ni ukureba uko twatera imbuto n’imboga hagati y’uku kwezi kwa gatanu n’ukwa cyenda, ibi bizagabanya ikibazo cy’ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka, n’ibura ry’ibiribwa.”

Dr Bagabe yatubwiye kandi ko ubu baretse abaturage barimo guhinga ibijumba ku buryo mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi bizaba byeze.

Ati “Abanyarwanda muby’ukuri navuga ko tudakwiye guhangayika ‘we are safe’. Muri aya mezi atatu, ntabwo bisanzwe, niyo mpamvu twafashe iki gikorwa cya Army week, imbaraga zigiyemo zizaduha  wa mutekano (w’ibiribwa) muri ya mezi y’igihe cy’izuba usanga ubundi agora, mu kwezi kwa gatandatu ibihingwa twahinze ku misozi bizaba bimaze kwera, noneho mu kwezi kwa karindwi, ukwa munani n’ukwa cyenda tuzajya mu bishanga kandi birahari, nkumva ko ‘strategy’ twafashe ziratanga ikizere.

Muri aya mezi nta kibazo, twagize n’umugisha imvura yaraguye n’ubu mukwa gatanu irakomeje,…njye rero nkaba mfite ikizere ko abanyarwanda tutazahura n’ikibazo cy’ibiciro n’ibiribwa bicyeya.”

Uyu muyobozi wa RAB yavuze ko muri iki gihembwe cy’ihinga C kiganjemo izuba ngo hazahingwa ibijumba ku buso bunini, bidasanzwe bihingwaho.

Ati “Muri iyi season turateganya guhinga ibijumba kuri Ha (Hegitari) 900, Ha 900 ntabwo ari nkeya ku bijumba cyane cyane ko bifite n’ikibazo cyo guhunikwa, turacyafite iyo mbogamizi, kubera iyo mpamvu rero ntabwo wafata ubutaka bunini ngo ugende ubushyireho ibijumba, ariko ni igihingwa kiramira abantu cyane.”

Dr Bagabe avuga Leta itirengagije igihingwa cy’ibijumba nk’uko abantu babitekereza, ahubwo ngo ni uko utabiha ubutaka bunini nk’ubwo waha ibigori, cyangwa umuceri kuko ibyo ari ibihingwa bishobora no kugurishwa hanze, mu gihe ibijumba bitabikika igihe kirekire.

Ati “Ariko ibijumba bifite akamaro muri season yabyo, icyiza cyabyo byerera igihe gitoya, ni hagati y’amezi abiri n’atatu, bifite agaciro kabyo, ntabwo byambuwe agaciro muby’ukuri ariko nanone ntabwo wabiha ubutaka nk’ubwa biriya bihingwa.”

Dr Bagabe yizeje abahinzi ko bagiye kubagezaho imbuto y’ibijumba yera vuba, yihanganira imvura nkeya, kandi yihanganira uburwayi, binyuze mu mashyirahamwe y’abatubuzi bahuguwe bari hirya no hino mu gihugu.

 

Inzobere zo mu bihugu 16 ziri mu Rwanda ziga ku gutubura imbuto y’ibijumba mu gihe gito

Kuva kuri uyu wa mbere, mu Rwanda hatangiye inama yahuje inzobere mu gutubura imbuto z’ibijumba 50 zaturutse mu bihugu 16 bya Africa, Uburayi na America ziri kwiga ku buryo bushya bwo gutubura imbuto y’ibijumba.

Iyi nama yiswe “Sweetpotato for Profit and Health Initiative” iri kuba ku nshuro ya 16, ni ku nshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda, yarateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga gikwirakwiza ibijumba “International Potato Center (CIP)” ku bufatanye na RAB.

Dr.Mark Cyubahiro Bagabe uyobora ‘RAB’ yavuze ko iyi nama y’abantu bafite ubuzobere mu kureba ukuntu barwanya ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere bitera ikibazo cy’amapfa n’iby’indwara mu bijumba ari ingira kamaro ku Rwanda.

Ati “Akenshi iyo ubushakashatsi budakozwe kugira ngo abantu bagire imigozi y’ibijumba yihanganira imvura nkeya n’uburwayi, icyo gihe nibwo tugira ibibazo nk’ibyabaye mu myumbati. Aba bashakashatsi bamaze kugera ku moko y’ibijumba atandukanye agera kuri ane, abasha no guhangana n’ibibazo binyuranye.”

Dr Bagabe yavuze ko iyi nama irakorwa higwa ku buryo gutubura ibijumba byakwihutishwa dore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko bishobora kuva ku myaka iri hagati ya 5 na 8, ubu bikaba bigeze hagati y’imyaka 3 na 4.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari usoza mu kwezi gutaha, Leta ngo yashoye mu bushakashatsi ku mbuto asaga miliyari 1,1 y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse ngo no mu mwaka utaha bazashyiramo nk’ayo, ndetse hashorwe na miliyari hafi ebyiri mu kuvugurura ibikorwaremezo by’ubushakashatsi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ngo ibijumba. Burya koko ngo iyo isari yasumbye iseseme umuntu asubira kucyo yanze. Uburyo mu myaka ishize ibijumba byarwanyijwe ngo abantu bahinge ibigori none dore twabuze aho tubihinga. Mu Rwanda ntiwakwihaza mu biribwa ibijumba n’imyumbati bitaboneka ku bwinshi. Ibibazo biratwigishije kandi tubonye ko ubumenyi gakondo buruta ibyo bamwe bita ubuhanga nasoma mu bitabo.

  • Hahahahahah! None se ko avuga ngo nta nzara izabaho mu mpeshyi nkaba mbona ukwa gatanu gushize impeshyi tuyinjiyemo soon mu kwa gatandatu, bazabihinga in one week bihite byera in one month???? Gusa birakwiye ko ibijumba byongera guhingwa ndetse n`imyumbati kuko byajyaga bifata runini mu gihe byakomeye! Iyo baba abateganya guhashya inzara y`impeshyi ngira ngo ubu biba byarahinzwe kera!

  • Kare kose ? politiki y’ubuhinzi ni ingirakamaro ku buryo tutayirekera aborozi.Ntabwo twakwemera ko abazungu ba Tony Blair baza hano i Kigali na za calculatrices kutubwira icyo tugomba guhinga n’icyo tugomba kureka. Ntabwo ubukungu bwacu bwahita buguruka ngo twirengagize ibitunga abaturage. Rero abantu nibasigeho gukina abaturage kumubyimba babareke bahinge ibibafitiye akamaro. Ariko ubundi abaturage bigeze bagishwa inama? cyangwa barabatekerereje babibatura hejuru? A chacun son métier et les vaches seront bien gardées!!!

    • @Kagabo, umbaye kure

    • erega bariya baswa b abazungu baba baturoha ngo ni abajyanama, ni ryari se batabaye abajyanama ba Leta, iyahozeho yo ntibayigiraga inama ikanganisha abanyarwanda (before 94) ntiwabonye ibyahibayeho, bariya bajama barebs inyungu zabo, ngo Tony Blair rero akumva yifuza ko u Rwanda rutera imbere rugaca kuri UK?????????????????

  • Si ukubibaha ni ukubasubiza ibyabo bari barambuwe. N’indishyi z’akababaro zikwiye rugeretse, hopely. Ariko aka ni agasuzuguro mba mbaroga!!

  • kare kose se?

  • nibyo

  • Ni byiza rwose ko ibijumba byongera bigahingwa kuko birengera benshi. Usibyeko ibigiye guhingwa ubu bitazaribwa mu mpeshyi !!! Byaba se byerere ukwezi kumwe !!!

  • Ubundi njye n’ubwo ahari ntaba Minister w’ubuhinzi ariko ibihingwa ngandurarugo ntibishobora gukumirwa ngo wibwire ko politique y’ubuhinzi uyikora neza. Never. Umuryango ukwiye kuba wihaza mu biribwa: Ibijumba,ibishyimbo,imyumbati,imboga,ibihaza…reba nawe aho abaturage babashyiriyeho gahunda yo guhuza ubutaka ikilo cy’ifu y’amasaka y’igikoma aricyo cyarengeraga umwana hamwe na hamwe muri uyu mujyi kiragura 1000fr, muracyeka ko umwana w’umunyarwanda atahazaharira? Ubundi cyaraguraga 300fr??? Biteye isoni!! Ubundi umuntu yaburaga n’ibyo kurya byo kubaha ariko yabahata igikoma n’imboga ugasanga ntacyo babaye iminsi iricumye none byose reka da! MINAGRI na RAB nibatareba neza kabisa inzara bazateza iki gihugu izafatishwa yombi!!!

  • Kuba abazungu bafite inyungu ko duhora mu butindi ntawe utarabimenya. Shida ni abacu babibafashamo kuko izo nyungu nabo bazibonamo agatubutse… Tuzahora dutyo (ni Afrika yose si Rda) kugeza isi irimbutse: turohama kurushaho, abandi nabo batumbagira kurushaho. Rwose ntihazigere hagira uwibeshya ngo azakabya inzozi. Aho ndi mpora mbibona neza cyane. Murebe Kadhafi, Egypt, Syria, Irak, Cote d’Ivoire, etc. Ubyutsa umutwe bakawumena n’ibyawe bagasenya, companies zabo zikaza kubaka.

Comments are closed.

en_USEnglish