*Ngo mu irerero umwana atozwa ikinyabupfura, kubana no gukina n’abandi… Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yifuza ko muri buri mudugudu haba irerero ry’abaturage aho ababyeyi bajya basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo. Ngo niho hantu haba hari umutekano wizewe umubyeyi asiga umwana kuko atozwa ikinyabupfura, gukina no kubana n’abandi, agahabwa indyo yuzuye kandi […]Irambuye
Musenyeri Smaragde Mbonyintege wari umushyitsi mukuru mu muhango wo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara, yabwiye abari aho ko bagomba kujya bamwiyambaza nk’Umutagatifu kuko ibyo yakoze bimushyira mu kiciro cyabo. Yavuze ko Kiliziya Gatulika ishaka kuzareba uko yagirwa Umutagatifu, ishusho ye nini igashyirwa mu kigo cya Gatagara rwagati abantu bakajya bamwiyambaza […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu cyerekeranye no gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Bidukikije (REMA), Mme Collette Ruhamya yasabye buri wese kuvugira ibidukikije bitabasha kuvuga ariko bikaba bifite akamaro gakomeye mu buzima bwa buri muntu. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), Mme Collette […]Irambuye
Mu kwizihiza umusi wahariwe ubwigenge bwa Africa wabaye ku wa kane, Bishop Musenyeri John RUCYAHANA wari uyoboye igikorwa cyo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania, n’abavanywe mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati, yasabye abatuye Africa guharanira ko bigira ngo kuko igihe cyose bazaba badafite ubukungu bukomeye bazakomeza gusaba Abazungu. Musenyeri John RUCYAHANA yagarutse ku byagakwiye kuranga Abanyafurika […]Irambuye
Ikibazo cy’imvururu zikurikira ibyavuye mu matora cyakunze kuvugwa henshi muri Africa, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda isaba abayobozi kwigisha neza abaturage kwemera ibyavuye mu matora nk’uko Prof Mbanda Kalisa uyobora iyi Komisiyo aherutse kubitangariza i Muasanze, Umuseke wabajije abaturage ba Rulindo icyo bavuga kuri iyi ngingo, bavuga ko bazi gutora neza, kandi bizeye umutekano w’u […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa tariki 25 Gicurasi, mu nzu mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro habayeku nshuro ya kabiri gahunda yo kwibuka no kuganira ku mateka ya Jenoside izwi nka “Kwibuka 23 Café Littéraire”. Mme Jeannette Kagame ari muri benshi bayitabiriye. Gahunda nk’iyi ya mbere yabereye aha muri iyi nzu mberabyombi tariki 01 […]Irambuye
*Imiryango yazimye igiye kwibukwa ku nshuro ya cyenda *Mu nzitizi zihari ni uko hari aho basanga ku musozi nta warokotse ntibabone amakuru ahagije Umunyamabanga mukuru wa Groupe des Ancient Etudiants Réscapés du Genocide(GAERG) yabwiye Umuseke ko ubwo bazaba bibuka imiryango yazimye kuri uyu wa Gatandatu, bazibuka abari bagize iriya miryango bita cyane ku ndangagaciro zabo […]Irambuye
*Iyi nkunga irimo toni 147 z’ibishyimbo byose byaguzwe mu Rwanda, *Ambasaderi wa Japan mu Rwanda ati “N’umuceri w’iwacu uraza vuba aha.” Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yashyikirije ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM) mu Rwanda inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 165 Japanese Yen (1.466 USD) byo kugaburira impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nyuma yo guhererekanya ububasha n’umuyobozi ucyuye igihe w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe gukwirakwizwa amashanyarazi “REG”, umuyobozi mushya Umuyahudi Ron Weiss yavuze ko aje gufasha u Rwanda na Perezida kagame kugera ku ntego zikomeye biyemeje mu birebana n’amashyanyarazi. Umuyobozi mushya wa REG Ron Weiss yavuze ko yiteguye gushyira mubikorwa inshingano yahamwe, […]Irambuye
Philomenee Mukasanga wo mu mudugudu wa Karama, Akagali ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana yemereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwurire ko yaraye yishe umugabo we witwa Abdu Ngendahimana amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo gutongana bapfa urufunguzo bari bibagiriwe mu nzu mbere yo kujya gusangira inzoga mu kabari baturanye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]Irambuye